Gatsibo: Umusore yariye ikinini cy’imbeba ahita apfa

Umusore witwa Patrick Ishimwe ukomoka mu murenge wa Remera, akagari ka Bushobora, umudugudu wa Rwagitima wo mu Karere ka Gatsibo, biravugwa ko mu mpera z’icyumweru yiyahuje ikinini cy’imbeba bikamuviramo urupfu . Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko uyu musore yagiye kugura umuti wica imbeba avuga ko zamuzengereje, hanyuma baza gutungurwa no kumva ko yapfuye; bishoboka ko […]
Kenya: Inkongi y’umuriro yishe abana batatu bavukanaga

Mu gihugu cya Kenya haravugwa Inkuru y’agahinda, aho abana batatu bari basigaye mu nzu y’iwabo bonyine bishwe n’inkongi y’umuriro yabaye ku wa Gatanu tariki ya 6 Ukuboza 2024. Bikaba bivugwa ko mukuru wabo yari yasize abakingiraniye mu nzu hanyuma iturika ryaba bakabura aho banyura. Abatangabuhamya babonye iyi nkongi iba, bemeza ko impanuka yabereye mu gace […]
Ngororero: Aravugwaho kubeshya abaturanyi ko igitsina cye cyarigise

Umugabo witwa Marcel wo mu karere ka Ngororero, umurenge wa Matyazo, akagari ka Rwamiko ho mu mudugudu wa Rwamiko, aravugwaho guhimba ikinyoma avuga ko ubugabo bwe bwaburiwe irengero, bityo akaba yarasabaga amafaranga ibihumbi 600Frw kugira ngo ajye kwivuza bugaruke . Abaturanyi be bavuga ko bari bahangayitse cyane bakimara kumva ko mugenzi wabo Marcel yabuze igitsina. […]
Cote d’Ivoire: Impanuka y’imodoka yaguyemo 26, abandi 28 barakomereka bikabije
Ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya 6 Ukuboza 2024, mu gihugu cya Cote d’Ivoire, habereye impanuka ikomeye ya bisi ku buryo abantu bagera kuri 26 bapfuye, abandi basaga 28 barakomereka nk’uko byemezwa n’inzego z’ubutabazi . Amakuru yagiye ahabona avuga ko imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa bisi nto zagonganiye ahitwa Brokoua mu burengerazuba, ibyatumye […]
Zimbabwe: Hafashwe abashinjwa gutaburura imva 380 bakagurisha irimbi rwihishwa
Abagabo bane bakomoka mu gihugu cya Zimbabwe bamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano bashinjwa kuba barataburuye imva 380 zari zirimo imibiri y’abantu mu irimbi, hanyuma imva bakazigurisha abandi. Biravugwa ko abafashwe bacukuraga imva z’imibiri yo muri iryo rimbi, bagamije kongera kugurisha ubutaka bugashyingurwamo bundi bushya hatagize ubavumbura. Iri rimbi riherereye ku muhanda wa Kirkman mu […]
Kirehe: Ikamyo yagonze umwana wari uvuye ku ishuri ahita apfa
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 04 Ukuboza 2024, mu karere ka Kirehe umurenge wa Kirehe, akagari ka Nyabikokora umudugudu wa Rutonde, habereye impanuka ikomeye, aho umwana uri mu kigero cy’imyaka 5-6, yagonzwe n’ikamyo yo mu bwoko bwa Scania imunyuze hejuru agahita apfa. Mu masaha ya saa kumi n’imwe zo ku mugoroba nibwo iyi mpanuka […]
Perezida Ruto yatorewe kuba umuyobozi wa EAC

Perezida William Ruto wa Kenya niwe watorewe kuba umuyobozi mushya w’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Ni umwanya asimbuyeho mugenzi we wa Sudani yepfo Salva Kiir. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Ugushyingo 2024, nyuma y’amatora yakozwe n’abakuru b’ibihugu baturutse mu bihugu bigize uyu muryango wa EAC; barimo Kenya, Uganda, Tanzaniya, Sudani y’Amajyepfo, […]
Malaysia: Urujijo ku rupfu rw’umugore wiciwe muri resitora atewe ibyuma
Umugore uri mu kigero cy’imyaka 49 ukomoka mu gihugu cya Malaysia mu gace ka Cheras, biravugwa ko yiciwe mu nzu bahahiramo ibyo kurya ateraguwe ibyuma. Bikaba bitekerezwa ko abantu barindwi barimo inshuti ze bakoranaga babigizemo uruhare. Umuyobozi muri polisi yo muri iki gihugu, Aidil Bolhassan yemeje aya makuru, avuga ko urupfu rw’umugore wishwe atewe ibyuma […]
Kirehe: Ibura ry’amazi rikomeje kuvugisha benshi riri kuvugutirwa umuti

