Drone ya FARDC yaburiye mu Minembwe yakubitishije Zakayo iz’ Akabwana, impagarara ni zose

Mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haravugwa inkuru y’ibura ry’indege itagira umupolote (Drone) y’Igisirikare cya Leta FARDC ryateje impagaragara mu bahatuye aho kugeza ubu icyo gisirikare cyataye muri yombi umusaza witwa Zakayo ukekwaho uruhare mu kuburisha iyo ndege. Uyu Zakayo ngo arazira ko yaba ari we waburishije iriya ndege n’ubwo […]

Zabyaye amahari hagati ya M23 n’ Angola nk’umuhuza

Hari ukutavuga rumwe hagati y’inyeshyamba za M23 zirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umuhuza ari we gihugu cya Angola washyizweho n’ umuryango w’Ubumwe bw’ Afurika. Kuba M23 yarafashe agace ka Kalembe (kabarizwa muri teritwsri ya Masisi ariko hafi ya Walikale) ni byo byarakaje umuhuza ari we Angola. Uyu yavuze ko izi nyeshyamba zitagombaga […]

Abo muzi mubabwire ko twabahagurukiye – DIGP Sano atuma imboni z’umupaka ku Bafutuzi

imboni_z_umupaka.png

Ikibazo cy’abiyise ‘Abafutuzi’ bazwiho kwinjiza Magendu mu Rwanda bayikuye mu gihugu cya Uganda gikomeje gufata intera mu Karere ka Nyagatare ku rundi ruhande hari abandi bazwi ku izina ry’Imboni z’umupaka bashinzwe kurwanya abo Bafutuzi bakorana na polisi n’inzego z’Ibanze bitezweho gukemura iki kibazo. Hashize iminsi Polisi y’u Rwanda yerekanye umwe mu Bafutuzi wafashwe yemera ko […]

Kuririmba u Rwanda mu ngamba Muyaya yemeza ko zizatsinda intambara barwana na M23

Minisitiri w’Itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya aravuga ko Intambara iki gihugu kimaze imyaka kirwanamo n’umutwe wa M23 Leta ikawitirira u Rwanda izarangizwa n’ingamba zitandukanye guverinoma yafashe ziganjemo izo gukomeza kwishyiramo u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga. Ni Patrick Muyaya utatinye kwemeza ko intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo uyu munsi idatandukanye n’izahiritse […]

Uburundi mu myiteguro yo kwihorera ku Nkuba yo mu Kibira

Ku wa 22 Nzeri 2024 nibwo twabagejejeho inkuru igaruka ku rupfu rutamenyekanye icyaruteye rw’abantu bahabwaga imyitozo ya Gisirikare biciwe mu ishyamba rya Kibira riri mu Majyaruguru y’Igihugu cy’Uburundi. Ni inkuru yarinze isaza nta ruhande na rumwe rwemeje ko ayo makuru ari ukuri, ibyatumye abatangaza ayo makuru bavuga ko abo bantu bashobora kuba barakubiswe n’inkuba nko […]

FARDC irigamba kwakira Abarwanyi 7 bavuye muri M23

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiravuga ko cyakiriye abarwanyi barindwi bavuye mu mutwe w’inyeshyamba za M23 baje kucyiyungaho nyuma yo kubona ko kurwanira uwo mutwe atari bwo buryo bwiza bwo kurwanira igihugu cyabo. Si ubwa mbere FARDC igaragaje abo yita abarwanyi bavuye kuri M23 ariko bikarangira itabashije kugaragaza ibimenyetso bifatika byemeza ko koko […]

DRC: Imirwano ikaze yubuye i Sake hagati ya FARDC na M23

Kuva mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa 02 Ukwakira 2024 mu mujyi muto wa Sake uherereye muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya Ruguru hongeye kumvikana imirwano ikaze yasakiranyije ingabo za Leta ya Kinshasa n’Inyeshyamba za M23. Ni imirwano bigoye kumenya uruhande rwayitangije n’ubwo amakuru avuga ko uruhande rwa Leta ari rwo […]

