Karongi: Abari abanyeshuri n’Abarimu bakekwaho gukora Jenoside bagiye guhigwa bukware

Ubuyobozi bw’intara y’iburengerazuba, buvuga ko bugiye gufatanya n’inzego zitandukanye ngo hashakishwe abari abanyeshuri mu ishuri ryigishaga ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba (EAFO Nyamishaba) bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi. Amakuru avuga ko aba banyeshuri bari biganjemo abakomokaga mu bice byari byaramaze gufatwa na FPR Inkotanyi mu 1994, dore ko ubwo jenoside yakorwaga batigeze bajya mu biruhuko […]
Rutsiro: Muyango yasanzwe mu mugozi yimanitse yapfuye
Muyango Vincent w’imyaka 45 y’amavuko, wo mu karere ka Rutsiro yasanzwe mu mugozi yimanitse yapfuye harakekwa ko yaba yiyahuye. makuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024, mu masaha ashyira saa 15h30′, aho byabereye mu murenge wa Mukura, akagari ka Kageyo ho mu mudugudu wa Ntonde. Amakuru y’urupfu rwa Muyango Bwiza.com yayahamirijwe […]
Kwibuka30: Urugaga rw’abikorera rwongeye kwatsa igicaniro kwa Manzi Ignace

Urugaga rw’abikorera mu ntara y’Iburengerazuba rwongeye kwatsa igicaniro kwa Manzi Ignace wari umaze imyaka 3o, inka ze zisahuwe n’interahamwe ntizimusigire niyo kuzabara inkuru. Manzi Ignace ni umwe mubongengeye kwakirizwa igicaniro, kuwa gatanu, tariki 24 Gicurasi 2024 ubwo abagize Urugaga rw’abikorera mu ntara y’Iburengerazuba bibukaga Abikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhango wajyanye no kunamira […]
Karongi: Amabandi arenga 20 mu yari yarazengereje abaturage amaze gufatwa

Nyuma yuko abagana akarere ka Karongi bakomeje gutaka ko babangamiwe ni amabandi yari yarigize kagarara akubita, agakomeretsa ndetse akambura abaturage mu mirenge Bwishyura na Rubengera, nk’uko Bwiza.com yabibagejejeho mu nkuru yabanje, kuri ubu amakuru ahari avuga ko abarenga 20 bamaze gutabwa muri yombi. Muri aba bamaze gutabwa muri yombi bo mu murenge wa Bwishyura, umwana […]
Rutsiro: Abagizi ba nabi batemaguye Umucuruzi bamwambura Miliyoni 2 Frw

Abagizi ba nabi bataramenyekana bateye urugo rwa Habumugisha Felecien, ucuruza amatungo magufi baramutemagura bamugira intere ndetse bamwambura Miliyoni 2 Frw. Ibi byabereye mu murenge wa Nyabirasi, akagari ka Busuku ho mu mugududu wa Torwe, mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Mata 2024, mu masaha ashyira saa sita n’igice z’ijoro. Amakuru agera kuri Bwiza avuga […]
Rutsiro: Gitifu wavuzweho gusambanya umugore wa Sedo yasezeye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kamwe mu tugari tugize umurenge wa Kigeyo w’akarere ka Rutsiro washinjwaga na mugenzi usanzwe ari Sedo muri kamwe mu tugari tugize umurenge wa Mushonyi kumusambanyiriza umugore, yamaze gusezera ku mirimo ye. Mu ntangiriro za Werurwe BWIZA yabagejejeho inkuru y’abakozi b’akarere ka Rutsiro, ku rwego rw’Akagari bapfaga kuba umwe yarashinjaga mugenzi we kuba […]
Karongi: Abarokotse Jenoside barasaba ko amateka y’umusozi wa Gatwaro yabungwabungwa

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Gitesi ho mu karere ka Karongi, barasaba ko amateka y’umusozi wa Gatwaro yabungwabungwa ku gice kirebana n’urwibutso rwa Gatwaro, ndetse ugashyirwaho ubusitani ku buryo abaje kwibuka no kunamira ababo baharuhukiye bazajya bahicara, bakaganira ku mateka ashaririye n’inzira y’umusaraba banyuzemo. Umusozi wa Gatwaro uri hejuru y’ahahoze Sitade Gatwaro, […]
Rubavu: Gatanya zavugutiwe umuti, hashyizweho inzu y’ubujyanama ku bagiye kurushinga

Nyuma y’uko umubare w’abashakanye kubana akaramata bikananirana, bakaka gatanya ukomeje kwiyongera, mu karere ka Rubavu hashyizweho inzu izajya itangirwamo ubujyanama ku miryango ibanye mu makimbirane, hatibagiranye n’urubyiruko rwitegura kurushinga. Umuryango Duhumurizanye Iwacu Rwanda, watangije iyi nzu uvuga koi je kugira ngo bajye baganiriza imiryango ku gucyemura amakimbirane, ndetse no gutegurwa kuzagira umuryango utekanye kubatararushinga. Raporo […]
Rutsiro: Muhawenimana w’imyaka 32 yapfanye n’uwo yarimo abyarira mu rugo

Muhawenimana Josephine w’imyaka 32, wo mu karere ka Rutsiro yapfanye n’uwo yarimo abyarira mu rugo. Amakuru y’urupfu rwa Muhawenimana n’uwo yibarutse yamenyekanye mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, tariki 21 Mata 2024. Ibi byabereye mu murenge wa Rusebeya, akagari ka Remera ho mu mudugudu wa Shyembe, akaba yari yaraje kuba munzu ituranye n’iyo ababyeyi be […]
Rutsiro: Bikorimana w’imyaka 18 yarohamye mu kiyaga arapfa

Bikorimana Emmanuel w’imyaka 18 wo mu karere ka Rutsiro yarohamye mu kiyaga cya Kivu, ubwo yageragezaga kwiga koga arapfa. Amakuru y’urupfu rwa Bikorimana yamenyekanye mu masaha ashyira saa tanu z’amanywa, kuri iki cyumweru, tariki 21 Mata 2024, aho byabereye mu murenge wa Kivumu, akagari ka Karambi ho mu mudugudu wa Nyundo. Salom Niyonkuru, Umunyamabanga nshingwabikorwa […]
Sitade ya Karongi: Miliyoni 250 Frw zabaye iyanga, Akarere kiyambaza inshuti n’abavandimwe

Nyuma y’uko imirimo yo kubaka Sitade ya Karongi isubukuwe, akarere kari karateganyije ingengo y’imari ya Miliyoni 250 Frw zabaye nke, biba ngombwa ko kiyambaza inshuti n’abavandimwe. N’imirimo isubukuwe nyuma y’amezi arindwi ihagaze, ahao hagiye kubanza gutunganywa ikibuga n’ubusitani gusa, imirimo yo kubaka Sitade ikazasubukurwa nyuma. Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niragire Theophile […]
Karongi: Umusore waturutse mu Rutsiro yarohamye mu Kivu arapfa

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 21, wamenyekanye ku izina rya Eric wari waturutse mu karere ka Rutsiro yarohamiye mu kiyaga cya Kivu, mu karere ka Karongi arapfa. Ni amakuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, tariki 19 Mata 2024 atanzwe na bagenzi be bari bajyanye koga. Amakuru Bwiza.com yamenye ni uko uyu musore […]
Karongi: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’abana bigize amabandi bambura abaturage

Mu gihe abagana umujyi w’ubukerarugendo wa Bwishyura ho mu karere ka Karongi bavuga ko babangamiwe n’insoresore zigize amabandi zibambura, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bwishyura buvuga ko buhangayikishijwe n’aba bana bataye ababyeyi bakaza kwirirwa babangamira umutekano w’abakerarugendo n’abaturage. Umurenge wa Bwishyura, uherereye mu cyahoze ari Komini Gitesi, niwo wubatsemo ibiro by’Intara y’Iburengerazuba, ndetse ukaba ufitemo icyanya cy’ama […]
Karongi: Abinangiye imitima ntibatange amakuru y’ahakiri imibiri y’abazize Jenoside bagawe

Abinangiye imitima ku gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi bagawe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi. Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Mukase Valentine yabagaye kuri uyu wa 18 Mata 2024, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Abatutsi bazize Jenoside i Gatwaro, kuri Kiliziya ya Kibuye no mu nkengero zaho. Muri uyu muhango kandi hashyinguwe […]
Ubutaka buhingwa bukomeje kototerwa n’ababuturamo: Dr. Uwamahoro Florence

Dr. Uwamahoro Florence, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi muri RAB, avuga ko ubutaka buhingwa bukomeje kototwerwa n’ibikorwa bya muntu, mu gihe Igihugu gifite ingamba zirimo kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi. Dr. Uwamahoro, mu kiganiro yahaye umunyamakuru wa Bwiza.com yavuze ko ikibazo cy’igabanuka ry’ubutaka buhingwaho giteye inkenke, ndetse ko gikwiye guhagararira aho kigeze. Ati “Inzego […]
Rutsiro: Hari abinangiye imitima mu kwishyura Imitungo basahuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi bwa Ibuka mu karere ka Rutsiro bugaragaza ko hakiri imbogamizi mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca, zitararangizwa bitewe ni uko abarebwa no kwishyura imitungo binangiye imitima bakaba badashaka kwishyura cyangwa ngo batere intambwe basabe imbabazi abo bahemukiye. Perezida wa Ibuka mu karere ka Rutsiro, Niyonsenga Philippe ibi yabigarutseho, kuri uyu wa […]
Rubyiruko mwigire ku mateka yaranze Inkotanyi – Meya Kayitesi Dative

Rubyiruko mwigire ku mateka yaranze Inkotanyi, ni amagambo Kayitesi Dative, Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yagarutseho kuri uyu wa gatandatu, tariki 13 Werurwe 2024, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Abatutsi barenga ibihumbi 10 bari bahungiye ku musozi wa Nyamagumba bazize Jenoside. Kayitesi uyobora aka karere yahaye impanuro urubyiruko, mu Kwibuka30 kuri uyu musozi arwibutsa ko […]
Impamvu muzi z’ubukana bwakoranwe Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Gisenyi
Mu gihe u Rwanda n’Isi yose muri rusange bifatanyije mu gihe cy’Iminsi 100, yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Bwiza.com yagarutse ku mateka yaranze icyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, yageragerejwemo kenshi Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse kubera ko cyari igikorwa cyategurwaga Leta cyanaje kugerwaho, aho mu mezi atatu abatutsi barenga Miliyoni bishwe mu bugome bwinshi bazizwa uko […]
Arsenal & Bayern Munich zifatanyije n’u Rwanda #KWIBUKA30

Amakipe arimo Arsenal yo mu gihugu cy’ Ubwongereza na Bayern Munich yo mu gihugu cy’Ubudage, yifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu butumwa aya makipe yombi yanyujije ku nkuta zayo za X yahoze yitwa Twitter, yagaragaje ko yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye by’iminsi 100 yo Kwibuka […]
Rutsiro: Hari abakenera serivisi z’ubuzima bikabasaba gutega ubwato na Moto

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro, barenga ibihumbi 3, batuye ku kirwa cya Bugarura bavuga ko bagorwa no kubona serivisi z’ubuzima, kuko bibasaba gutega ubwato na moto ngo bagere ku kigo nderabuzima, basanganwe ivuriro rito ritagira abaganga bahoraho (Poste de Sante), bagasaba ko bakwegerezwa ikigo nderabuzima. Aba baturage bo mu murenge wa Boneza, […]
Ish Kevin yijunditse ibinyamakuru IGIHE na Inyarwanda

Umuraperi Semana Ishimwe Kevin uzwi ku mazina ya Ish Kevin muri muzika nyarwanda, yijunditse ibitangazamakuru byatangaje ko hari aho ahuriye n’abasore bakekwaho ubujura RIB iheruka kwereka itangazamakuru. Ku wa Kabiri tariki ya 2 Mata ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwerekanye aba basore. Umuvugizi warwo, Dr Murangira B Thierry yabwiye abanyamakuru ko aba bakekwaho kuba abajura […]
Ishyaka DPGR nta kibazo rifitanye na Polisi y’u Rwanda

Ubuyobozi bw’ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije (DPGR), bwatangaje ko nta kibazo rifitanye na Polisi y’u Rwanda, nyuma y’uko abanyamuryango bayo mu ntara y’iburasirazuba bafashwe bakabanza kujyanwa mu ibazwa ubwo bari bitabiriye inteko rusange. Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije (DPGR), Hon. Dr. Habineza Frank ibi yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa gatanu, […]
Rutsiro: Ikirwa gituwe n’abarenga 2300 bafite amazi 0%