Mu ntara y’iburasirazuba by’umwihariko mu karere ka Kirehe ni hamwe mu duce tw’u Rwanda dukunze kugaragaramo ibura ry’amazi, ku buryo bamwe mu baturage bahora bahangayitse basaba ko iki kibazo kimaze igihe kirekire cyashakirwa umuti urambye. Kugeza ubu hari bamwe mu baturage bavuga ko kubona amazi bisigaye ari tombora ndetse bikaba binahenze, ni mu gihe biruhutsa […]
Igihe amanota y’abasoje ayisumbuye 2023/2024 azasohokera cyamenyekanye

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Ugushyingo 2024, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta no kugenzura amashuri, cyatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka w’amashuri wa 2023-2024 azatangazwa mu cyumweru gitaha. Iri tangazo rivuga ko amanota azajya ahabona ahagana i saa tanu zuzuye za mu gitondo, ku wa Gatanu tariki ya […]
Kenya: Umutoza yahanishijwe gufungwa burundu ashinjwa gusambanya abana b’abahungu
Urukiko rwo muri Kenya rwahanishije igifungo cya burundu umutoza w’ikipe y’abana bato, wari ukurikiranweho gushora abana yatozaga umupira w’amaguru mu bikorwa by’urukozasoni birimo ubusambanyi n’ibindi. Ubushinjacyaha bwemeza ko uyu mugabo ‘Muriithi Mbauni Patrick’ w’imyaka 29 ukekwaho ibi byaha, ahamwa n’icyaha cyo gusambanya abana bato b’abahungu, bikaba kandi bifitanye isano no kuba ari we wabatozaga ndetse […]
Yakatiwe imyaka 35 ashinjwa kugaburira uruhinja amazirantoki ye
Umugore witwa Stella Namwanje yahamijwe n’urukiko rw’i Masaka muri Uganda icyaha cyo kugaburira umwanda we umwana yareraga, urukiko rukaba rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 35. Uyu mugore yari asanzwe atuye mu gace kazwi nka Nyendo Mukungwe, yafashwe nyuma y’uko hagaragaye amashusho amugaragaza ari kujugunya umwanda we ku ruhinja yareraga rufite amezi 10. Ubushinjacyaha bwari buyobowe na George […]
Australia: Itegeko rikumira abana ku mbuga nkoranyambaga ntirivugwaho rumwe
Guverinoma y’igihugu cya Australia yatangaje ko igiye gutangiza itegeko ridasanzwe ribuza abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga zinyuranye. Mu cyumweru gitaha nibwo hateganyijwe inama y’inteko ishinga amategeko, aho bazibanda ku mategeko n’uburyo bwo kugabanya ingaruka mbi z’imbuga nkoranyambaga ku bana b’iki gihugu, nk’uko Minisitiri w’Intebe ‘Anthony Albanese’ yabitangaje. Bitangazwa ko muri iki gihugu […]
Imodoka zikonjesha imboga n’imbuto zitezweho kongera ubwiza bw’umusaruro
Abacuruzi bo mu Rwanda bohereza mu mahanga imboga n’imbuto, bagiye gushyikirizwa imodoka 9 z’amakamyo akonjesha. Izi modoka zitezweho gufasha mu kongera ingano ndetse n’ubwiza bw’umusaruro ujyanwa mu mahanga. Amakuru dukesha RBA aravuga ko izi modoka zizahabwa abacuruzi zitanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu Rwanda ‘NAEB’. Biteganyijwe ko kuri uyu […]
Abantu 51 batawe muri yombi bazira ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Ugushyingo 2024, yafashe abantu 51 bo mu bice binyuranye bigize Intara y’Amajyepfo, bakaba bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ku bufatanye n’inzego z’ibanze, polisi yemeza ko abafashwe bagizwe n’abasanzwe ari abakozi bacukura ndetse n’abacuruzi bagura amabuye y’agaciro batabifitiye uburenganzira. Mu bantu bafashwe, […]
Musanze: Umusore yafashwe yiyambitse nk’abagore amaze kwiba
Uwitwa Kabayiza Jean Bosco uri mu kigero cy’imyaka 22, yafashwe n’inzego z’umutekano aho yari yiyambitse imyambaro y’abagore kugira ngo ayobye uburari. Ni nyuma y’uko yari amaze gufatirwa mu cyuho hamwe na mugenzi we barimo kwiba mu rugo rw’umuturage. Amakuru dukesha Kigali Today avuga ko uyu musore yafatiwe mu kagari ka Mpenge, umurenge wa Muhoza wo […]
Zambia: Umuryango w’abantu 6 bapfuye bagwiriwe n’ikirombe
Mu gihugu cya Zambia hakomeje gusakara amakuru y’urupfu rw’abantu umunani, barimo batandatu bo mu muryango umwe bapfuye nyuma yo kugwirwa n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro. Ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2024, Polisi yo muri iki gihugu yemeje aya makuru. Ivuga ko abapfuye nta ruhushya bari bafite rubemerera kujya mu kirombe bacukuragamo umuringa. […]
Uburezi bw’u Rwanda ntiburagera ahashimishije: Kagame
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri 2024, yakiriye indahiro za Minisitiri mushya w’Uburezi aho yamwijeje ubufatanye mu guteza imbere urwego rw’uburezi butari bwagera aho u Rwanda rwifuza. Ku wa Gatatu tariki ya 11 Nzeri 2024 ni bwo Nsengimana Joseph yagizwe Minisitiri w’Uburezi, akaba abaye umuntu wa 17 uyoboye uru rwego […]
Minisitiri w’Intebe yagaragaje ibizibandwaho muri gahunda ya guverinoma y’imyaka itanu/NST2
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Nzeri 2024, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yagaragarije imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, ndetse n’abanyarwanda bose ibikubiye muri gahunda ya kabiri ya guverinoma yo kwihutisha iterambere ‘NST2’ muri iyi manda y’imyaka itanu (2024-2029). Kuva mu mwaka wa 2017, guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zari zigamije guhindura imibereho y’abanyarwanda. […]
Nigeria: Ababarirwa muri 48 bishwe n’iturika ry’imodoka itwara peteroli
Imodoka itwara ibikomoka kuri peteroli yagonganye n’ikamyo itwara abagenzi n’amatungo muri Nigeria, bituma ababarirwa muri 48 bahasiga ubuzima, ndetse n’amatungo asaga 50 arashya arakongoka. Inzego z’ubutabazi bw’ibanze mu gihugu cya Nigeria zemeje iby’aya makuru. Zivuga ko iturika rikomeye ryahitanye abantu benshi ryabaye ku cyumweru tariki ya 08 Nzeri 2024, ubwo imodoka itwara ibicanwa yagonganaga n’indi […]
Kenya: Abantu 12 bari bavuye mu birori bapfiriye mu mpanuka y’imodoka
Abantu 12 bapfiriye mu mpanuka y’imodoka ubwo bari bavuye mu birori by’ababyeyi. Ni impanuka y’imodoka ebyiri zagonganiye ku kiraro cya Tharaka Nithi, mu muhanda uva ahitwa Meru werekeza i Nairobi muri Kenya. Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 31 Kanama 2024 ahagana i saa tatu z’ijoro. Biravugwa ko imodoka yari itwaye abagenzi baturutse […]
Kaminuza y’u Rwanda ikomeje gusiragiza abayigamo binyuze mu matangazo

