Gusenga ntabwo ari ugutondeka amagambo

Nzaguha imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru, kandi icyo uzahambira mu isi kizaba gihambiriwe mu ijuru, n’icyo uzahambura mu isi kizaba gihambuwe mu ijuru.” (Matayo 16:19) Imana ntinaniwe gufunga no gufungura bijyanye n’ibyifuzo byacu, ndetse n’ibyi ibona byatubera byiza. Ahubwo irashaka uruhare rwacu m’ugusubizwa. Bimeze nkaho umwana abaza nyina umugati, akamusubiza ati uri mu kabati. N’ubushake […]
Hari ikamba rigutegereje

Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera.Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose. (2 Timoteyo 4:7;8) Paulo nk’umubyeyi yandikiye Timoteyo, amuburira uko azitwara, kuko we yarimo kurangiza inshingano hano mu isi. Ati ” Narwanye intambara nziza…narinze ibyo […]
Ubumenyi ku cyo ufite n’icyo kizakubakira ubuzima

Imana ibaha umugisha, Imana irababwira iti “Mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi.” (Itangiriro 1:28) Imirebere y’abantu iratandukanye. Iyo umwe abonye ikiro cy’ibigori, yabona imboga, undi yabona umurima, undi yabona ibiryo by’amatungo, n’undi yabona imari yo kugurisha. Biterwa n’icyo […]
Utegerejweho byinshi muri uyu mwaka

Imana ni yo yaturemeye iyo ngiyo, ndetse yayiduhereye Umwuka ho ingwate. (2 Abakorinto 5:5) Imana yaduhaye Umwuka Wera nk’ingwate m’umubiri wacu, ntiyabikoreye ubusa. Hari impamvu zigeze kuri eshatu yatumye ibikora. 1.Kugira duhindurwe amazina, twitwe ko turi abana bayo, bafite umwihariko y’uburyo bagomba gufatwa, gutekereza n’ibyo bagomba kubona. Niba wizera Yesu, ufite Umwuka Wera muri wowe, […]
Bamwe basoza mu marira, abandi mu mbyino

Umunsi wa nyuma wa buri kintu, n’umunsi wa marira. Amarira aterwa n’agahinda, cyangwa aterwa n’umunezero. Gusa ni bacye bawitegura. Iherezo ry’ikintu riruta intangiro yacyo,…. (Umubwiriza 7:8) Abantu benshi bakunda gutangirana ibintu n’ibikabyo byinshi, ikirori cyitwa launching akenshi kiza giteye ubwoba, cyangwa se gutangiza gahunda umuntu yifuza ko yitabirwa n’abantu benshi, rikana menyekana cyaneee. Uyu munsi […]
Waba uzi impamvu ukiriho?

Allelouiaaa, ooh ashimwe Imana, Se w’Umwami wacu Yesu, we waturinze mubikomeye twanyuzemo. Muri iyi si, buri wese agira icyo twita amateka ashyarira. Utayafite ashime Imana, kuko ntacyo arusha abandi bahuye n’imibabaro myinshi. Icyatumye ngusiga i Kirete ni ukugira ngo utunganye ibyasigaye bidatunganye,… (Tito 1:5) Iki cyanditswe kiributsa buri wese, ko hari impamvu ituma akiriho. Impamvu […]
Uri igicaniro cy’Uwiteka
Umuriro wake ku gicaniro urudaca, ntugasinzire. Iby’ituro ry’ifu (Abalewi 6:6) Aya n’amabwiriza Imana yahaye Mose ngo ayageze kuri Aroni, Umutambyi mukuru. Ubundi ubuzima bwawe nanjye niyo igicaniro nyacyo uyu munsi. Mugihe cya Mose, igicaniro cyagombaga guhora cyaka, nk’ikimenyetso cyo gukiranuka, kuramya no gusenga Imana ubudasiba. N’usoma umurongo wa 3 muri iki gice, urasanga ko umutambyi […]
Imana Ikwambike Igikundiro
Maze uwo mwana Samweli arakura, atona imbere y’Uwiteka n’imbere y’abantu. (1 Samweli 2:26) Samweli yavutse k’umugore wamaze imyaka myinshi ari ingumba. Byamusabye gusenga cyane kugeza aho abantu bamufata nk’umusinzi kubera kwivugisha asenga. Aza gusibizwa, abona Samweli, uwo Imana yahamagaye kuba umuhanuzi ndetse n’umucamanza muri Isirayeri yose. Nyina amutanga k’umutambyi Eli afite imyaka 7 gusa, akurira […]
Amaturo mu madini n’amatorero
Mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw’abantu n’ibihendo by’ubusa bikurikiza imihango y’abantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y’iby’isi bidakurikiza Kristo. (Abakolosayi 2:8) Ikibazo cy’amaturo mu madini n’amatorero ntabwo ari icy’uyu munsi. Cyahozeho uhereye kera. Abitwa ko bari abatekamutwe bahozeho uhereye kera. Hano Paulo arigukangura itorero ryo mu ba Kolosayi […]
Umubatizo n’Umusaraba
Kuko mwahambanywe na we mu mubatizo kandi ni mo mwazuranywe na we, ku bwo kwizera imbaraga z’Imana yamuzuye mu bapfuye. Kandi ubwo mwari mupfuye muzize ibicumuro byanyu no kudakebwa kw’imibiri yanyu, yabahinduranye bazima na we imaze kutubabarira ibicumuro byacu byose,igahanagura urwandiko rw’imihango rwaturegaga,ikarudukuzaho kurubamba ku musaraba. (Abakolosayi 2:12;14) Umubatizo w’umukristu hamwe n’urupfu rwa Yesu k’umusaraba, […]
Irinde kwibagirwa isezerano
Ahubwo uzibuke Uwiteka Imana yawe, kuko ari yo iguha imbaraga zikuronkesha ubutunzi, kugira ngo ikomeze isezerano yasezeranishije indahiro na ba sekuruza banyu, nk’uko irikomeza muri iki gihe. (Gutegeka Kwa Kabiri 8:18) Kwibagirwa n’intege nke ya kimuntu, ariko bigira ingaruka nyinshi mbi mu buzima. Turi abana, twubagirwaga ubyo twize, tukibagirwa ibyo ababyeyi batubyiye gukora, tukibagirwa inshingano…, […]
Ese hari ingororano ki mu gukurikira Yesu ?
Umuntu wese wasize urugo,bene se,bashiki be, nyina n’abana, cyangwa amasambu ku bw’izina ryanjye, azahabwa ibibiruta incuro ijana, kandi azaragwa n’ubugingo buhoraho. (Matayo 19:29) Iki cyanditswe cyatumye benshi bakora ikosa ryo kureka inshingano ndetse n’ibyababera umugisha bitwaje ko bari gukurikira Yesu. Bamwe baretse imiryango, ntibita ku bana n’ababyeyi babo, abandi banga no gukora kuko bari mu […]
Waba wiruka ku kintu kizaguteza agahinda?
Kuko ubwenge bwinshi burimo agahinda kenshi, kandi uwunguka ubwenge yunguka n’umubabaro. (Umubwiriza 1:18) Iki igice cya mbere cy’igitabo cy’umubyiriza kiratwigisha neza ko mu isi byose n’ubusa kandi n’ukwiruka nyuma y’umuyaga. Ngo nta gishya, Imana igarura ibyahozeho. Uko uzi byinshi, ni nako wikorera byinshi. Mu isi ibintu byose byinyuranamo, agahinda n’umunezero, ibibazo n’ibisubizo, mbese byose byiranyuranamo. […]
Kugendera mu butware bwa Kristo hose
Ijambo ry’umusaraba ku barimbuka ni ubupfu, ariko kuri twebwe abakizwa ni imbaraga z’Imana, (1Abakor 1:18-21) Paulo ajya kwandika iri jambo, yabitewe n’intambara yagiye ahura nazo igihe cyose yavugaga inkuru y’urupfu rwa Yesu k’umusaraba no kuzuka kwe. K’urundi ruhande asanga ariho akura imbaraga zoguhangana n’ibihe bigoye byose yanyuragamo. Yanzura ko aho agana hatandukanye n’aho abarwanya iryo […]
Tunesha irari ry’isi k’ubw’ubuntu bw’Imana
Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse, butwigisha kureka kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none (Tito 2:11) Umwanzi satan aturusha imbaraga n’ubwenge cyaneee, hatabayeho ubuntu bubonekera muri Yesu, yadukorera ibyo ashaka. Rero m’urwego rwokudutabara ngo tuneshe, Umwuka w’Imana uraduha ibanga ryokubigeraho, ni: 1.kureka kutubaha Imana kuko […]
Ufite ububasha bwo kunesha wa mwanzi ukugendaho
Ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we, kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry’umubiri ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi. Kandi isi irashirana no kwifuza kwayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose. […]
UMURAGE TWAHAWE