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro, bangana n’abarenga 2,300, batuye ku kirwa cya Bugarura bavuga ko babangamiwe no kutagira amazi meza, dore ko kugira ngo bayagereho bibasaba gutega ubwato bubatwara ibiceri Magana ane (400 Frw), bagasaba Leta kubagoboka. Aba baturage bo mu murenge wa Boneza, akagari ka Bushaka mu midugudu ya Rutagara na […]
Nta Gitifu w’umurenge ukumiriwe gutanga amakuru: Guverineri Dushimimana

Guverineri w’intara y’uburengerazuba, Hon. Dushimimana Lambert asanga nta Gitifu w’umurenge ukwiriye kudatanga amakuru y’ibyabereye mu ifasi ayoboye, mu gihe hari icyo ari cyo cyose ayasabwe n’umunyamakuru cyangwa umuturage. Yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego zitandukanye zirimo abayobozi b’intara kugeza kuri ba Gitifu b’imirenge, Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB), Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Legal Aid Forum n’Abanyamakuru […]
Rubavu: Hari abatewe impungenge n’abana bakoreshwa imirimo ivunanye

Hari ababyeyi bo mu karere ka Rubavu batewe impungenge ndetse batabariza abana bakoreshwa imirimo ivunanye mu binombe bibumba amatafari, ndetse n’ababikoreza amabuye akoreshwa mu bwubatsi. Aba bana usanga bakoreshwa imirimo ivunanye biganjemo abo mu mirenge ya Nyundo na Rugerero, aho usanga abiganje muri iyi mirimo bakomoka mu miryango ikennye, aho bo bivugira ko baba bari […]
Impamvu muzi y’Umwiherero i Burengerazuba yamenyekanye

Nyuma y’uko akarere ka Rusizi ariko rukumbi mu ntara y’iburengerazuba kabashije kuza mu myanya 10 ya mbere yo kwesa imihigo ya 2021-2022, Intara yateguye umwiherero ngo hareberwe hamwe uko inzego zanoza imikorere iganisha ku kwesa imihigo. Ni umwiherero w’iminsi itatu watangiye kuri uyu wa gatandatu, tariki 23 Werurwe 2024, wahuriwemo n’abayobozi b’uturere tugize intara y’iburengerazuba […]
Rwanda: Barishimira kuba abarwayi b’igituntu bavurirwa ubuntu

Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara y’Igituntu usanze u Rwanda ruhagaze neza mu bipimo byo ku kirwanya, aho ruza ku isonga muri Afurika y’Iburasirazuba, babifashijwemo no kuba nta kiguzi uwanduye iyi ndwara acibwa, mu gihe cyose agiye kwivuza. Ibi byagarutsweho mu birori byo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Igituntu wabereye mu karere ka Rubavu, kuri uyu […]
Imbamutima za Mukamana wemerewe inzu, aho kuyihabwa akajyanwa mu nzererezi

Mukamana Elevaniya wabaye ikimenyabose ubwo ibitangazamakuru byo mu Rwanda byamutabarizaga ku mibereho mibi y’abana be nyuma y’uko ajyanwe mu kigo cy’inzerezi cya Nyabishongo mu karere ka Rubavu, aravuga ko akwiriye guhabwa inzu yatomboye, iyo ubuyobozi buvuga ko buzamwubakira ikazahabwa abandi bagenerwabikorwabikorwa. Uyu muturage wo mu karere ka Rubavu, umurenge wa Nyundo uvuga ko nyuma yo […]
Umushahara fatizo: Bite by’umushinga w’itegeko waheze kwa Minisitiri w’Intebe

