Gaaaaaaaaaaaaaa

Auddy Kelly na Aline Gahongayire bibukije abantu ko gushima Imana bifungura imiryango

Nyuma y’igihe ateguza abakunzi b’umuziki we, umuhanzi Auddy Kelly ubarizwa muri Suède yamaze gusohora indirimbo nshya yise “Hari Amahimwe”, yakoranye n’umuhanzikazi Aline Gahongayire mu rwego rwo gufasha abantu gushima Imana.

Iyi ndirimbo ishingiye ku mashimwe, aho Auddy Kelly avuga ko ari uburyo bwo gushimira Imana yamuhaye imbaraga mu rugendo rwe rw’amasomo kugeza ubwo asoje icyiciro cya “Doctorate” muri Business Administration muri Gothenburg University mu gihugu cya Suède.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Auddy Kelly yavuze ko iyi ndirimbo ifite igisobanuro gikomeye mu buzima bwe. Ati: “Ni indirimbo yo gushima Imana kuko yabanye nanjye mu rugendo rw’amasomo, kugeza ubwo nashyiragaho akadomo. Ni indirimbo yo kwibutsa abantu ko gushima bifungura imiryango.”

Yakomeje avuga ko gukorana na Aline Gahongayire byari inzozi zari zimaze igihe, dore ko bombi basanzwe baziranye cyane kuva mu minsi yo kuririmbana muri korali Asaph yo muri Zion Temple. Ati: “Aline twararirimbanye cyane, ni inshuti yanjye, ni umukozi w’Imana. Ni umugisha kuba twarashoboye gukorana iyi ndirimbo.”

Indirimbo “Hari Amahimwe” yasohokanye n’amashusho yafatiwe mu bice bitandukanye by’u Burayi, harimo Suède na Bubiligi, aho Auddy Kelly yari aherutse gukorera igitaramo. Aya mashusho agaragaza ibyishimo no gushima Imana ku byo yakoze, bijyanye n’ubutumwa bw’indirimbo.

Auddy Kelly yavuze ko nyuma yo guhabwa impamyabumenyi y’ikirenga, yahisemo gusubukura umuziki we, akaba yiteguye gusohora izindi ndirimbo nyinshi muri uyu mwaka.

Iyi ndirimbo “Hari Amahimwe” iraboneka ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki nka YouTube, Spotify, Apple Music n’ahandi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *