Nyamagabe: Abakozi ba China Road bakoze igisa n’imyigaragambyo

Abakozi bakorera kampani y’Abashinwa “China Road” ikora umuhanda Pindura-Bweyeye uva mu Karere ka Nyamagabe ugana mu Karere ka Rusizi, kuri uyu wa 14 Ukuboza 2020 bazindutse bakora igisa n’imyigaragambyo. Ubwo twahageraga, twasanze bicaye imbere y’ibiro by’iki kigo bakoramo biherereye mu Karere ka Nyamagabe, banze kujya mu kazi bitewe n’uko bamaze ngo amakenzeni [igisobanuro: ikenzeni ingana […]
Amajyepfo: abakabakaba 500 barajwe muri Stade barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19

Abantu 494 bo mu Ntara y’Amajyepfo biganjemo abatwara ibinyabiziga, abanyamaguru n’abandi basanzwe mu tubari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, barajwe muri Stade banatanga amande. Bafashwe guhera saa yine z’ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2020. Mu Ntara y’Amajyepfo hose hafatiwe abantu 494, imodoka 24 na moto 13, naho mu […]
Nyamagabe: Igisubizo ku kibazo cy’umuhanda mubi kigiye gushakirwa mu mbaraga z’abaturage

Abaturage batuye mu Murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe bari barahungabanyijwe n’ibitero by’abitwaje intwaro baturukaga mu ishyamba rya Nyungwe, barashimira ko leta yababaye hafi, ariko bagasaba gukemurirwa ibibazo birimo kutabona umuhanda mwiza. Byatangajwe n’abatuye mu Mudugudu wa Subukiniro mu Kagari ka Rugogwe ubwo Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 10 Ukuboza 2020, yabashyikirizaga imirasire […]
Kigali: Umusore yatawe muri yombi, umukobwa afungirwa iwabo bazira urukundo

Umukobwa witwa Irakoze Jeannette utuye mu Mujyi wa Kigali amaze amezi ane yarafungiwe n’ababyeyi be mu rugo azira gukundana n’umusore witwa Jean d’Amour Niyigena umuryango we udashaka. Kuri ubu uyu musore na we akaba ari mu mazi abira kuko ari mu maboko y’ubugenzacyaha (RIB) bwamutaye muri yombi, nyuma y’uko se w’umukobwa amushinje ibyaha birimo kuvogera […]
IGP Munyuza yahishuye uko abapolisi barya ruswa mu kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga

Ubwo hatahwaga ku mugaragaro ikigo gisuzumirwamo ubuziranenge bw’imodoka kiri mu Ntara y’Amajyepfo, gifite ubushobozi bwo gusuzumirwamo izigera kuri 200 ku munsi, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yagaragaje ko n’ubwo Polisi y’u Rwanda iri mu nzego zirwanya ruswa, hari bamwe mu bapolisi bafite imyitwarire itari myiza yo kuyaka no ku baje gusuzumisha ubuziranenge […]
Hagaragajwe icyatumaga Nyaruguru ihora inyuma mu kwesa imihigo

Ubwo ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwashyikirizaga Akarere ka Nyaruguru igikombe cy’imihigo gaherutse kwegukana, hagaragajwe ko gukorera hamwe no kwirinda amakimbirane ari byo byagafashije kwesa neza imihigo. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ugushyingo 2020 ni bwo Akarere ka Nyaruguru kashyikirijwe igikombe katsindiye ubwo kegukanaga umwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2019/2020. Mu myaka yabanje […]
Amajyepfo: Abamotari bashyiriweho umunsi wihariye wo kwakira ibibazo by’akarengane

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Kanyamihigo Innocent, kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2020 yagiranye ikiganiro n’abamotari bamugaragariza ko hari ubwo bahura n’akarengane, ahita abashyiraho umunsi wo ku wa Gatandatu wo kujya yakiraho ibibazo nk’ibyo kugira ngo bikemurwe hakiri kare. CSP Kanyamihigo yaganiriye n’abamotari bo mu Karere ka Huye, ikiganiro kikaba cyibanze ku kubibutsa […]
Huye: Intego ni uguharanira ko amasomo akomeza, nta nkomyi ya Covid-19

Abanyeshuri n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bo mu Karere ka Huye bari banyotewe no kubona leta y’u Rwanda isubukura amasomo, bemeza ko hafashwe ingamba zihagije, bakaba bafite intego yo guharanira ko amasomo akomeza, nta nkomyi y’icyorezo cya Covid-19. Abo mu bigo by’amashuri bibiri biri muri aka Karere; GSO Butare (Indatwa n’Inkesha) na ENDP karubanda ni bo babitangarije […]
Nyuma yo kuba indashyikirwa mu mihigo, Meya wa Huye yakiriwe nk’umwami