Hon. Dr. Habineza Frank, Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije DPGR, avuga ko ababazwa no kuba umushinga w’itegeko rishyiraho umushahara fatizo mushya ryatowe n’Abadepite, waraheze mu biro bya Minisitiri w’Intebe nk’uko yagiye abitangarizwa kenshi na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo. Muri 2018 nibwo abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite batoye itegeko rishya rigenga umurimo […]
Rubavu: Bahangayikishijwe n’ababo bakomeje kwisanga muri FDLR bashukishijwe amafaranga
Hari abaturage bo mu karere ka Rubavu bahangayikishijwe n’abavandimwe babo bakomeje guhunga imiryango yabo kubera babeshywa amafaranga bakisanga muri Wazalendo no mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR usanzwe urwanya Leta y’u Rwanda. Ibi aba baturage babigarutseho kuri uyu wa kane, tariki 14 Werurwe 2024, mu kiganiro bahaye Bwiza.com nyuma y’uko mu murenge wa Busasamana, hari umuturage […]
Amatariki y’ubukwe bwa Kapiteni wa Rutsiro FC yamenyekanye

Kwizera Bahati Emilien w’imyaka 27, umaze imyaka irenga 10 ari umukinnyi wabigize umwuga mu ikipe anabereye kapiteni ya Rutsiro FC, amatariki y’ubukwe bwe yamenyekanye. Amakuru agera kuri Bwiza.com avuga ko Ubukwe bwa Emilien buteganyijwe kuzaba tariki 04 Gicurasi 2024, bukazabera mu karere ka Rubavu nk’uko Save the date dufitiye kopi ibigaragaza. Bahati Emilien mu kiganira […]
Kwiringira Sifa w’i Rubavu yishwe n’abagizi ba nabi

Mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda haravugwa inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umubyeyi witwa Kwiringira Sifa wishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana. Byabaye mu mugoroba wa tariki 12 Werurwe 2024, ahagana saa moya z’umugoroba mu murenge wa Rubavu, akagari ka Buhaza. Urupfu rw’uyu mubyeyi ruje mu gihe muri aka karere ka Rubavu hari hamaze iminsi […]
Rubavu: Isata yasenyeye Imiryango 17 n’ amashyamba 5 arangirika bikabije

Amakuru aturuka mu karere ka Rubavu avuga ko imiryango 17 ariyo imaze kumenyekana ko yangirijwe n’ibiza by’umuyaga udasanzwe (Isata), mu gihe amashyamba 5 harimo irya Leta yangiritse bikabije. Ni umuyaga ukomeye wibasiriye umurenge wa Mudende mu kagari ka Bihungwe, ahagana saa tanu z’amanywa yo kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2024. Umuyobozi w’akarere ka […]
Rutsiro: Rurageretse hagati ya Gitifu uvugwaho gusambanya umugore wa Sedo

Mu karere ka Rutsiro haravugwa intambara hagati y’abagabo babiri, bose basanzwe ari abakozi b’akarere ku rwego rw’Akagari bapfa kuba umwe avugwaho gusambanya umugore wa mugenzi we. Uyu mugabo usanzwe ari Gitifu wa kamwe mu tugari tugize umurenge wa Kigeyo arashinjwa na mugenzi usanzwe ari Sedo muri kamwe mu tugari tugize umurenge wa Mushonyi. Ibivugwa ni […]
Rutsiro: Urujijo ku mabaruwa avuguruzanya ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta

Muhire Eliezer, ni umwe mu bari abakozi (Umushoferi) b’akarere ka Rutsiro wirukanwe n’Ubuyobozi bw’aka karere, nyuma y’ibiza byibasiriye intara y’iburengerazuba, mu ijoro rya tariki 02 Gicurasi 2023. Komisiyo y’abakozi ba Leta iza kumusabira ko agaruka mu kazi, bidateye kabiri yongera kumusabira ko yirukanwa. Uyu mugabo yirukanwe ashwinjwa kurigisa imyambaro yari igenewe gufasha abahuye n’ibiza, ariko […]
Rutsiro: Abarenga ibihumbi 5 barashinja Akarere kubicisha inzara

Abaturage bo mu karere ka Rutsiro mu mirenge ya Gihango, Musasa, Boneza, Kigeyo na Kivumu bivugwa ko barenga ibihumbi 5 bari batunzwe no gucukura imicanga, ubu barashinja akarere kuba inyuma yo kuba bamaze amezi 6 bari mu buzima bw’ inzara n’ igihombo gikabije, mu gihe kavuga ko ibibazo by’aba baturage byamaze kwigwaho hategerejwe igisubizo cy’ikigo […]