Nyuma y’uko Kaminuza y’u Rwanda isohoye itangazo habura iminsi itanu ngo iryo yari yaratangaje mbere rivuga ku gihe amasomo azatangirira ryubahirizwe, abanyeshuri batandukanye bagaragaje ibitekerezo byabo bigaruka ku kunenga amwe mu matangazo y’iyi kaminuza bigamo ahora avuguruzanya ndetse bamwe akanabasiragiza. Impaka n’ibitekerezo by’abanyeshuri bayigamo, byaje kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kanama 2024, nyuma […]
Nigeria: Abantu 16 bahiriye mu mpanuka y’imodoka barakongoka
Abantu bagera kuri 16 bahiriye mu modoka zakoze impanuka mu gace ka leta ya Ondo mu gihugu cya Nigeria. Ni mu gihe abasaga batanu bo bakomeretse bikomeye, ndetse abandi babiri ntibagira icyo baba. Iyi mpanuka idasanzwe yabereye mu mudugudu wa Ajue, hari mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 27 Kanama 2024, ubwo imodoka […]
Nigeria: Gariyamoshi yagonze umunyamaguru bimuviramo urupfu
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Kanama 2024, humvikanye inkuru y’impanuka idasanzwe; aho umunyamaguru utaramenyekana yagonzwe na gariyamoshi, bakamusanga yangiritse bikomeye ndetse yanapfuye. Iyi mpanuka yabereye mu gace kitwa Oshodi gaherereye muri leta ya Lagos ho mu gihugu cya Nigeria. Ababonye iyi mpanuka iba, bavuga umugabo yari ari kugendera mu nzira […]
Zambia: Ikirombe cyagwiriye abasaga 8 bahita bapfa
Abacukuraga umucanga mu kirombe cyo mu gace ka Chongwe mu gihugu cya Zambia, bagwiriwe n’ikirombe benshi bahita bahasiga ubuzima. Ibikorwa by’ubutabazi biracyakomeje ngo hamenyekane umubare w’abo cyagwiriye bose. Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024, amakuru yatangajwe avuga ko impanuka y’ikirombe yabaye nyuma y’uko ibikorwa byo gupakira imodoka byari bikomeje hanyuma ikagwa […]
Kirehe: Impunzi ziratabariza ubucukike mu byumba by’amashuri bigiramo basaga 100
Mu nkambi ya Mahama iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda mu karere ka Kirehe, harimo ishuri rifite umubare munini cyane w’abanyeshuri kurusha andi mashuri yose mu gihugu. Kubera ubwinshi bw’abaryigamo, babangamirwa n’ubucucike ndetse no kubura iby’ibanze byatuma biga neza. Iyi nkambi ya Mahama icumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 63, aho abagera ku bihumbi 40 ari Abarundi abandi […]
Hamenyekanye igihe amanota y’ibizamini bya Leta azasohokera

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutegura ibizamini bya leta no kugenzura amashuri mu Rwanda (NESA), cyatangaje igihe amanota y’ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange umwaka wa 2023/2024 azatangarizwa, mu gihe haba hatabayeho izindi mpinduka. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2024, NESA yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo itangazo rivuga ko amanota ategerejwe n’abanyeshuri […]
Kenya: Birabujijwe gucira no kwipfunira ku muhanda utubahirije amategeko
Ubuyobozi bushinzwe ibidukikije mu murwa mukuru w’igihugu cya Kenya ‘Nairobi’, bwatangaje ko bitemewe gucira, kwipfunira ndetse no kwihagarika mu muhanda. Ubu buyobozi bwashyizeho n’ibihano bidasanzwe birimo gufungwa ku muntu uzabikora. Geoffrey Moisria, uyoboye ikigo gifite mu nshingano kurengera ibidukikije i Nairobi, yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama 2024 aho yagarukaga kuri bimwe […]
Sudan: Bombe yatewe mu bitaro abantu 15 bahita bapfa
Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 22 Kanama 2024, hasakaye amakuru y’igitero cy’indege ya gisirikare cyagabwe ku bitaro biherereye muri Darfur yo mu gihugu cya Sudan abantu benshi bakahaburira ubuzima. Biravugwa ko iturika ryabaye rigahitana abantu 15, ni mu gihe kandi na serivisi z’ubuvuzi zahagaze bigateza icyoba mu gace n’ubundi gasanzwe karabaye isibaniro ry’imirwano y’imitwe […]
Kayonza: Mudugudu arashinjwa kwaka ruswa y’igitsina abagore bakeneye serivisi
Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Rwakavuna wo murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza, barashinja umuyobozi w’umudugudu wabo kuba yaka ruswa y’igitsina n’amafaranga abagore baba bakeneye serivisi, bityo bagasaba ko yasimbuzwa. Uyu mukuru w’umudugudu uzwi nka Silas bitangazwa ko ajya anatera ubwoba bwo kwirukana mu mudugudu abo yaka ruswa bakazuyaza kuyimuha, kandi ngo […]
Hakenewe ubugenzuzi bwihariye ku byo insengero zinjije byose n’aho byagiye