Karongi – Murambi: Mudugudu aravugwa mu bujura bw’amatungo buvuza ubuhuha

Mu karere ka Karongi, umurenge wa Murambi mu kagali ka Muhororo haravugwa ubujura bw’amatungo magufi bumaze gufata intera ndende, ubuyobozi burabyemera ariko bukizeza ko hari ingamba zamaze gufatwa mu rwego rwo gukemura iki kibazo. Ahiganje ubu bujura ni mu mudugudu wa Ndago, abahatuye babwiye Bwiza Media ko nko muri uku kwezi kwa Nzeri nta munsi […]

Burundi: Urujijo ku rupfu rw’Abarwanyi barenga 100 biciwe mu ishyamba rya Kibira

Reba VIDEO ikurikira nibwo usobanukirwa biruseho Amakuru yizewe agera kuri Bwiza Media yemeza ko mu gihugu cy’Uburundi bari mu kiriyo kivanze n’urujijo nyuma y’aho abasirikare barenga 100 b’icyo gihugu hamwe n’ab’izindi nyeshyamba zabiyunzeho basanzwe bishwe. Leta y’Uburundi ntiremeza cyangwa ngo ihakane aya makuru icyakora amasoko yacu yatwemeje ko imirambo y’aba basirikare kuri ubu iri mu […]

Wazalendo bemeranyije ubwiyunge nk’inkingi yo gutsinda M23

Abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bibumbiye mu kiswe ‘Wazalendo’ bemeranyije bashyira umukono ku masezerano y’amahoro no kubanirana neza nk’intwaro izabafasha gutsinda umutwe wa M23. Wazalendo ni abarwanyi bahoze mu mitwe yarwanyaga Ubutegetsi bwa Congo ariko nyuma baza kubwiyungaho mu kurwanya umutwe wa M23 nyuma yo […]

Abanditsi b’ibitabo bahagurukiye imvugo ivuga ko “Umunyafurika umuhisha mu gitabo”

Abanditsi b’ibitabo bo muri Afurika baravuga ko bahagukiye kwamagana imvugo imaze kuba ikimenya bose ivuga ko ‘Iyo ushaka guhisha ikintu umunyafurika ukimuhisha mu gitabo’. Ni imvugo ikunda gukoreshwa iyo bashaka kugaragaza ko Abakomoka kuri uyu mugabane badakunda gusoma. Bamwe muri aba banditsi bagariye n’Itangazamakuru bavuga ko koko iyi mvugo ifite ishingiro kuko binagaragarira mu bwitabire […]

Kwinjira ku mukino w’u Rwanda na Nigeria byagizwe ubuntu

ferwafa.png

Ishyirahamwe ry’umukino w’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riratangaza ko kwinjira muri Sitade Amahoro ahagiye kubera umukino uhuza u Rwanda n’Igihugu cya Nigeria ari ubuntu ku bantu batari bagura amatike y’imyanya yatangajwe. Itangazo ryashyizwe kuri X ya FERWAFA rigaragaza imyanya abataragura amatike bashobora kujya kwicaramo bakareba uyu mukino utagira ku isaha ya saa cyenda z’amanywa. Ntabwo […]

Patrick Muyaya yashimangiye ko hari gahunda yo guhiga bukware FDLR

Minisitiri w’Itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya yashimangiye ko icyo gihugu cyiyemeje kwirukana abagize umutwe w’Iterabwoba urwanya u Rwanda wa FDLR ariko ko ibyo bigomba no kujyanirana n’uko u Rwanda narwo rukura ingabo zarwo muri icyo gihugu. Ibi Muyaya yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya France 24 ubwo yasubizaga ikibazo kibaza uko […]

Ni inde uzakemura uruhuri rw’ibibazo bivugwa muri Kasho zo mu Rwanda ?

Hari Abanyarwanda bakomeje gutabariza abafungirwa muri kasho zo muri iki gihugu ahanini biturutse ku buzima bubi buzirangwamo aho bamwe batanatinya kwemeza ko izi kasho ziri mu bishobora guhindura bamwe mu bazifungirwamo bakaba baba abarakare bakanga ubutegetsi, Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu ikavuga ko ibyo bibazo bizasuzumwa kandi bikazabonerwa igisubizo vuba. Umurungi Providence, Uyobora Komisiyo y’Igihugu […]

Ugashukwa n’umusazi nawe ukamukurikira? – Perezida Kagame agaruka ku ifungwa ry’insengero

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimangiye ko abantu biyita abahanuzi bahanurira abandi ibizababaho bakwiye kujya babanza kubazwa niba atari Abasazi anaboneraho gusaba Abanyarwanda kudatwarwa n’abo yita Abasazi ahubwo bagahugira mu gushaka icyabateza imbere. Ibi umukuru w’u Rwanda yabigarutseho kuri uyu wa 14 Kanama 2024 mu ijambo yagejeje ku banyarwanda nyuma yo kwakira indahiro […]

AGF yashimye Dr Frank Habineza na DGPR ku musaruro bakuye mu matora

screenshot_28.png

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR – Green Party) by’umwihariko umuyobozi waryo Dr Frank Habineza yashimiwe n’ihuriro ry’aya mashyaka muri Afurika ku bw’umusaruro bagize mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yabaye mu Rwanda ku wa 14 no ku wa 15 Nyakanga 2024. Dr Frank Habineza ni we mukandida watanzwe na DGPR […]

Zabyaye amahari hagati ya Minisitiri Dr Utumatwishima n’Abakoresha X

isi_ya_none.png

Nyuma y’uko bamwe mu bakoresha urubuga X, bakomeje kugaragaza amarangamutima yabo mu kunenga minisitiri w’urubyiruko, Dr Utumatwishima Jean, wanditse ubutumwa anenga imitegurirwe y’ikiganiro Isi ya none gitegurwa n’umunyamakuru wa RBA, Ferdinand Uwimana. Bijya gutangira byatangiwe n’uwitwa Nsanga Sylvie, uyu yamenyekanye ku rubuga rwa X nk’impirimbanyi iharanira uburenganzirwa by’ab’igitsina gore. Uyu niwe wabanje kwandika avuga ko […]

Uburundi na DRC bongeye kwiheza mu bikorwa cya EAC

Ibihugu by’Uburundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byongeye kutitabira igikorwa cy’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, Ni ku nshuro ya kabiri ibi bihugu byiheje muri uyu muryango mu gihe kitageze no ku cyumweru ibishimangira ko byaba bishaka kwikura muri uyu muryango. Kuva kuri uyu wa 13 Kamena 2024, Mu Rwanda hari kubera amahugurwa y’ingabo zo mu bihugu […]

Perezida Kagame na Macron bahamagaranye baganira ku kibazo cya Congo

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byatangaje ko yagiranye ibiganiro n’umukuru w’Ubufaransa kuri telefone baganira ku ngingo zitandukanye zirimo n’ibirebana n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Biragoye ko kuri ubu umuyobozi w’u Rwanda cyangwa uwa DRC bagira undi muyobozi bagirana ibiganiro bakabisoza batagarutse ku kibazo cy’umutekano hagati y’ibyo bihugu byombi, ni ikibazo gikomoka […]

Goma: Umusirikare yishe abaturage 4 nawe bamugira intere

Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakubiswe n’abaturage bamugira intere nyuma y’uko nawe yari amaze kwica abantu bane abarashe. Byabaye kuri uyu wa 21 Mata 2024 bibera ahitwa mu Birere mu mujyi wa Goma, ntihasobanuwe icyo uyu musirikare yarasiye abo baturage byanatumye nawe rubanda rumwadukira rukamukubita rukamugira intere gusa ibimaze kumenyerwa ni uko aha […]

