Umuyobozi wa Ritco n’abandi 2 bahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije icyaha cy’inyandiko mpimbano Umuyobozi Mukuru wa RITCO Ltd (Rwanda Interlink Transport Company Limited), Nkusi Godfrey n’abandi bakozi babiri b’iki kigo; nyuma yo kwirukana umwe mu bakozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ni mu rubanza RP 00806/2023/TGI/NYGE ubushinjacyaha bwaregagamo Umuyobozi Mukuru wa RITCO, Nkusi Godfrey, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa rusange, Kansiime Kagarama […]
Hari kwibazwa uwihishe inyuma yo gusenya ADARWA

Abanyamuryango ba Koperative ADARWA ikorera mu Gakiriro ka Gisozi mu Karere ka Gasabo baratabaza, ni nyuma y’uko bangiwe kuyoborwa na Twagirayezu Thadee bitoreye nka Perezida bakaba bafite impungenge ko ishobora gusubira mu bibazo nko mu gihe cyatambutse. Amezi agiye kuba atatu muri Koperative ADARWA ikorera mu Gakiriro ka Gisozi, havutse ikibazo, kubera kwangirwa kuyoborwa na […]
Kigali:Umugenzi wari kuri moto yakandagiwe n’ikamyo arapfa

Kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Mutarama 2025, ku isaha ya saa sita z’amanywa, umumotari wari uhetse umugenzi yagonzwe n’ikamyo itwara lisansi muri ’feux rouges’ ahazwi nka Rwandex, uwo mugenzi ahita yitaba apfa. Ibinyabiziga byombi byavaga mu cyerekezo cy’i Remera bigana mu Mujyi wa Kigali, ubwo bari bagisohoka muri feux rouges za Rwandex bagiye kugera […]
Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza uri i Mageragere yakubitiwe mu Igororero n’abantu bahawe ikiraka

Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul,kuri ubu ufungiye mu Igororero rya Nyarugenge ahazwi nka Mageragere bivugwa ko yahohotewe na bagenzi be bafunganye. Aya makuru BWIZA yayamenye avuye mu kiganiro “Zinduka” avuga ko uyu Nkundineza Jean Paul yakubiswe ndetse akanakomeretswa, byari binamuviriyemo kwangirika ijisho na bagenzi be bafunganywe ariko bikavugwa ko ibi byakozwe n’abagabo bane bari bahawe ikiraka. […]
Gicumbi: Arashinja nyina kumuca inyuma

Uwimaniduhaye Rebecca utuye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Byumba, yatangaje ko ari mu gahinda gakomeye kuko nyina yamutwaye umugabo, ubu bakaba babana mu nzu nk’abashakanye. Ibyo ngo byatangiriye mu rugo rwa Uwimaniduhaye n’umugabo bari barashakanye, ubwo uwo mugore yari arwaye. Ubwo burwayi bwa Uwimaniduhaye bwaje gukomera noneho biba ngomba ko nyina w’imyaka 42 […]
Rulindo: Abakekwaho kwiba amatungo bakayabagira mu gasozi bakubise abantu 2 barembeye mu bitaro

Mu karere ka Rulindo, umurenge wa Ntarabana, akagari ka Kajevuba mu mudugudu wa Bikamba haravugwa inkuru y’abantu babiri bahohotewe n’abataramenyekana ubu bakaba bari kuvurirwa mu Bitaro bya Kibagabaga. Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Ukuboza 2024, ubwo uwitwa Munyankindi Eugene na Mutijima bagendaga mu ma saha ya saa cyenda […]
DRC:Inyeshyamba za ADF zishe 21

Inyeshyamba z’umutwe w’intagondwa wa ADF zishe abantu 21 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo muri iki cyumweru gusa. Ni mu bitero uwo mutwe wagabye ahitwa Manguredjipa, agace gakungahaye cyane mu mabuye y’agaciro. Ibyo bitero byaje bikurikira ibindi byabereye ku musozi wa Robinet uri muri Segiteri Bapere mu ntara ya Kivu ya ruguru. Macaire […]
Muhanga: Habaye impanuka yakomereyekeyemo 11 bari batashye ubukwe

