CAR: Ingabo z’u Rwanda zatanze ubuvuzi mu Igororero rya Bria

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santrafurika, zikorera i Bria, zatanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu mu Igororero rya Bria, mu rwego rwo gutabara abasivili no gufasha mu mibereho myiza. Iki gikorwa cyakozwe n’Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda (Rwanda Battle Group 8) ku bufatanye n’itsinda ry’Ibitaro byo ku rwego […]
Uganda: Museveni yayoboye inama ya 1 y’ubuyobozi bukuru bwa UPDF

Perezida Yoweri Museveni, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda, yayoboye inama ya mbere y’ubuyobozi bukuru bwa UPDF kuva yatsindira manda ya karindwi mu matora aheruka kuba muri uyu mwaka. Nkuko bisanzwe, iyi nama yabereye mu ngoro ya perezida, i Entebbe, yasuzumye uko umutekano uhagaze mu gihugu ndetse n’imikorere ya UPDF mu karere. Iyi nama yitabiriwe […]
Masisi: AFC/M23 yaba yambuwe ibirindiro mu Mudugudu wa Mahanga

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 24 Gashyantare, biravugwa ko imirwano ikaze yabaye hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 n’Ingabo za FARDC, zishyigikiwe n’inyeshyamba za Wazalendo, i Mahanga, umudugudu wo mu gace ka Butsike ( Gurupoma ya Nyamaboko I), muri Teritwari ya Masisi iherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye zaho […]
Perezida na Madamu Kagame bifatanyije n’Abanyakigali muri Car Free Day

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki 22 Gashyantare, Perezida na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye siporo iba buri kwezi kabiri muri Car Free Day, bakorana imyitozo n’ibihumbi by’abaturage batuye Umujyi wa Kigali mu gushigikira kugira ubuzima buzira umuze, ubufatanye n’imibereho myiza. Ibihumbi by’abatuye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali bitabiriye n’umubare uri hejuru uyu […]
Ntimuzabe imbohe z’ibinyoma byabo – Minisitiri Bizimana i Paris

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 21 Gashyantare 2026, i Paris, Minisitiri w’Ubumwe bw’Igihugu n’inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damasce Bizimana, yasabye Abanyarwanda bo muri diaspora kutazaba imbohe z’ibinyoma by’abarwanya igihugu ahubwo abasaba kurinda ubumwe bwabo kubw’abazabakomokaho. Ibi Minisitiri Bizimana yabitangarije mu Bufaransa, aho u Rwanda rwaganiriye n’urubyiruko rwo muri diaspora mu biganiro ku bumwe bw’igihugu no […]
FDLR ni zahabu na coltan – Patrick Muyaya

Abayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakomeje kugaragaza ko badafite ubushake bwo kwitandukanya na FDLR no kureka gukorana na yo, mu gihe ari kimwe mu bintu bisabwa mu Masezerano ya Washington bigomba kubanza gushyirwa ku ruhande ngo u Rwanda rukureho ingamba z’ubwirinzi rwafashe. Minisitiri w’itumanaho ndetse akaba Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi […]
Meya wa Dakar yasuye Umujyi wa Kigali mu rugendoshuri

Umuyobozi w’Umujyi wa Dakar, Abbas Fall, yasuye ibice bitandukanye by’iterambere n’ahantu nyaburanga mu Mujyi wa Kigali. Nk’uko byatangajwe n’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’Umujyi wa Dakar kuri uyu wa Gatandatu, itariki 21 Gashyantare, yasuye Umudugudu wa Mpazi [Mpazi Rehousing Model] mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, yerekwa uburyo bugezweho bwo gutuza neza abaturage by’umwihariko abimuwe […]
RDC: Imirwano ikaze yahuje AFC/M23 na Wazalendo i Kavumu