Muri iyi minsi, inkundura y’ifungwa ry’insengero n’amadini kubera kutuzuza ibisabwa ikomeje kuvugisha abantu; bamwe bemeza ko hakenewe gukorwa ubugenzuzi bwihariye ku byinjijwe n’iyo byerekeje uhereye igihe urusengero rwaba rwarubakiwe. Iri suzuma riramutse rikozwe neza rishobora no gucukumbura byinshi byerekeranye n’ingano y’amaturo yinjijwe na zimwe mu nsengero, nyamara abayatanze bagakomeza kuyoberwa impamvu badatera imbere. Bamenya ibyo […]
Nyabihu: Abaturage bahangayikishijwe n’inzoga yitwa ‘IGISAWASAWA’
Abaturage bo mu murenge wa Jenda wo mu karere ka Nyabihu, baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’inzoga itemewe biyengera yitwa IGISAWASAWA ituma urugomo rwiyongera bigahungabanya umutekano w’aho batuye. Abazi iyi nzoga yiswe Igisawasawa bemeza ko iba ikarishye cyane ngo ku buryo uwayinyoyeho aba yumva adasanzwe, mbese ari ndakorwaho niyo mwajya mu mitsi. Abatayinywa na bo bemeza […]
Nyagatare: Urujijo ku rupfu rw’umusore wasanzwe amanitse mu mugozi
Umusore uri mu kigero cy’imyaka 17 y’amavuko, yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, bikekwa ko yaba yakoresheje isekuru yurira ngo amanike umugozi ku gisenge maze akayitera umugeri. Uyu musore yari asanzwe akodesha inzu yabagamo mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Rwimiyaga mu mudugudu wa Kirebe. Amakuru atangazwa n’ubuyobozi bw’umudugudu avuga ko bitazwi neza aho yaturukaga, gusa […]
Kwa Jennifer Lopez gatanya iravuza ubuhuha

Umuhanzikazi akaba umubyinnyi, n’umukinnyi wa filimi wabaye ikirangirire ku isi Jennifer Lopez, biravugwa ko yaba yatandukanye n’umugabo we witwa Ben Affleck bari bamaranye imyaka ibiri. Ni nyuma y’uko bigeze no kubanaho bagatandukana na none mu 2004. Ku wa Kabiri w’iki cyumweru nibwo uyu mugore w’imyaka 55 yagejeje impapuro zaka gatanya mu rukiko rukuru ruherereye i […]
Amabwiriza mashya mu gukumira ibyaha by’ikoranabuhanga bikorerwa kuri telefone -RURA

Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda ‘RURA’, rwashyize ahagaragara amabwiriza agamije gukumira ubujura n’ibindi byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, by’umwihariko ibikorerwa kuri telefone. Ibyatangajwe na RURA kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kanama 2024, bije nyuma y’uko muri iyi minsi abatekamitwe bo kuri telefone basigaye barabaye benshi cyane, ndetse banahindura umuvuno w’uburyo bacucura abaturage mu mayeri n’amacenga […]
NESA yatangaje igihe amashuri azafungurira hamwe n’itangazwa ry’amanota ya 2023/2024

Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutegura Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri ‘NESA’ cyatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2024-2025 uteganyijwe kuzatangira tariki ya 09 Nzeri 2024 . Mu itangazo NESA yasohoye yakomeje ivuga ko ibijyanye n’ingengabihe y’umwaka w’amashuri, ndetse n’itangazwa ry’ amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’Icyiciro rusange cy’amashuri […]
Uganda: Impanuka y’ikamyo na bisi yahitanye batandatu, abarimo Abayapani barakomereka
Impanuka idasanzwe y’ikamyo yari itwaye ifu hamwe na bisi yerekezaga i Kampala yahitanye abagera kuri batandatu ubwo imodoka zagonganiraga mu muhanda. Iyi mpanuka yabereye ahitwa Kyazanga ni mu karere ka Lwengo. Biravugwa ko bisi yerekezaga mu mujyi wa Kampala ivuye Kisoro, ni mu gihe ikamyo yo yari itwaye ifu y’ibigori ku muhanda uva i Masaka […]
Umunyeshuri yafungiwe mu ishuri azira ideni rya minerivari
Umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye muri Uganda, yafunzwe n’ubuyobozi bw’ikigo yigamo kubera umwenda w’amafaranga y’ishuri asaga ibihumbi 100Frw. Byemezwa ko ishuri ryanze kumureka ngo atahe ubwo abandi bajyaga mu biruhuko. Amakuru avuga ko ku wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, ari bwo hari hateganyijwe gusoza igihembwe cya kabiri. Gusa umwana w’umukobwa ufite […]
Nigeria: Umugore n’abana be batanu bishwe n’ibiryo
Urwego rw’umutekano mu gihugu cya Nigeria rwatangaje ko rwatangiye gukora iperereza ryerekeranye n’urupfu rw’umubyeyi n’abana be batanu bapfuye nyuma yo kurya ibiryo bikekwa ko byari byararengeje igihe. Uyu muryango w’abantu batandatu wari utuye muri leta ya Kano, mu mudugudu wa Karkari ahazwi cyane nka Gwarzo. Biravugwa ko bapfuye ku wa kane tariki 15 Kanama 2024 […]
Nyuma y’u Rwanda, Korea yageneye inkunga ibihugu by’Afurika birembejwe n’amapfa
Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo igihugu cya Korea y’Epfo giherereye ku mugabane w’Aziya, cyatangaje ko hari inkunga ingana na miliyoni 3 z’Amadolari zizasaranganywa mu bihugu bine byo muri Afurika byazahajwe n’inzara ikabije . Binyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Korea, ibihugu bya Zimbabwe na Zambia byagenewe inkunga ya miliyoni 1 y’amadolari (Miliyari 1Frw n’imisago), ni […]
Kayonza: Abaturage barasaba kubakirwa sitade igezweho