Kandi ubwo turi abana bayo turi n’abaragwa, ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaraganwana Kristo niba tubabarana na we ngo duhanwe ubwiza na we. (Abaroma 8:17) Iri jambo rirakomeye. Bamwe ntibarizi abandi ntibaryumva. Ubundi umurage w’umubyeyi ntuhabwa uwariwe wese. Uhabwa abana, abakozi b’inkoramutima cyangwa inshuti za hafi. None tekereza k’umurage w’Imana cyangwa w’Umwami, uhabwa abo wagenewe. […]
AMASEZERANO Y’ABABYAWE N’IMANA
Hari amadini avuga ko Imana itabyara, ariko abemera Bibilia, Yohana aravuga ati:”Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. Abo ntibabyawe n’amaraso cyangwa n’ubushake bw’umubiri, cyangwa n’ubushake bw’umugabo, ahubwo babyawe n’Imana “. (Yohana 1:12;13) Twige gutandukanya kwizera n’ubuhanga abantu bigisha. Mu bwenge bwacu, biragoye gusobanura ukuntu umuntu ari mu ishusho ry’Imana […]
Wahawe ubwenge bw’Imana nk’umucyo ukumurikira
Umunsi umwe, umusore yabyiye mukuru we ababaye cyane ngo aho acumbitse baramushinja kwiba telefone, abivuga akeneye amagambo amukomeza, kandi ahumuriza, kuko yarazi ko bamubeshyera. Mukuru we aramusubiza n’umujinya mwinshi, ati « Aho niho ugeze ? » Undi aramusubiza ati « ubwo nawe uremeza ko nayibye ». Mukuru we amusubiza ati « ibitekerezo byawe bifasha abandi […]
Umufatanyabikorwa ushoboye
Ninde usubizwa igihe umusore cyangwa umukobwa ashatse, ni umubyeyi ? Cyangwa ni umwana ? Uraza kumbwira wenda ko ari umwana, ariko navuga ko ari umubyeyi. Kuko uhereye umunsi uwo mwana avuka, umubyeyi yatangiye gutekereza kuri uwo munsi w’ubukwe, n’ibyo yamukoreye byose ni ukugira ngo azavemo umugabo cyangwa umugore ushimishije. Uwo munsi, umubyeyi agera ku ntego […]
Temuwnah / Userukiye Imana aho uri- PS umunsi wa 5
Imana iravuga iti: “Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose.” (Itangiriro 1:26) Ijambo ishusho mu giheburayo ni Temuwnah, bisobanura userukiye, cyangwa uhagaze mu mwanya w’undi mu buryo bwemewe. Rero ni iki cyanditswe kirakomeye kuko gishyira umuntu mu mwanya udasanzwe. […]
Amasezerano yawe ahishwe imbere muri wowe – Menya uwo uriwe muri kristo – PS Umunsi wa 4
Umuntu wakoze itara, yashakaga urumuri, uwakoze ikamyo, yashakaga imizigo, uwubatse hotel, yashakaga amacumbi, uwahinze ibirayi, yashakaga amafunguro, n’uwakuremye hari icyo yagushakagaho. None tekereza umuntu utwaye fuso y’umucanga, mu bukwe ngo itware abageni. Byakunda kandi yabageza aho bashaka hose, ariko izaba irigukora icyo itaremewe. Ni icyo kibazo abantu benshi bafite. Ubuzima burabagoye kuko mu byukuri batazi […]
TUMBERA KU BY’INGENZI – Menya uwo uriwe PS Umunsi wa 3
Kutamenya neza uwo uriwe mbere y’Imana yawe, bituma udatumbera ku by’ingenzi. Nkuko mubizi, ubuzima bwuzuyemo ibibazo, akenshi bidutungura kubera kutamenya uburyo bwo gupanga gahunda zacu, cyane cyane iyo tutazi uburyo bwo gukoresha umwanya, ubwenge, n’imbaraga dufite. Mu byukuri, byinshi biracya twihishe. Hari ibintu bibiri bigize ubutunzi bw’umuntu, kandi aribyo yibandaho. Icya mbere ni icyo uzi, […]
Icyo natinyaga ni cyo cyangezeho
Icyo natinyaga ni cyo cyangezeho, Kandi icyanteraga ubwoba ni cyo cyanjeho. (Yobu 3:25) Buriya niba mutabizi ubwoba n’intwaro ya mbere satani akoresha kenshi, kuko ariryo ikintu cya mbere kimaraho ukwizera. Kandi iyo ubuze ukwizera, ntuba ufite ikikurinda, umeze nk’umuntu urara hanze cyangwa aharangaye. Yobu ati icyo natinyaga, n’icyo cyambayeho. Bivuga ko kugira ubwoba cyane bw’ikintu, […]