Umutekano wakomeje kwangirika mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki ya 22 Gashyantare, i Kavumu, muri Teritwari ya Kabare, muri Kivu y’Amajyepfo nyuma y’imirwano yahiriwe kuri uyu wa Gatandatu ushize. Ibikorwa byose byahagaritswe kubera imirwano iri kuba hagati y’abarwanyi ba AFC / M23 n’inyeshyamba za Wazalendo mu mujyi wa Kavumu no mu nkengero zawo, kuva […]
Turkiya yataye muri yombi umunyamakuru wa Deutsche Welle

Kuri uyu wa Kane, itariki 19 Gashyantare, umunyamakuru wa DW, Alican Uludag, yafatiwe i Ankara muri Turkiya, ajyanwa ku cyicaro gikuru cya polisi mu Ntara ya Istanbul. Uludag, umaze imyaka itari mike akorera DW muri Turkiya, byari biteganijwe ko yitaba umucamanza kuri uyu wa Gatanu. Iyi nkuru dukesha DW ubwayo, ivuga ko abapolisi bagera kuri […]
Rubavu: Abanyarwanda 336 batashye bava muri Congo

Kuri uyu wa Kane, itariki 19 Gashyantare, ku mupaka munini wa La Corniche OSBP, u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 336 batashye bava muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Prosper Mulindwa, mbere yo kujyanwa mu Kigo cy’agateganyo cya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi. Abandi Banyarwanda benshi baherukaga kwakirwa ku itariki ya 10 Gashyantare, […]
Perezida Kagame yakiriye abarimo urwego bivugwa ko ruyoboye Amerika mu ibanga

Kuri uyu wa Kane, itariki 19 Gashyantare 2026, Perezida wa Reubulika, Paul Kagame yakiriye mu bihe bitandukanye, intumwa zitandukanye zo nzego zo hejuru zirimo n’izavuye muri American Israel Public Affairs Committee (AIPAC), abemera icyo bita “Conspiracy Theories” cyangwa ubugambanyi, bemeza ko ari rwo ruyoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika inyuma y’amarido. Nyuma ya saa sita […]
Gasabo: Urukiko rwapfundikiye urubanza rw’umugore ushinjwa gusambanya umwana

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuwa 17 Gashyantare rwaburanishije urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugore w’imyaka 34 ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 14 y’amavuko. Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 31 Ukuboza 2025 no ku itariki ya 03 Mutarama 2026 mu Mudugudu Karenge, Akagari ka Nyakabungo, Umurenge wa Jali, mu Karere ka Gasabo. Uregwa akurikiranweho kuba kuri ayo […]
Amerika izaba yiteguye gutera Iran guhera kuwa Gatandatu

Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byinshi byo muri Amerika, abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuze ko igisirikare kizaba kiteguye gutera Iran mu minsi mike iri imbere. Nk’uko ibitangazamakuru byinshi byo muri Amerika bibitangaza ngo Ingabo za Amerika zizaba ziteguye kugaba igitero kuri Iran guhera ku wa Gatandatu w’iki cyumweru. Trump ntabwo arafata icyemezo […]
Uvira: Nyuma y’ukwezi AFC/M23 ihavuye umupaka n’u Burundi uracyafunze

Muri Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, abaturage n’abacuruzi barasaba ko umupaka n’u Burundi wafungurwa. Ukwezi kumwe nyuma y’uko AFC / M23 ivuye muri uyu mujyi, amasasu yarahagaze, ariko umupaka ukomeza gufungwa. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi yongeye gushimangira ko ibisabwa bijyanye n’umutekano bitarahuzwa kugira ngo umupaka ufungurwe. Muri uyu mujyi wa Uvira ariko, abaturage […]
New York: Col. Mutabazi asanga kurwanya imvugo z’urwango byashyirwa mu ngamba zo kurengera abasivili

Mu nama yo gutangiza imirimo ya Komite ishinzwe by’umwihariko ibikorwa byo kubungabunga amahoro, Umujyanama mu by’Ingabo n’Umutekano uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, i New York, Col Deo Mutabazi, yashimangiye ko inshingano z’ubutumwa bw’amahoro zigomba kujyanishwa n’ubushobozi buhagije kandi burambye, kugira ngo zishyirwe mu bikorwa neza mu buryo bunoze. Yagaragaje ko hakenewe kwita by’umwihariko ku […]
Burundi: Abanyamakuru 3 bari baherekeje Komiseri wa EU batawe muri yombi