Abaturiye Sitade ya Rwinkwavu bavuga ko imaze imyaka isaga 100 yubatswe ariko ikaba yarasenyutse, bityo bagasaba ubuyobozi ko yavugururwa, ikajyanishwa n’igihe ndetse ikanabyazwa umusaruro . Iyi Sitade ya Rwinkwavu iherereye mu ntara y’Iburasirazuba, akarere ka Kayonza umurenge wa Rwinkwavu akagari ka Nkondo, ku muhanda werekeza muri Pariki y’Igihugu y’Akagera. Ni sitade byemezwa n’abayizi ko ifite […]
Kamonyi: Umukobwa yabyaye umwana ahita amwica abifashijwemo na nyina bamuta mu bwiherero
Mu karere ka Kamonyi gaherereye mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, umurenge wa Gacurabwenge mu kagari ka Gihinga haravugwa inkuru y’umukobwa wabyaye umwana hanyuma afatanya na nyina kumwica ndetse banamujugunya mu bwiherero. Biravugwa ko intandaro yo kwica umwana yabyaye byaturutse ku kuba uwamuteye inda yaramwihakanye. Bamwe mu baturage baturanye n’uyu muryango, bavuga ko kuri uyu wa […]
Kayonza: Abakobwa bongerewe ubushobozi banahabwa umukoro