Icyaha ni iki? Ni gute wakinesha
Ubwe yikoreye ibyaha byacu mu mubiri we abibambanwa ku giti, kugira ngo dupfe ku byaha duhere ko tubeho ku gukiranuka. Imibyimba ye ni yo yabakijije. (1 Petero 2:24) Intumbi nta cyaha igira kuko ntibasha kurarikira. Icya mbere gicumuza umuntu ni ibyo abona n’ibyo yumva, byongorera ubwonko ko ari byiza. Ubundi icyaha n’iki? Buri wese afite […]
Ufite ubushobozi burenze ubwo utekereza
Ariko ubuntu bw’Imana ni bwo bwatumye mba uko ndi, kandi ubuntu bwayo nahawe ntibwabaye ubw’ubusa, ahubwo nakoze imirimo myinshi iruta iya bose, nyamara si jye ahubwo ni ubuntu bw’Imana buri kumwe nanjye. (1 Abakorinto 15:10) Hari ukuntu satani yagambiruye uhereye cyera uko wabaho, gusa n’Imana nayo yarabigambiriye. Iduha Yesu, kuko nimuri we imigambi yayo isohora. […]
Impamvu wanyuze muri ubwo buzima
Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye, (Abaroma 8:28) Ibibazo n’ibisubizo n’impamba y’urugendo ku mukiranutsi w’Imana. Kuva ari umubyeyi utari gito kandi uzi icyo agambiriye kuri buri mwana we, abatoza uburyo bwo kwifata mu bihe bitandukanye. Amarira, agahinda, agasuzuguro, umujinya, indwara, ibyago, ibihombo, ubuhemu, ukunyagwa, intambara, […]
Ese ibyo bakuvugaho ni ukuri?
Nuko Yesu abwira Abayuda bamwemeye ati: “Nimuguma mu ijambo ryanjye muzaba abigishwa banjye nyakuri,namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura.” (Yohana 8:31,32) Ukuri n’iki, ni gute wamenya ukuri ku byo wumva? Ese ibyo wumva abantu bavuga byose n’ukuri? Oya, buri wese atanga ibitekerezo ku mirebereye. Ese inama zose wumva abantu baguha, n’ukuri? Ese, inyigisho […]
Menya Neza Uwo Uri We – EP 2
Uwiteka abwira Mose ati:”Jya kwa Farawo umwami wa Egiputa, umubwire akundire Abisirayeli bave mu gihugu cye.” (Kuva 6:10;11) Kugira ngo Mose atinyuke kujya kwa Farao kandi kumuha amabwiriza yo kurekura abisiraheri, n’uko hari ukuntu yari yifitiye icyizere. Icyo cyizere nta handi yarikugikura, cyeretse n’umwanya yari ahagazemo mu bwami bw’Imana. Ntuteze kuzigirira icyizere utazi uwo uriwe, […]
Menya Neza Uwo uriwe-EP1
Abantu benshi barwanira ibintu, abandi bakarwanira imyanya, kandi byose birahita vuba, bikibagirana. Ariko umunyabwenge aharanira ibitinda, kandi nta ahandi wabisanga, cyeretse mu Imana. Imibanire y’umuntu n’Imana bitangirira m’urugendo rwe hamwe na Yesu. Uwo, icya mbere kimu baho, uhereye umunsi wa mbere yiyemeje kugendana na Yesu, n’uguhabwa ububasha bwo guhinduka Umwana w’Imana, ndetse umuturage wo m’ubwami […]
Umutima wawe n’imbaraga zicecetse
Nuko ba basirikare basubira ku batambyi bakuru n’Abafarisayo. Na bo barababaza bati”Mubujijwe n’iki kumuzana?” Abasirikare barabasubiza bati “Yemwe, ntabwo higeze kuba umuntu uvuga nka we.” (Yohana 7:45;46) Iki cyanditswe kirimo amasomo atatu akomeye: 1. Hari igihe umwanzi agambirira ibibi kuri twe, ariko ntibibuze Imana kudukorera ibikomeye, natwe tukemera ko ariyo yabikoze. Gusa ariko hakabamo n’abaduca […]
Icyo ubibye n’icyo usarura-Pastor Christian
Nari umusore none ndashaje, Ariko sinari nabona umukiranutsi aretswe, Cyangwa urubyaro rwe rusabiriza ibyokurya. (Zaburi 37:25) Mama yigeze kumbwira cyera ko ntawiyima, umwima ahari. Iryo jambo ryaramfashije cyane, rimpa gutinyuka guharanira icyiza nshaka. Rero n’iki cyanditswe, kinyibutsa buri munsi ko n’ubwo ntabona ingaruka y’ibyo mvuga n’ibyo nkora, abana banjye bazakibona. Hari umuhanga wavuze ati: “Umukene […]