Amakuru aturuka mu Burundi aravuga ko kuri uyu wa Gatatu ushize, i Bujumbura, abanyamakuru batatu, Umurundi n’abanyamahanga, bari baherekeje Hadja Lahbib, Komiseri w’u Burayi ushinzwe Uburinganire, kwitegura no Guhangana n’ibibazo, batawe muri yombi. Abanyamakuru batatu bafunzwe ubwo bakurikiranaga uruzinduko rwa Komiseri w’u Burayi muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burundi. Bahise bajyanwa mu kigo […]
RDC: Agahenge kasabwe na Angola hagati ya FARDC na AFC/M23 kaciwe amazi

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 18 Gashyantare 2026, hari hateganijwe ko agahenge hagati ya Guverinoma ya Congo na AFC / M23 gatangira gukurikizwa ku isaha ya saa sita ariko ntibyabaye. Itariki n’isaha byari byatangajwe ku itariki ya 9 Gashyantare i Luanda na Perezida wa Angola, João Lourenço, nyuma y’inama yagiranye na Perezida wa […]
Ingabo za RDF na UPDF zikorera ku mupaka zahuriye mu nama i Musanze

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo za Uganda (UPDF) bateraniye mu nama ya karindwi y’Abayobozi bakorera ku mipaka yabereye i Musanze kuva tariki ya 18 kuzageza ku ya 20 Gashyantare 2026, igamije gusuzuma no gukemura ibibazo by’umutekano n’ubufatanye ku mipaka y’ibihugu byombi. Iyi nama y’iminsi itatu yibanze ku gusuzuma ibibazo by’umutekano bihari, gukomeza ibikorwa byubaka amahoro, […]
Addis Ababa: Haravugwa gukozanyaho hagati ya Ruto na Kenyatta

I Addis Abeba muri Ethiopia, muri iyi weekend ishize biravugwa ko habaye ubushyamirane bukomeye hagati ya Perezida William Ruto n’uwamubanjirije, Uhuru Kenyatta, kandi bushobora guhungabanya umuhate w’amahoro mu karere. Biravugwa ko byabaye ngombwa ko Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, aba umusifuzi mu nama yihariye yari igamije guhuza abanyapolitiki bombi b’Abanyakenya, bigaragara ko inzangano […]
Juba: Umuyobozi w’ Ingabo za Loni yasuye Batayo ya 3 ya RDF

Umuyobozi w’ Ingabo za Loni muri Sudani y’ Epfo, Akarere ka Juba, Brigadier General Mohammad Iqbal Hossain, kuwa Kabiri yasuye Batayo ya 3 y’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS). Yakiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zigize Batayo ya 3 ziri muri ubwo butumwa, Colonel Innocent Rwaka Muhirwe, wamugejejeho inshingano […]
U Rwanda rwasinyanye na Misiri amasezerano yo gukomeza ubufatanye mu by’umutekano

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 17 Gashyantare, Minisitiri w’umutekano w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, hamwe n’intumwa ayoboye zo mu rwego rwo hejuru, yakiriwe i Cairo na mugenzi we wa Misiri, Maj. Gen. Mahmoud Tawfik. Mu biganiro bagiranye, abayobozi bombi bashimangiye ubushake bafite bwo kurushaho gukomeza ubufatanye mu by’umutekano no kurushaho kunoza ubufatanye bw’inzego z’umutekano z’ibihugu […]
RDC: Urubanza rwa Lt Gen. Yav ushinjwa gukorana n’u Rwanda rwahinduye isura

Iburanisha mu rubanza ruregwamo Lt. Gen. Philémon Yav Irung ryakomeje kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 17 Gashyantare 2026, imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, humvwa umutangabuhamya, Lt. Gen. Fall Sikabwe, wahamagajwe n’ubushinjacyaha. Uyu yavuze ko ahubwo Gen. Yav yari mu basirikare bakuru u Rwanda rwifuzaga ko bicwa. Mu buhamya bwe, Lt. Gen. Fall Sikabwe yatangaje […]
Gasabo: Bakurikiranweho gukora no gucuruza inzoga imaze guhitana 17