DRC: Karidinali Ambongo yagaragaje uruhare rwa Tshisekedi mu kubuza Igihugu umutekano

Karidinali Fridolin Ambongo uhagarariye arikidiyoseze ya Kinshasa mu gihugu cya DRC yasobanuye uruhare ry’ubutegetsi bwa Kinshasa burangajwe imbere na Perezida Tshisekedi buri imbere mu bateje ikibazo kuri ubu abatuye icyo gihugu bakaba ari bo bari kwishyura ikiguzi cy’ayo makossa ya Leta. Uyu wihaye Imana amaze iminsi adacana uwaka n’ubutegetsi bwa Peresida Tshisekedi, kuri ubu ari […]

Byifashe bite mu Burasirazuba bwa DRC?

Ramaphosa uri i Bumoso yakiriwe na Salva Kiir uri Iburyo

Amakuru y’uko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibintu byifashe aracyaza imbere mu yakenerwa n’abantu bose batuye mu karere k’Ibiyaga bigari ndetse no hirya no hino ku isi, ni mu gihe kandi kuko intambara iri muri ako gace ka DRC ikomeje guhitana ubuzima bw’abatari bake. Bwiza Media nk’ibisanzwe ibinyujije mu bitangazamakuru bwayo ari […]

Uruzinduko rwa Kikwete muri Uganda ruhura rute n’intambara ya M23?

Hakomeje kwibazwa byinshi ku ruzinduko rwa Jakaya Murisho Kikwete kuri ubu uri mu gihugu cya Uganda aho abakurikira hafi ibibera muri kano karere k’Afurika y’Uburasirazuba bemeza ko uru ruzinduko rufitanye isano ya bugufi n’intambara ya M23 n’igisirikare cya DRC. Kikwete wayoboye Tanzaniya kuva 2005 kugeza 2015 ari muri Uganda mu gihe icyo gihugu kinafite undi […]

Byifashe bite mu ntambara yo mu burasirazuba bwa DRC ?

Muri iyi nkuru tugaruka ku makuru yerekeranye n’uko ibintu byifashe mu ntambara ikomeje kubera mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hagati y’umutwe wa M23 n’Ingabo za Leta zifatanyije n’abafatanyabikorwa barimo SADC, Uburundi, WAZALENDO, FDLR n’Abacanshuro b’Abazungu. Ni ibikomeje kugarukwaho kuri uyu wa 16 Mata 2024, byose bikaba bikubiye muri VIDEO ikurikira. Harimo ko […]

Ubazanyeho intambara akabyicuza – Perezida Kagame

rdf-3.jpg

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kugira umutima wo kwanga agasuzuguro no guharanira ko hatagira ubasuzugura ndetse ko no mu gihe byaba ngombwa ko bapfa bakwiye gupfa bahangana. Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa 15 Mata 2024 ubwo yagezaga ijambo ku basirikare bashya bo ku rwego rwa Sous- Lieutenant binjiye mu ngabo z’u Rwanda (RDF). Yifashishije urugero […]

Byifashe bite mu burasirazuba bwa Congo?

tshisekedi.jpg

Amakuru y’uko ibintu byifashe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko mu Ntara ya Kivu ya Ruguru iherereye mu Burasirazuba bw’icyo gihugu ahakomeje intambara hagati ya M23 n’igisirikare cya Leta y’icyo gihugu gifatanyije n’abafatanyabikorwa barimo SADC, Ingabo z’Uburundi, Inyeshyamba za FDLR, WAZALENDO n’abacanshuro. Uko ibintu byifashe kugeza kuri uyu wa 15 Mata 2024: 1. Icyumweru […]

M23 yahawe gasopo ku bakinnyi 11 ishinjwa gushimuta

M23 irashinjwa gushimuta abakinnyi 11 b’Ikipe y’umupira w’amaguru ubwo berekezaga mu mukino wa Shampiyona y’Intara mu mujyi wa Goma. Amakuru atangazwa n’abanyamakuru bo muri Kivu ya Ruguru avuga ko abo bakinnyi ari ab’ikipe yitwa ‘ONZE VEDETTES De Pinga’, bikavugwa ko ku wa 13 Mata 2024 ari bwo M23 yabashimutiye i Kitshanga bari mu nzira berekeza […]