Kuri uyu wa 29 Ukuboza 2024,mu karere ka Muhanga habereye impanuka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster yari itwaye abagiye mu bukwe 11 barakomereka. Imodoka itwara abagenzi yavaga mu Karere ka Nyanza yerekeza i Rubavu, itwaye abantu bari batashye ubukwe, yakoze impanuka hakomerekamo abantu 11 barimo batatu bahise bajyanwa mu bitaro. Iyi modoka yakoze impanuka […]
Kicukiro: Abagore 2 bafatanywe amacupa 500 ya mukorogo

Mu Karere ka Kicukiro,Umurenge wa Masaka,akagari ka Cyimo mu mudugudu wa Murambi,kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2024, hafatiwe abagore babiri bari batwaye mu mufuka amacupa 500 y’ubwoko butandukanye bw’amavuta ya mukorogo. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire yavuze ko n’ubwo bimaze kugaragara ko hari […]
Filime Killaman yakoraga akubita abakobwa yayihagaritse

Killaman umaze kwamamara muri sinema nyarwanda, yatangaje ko yaretse gukora filime yakoraga yise ‘Kwiyenza’ aho yagendaga akubita abakobwa bambaye imyenda migufi, n’abasore bambaye amapantalo yenda kugwa hasi. Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na MIE Empire, ya M.Irene, aho yagarukaga ku buryo umwaka we na Nyambo bari kumwe basanzwe bakinana, wabagendekeye nka bamwe mu bamaze kwamamara muri […]
Nyabihu: Abagabo 2 n’umugore bafatanywe udupfunyika tw’urumugi dusaga ibihumbi 6000

Mu Karere ka Nyabihu, abagabo babiri n’umugore umwe bakurikiranyweho kwinjiza mu gihugu udupfunyika 6200 tw’urumogi ruturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Bafatiwe mu mudugudu wa Rubare, akagari ka Kareba mu murenge wa Jenda ahagana ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukuboza 2024. Bavuga ko ibi […]
Gare ya Nyabugogo izagendwaho n’asaga miliyari 140

Umujyi wa Kigali ugaragaza ko inyigo yo kuvugurura no kwagura gare mpuzamahanga ya Nyabugogo igeze kure, ku buryo imirimo yo kuyubaka ku buryo bugezweho izatangira mu mwaka utaha wa 2025. Ni mu gihe bamwe mu bagenda Umujyi wa Kigali bagaragaza ko imaze gusaza ku buryo itajyanye n’igihe. Gare mpuzamahanga ya Nyabugogo ihuriramo urujya n’uruza rw’abagenzi, […]
Kenya: Abandi bantu 40 bagonzwe n’imodoka kuri Noheli

Impanuka ikomeye y’imodoka yabereye mu gihugu cya Kenya mu gace ka Mwisho wa Lami, yakomerekeyemo abantu bagera kuri 40 bose bakaba bahise bajyanwa mu bitaro igitaraganya ngo bitabweho. Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 25 Ukuboza 2024, ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa Noheli. Mu gihe iyi mpanuka yabaga, biravugwa ko […]
Umwarimu yiyahuye,harakekwa itinzwa ry’umushahara

Polisi yo mu Karere ka Ibanda mu gihugu cya Uganda itangaza ko yatangije iperereza ku mpamvu zateye urupfu rw’umwalimu Emmanuel Turyahebwa. Uyu mwarimu yari asanzwe yigishaga ku ishuri rya Oxford Secondary School, aho bikekwa ko yiyahuriye kuberako yatinze guhembwa. Umurambo wa nyakwigendera wabonetse umanitse mu giti kiri mu kibuga cya Oxford Secondary School ku wa […]
Umunsi wa Noheli hari abawizihiriza mu nsengero

Kuri Noheli, bamwe mu Bakirisitu bahitamo guteranira hamwe mu nsengero zitandukanye mu rwego rwo gushima Imana ku bw’imigisha yabahaye muri uyu mwaka ndetse no kongera kuzirikana ugucungurwa kwabo binyuze muri Yezu/Yesu Kirisitu. Ibiterane byinshi mu nsengero zinyuranye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu munsi wa Noheli, byaranzwe ahanini n’indirimo zumvikanishaga ivuka rya Yesu cyangwa Yezu. […]
Rulindo: Hari abavugako bari gusabwa “Ejo Heza” kugirango bazarye inyama kuri Noheli

Bamwe mu batuye mu Karere ka Rulindo,baravuga ko muri iyi minsi mikuru kubona akaboga biri kubabera isobe,bitewe n’uko nta mabagiro ari muri kano karere,ibi bakaba bavuga ko iyi minsi mikuru bagiye kuyirya nabi,bakanavugako hari abasabwe gutanga Ejo Heza kugirango bemererwe kubaga. Bamwe mu baganiriye na BWIZA bavuga ko baherutse kubwirwa ko bareba uko bakwihuriza mu […]
ACP Rutikanga yasabye urubyiruko kwirinda ‘house parties’

Polisi y’u Rwanda yasabye urubyiruko by’umwihariko urugiye mu biruhuko by’iminsi mikuru n’abandi bireba, kwirinda ibikorwa birushora mu myitwarire idahwitse irugiraho ingaruka zirwangiriza ubuzima. Umuvugizi wa Polisi, ACP Rutikanga Boniface abinyuijije ku rubuga rwa X, yasabye urubyiruko kwitwararika ku bikorwa birutesha agaciro muri iyi minsi mikuru. Yagize ati: “Bana rubyiruko muje mu biruko mwirinde gukoresha ibiyobyabwenge, […]
Hari abarimu bamaze imyaka 25 mu kazi bakora nk’abakiri mu igeragezwa
Abarimu batagira amabaruwa abashyira mu kazi mu buryo bwa burundu, bagaragaza ko ari imbogamizi ibakomereye kuko batabasha kugira uburenganzira ku bigenerwa abandi barimu nko kubona inguzanyo mu kigega Umwalimu SACCO. Mwarimu Munganyinka Speciose, umurezi mu kigo cy’amashuri abanza cya Kagunga mu Karere ka Nyanza, ngo amaze imyaka 25 ari umwarimu nyamara ngo nta baruwa imuha […]
Rulindo: Umugabo w’imyaka 33 yatawe muri yombi azira gutoteza uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu Karere ka Rulindo,Umurenge wa Murambi mu kagari ka Mvuzo,umudugudu wa Munyinya haravugwa inkuru y’umugabo witwa Nteziryayo Jean Claude uzwi ku izina rya Socrate w’imyaka 33 y’amavuko ukekwaho kwibwira uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi amagambo mabi. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko byabaye ku wa Gatanu,tariki ya 6 Ukuboza 2024, ngo nibwo uyu Nteziryayo Jean Claude […]
Umufana wo muri Uganda yishwe arashwe arimo kwishimira ko Arsenal yatsinze Manchester United
Umufana w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal yo mu Bwongereza, wari urimo kwishimira ko iyo kipe yatsinze Manchester United, bivugwa ko yishwe arashwe n’umurinzi (umu ‘sécurité’) wo muri Uganda. Undi mufana yakomeretse ubwo uwo murinzi yarasaga mu mbaga y’abafana basabwe n’ibyishimo mu nzu y’uburiro (‘restaurant’) yo mu mujyi wa Lukaya, rwagati muri Uganda, mu ntera ya […]
Rulindo: Umugabo yatemye umugore we,nawe ahita yiyahura
Mu Karere ka Rulindo,umurenge wa Buyoga,akagari ka Gitumba mu mudugudu wa Gitaba haravugwa inkuru y’umugabo watemye umugore we,nawe agahita yiyahuza umuti witwa Rava. Ibi byabaye kuri uyu wa Kane,tariki ya 5 Ukuboza 2024,aho umugabo witwa Munyengabire Augustin ufite imyaka 51 y’amavuko yatemye umugore we witwa Mukafureri Bernadette w’imyaka 47 y’amavuko aho yamutemeye mu murima amusanzemo. […]
Abarimo Emmanuel Gasana,batangajwe mu Iteka rya Perezida rishya ribashyira mu kiruhuko
Iteka rya Perezida rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi bakuru 39, ryasohotse kuri uyu wa 4 Ukuboza 2024. Ririho amazina y’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo CG (Rtd) Emmanuel Gasana wigeze kuba Komiseri Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (RNP) na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’Uburasirazuba. Mu bandi bari kuri urwo rutonde, harimo abari bafite ipeti rya Commissioner of […]
Rubavu: Umwana na nyina bafatanywe amabaro 8 y’imyenda bayakuye muri DRC
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), yafatiye mu Karere ka Rubavu abagore babiri bari bafite amabaro umunani y’imyenda ya caguwa bacuruzaga mu buryo bwa magendu. Abafashwe ni umubyeyi w’imyaka 57 n’umukobwa we ufite imyaka 27 y’amavuko bafatiwe aho batuye mu mudugudu wa Runyeheri, akagari ka Nyarushyamba mu murenge wa Nyakiriba, mu […]
FARDC yahawe inkunga y’amayero Miliyoni 20