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bukurikiranye abantu bane bakekwaho gukora no gucuruza ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa kanyanga. Mu baturage banyweye kuri iyo kanyanga, abagera kuri 17 bamaze kuhasiga ubuzima naho abandi 25 bakaba barembeye mu bitaro bya ADEPR Nyamata. Ibyaha bakurikiranweho babikoreye mu Mudugudu wa Kavumu, Akagali ka Nyakayenzi, Umurenge wa Ngeruka mu […]
Peru: Abadepite birukanye Perezida Jose Jeri ku mirimo ye

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 17 Gashyantare, Inteko Ishinga Amategeko ya Peru yatoye gukura Perezida w’agateganyo, Jose Jeri, ku mirimo ye nyuma y’amezi ane ashyizweho. Iki cyemezo gikurikira amahano yakoze arimo kugirana inama rwihishwa n’abacuruzi b’Abashinwa. Ibi byateye imvururu nshya muri politiki mu gihe kitarenze amezi abiri mbere y’amatora ya Perezida wa Peru […]
RDC: Umusirikare wa FARDC wasinze yarashe umugore we mbere yo kwitunga imbunda

Umusirikare wo mu ngabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), bivugwa ko yari yasinze, yarashe umugore we amwegereye mbere yo kwiyahura imbunda mu ijoro ryo ku wa Mbere, itariki ya 17 Gashyantare, mu gace ka Masiani gaherereye muri komini ya Mulekera (Umujyi wa Beni) muri Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru aturuka muri ako gace avuga […]
Internet no guhamagara byagarutse mu bice bigenzurwa na AFC/M23

Serivisi zo guhamagara kuri telefone na interineti zasubijweho muri Teritwari ya Masisi nyuma y’iminsi myinshi zikuweho bikagira ingaruka no kuri Rutshuru no mu bindi bice byo muri Kivu y’Amajyaruguru na Walikale. Nyuma y’ukwezi izi serivisi zihagaritswe, imiyoboro ya Airtel, Orange, na Africell yasubijweho mu ijoro ryo ku wa Mbere, itariki ya 16 Gashyantare 2026. Biravugwa […]
Nyarugenge: Umugore arashinjwa kwica umwana abereye nyina wabo

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge bukurikiranye umugore w’imyaka 34 wakubise umwana abereye nyina wabo w’imyaka 11 bikamuviramo urupfu amukekaho kuba mu bihe bitandukanye yaramwibye amafaranga. Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 23/12/2025 mu Mudugudu wa Gashiha, Akagari ka Kagina, Umurenge wa Kicukiro, mu Karere ka Kicukiro. Mu ibazwa rye, nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha […]
Abanyekongo hafi 100 birukanwe ku butaka bwa Zambia

Umukwabu ukaze wakozwe mu mpera z’icyumweru gishize n’ishami rishinzwe abinjira n’abinjira muri Zambia mu mujyi wa Ndola watumye hafatwa abenegihugu barenga 80 b’Abanyekongo, bamwe muri bo bakaba barirukanywe muri Zambia. Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace agera kuri Radio Okapi abitangaza, abo bantu bashinjwa kuba muri Zambia mu buryo butemewe n’amategeko. Abategetsi ba Zambiya bagaragaza […]
Perezida Kagame yagaragaye aganira na Prince Harry na Meghan i Los Angeles