Mu ntara y’Iburasirazuba, mu karere ka Kayonza hashize igihe kirekire abana b’abakobwa batangiye gufashwa kwiga, ndetse n’ababyariye iwabo badafite ubushobozi bashyirwa mu matsinda bigishwa imyuga itandukanye ituma biteza imbere. Bakaba basabwe gukomeza kwitwararika. Kuri ubu muri aka karere habarurwa abakobwa barenga ibihumbi 5,600 bamaze gufashwa gukomeza amasomo, wongeyeho n’abandi benshi bigishwa buri munsi imyuga irimo […]
Abanyeshuri barenga ibihumbi 140 mu cyiciro rusange basoje ibizamini – NESA
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri ‘NESA’, cyatangaje ko uyu munsi tariki ya 30 Nyakanga 2024 abanyeshuri 143,842 basoje ibizamini by’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye umwaka wa 2023/2024 . Ibi bizamini bya leta bisoza amashuri yose yisumbuye muri uyu mwaka, biherutse gutangizwa tariki 23 Nyakanga 2024. Ni mu gihe biteganyijwe ko abarangiza amashuri yisumbuye mu bindi […]
Uganda: Havumbuwe uduhanga tw’abantu 17 aho basengeraga
Polisi yo muri Uganda kuri uyu wa kabiri tariki 30 Nyakanga 2024 yatangaje ko havumbuwe igisanduku gipfundikiye, cyari kirimo uduhanga tw’abantu 17 mu gace abantu bajyaga gusengeramo. Aya makuru yamenyekanye ku wa Mbere w’iki cyumweru, ubwo abana bari bagiye gutashya inkwi babonaga ikintu kidasanzwe gitabye mu butaka. Ni mu mudugudu wa Kabanga hafi y’umujyi witwa […]
Zimbabwe: Abarimu basaga 100 bicwa n’ubukene buri kwezi
Ihuriro riharanira iterambere ry’abarimu mu gihugu cya Zimbabwe, PTUZ ryatangaje ko imishahara y’intica ntikize bahembwa iri gutuma abarimu benshi bagera kuri 128 bapfa buri kwezi bazize inzara, guhangayika ndetse na karande y’ubukene. Umuyobozi w’ihuriro ry’abarimu, Takavafira Zhou yemeje ko habarurwa byibuze abarimu babiri bapfa buri kwezi muri buri karere ka Zimbabwe. Iki gihugu cyazahajwe n’ubukene […]
Kenya: Abanyamakuru bapfuye bajya gusenga nyuma yo gusiga abandi mu birori
Mu mpera z’iki cyumweru ku wa gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024, hasakaye inkuru ibabaje y’abanyamakuru babiri bakorera radiyo ‘Thome FM’ bapfuye bazize impanuka ubwo bajyaga gusenga. Ni nyuma y’uko bari basize bagenzi babo mu birori bya radiyo bakoramo. Amakuru dukesha ibitangazamakuru byo muri Kenya, avuga ko urupfu rw’abanyamakuru babiri rwaturutse ku modoka bagonganye ubwo bo […]
Nigeria: Pasiteri n’abandi 4 bakekwaho kugurisha uruhinja rw’amezi abiri
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2024, polisi yo muri Nigeria mu mujyi wa Lagos yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu batanu bashinjwa guhererekanya uruhinja rw’amezi abiri bakarugurisha bashaka inyungu. Ni nyuma y’uko umubyeyi w’umwana wibwe yari amaze igihe abibwiye polisi. Ibi byabaye byemejwe na SP Benjamin Hundeyin, umuvugizi wa polisi i […]
Abantu barindwi bamaze gukira ‘SIDA’ burundu – OMS
Indwara ya Virusi itera SIDA ni imwe mu zihangayikishije isi aho yibasiye abarenga miliyoni 40. Uko ubuvuzi bugenda butera imbere ndetse n’ubushakashatsi bukiyongera, hagenda havumburwa uburyo SIDA yacika burundu. Abantu 7 bamaze kuyikira kugeza ubu nk’uko OMS yabyemeje. Kuva mu mwaka wa 1983 havumburwa icyorezo cya virusi itera SIDA, hagiye hakorwa ubushakashatsi butandukanye kuri iyo […]
Morocco: Ubushyuhe bukabije bwishe abarenga 20 mu munsi umwe
Minisiteri y’Ubuzima mu gihugu cya Morocco cyo muri Afurika yatangaje ko hari abantu barenga 20 bapfuye bazize ubushyuhe bukabije mu masaha 24 gusa. Ibi byabaye none ku wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2024 mu gace ko hagati mu mujyi wa Beni Mellal nk’uko amakuru dukesha ArabNews abivuga. Abantu 21 byatangajwe ko ari bo bapfuye […]
Bifuza ko Buruse bahabwa yahuzwa n’igihe hamwe n’isoko
Imyaka ibaye myinshi leta y’u Rwanda itangiye gahunda yo guha inguzanyo yo kwiga izwi nka Buruse abanyeshuri baba batsindiye gukomeza amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda kugirango bige neza hagamijwe guteza uburezi imbere ndetse n’igihugu muri rusange. Iyi nguzanyo abanyeshuri bahabwa iba igizwe n’amafaranga y’ishuri, ndetse n’ayo kubafasha kubaho. Buri munyeshuri usinye amasezerano yo guhabwa […]
NESA: Abanyeshuri mu byiciro bitandukanye baratangira ibizamini bisoza umwaka wa 2023/2024