Meya wa Huye, Sebutege Ange yakiriwe nk’umwami nyuma y’aho aka Karere ayoboye kegukanye umwanya wa kabiri mu kwesa imihigo y’umwaka w’2019/2020. Iby’iyi nsinzi byatangarijwe muri Epic Hotel iherereye mu Karere ka Nyagatare tariki ya 30 Ukwakira 2020, ubwo abayobozi b’inzego nkuru z’igihugu ndetse n’abayobozi b’uturere bari bahuye batangarizwa uko imihigo yeshejwe, banahiga indi mishya y’umwaka […]
Huye: Umuryango Cora Women uzanye ibisubizo ku mbogamizi abagore bahura nazo mu iterambere

Ku munsi mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro wizihijwe kuri uyu wa 15 Ukwakira 2020 mu Murenge wa Mbazi ku rwego rw’Akarere ka Huye, Umuryango mpuzamahanga utari uwa Leta, Cora Women Center wiyemeje gufasha abagore gukuraho imbogamizi bahura nazo mu bikorwa by’iterambere. Ni nyuma y’urusobe rw’imbogamizi umugore wo mu cyaro ahura nazo zirimo gukora imirimo ivunanye […]
Huye: Hari kuvugutwa umuti w’ikibazo cy’ubusumbane mu gutera inkunga imishinga y’urubyiruko

Urubyiruko rutuye mu Murenge wa Tumba w’Akarere ka Huye ruvuga ko rufite imbogamizi mu gihe imwe mu mishinga nterankunga iyo ije kubafasha mu bikorwa bimwe na bimwe by’iterambere, aho usanga hari bamwe babura aho babarizwa, ugasanga hari undi ufite imishinga igera muri 3 imufasha , bityo bigatuma batazamuka mu iterambere kimwe n’abandi. Bamwe muri uru […]
Nyaruguru: Urwego rwa DASSO rworoje amatungo magufi abatishoboye

Urwego rw’umutekano rwa DASSO mu Karere ka Nyaruguru kuri uyu wa 29 Nzeri 2020 rworoje amatungo magufi bamwe mu batishoboye batuye mu mirenge ine igize Akarere. Ni igikorwa cy’ubwitange aba bakozi bakoze mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo koroza abaturage badafite amatungo magufi, no gushimangira ubufatanye bafitanye. Muri iki gikorwa uru rwego rukomeje, ku ikubitiro […]
Huye: Abitabiriye umuganda bakoze umuhanda bubakira n’abatishoboye

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Bukomeye, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye kuri uyu wa 26 Nzeri 2020 bitabiriye umuganda bakora ibikorwa birimo kubaka umuhanda no kubakira inzu abatishoboye, ku bufatanye n’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara. Iki gikorwa cyateguwe n’iyi Nama y’Abagore, cyitabiriwe n’umuyobozi wayo ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, Guverineri […]
Huye: Meya yasezeranyije abo Gitifu w’umurenge yangiye_Amafoto

Meya w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange kuri uyu wa 28 Kanama 2020 yasezeranyije umugabo witwa Nzindukiyimana Jeremie n’umugore we Byukusenge Claudette batuye mu Mudugudu wa Gahanga, Akagari ka Rugango, mu murenge wa Mbazi, banze gusezeranywa na Gitifu Uwimabera Clemence. Tariki ya 30 Nyakanga 2020 ni bwo Nzindukiyimana n’umugore we bari gusezeranira imbere y’amategeko, gusa bitewe […]
Ishusho y’umujyi wa Huye nyuma yo kuvugururwa: Amafoto 30

Umujyi wa Huye (Butare ya kera) uherere mu Karere ka Huye, kamwe mu munani tugize intara y’amajyepfo, nako kagizwe n’imirenge ya Huye, Ngoma (ni wo ugize igice kinini cy’umujyi), Tumba, Karama, Gishamvu, Simbi, Rwaniro, Kinazi, Rusatira, Maraba, Mbazi, Kigoma, Mukura na Ruhashya. Uyu mujyi uri muri 6 yunganira Umujyi wa Kigali, iri gushyirwamo imbaraga nyinshi […]
Kwibohora26: Ishusho y’akarere ka Nyaruguru kari gukoza imitwe y’intoki ku muhanda wa kaburimbo- AMAFOTO

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko François, avuga ko ku nshuro ya 26 hizihizwa umunsi wo kwibohora, hari byinshi nk’akarere bishimira bamaze kugeraho. Uyu muyobozi yabwiye abanyamakuru ko hari kaburimbo bemerewe na perezida wa Repubulika yatangiye kubwakwa , ibitaro bya Munini byubatswe bifuza ko byaba ibitaro byatanga serivisi kundwara zidasanzwe. ‘Numva muri iki gihugu nta hantu […]