Mu mpera z’iki cyumweru i Los Angeles, Perezida Kagame yitabiriye umukino wa NBA All-Star 2026, wabereye kuri Intuit Dome, aho yagaragaye aganira n’ibyamamare bitandukanye birimo Prince Harry n’umugore we, Meghan. Usibye gukurikirana umukino, Perezida Kagame yahuye n’abayobozi bo muri siporo ndetse n’abacuruzi, barimo Steve Ballmer, nyiri ikipe ya Los Angeles Clippers. Ibiganiro byabo byagaragaje umubano […]
Ubwami bwa Denmark bwafunguye ambasade mu Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 16 Gashyantare 2026, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yakiriye, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwami bwa Denmark, Lars Lokke, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, basangira ifunguro rya saa sita. Baganiriye ku gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda na Denmark ndetse banashakisha izindi nzego z’ubufatanye nk’ubucuruzi n’ishoramari. Nyuma […]
Kenya: Imyigaragambyo yahungabanyije ingendo ku kibuga cy’indege gikuru

Imyigaragambyo y’abakozi ku kibuga cy’indege gikuru cya Kenya mu murwa mukuru, Nairobi, yatumye indege zitinda kuri uyu wa Mbere nk’uko byatangajwe na sosiyete y’igihugu yo gutwara abantu mu kirere n’abashinzwe ibibuga by’indege. Kenya Airways yavuze ko gutinda kugenzura ikirere byagize ingaruka ku guhaguruka no kugwa ku Kibuga Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta. Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya […]
Ukraine: Uwahoze ari minisitiri w’ingufu yafashwe agerageza gutoroka

Uwahoze ari minisitiri w’ingufu mu gihugu cya Ukraine, yatawe muri yombi nyuma yo gucakirwa agerageza kuva mu gihugu nk’uko byatangajwe n’abayobozi. German Galushchenko wirukanwe ku mirimo ye muri guverinoma umwaka ushize nyuma yo kuba mu bayobozi bavuzwe mu kibazo cya ruswa, bivugwa ko yafashwe ubwo yari muri gari ya moshi yavaga muri Ukraine. Ntiharamenyekana neza […]
Addis Abeba: PM Nsengiyumva yahuye na ba perezida ba Kenya na Namibia

Mu Nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva kuri iki Cyumweru yahuye na Perezida Netumbo Nandi-Ndaitwah wa Namibia ndetse na Perezida William Ruto wa Kenya. Perezida wa Kenya, William Ruto, abinyujije kuri X na we yemeje ko yahuye na Minisitiri w’Intebe baganira ku kurushaho gukomeza umubano uri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda. Ati: […]
Fizi: FARDC iremeza ko ikigenzura Point Zero

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 15 Gashyantare 2026, Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) cyemeje ko ibirindiro bya Point Zero no mu turere tuyikikije, muri Teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, bikiri mu maboko yabo. FARDC yahakanye amakuru yari akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ako gace kigaruriwe n’inyeshyamba za Twirwaneho, […]
Umuyobozi wa Barbados yijeje gukomeza umubano mwiza n’u Rwanda

Minisitiri w’Intebe wa Barbados yijeje gukomeza umubano wa gicuti usanzwe hagati y’igihugu cye na Barbados avuga ko yiteguye gukomeza ubufatanye mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi. Ni nyuma y’ubutumwa Perezida Paul Kagame bwamushimiraga kubwo kongera gutorwa. Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 14 Gashyantare, abinyujije kuri X, yashimiye Minisitiri w’Intebe Mia Amor Mottley agira ati: “Ndashimira mushiki […]
Ethiopia yambuye uburenganzira abanyamakuru 3 ba Reuters

Ikigo gishinzwe Itangazamakuru muri Ethiopia (EMA) cyanze kongera uburenganzira bwo gukorera mu gihugu ku banyamakuru batatu b’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) bari bafite icyicaro i Addis Abeba. EMA kandi yambuye ibi biro ntaramakuru, uburenganzira bwo gukurikirana inama ya 39 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yabereye mu murwa mukuru wa Ethiopia ku itariki ya 14-15 Gashyantare. Iki […]
Icyaha cyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi n’amategeko agihana

Ku itariki ya 19 Mutarama, 2026 Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze umwarimu muri Kaminuza akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa abashukisha amafaranga ndetse n’icyaha cyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, no gucura umugambi wo gukora icyaha. Iperereza ryagaragaje ko mu bihe bitandukanye uyu mwarimu yagiye asambanya abana b’abakobwa batandukanye biga mu mashuri yisumbuye […]
Sudani y’Epfo: RDF yakoze ibikorwa by’ubufatanye hagati y’abasirikare n’abaturage

Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) muri Leta ya Upper Nile, kuwa Gatandatu bakoze ibikorwa by’ubufatanye hagati y’abasirikare n’abaturage. Ibi bigamije kurushaho gushimangira umubano hagati yabo n’abaturage mu Nkambi yo Kurinda Abaturage ya Malakal (Malakal PoC Camp) nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda. Itsinda ry’Abagore rishinzwe kwegera […]
AFC/M23 yemeje ko itazi iby’agahenge kasabwe na Angola

Ihuriro rya AFC/M23 ryemeje ko ritazi iby’agahenge kasabwe n’igihugu cya Angola, ryongera gushimangira ko ryo rizakomeza ibyo risabwa n’ibiganiro bya Doha. Mu kiganiro ryatangiye i Goma ejobundi nyuma yo kubonana n’Umuyobozi wa MONUSCO, Vivian van de Perre, iri huriro ryemeje ko ritigeze rimenyeshwa ibikubiye muri ibyo biganiro byabereye Luanda byarangiye hasabwa agahenge. “Ntabwo twamenyeshejwe ibyemejwe […]
Obama yavuze kuri video imusebya iherutse gusohorwa na Trump

Barack Obama, wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze kuri videwo igaragaza ivanguraruhu yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Perezida Donald Trump, abwira umuyobozi w’ikiganiro wamwakiriye kuri podcast ko kugira “isoni” n’”imyitwarire myiza” byahoze biranga abategetsi, ubu byatakaye. Iyo videwo ikomeretsa irimo igice kigaragaza Obama n’umugore we Michelle nk’inguge, ibyamaganwe n’abantu benshi barimo […]
Perezida Tshisekedi yemeye kubahiriza agahenge kasabwe na Angola

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yemeye gahunda y’agahenge ya Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço, kandi ashimira ibikorwa bya Angola bikomeje byo guteza imbere amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezidansi ya RDC, kuri uyu wa Gatanu, rivuga rigira riti: “Repubulika ya Demokarasi ya Congo iramenyesha Umuryango Mpuzamahanga ndetse n’amahanga […]
Minembwe: Ibitero bya FARDC na FDNB bikomeje kwibasira Abanyamulenge

Imirwano irimo ubugome bwinshi kuri uyu wa Kane ushize yabereye mu misozi ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho bivugwa ko yahuje abarwanyi ba AFC/M23 n’Ingabo za Congo (FARDC) zifatanyije n’Ingabo z’u Burundi n’inyeshyamba za wazalendo. Kuva mu byumweru bibiri bishize, Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangije ibitero ku birindiro by’abarwanyi […]
Ingengo y’Imari ya Leta 2025/2026 yagabanyijwe

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Kane, itariki 12 Gashyantare, yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rihindura itegeko n°018/2025 ryo ku wa 30/06/2025 rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2025/2026. Mbere yaho, Minisitiri w’Imari, Yusuf Murangwa, yabanje kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko umushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko rigena Ingengo y’Imari ya Leta ya […]
Kenya: Yirutse asatira Perezida Ruto aca igikuba mu barinzi

Umugabo wirutse yerekeza kuri Perezida William Ruto, kuri uyu wa Kane, ubwo yavugiraga ijambo i Wajir yagize icyo avuga, atanga inkuru ye ku byabaye nyuma yo guca igikuba mu bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu. Muri videwo yabonwe n’ikinyamakuru The Star, uyu mugabo yavuze ko nta mugambi mubi yari afite yashakaga gusa kuvugana na Perezida ku […]
Uwari umaze imyaka 16 yihisha ubutabera yafashwe kubera imikino olimpike