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, wageneye miliyoni 20 z’amayero yo guteza imbere batayo ya 31 ya FARDC mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. EU yabitangaje mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 03 Ukuboza 2024. Ni inkunga irenga amafaranga y’u Rwanda 29 000 000 000 izifashishwa mu bikorwa byo gutabara ku buryo bwihuse. […]
Kigali: Zimwe muri “Salon de coiffure” ziratungwa agatoki mu kugira umwanda

Bamwe mu bagana inzu zitanga serivisi z’ubwiza n’ uburanga zizwi nka “salon de coiffure”, baravuga ko bahangayikishijwe n’ingaruka bahurira nazo muri izo nzu bitewe n’umwanda uhagaragara ndetse no gutizanya ibikoresho. Abajya gukoreshayo imisatsi,inzara ndetse no kwiyogoshesha bavuga ko iki kibazo bakunda guhura nacyo,ariho bahera bavuga ko bikwiriye gushakirwa umuti. Iyo utembereye mu Mujyi wa Kigali,ugenda […]
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa yashimiye Perezida Kagame Paul
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mushya, Domitilla Mukantaganzwa, yashimiye Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame wamugiriye icyizere. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko azakorana ubunyangamugayo, umurava no kwiyemeza muri izi nshingano yahawe zo kuyobora urwego rw’ubutabera mu Rwanda. Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 154; None ku itariki ya […]
Mukantaganzwa Domithilla yagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Perezida wa Repubulika yagize Domitilla Mukantaganzwa, Perezida mushya w’Urukiko rw’Ikirenga, asimbuye Dr Faustin Ntezilyayo wari umaze imyaka itanu kuri izi nshingano. Amakuru dukesha Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), avuga ko “Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 154; None ku itariki ya 3 Ukuboza 2024, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho […]
Hagiye gutangizwa igerageza mu kwishyuza umugenzi urugendo yakoze
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ko guhera ku itariki ya 04 Ukuboza 2024, hazatangizwa igerageza ry’uburyo bushya bwo kwishyura mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange hakurikijwe urugendo umugenzi yakoze, aho kwishyura amafaranga ahwanye n’urugendo (ligne) rwose. Ni ibyatangarijwe mu itangazo RURA yasohoye kuri uyu wa […]
Rusizi: Guverineri yasabye abayobozi kwirinda guhurura baje kuzimya umuriro watse bareba
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yasabye abayobozi bashya b’Akarere ka Rusizi kwita cyane ku bibazo by’abaturage binyuze mu kubegera, bakirinda kuba nk’abahuruye baje kuzimya umuriro mu gihe umwotsi wacumbye bawureba. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Ukuboza 2024, mu Karere ka Rusizi, ahabereye umuhango w’ihererekanya bubasha hagati y’abayobozi baherutse kwegura mu […]
Mu muhanda Gicumbi-Rulindo hongeye kuba impanuka hapfa umuntu
Mu Karere ka Gicumbi ,mu muhanda werekeza i Rulindo kuri Base,habereye impanuka yaguyemo umusore w’imyaka 24 y’amavuko. Imodoka yamugonze ni iyo mu bwoko bwa Toyota Coaster. Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 1 Ukuboza 2024, mu mudugudu wa Miyove, Akagari ka Miyove mu murenge wa Miyove ho mu Karere ka Gicumbi. Ababonye […]
Rubavu: Yafatanywe ibilo 57 by’urumogi yari akuye DRC
Mu Karere ka Rubavu hafatiwe umugabo w’imyaka 31 y’amavuko, afite ibilo 57 by’urumogi yari atwaye mu modoka aruvanye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Yafatiwe mu mudugudu wa Kivu, akagari ka Nengo mu murenge wa Gisenyi, n’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 30 […]
Hifuzwa ko muri 2035 umunyarwanda azaba yinjiza Miliyoni 6
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yatangaje ko u Rwanda rwifuza ko mu mwaka wa 2035, nibura buri muturage azaba abasha kubona mu mufuka we amadolari ya Amerika arenga 5,000 (asaga miliyoni 6 FRW) ku mwaka, avuye ku 1,000. Minisitiri Sebahizi avuga ko ibi biri mu rwego rwo kugera ku cyerekezo 2050, ku buryo hifuzwa ko […]
Perezida Biden ategerejwe mu ruzinduko azagirira muri Angola
Uruzinduko rwa Perezida Joe Biden muri Angola urwa mbere umuperezida w’Amerika agiriye muri iki gihugu cyo mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Afurika ruribanda ku mushinga w’iyubakwa ry’umuhanda wa gariyamoshi uzafasha mu gutwara amabuye y’agaciro avanwa rwagati muri uyu mugabane ajyanwa ku cyambu cya Angola kirimo kwaguka. Perezida Biden kandi muri uru ruzinduko arashimangira ko hakenewe ituze […]
Uganda: Polisi itangaza ko 113 aribo baburiye mu nkangu
Polisi ya Uganda ivuga ko abantu 113 baburiwe irengero, naho abandi 24 bamenyekanye ko bapfuye nyuma y’inkangu yabereye mu burasirazuba bwa Uganda. Iyo nkangu, yatewe n’imvura nyinshi, yibasiye ibyaro byinshi byo mu karere ka Bulambuli, kari mu ntera ya kilometero hafi 280 uvuye mu murwa mukuru wa Kampala. Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge watangaje ku […]
Nyabihu: Ababyeyi bavuga ko babuze umwana wabo w’umukobwa,abakozi ba RIB bababwiyeko ntacyo babikoraho

Ababyeyi bo mu karere ka Nyabihu,Umurenge wa Mukamira,akagari ka Karengeri mu mudugudu wa Kabyaza, barasaba inzego bireba kubafasha gushaka umwana wabo w’umukobwa w’imyaka 17 babuze ku itariki ya 21 Ugushyingo 2024,Icyumweru kikaba kihiritse nta makuru ye bafite. Uyu mwana w’umukobwa witwa Impano Becky Bella Patient asanzwe ari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye mu kigo cy’amashuri cya […]
Uganda: Polisi iri mu bikorwa bigamije ituze ry’iminsi mikuru i Kampala
Polisi yo mu Mujyi wa Kampala yongereye ibikorwa byo kurwanya ibyaha mu murwa mukuru mu gihe hitegurwa iminsi mikuru. Ku wa 26 Ugushyingo 2024, ibikorwa byayobowe n’inzego z’ubutasi,byakozwe mu bice bitandukanye,hafatwa abantu barenga 100 bakekwaho ibyaha. Aho polisi yakoze operasiyo ni mu duce twa Kitintale, Port Bell, Luzira, Kifuufu, na Gulf, hakaba haragaragajwe ibyaha birimo […]
Gicumbi:Nyirandama Chantal wishwe n’impanuka bamusezeye