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe ibizamini bya leta no kugenzura amashuri ‘NESA’, kuri uyu wa mbere yatangaje ko abanyeshuri barenga ibihumbi 200 ari bo bagiye gukora ibizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2023/2024 mu byiciro binyuranye. Abanyeshuri baratangira ibizamini kuri uyu wa kabiri tariki 23 Nyakanga 2024 ni abiga mu cyiciro rusange […]
Kenya: Abahinzi b’umuceri baratabaza kubera imbeba
Hashize iminsi myinshi abahinzi b’umuceri bo mu gace ka Mwea muri Kirinyaga bavuga ko barembejwe n’imbeba ziza zikabonera imbuto z’umuceri bahunitse, ndetse n’izo bateye bityo bagasaba leta ya Kenya ko yabatabara. Izi mbeba bivugwa ko zonera aba bahinzi zikunze kuza mu masaha y’ijoro, ikindi ngo batewe ubwoba n’uko batazabasha guhinga byoroshye mu gihe izi mbeba […]
Nigeria: Umugore wicishije ishoka umugabo we bapfa ihene yatawe muri yombi
Urwego rushinzwe umutekano rwo mu gihugu cya Nigeria rwatangaje ko umugore ukekwaho kwica umugabo we amukubise ishoka nyuma y’uko umwana wabo yibye ihene akayigurisha, ubu yamaze gutabwa muri yombi ndetse iperereza rikaba rigikomeje. Bitangazwa ko umugore witwa Aji Lydia w’imyaka 40 yishe umugabo we ‘Aji Makinta’ ubwo bagiranaga amakimbirane bitewe n’uko hari ihene bari boroye […]
Nigeria: Polisi yarekuye umugabo wafunzwe ubwo yiyahuraga ntapfe
Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria yari amaze iminsi mu gihome azira kuba yaragerageje kwiyahura, ariko akarokoka ubwo polisi yageraga aho ari igahita inamuta muri yombi. Nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye muri iki gihugu cya Nigeria byabigarutseho, hari tariki ya 08 Nyakanga 2024 hakibona ubwo umugabo witwa Alhaji Yushau yuriraga akagera hafi ku gasongero k’umunara ushinzwe gusakaza […]
Yago yasubiranye shene ye imaze iminsi yaribwe

Nyarwaya Innocent wamenyekanye cyane nka Yago Pon Dat mu ruhando rw’abahanzi, ndetse akaba n’umunyamakuru w’imyidagaduro mu Rwanda, yagaragaje ibyishimo afite nyuma yo kongera gusubirana umuyoboro we wa YouTube ‘YAGO TV SHOW’. Amakuru agaruka ku kwibwa kwa shene ye yari amaze iminsi myinshi uhereye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga tukirimo. Yago yari yaramaze kubimenyesha Urwego rw’Igihugu […]
Igisigo ‘Amarenga y’Inzozi z’Intsinzi’ cyahaye ubusobanuro amazina ya Perezida Kagame

Muri iyi minsi nta kindi kintu kiri kugarukwaho cyane nk’amatora yabaye mu Rwanda guhera tariki 14 kugeza 16 Nyakanga 2024. Aya matora yabaye mu buryo budasanzwe burimo n’udushya; dore ko abanyarwanda bose yaba abatuye mu gihugu cyangwa mu mahanga bitoreye umukuru w’igihugu, ndetse n’abadepite icyarimwe . Hari abemeza ko uburyo amatora y’uyu mwaka yagenzemo byari […]
Perezida Joe Biden yasanzwemo Covid-19
Umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden ku wa gatatu w’iki cyumweru biravugwa ko yaba yarasanzwemo icyorezo cya Covid-19 bikaba byaranatumye atagaragara aho yagombaga gukomereza ibikorwa bye kwiyamamaza. Amakuru dukesha igitangazamakuru CNN avuga ko byari byitezwe ko Biden aza kuganira n’abo mu mujyi wa Las Vegas ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki […]
Nigeria: Rurageretse hagati y’abaganga na raporo ibashinja kurya ruswa
Abaganga bakomoka mu gihugu cya Nigeria bagaragaje ko bababajwe cyane na raporo iherutse gushyirwa hanze ivuga ko ari bo baza imbere mu kwaka, ndetse no kurya ruswa ubusanzwe yamunze iki gihugu cyo muri Afurika. Ihuriro ry’aba baganga ‘MDCAN’ ryatangaje ko ibikubiye muri raporo ya biro ishinzwe iby’ibipimo mu mibare muri Nigeria ‘NBS’ ari ibinyoma byambaye […]
Zimbabwe: Abana bishwe no guhera umwuka kubera imyotsi
Abana babiri bo mu muryango umwe bapfuye bishwe n’imyotsi bivugwa ko yaturutse mu nkono yari itetse umuceri mu nzu y’iwabo. Ni mu gihe kandi abandi babiri bavukana n’abapfuye ndetse na nyina ubu barembeye mu bitaro. Amakuru dukesha ikinyamakuru NewZimbabwe avuga ko aba bana babiri bapfuye bose bakigezwa kwa muganga. Bikekwa ko bazize ikibazo cyo kubura […]