Umukunzi w’umukino wa Hockey ukomoka muri Slovakia w’imyaka 44, yikururiye gutabwa muri yombi nyuma yo gufatwa n’abapolisi b’u Butaliyani amaze igihe yihisha ubutabera yarashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi. N’ubwo yashakishwaga n’abayobozi b’u Butaliyani, umugabo yaremeye asubira muri iki gihugu agiye kureba ikipe y’igihugu cye (Slovakia) ya Hockey mu Mikino Olempike yo mu Itumba […]
Sudani: Abantu 21 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato

Byibuze abantu 21 bapfuye nyuma y’uko ubwato butwara abagenzi burohamye muri Leta ya River Nile mu majyaruguru ya Sudani nk’uko itsinda ry’ubuvuzi ryabitangarije BBC. Urubuga rw’abaganga bo muri Sudani ruvuga ko ubwo bwato bwari mu rugendo hagati y’imidugudu ya Tayba al-Khawad na Deim al-Qarai, butwaye abagenzi bagera kuri 30 barimo abagore, abasaza ndetse n’abana. […]
Korea ya Ruguru: Kim Jong Un yamaze guhitamo umukobwa we nk’uzamusimbura

Kuri uyu wa Kane, itariki 12 Gashyantare 2026, Ibiro by’Ubutasi bya Koreya y’Epfo byabwiye abadepite ko umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yahisemo umukobwa we nk’umuzungura we. Ni ibintu bicye bizwi kuri Kim Ju Ae, wagiye agaragara mu mezi ashize iruhande rwa se mu birori bikomeye nk’igihe asura Beijing mu Bushinwa muri Nzeri, […]
Masisi: Imirwano ikaze yahuje wazalendo na AFC/M23 i Biguri

Imirwano ikaze kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 11 Gashyantare 2026, yahuje inyeshyamba za Wazalendo n’abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23 ahitwa Biguri, agace kera cyane gaherereye hafi ya Kalengera, muri Sheferi ya Bashali, Teritwari ya Masisi. Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace avuga, inyeshyamba za Wazalendo zagabye igitero ku birindiro bya AFC/M23 kuri axe ya Kirumbu […]
Name change notice: From Nkinzinkiko to Manzi Frank

Angola yasabye Kinshasa na AFC/M23 gutanga agahenge guhera kuwa 18/2

Repubulika ya Angola yasabye ko ihagarikwa ry’imirwano hagati ya Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ryatangira gukurikizwa ku gicamunsi cyo ku itariki ya 18 Gashyantare, nk’uko Perezida wa Angola yabitangaje. Iki cyifuzo gikurikira inama yabereye ku wa Mbere i Luanda hagati ya Perezida wa Angola, João Lourenço, Perezida […]
Abarundi 6 mu Banyafurika bamaze gupfira mu ntambara yo muri Ukraine

Raporo yasohowe n’Ikigo INPACT kuri uyu wa Gatatu ushize ivuga ko kuva mu 2023 kugeza hagati mu 2025 u Burusiya bwinjije mu gisirikare cyabwo abarwanyi 1,417 bava mu bihugu 35 bya Afurika. Iki kigo kivuga ko cyabonye amazina yabo, imyaka yabo, ibihugu baturutsemo, nimero za gisirikare bahawe n’igihe basinyiye amasezerano yo kwinjira mu gisirikare cy’u […]
RDC: Umuyobozi mushya wa MONUSCO ategerejwe ku Kibuga cy’Indege cya Goma

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo Kubungabunga Amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO) buratangaza ko Vivian van de Perre, Intumwa Idasanzwe y’agateganyo y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni akaba n’Umuyobozi w’Agateganyo wa MONUSCO, aza gusura Goma kuri uyu wa Kane, itariki ya 12 Gashyantare. MONUSCO ivuga ko Vivian van de Perre azagera ku Kibuga cy’Indege cya Goma […]
Gasabo: Urukiko rwakatiye abantu 8 bari bakurikiranweho ubwicanyi

Abantu umunani bagizwe n’abagore babiri n’abagabo batandatu bari bakurikiranweho kwica umuntu nyuma bakamutwikisha amashara bamushinja kwiba igare, bahamijwe icyaha n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo barakatirwa. Icyaha abaregwa bari bakurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 08 Ukwakira 2025 mu Mudugudu wa Nyakabuye, Akagali ka Kabuye, Umurenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Bugesera ubwo abaregwa bakekaga nyakwigendera ko yibye […]
USA: Abagande 6 bashinjwa gufata ku ngufu bagiye gusubizwa iwabo