Mu Karere ka Gicumbi kuri EAR Cathedral St Paul Byumba kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024 ,habereye umuhango wo gusezera bwanyuma kuri Nyirandama Chantal uherutse kugwa mu mpanuka y’imodoka ya Coasteryabereye mu Karere ka Rulindo, yerekezaga mu Karere ka Musanze ubwo we na bagenzi be bari bitabiriye Inama y’Umuryango FPR Inkotanyi. Urupfu rwa […]
Abishora mu bujura n’ibiyobyabwenge bahawe umuburo
Polisi y’u Rwanda yongeye gutanga umuburo ku bishora mu bujura bwiganjemo ubw’amatungo, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge. Ni nyuma y’uko kuva uku kwezi k’Ugushyingo gutangiye, Polisi yafatiye mu murenge wa Jali, abantu 4 bacyekwaho kugira uruhare mu bujura bw’inka 3 zibwe muri uwo murenge zikabagirwa mu ishyamba, hakaba hagishakishwa abo bafatanyije. Hafashwe kandi abantu14 bacyekwaho […]
Rulindo:Ikirombe cyagwiriye barindwi,batatu barapfa
Mu Karere ka Rulindo,Umurenge wa Masoro,Akagari ka Nyamyumba mu mudududu wa Kabuga,ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cyagwiriye abantu 7 batatu muribo barapfa. Iki kirombe cyabagwiriye kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 26 Ugushyingo 2024 ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba,nibwo hamenyekanye amakuru yuko igitengu kigwiriye abantu 7 bacukuraga amabuye y’agaciro. Muri aba barindwi cyagwiriye batatu bahise […]
Rusizi: Umukecuru warokotse Jenoside yatewe n’abataramenyekana bamubwira ko baje kurangiza umugambi
Umukecuru w’imyaka 74 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, utuye mu Kagari ka Shagasha mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, arembeye mu Bitaro bya Gihundwe nyuma yuko atewe n’abantu bataramenyeka ku manywa y’ihangu, baramukubita bamubwira ko baje kurangiza umugambi wabo, bakamusiga bazi ko yapfuye. Mukantagara Pelagie, ubu arwariye mu Bitaro bya Gihundwe nyuma yuko akubiswe […]
Misiri: Imirambo 3 muri 17 niyo imaze kuboneka nyuma y’irohama ry’ubwato
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 26 Ugushyingo 2024, imibiri itatu yarohowe nyuma y’uko ubwato bw’ubukerarugendo bwarohamye mu nyanja Itukura mu Misiri. Itsinda ry’abatabazi rikomeje gushakisha abandi bantu 13 bakiburiwe irengero, nk’uko guverineri w’intara ikora ku nyanja Itukura, Amr Hanafi, yabitangarije ibiro ntara makuru by’ubwongereza, Reuters. Ubwato bw’ubukerarugendo bwa metero 34 z’uburebure bwa […]
Nyamasheke: Abakozi 11 basezereye rimwe akazi
Abakozi 11 bo mu karere ka Nyamasheke bandikiye Umuyobozi w’Akarere basaba gusezera akazi, nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avugwa ko hari abashobora gukurwa mu nshingano muri ako karere. Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yavuze ko aya makuru yayamenye ariko avuga ko amakuru arambuye yatangazwa n’Umuyobozi w’Akarere. Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yavuze ko […]
Nyagatare: Uwafashwe yiyita Umupolisi abeshya abashinjacyaha,ubu ari imbere yabo
Ubushinjacyaha ku Rwego Rw’Ibanze rwa Nyagatare, bwakiriye dosiye y’umugabo wabeshyaga abaturage ko ari umupolisi, akabaka amafaranga abizeza kubafasha akabafunguriza abantu babo bafunze. Uyu mugabo yafashwe aje mu Bushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyagatare ari kumwe n’umuturage yabeshyaga ko ari umupolisi agiye kumufasha gufunguza musanzire we ufungiye icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge. Yinjiye mu Bushinjacyaha avuga ko […]
Kicukiro-Gahanga: Amazu yahubatswe yateje ibiza abayaturiye