DRC- Rwanda: Impamvu zishimangira uruhande rwafashwe n’Ububiligi

Kugeza ubu wishingikirije ku butumwa bwa minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi wakwemeza ko igihugu cye cyamaze gufata icyemezo cyo gushyigikira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gushinja u Rwanda kuba ari rwo rwateye icyo gihugu runyuze mu mutwe wa M23. Umutwe wa M23 urwanya ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifatanyije n’iz’igihugu cy’Uburundi, iz’umuryango wa […]

Umurinzi wa hafi wa Perezida Tshisekedi yishwe

umurinzi.jpg

Umurambo w’umugabo wari usanzwe akunze kugaragara mu barinzi ba hafi ba perezida wa DRC, Felix Antoine Tshisekedi watoraguwe hafi y’urugo rwe. Urupfu rwe ruje rwiyongera ku zindi za hato na hato zikomeje gukorerwa abaturage b’abasivile muri Congo by’umwihariko mu mujyi wa Goma. Ntitwari twamenya imyirondoro y’uyu murinzi wa Perezida wishwe cyane ko n’inzego zibishinzwe kugeza […]

Goma: Uruhare AFC isaba Abaturage mu kwishakira umutekano rurashoboka? – VIDEO

Uko ibintu byifashe kugeza ubu i Goma: Ni umujyi urimo ikibazo gikomeye gikomoka ku nyeshyamba za Wazalendo zashyigikiwe na Leta iziha intwaro ikanazemerera kwitwara nk’igisirikare cyemewe. Kugeza ubu amakuru aturuka igoma agaragaza ko izo nyeshyamba ari zo ziri kwica abaturage zigamije kubambura utwabo, (Aha hari nabemeza ko harimo uruhare rwa M23 kuko guteza inzara hariya […]

Musenyeri Mbonyintege yasobanuye uko bamwe mu bakirisitu bafashe Jenoside nk’Ikinamico

Yifashishije urugero rw’umwe mu bakirisitu wavuze ko Bikira Mariya amubwiye ko ibyaberaga mu Rwanda bitamureba kandi abantu bari kwica abandi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Musenyeri Smaragde Mbonyintege yasobanuye uko ubwo Jenoside yabaga abakirisitu Gatolika bamwe babifataga nk’Ikinamico. Hari mu kiganiro uyu Musenyeri kuri ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru yagiranye na RBA kuri uyu […]

Rwanda – DRC: Perezida Kagame yanyuzwe n’ibiganiro yagiranye na Ramaphosa

Ikibazo cy’Intambara ihanganishije umutwe wa M23 n’Ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri mu byo Perezida w’u Rwanda na Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo wari witabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Mbere y’uko asubira iwabo muri Afurika y’Epfo, Ramaphosa ubwe yabwiye itangazamakuru ko yahinduye imyumvire ku buryo yafatagamo ikibazo […]

Perezida Kagame yahishuye ibyo yandikiye Amerika ku mvugo zipfobya Jenoside

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahishuye ko yandikiye igihugu cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika ibaruwa yacyemereraga kunenga imikorere y’ubutegetsi bw’u Rwanda mu minsi 364 igize umwaka hanyuma nawe akagisaba guharira u Rwanda n’Abanyarwanda umunsi umwe wa tariki ya 07 Mata utangizwaho Kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari mu kiganiro umukuru w’Igihugu yagiranye […]

#Kwibuka30: Abanyarwanda bifatiye ku gahanga Amerika kubera ubutumwa bwa Blinken bupfobya

screenshot_20240407-214616.jpg

Abanyarwanda batandukanye bamaganiye kure Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, ushinzwe ububanyi n’amahanga Anthony Blinken bamuhora ubutumwa butavugisha ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu gihe isi yose yibuka buri mwaka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuri iyi nshuro uyu muhango ubaye ku nshuro ya 30, abantu batandukanye bakemeza ko uretse gupfobya […]