Abenegihugu batandatu ba Uganda bahamwe n’ibyaha bikomeye muri Amerika, ubu bari mu maboko y’abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika (ICE) kandi hararebwa uko basubizwa iwabo muri Uganda. Urwego rushinzwe Umutekano mu Gihugu muri Amerika (Homeland Security) ibashyira mu cyiciro cy’”Abantu babi kurusha abandi” batari abenegihugu bahamijwe ibyaha bikomeye. Daudah Mayanja yafatiwe i Bennington, muri […]
Muhanga: Umusore w’imyaka 26 akurikiranweho kwica se

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umusore w’imyaka 26 y’amavuko ukekwaho kwica se umubyara w’imyaka 74 y’amavuko. Icyaha akurikiranweho cyakozwe 19 Mutarama 2026 mu masaha ya saa 06h00 z’igitondo mu Mudugudu wa Kivomo, Akagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana, mu Karere ka Ruhango ubwo uyu musore yacungaga papa we yinciye mu nzu akamusanga mu […]
Afurika y’Epfo yateranye amagambo na DRC kubera amabuye y’agaciro yategeje Trump

Mu nama yiga ku Ishoramari mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro izwi nka Indaba Mining, habaye guterana amagambo bikomeye ubwo Minisitiri Gwede Mantashe wo muri Afurika y’Epfo yamaganaga amasezerano y’amabuye y’agaciro Repubulika ya Demokarasi ya Congo yagiranye na Amerika, ashimangira ko hakenewe ubumwe bw’umugabane mu micungire y’umutungo wa Afurika. Minisitiri w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibikomoka kuri peteroli, […]
Minisitiri w’Intebe yahagarariye Perezida Kagame mu nama ya AUDA-NEPAD

Kuri uyu wa Kabiri, hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva, yahagarariye Perezida Paul Kagame, mu Nama ya 43 y’Akanama k’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma gashinzwe kwiga ku cyerekezo cy’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD). Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yavuze ko “Afurika igomba gukomeza umurego mu gushyira mu bikorwa gahunda y’iterambere ryayo. […]
Muhanga: Abasore 2 bakurikiranweho kwica umuntu bamukase ijosi

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye abasore 2 umwe w’imyaka 26 n’undi w’imyaka 30 y’amavuko bakekwaho kwica umugabo w’imyaka 51 y’amavuko akaba na se ubyara umwe muri aba basore. Icyaha bakekwaho cyakozwe ku itariki 26 Mutarama 2026 mu Mudugudu wa Kareshya, Akagari ka Kinazi, Umurenge wa Kinazi, mu Karere ka Ruhango nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha […]
Canada: Abantu 8 bishwe barasiwe ku ishuri

Kuri uyu wa Kabiri ushize, abayobozi bavuze ko amasasu yarasiwe mu ishuri ryisumbuye mu Ntara ya British Columbia yo muri Canada yahitanye abantu umunani barimo ukekwaho icyaha. Abayobozi bongeyeho ko abandi bantu babiri basanzwe bapfiriye mu rugo bakekwaho kuba baragize uruhare mu byabaye. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igipolisi cya Canada bagize ati: “Mu rwego rw’igisubizo […]
Gasabo: Akurikiranweho kwica umugore we amukubise inyundo

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye y’umugabo w’imyaka 35 y’amavuko ukekwaho kwica umugore we amukubise inyundo. Icyaha akekwaho cyakozwe ku itariki ya 26 Mutarama 2026 mu Mudugudu wa Rwimikoni I, Akagari ka Mbyo, Umurenge wa Mayange, mu Karere ka Bugesera ubwo uregwa yagiranaga amakimbirane n’umugore we bafitanye abana batatu. Bivugwa ko mu gukimbirana […]