Abaturage batuye mu murenge wa Gahanga akagari ka Kagasa mu karere ka Kicukiro baraye bahagaze kubera imvura yaraye iguye mw’ijoro ryakeye rishyira ku wa Mbere wa tariki 25 Ugushyingo 2024, yasize ibangirije ibintu mu mazu yabo cyane cyane abatuye mu mudugudu wa Kiyanja. Bamwe muri aba baturage bavuga ko amazi yabateye yaturutse muri za rigori […]
Babonye imbangukiragutabara ipakira sima bagirango ni Howo(Videwo)
Bamwe mu baturage bavuga ko babazwa no kubona ababyeyi bageze igihe cyo kubyara babura imbangukiragutabara zibageza ku bigo nderabuzima no ku bitaro mu gihe zimwe muri zo zikoreshwa nabi aho bigeze naho zipakirwamo isima. Ibi barabivugira ko ku munsi w’ejo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye videwo y’imbangukiragutabara ifite ibirango GR 856 E irimo ipakirwamo sima ,ibintu […]
Umwanditsi wo muri Afurika y’Epfo Breyten Breytenbach yapfuye afite imyaka 85
Umwanditsi w’ibitabo akaba n’umusizi w’umunyafurika y’epfo, Breyten Breytenbach, yapfuye afite imyaka 85 y’amavuko. Uyu muhanzi Breyten Breytenbach yapfiriye i Paris mu Bufaransa. Amagambo ye yamamaye, yarwanyije byimazeyo politiki y’ivanguramoko ya guverinoma ya banyakamwe b’abazungu muri Afurika y’Epfo. Breytenbach, wari ufite imyaka 85, yari ijwi rikomeye mu buvanganzo nyafurika kandi yari n’umuntu wanengaga politiki y’apariteyidi. Yafunzwe […]
Misiri: Abantu 17 baracyashakishwa barohamye mu bwato
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Ugushyingo 2024, Abategetsi ba Misiri batangaje ko abantu 17 baburiwe irengero nyuma y’uko ubwato bw’ubukerarugendo burohamiye mu Nyanja Itukura. Abagera kuri 28 nibo babarohowe bakiri bazima. Guverineri w’intara igerwamo n’Inyanja Itukura Maj Gen. Amr Hanafi, yavuze ko ikimenyetso cy’ubutabazi cyakiriwe saa cyenda n’igice ku isaha ngenga masaha ya […]
DR Congo:Kardinali Ambongo ntakozwa ibyo guhindura itegeko Nshinga
Kardinali Fridolin Ambongo yanenze cyane ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ku cyumweru, tariki ya 24 Ugushyingo 2024, i Kinshasa, mu nyigisho ye yo mu gitambo cya Misa yateguwe ku munsi w’urubyiruko rw’Abakristu Gatolika muri diyosezi. Uyu muvugizi mukuru wa Kiliziya Gatolika, asanga abanyapolitiki bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bakwiye gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo by’imibereho […]
Gatsibo: Urupfu rwa mwarimu Kanyamugara rukomeje kuvugisha benshi

Mu Karere ka Gatsibo,Umurenge wa Gasange haravugwa inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umwarimu witwa Kanyamugara Wicriff wari umwarimu kuri GS Gategero wapfuye akiri mu kwezi kwa buki. Amakuru BWIZA ihabwa n’umuntu wari umuzi neza,avugako uyu mwarimu yari asanzwe ababanira neza,ari nyangamugayo doreko ngo yari anahagarariye urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi, mu murenge wa Gasange. […]
Rubavu: Hafatiwe amabalo asaga 60 ya magendu y’imyenda ya caguwa
Mu Karere ka Rubavu hafatiwe amabalo 62 y’imyenda ya caguwa yari yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu, ivanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni amabalo abapolisi basanze mu nzu iherereye mu mudugudu w’Itangazamakuru, akagari ka Kivumu, mu murenge wa Gisenyi, ubwo bayisakaga kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2024. Hafashwe abantu […]
Nyagatare:Urukiko rwakatiye abari abakozi bo mu butabera n’ibyitso bariye ruswa
Tariki ya 21 Gicurasi 2024 ,Urwego rw’Igihugu cy’ubugenzacyaha-RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu 10 barimo n’abakora mu rwego rw’ubutabera bakekwagaho icyaha cyo gusaba, kwakira no gutanga indonke. Nk’uko RIB yari yabitangaje mu ijoro ryo ku wa 21 Gicurasi 2024, abatawe muri yombi bari bafunzwe tariki 16 Gicurasi 2024, barimo Umucamanza ku Rukiko rw’Ibanze rwa […]
Kayonza: Tumusifu (Pasiteri) wakubise umugore ,yarakajwe no kwishyurizwa mu ruhame
Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umugabo uherutse kugaragara akubitira umubyeyi mu isoko mu Karere ka Kayonza, nyuma y’uko yari amwishyuje ibihumbi 40Frw yari asanzwe amurimo. Ku wa Gatatu tariki ya 20 Ugushyingo 2024 nibwo Tumusifu John yahuriye na Kazayire Joselyne w’imyaka 48 y’amavuko mu isoko ry’imbuto rya Kayonza, riherereye mu Mudugudu wa Irebero Akagari […]
Dushimimana Lambert wari Guverineri yashimiye Perezida Kagame
Dushimimana Lambert wari umaze umwaka n’amezi abiri ayobora Intara y’Iburengerazuba, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yagiriwe ubwo yahabwaga kuyobora iyo ntara. Ubu butumwa yabwanditse kuri X nyuma yo gusimburwa na Ntibitura Jean Bosco nka Guverineri mushya w’Intara y’Iburengerazuba. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, Dushimimana yagize ati: “Ndabashimiye cyane Nyakubahwa Perezida Paul […]
Gasabo:Abarangije kwiga imyuga muri Bumbogo TSS bashimira byimazeyo Igihugu cyabahaye amahirwe

Mu Karere ka Gasabo,Umurenge wa Bumbogo,Akagari ka Nyagisozi mu mudugudu w’Urutarishonga, ku Ishuri ryisumbuye rya Tekiniki,imyuga n’ubumenyingiro rya Bumbogo TSS(Bumbogo Technical Secondary School) kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 22 Ugushyingo 2024,abanyeshuri 20 bahawe impamyabushobozi z’umwaka bamaze biga. Aba banyeshuri basoje bigishijwe amasomo atandukanye mu mashami ajyanye no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (Food Processing) […]
Yafatanywe udupfunyika ibihumbi 5000 tw’urumogi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2024, uwari ugiye gukwirakwiza udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 5000,yafashwe ndetse hanamenwa mu ruhame inzoga zafashwe zitujuje ubuziranenge zingana na litiro 951. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonavanture Twizere Karekezi yashimiye abaturage bafatanya n’inzego z’umutekano batanga amakuru atuma abishora mu byaha bafatwa. Yagize ati: […]
Dr. Kibiriga wari Meya wa Rusizi na Visi we beguye

Dr. Anicet Kibiriga wari Meya w’Akarere ka Rusizi, na Dukuzumuremyi Anne Marie wari Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage ndetse na Niyonsaba Marie Jeanne wari umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere beguye kuri izo nshingano. Ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2024 ni bwo Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi yateranye isuzuma ndetse inemeza […]
Pauline wiciwe i Rukumberi yasezeweho bwa nyuma

Mu Murenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma habereye umuhango wo guherekeza no gushyingura mu cyubahiro umubyeyi witwa Nduwamungu Pauline w’imyaka 66 wishwe urupfu rw’agashinyaguro. Mu gitondo cyo ku wa 14 Ugushyingo 2024 nibwo hamenyekanye inkuru y’inshamugongo ko Nduwamungu yishwe n’abantu batahise bamenyekana bamujugunya mu kimoteri barenzaho itaka ariko umutwe bawukuyeho. Ku bufatanye bwa Polisi n’Urwego […]
Rusizi: Umugabo yasanzwe muri Kasho ya Polisi yapfuye
Mu Karere ka Rusizi,umurenge wa Kamembe haravugwa inkuru y’umugabo wari watawe muri yombi,akaba yari afungiye muri kasho ya Polisi aho yasanzwe yiyahuriryemo agapfa. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yemeje ko umugabo wari ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe, yasanzwe yiyahuye arapfa. Iremaharinde Ibrahim wo mu Mudugudu wa Kabeza, […]
Prof. Musahara wigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda yapfuye
Prof. Musahara Herman wari impuguke n’umwarimu w’ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, yapfuye azize uburwayi. Yapfuye nyuma yo kujya kwivuza mu Buhinde, ariko akavayo yari amaze gutakaza imbaraga z’umubiri, ibyaje no kumuviramo urupfu. Ni inkuru yamenyekanye ku wa 20 Ugushyingo, 2024. Dr. Joseph Nkurunziza, Umuyobozi wa Koleji y’Ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, nyakwigendera yakoreragamo, yabwiye ikinyamakuru […]
John Prescott inshuti y’akadasohoka ya Tony Blair yatabarutse ku myaka 86
John Prescott ni umunyapolitiki w’Umwongereza yavutse tariki 31 Gicurasi 1938, yabaye Visi Minisitiri w’u Bwongereza kuva mu 1997 kugeza mu 2007 muri guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe Tony Blair. Yari umwe mu banyapolitiki bakomeye mu ishyaka rya Labour, azwiho ko akomoka mu muryango w’abakozi,yari afite uburyo bwe bwihariye bwo kuvugana, ndetse n’imbaraga yashyiraga mu guhuza […]