Iyo badutera ubwoba baba bakina — Perezida Kagame

kagame_kwibuka_30.png

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yifatiye ku gahanga abagerageza gutera ubwoba u Rwanda barukangisha kurushozaho intambara yemeza ko bishoboka ko baba bakina ndetse ko bashobora kuba batazi ibyo baba bavuga. Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 07 Mata 2024 mu ijambo ryo gutangiza umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu […]

DRC n’u Burundi mu bihugu Perezida Kagame yashimiye

gkjtkbbwcaa42jy.jpg

Mu ijambo rye ritangiza icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye ibihugu bitandukanye ku ruhare byagize mu rugendo rwo kongera kwiyubaka kw’iki gihugu nyuma y’ayo mateka akakaye cyanyuzemo. Mu bihugu umukuru w’u Rwanda yashimiye harimo icy’Uburundi ndetse n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ibyo byombi kuri […]

Ishimutwa rya Eric Nkuba ryashyize umugogo mu jisho rya AFC/M23 kuri Tanzaniya

Ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) rihuriyemo imitwe irwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryijunditse igihugu cya Tanzaniya cyafashije mu ishimutwa ry’uwitwa Eric Nkuba wari umujyanama w’umuyobozi w’iryo huriro mu bya politiki. Ku wa 05 Mata 2024 ni bwo Umuvugizi w’Igisirikare cya DRC, Gen Sylvain Ekenge yagaragarije Itangazamakuru uriya munyamuryango wa AFC, Gen Ekenge […]

Goma: Impunzi ziri mu myigaragambyo yamagana ihuriro rya FARDC rirwanya M23

abana.png

Bamwe mu mpunzi zikambitse mu mujyi wa Goma baramukiye mu myigaragambyo yo kwamagana guverinoma ndetse n’ihuriro ry’ingabo zose zirwanya umutwe wa M23, abigaragambya barasaba Ingabo za Leta kuva mu mahoteli zikajya ku rugamba kurwanya M23 bemeza ko idafite imbaraga. Ibyapa bifitwe n’abari kwigaragambya byanditse ho ngo “Umwanzi wacu nta mbaraga yaba afite mu gihe Abasirikare […]

Goma: Bombe ihushije ya ntwaro ya BM21 ihitana Abarundi 5

Mu mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa DRC ahitwa ku Kimashini muri Mibambiro hasanzwe hateretse imbunda nini ya BM21 ikoreshwa n’Ihuriro ry’Ingabo zirwanya umutwe wa M23 hatewe amabombe, ntiharamenyekana uruhande rwateye izo bombe n’ubwo haketswe ko ari M23 bitewe n’uko zaturutse mu bice igenzura bya Masisi. Izi Bombe zo kuri uyu wa 04 Mata 2024 […]

Ba Rushingwangerero baracyahanze amaso Perezida Kagame

Abayobora utugali mu Rwanda (Rushingwangerero) baracyibuka ijambo ryo muri Bibiliya umwe muri bo yabwiye umukuru w’Igihugu agira ati “Nk’uko abagaragu amaso yabo bayahanga shebuja na ba Rushingwangerero turihano amaso tuyabahanzeho murakoze nyakubahwa.” Ubu hashize umwaka urenga kuko hari ku wa 28 Werurwe 2023, ubwo Perezida Kagame yabwirwaga n’Abayobozi b’Utugali akaga baterwa n’umushahara muke bahembwa cyane […]

Byagenze bite ngo Dr Frank Habineza yisange yisobanura ku nyito ya “Abasiga irangi” yazanywe Apotre Mutabazi ?

Apotre Mutabazi Kabalira yise amashyaka yose yo mu Rwanda ‘Abasizi b’irange ku nzu yubatswe na FPR’ bituma Dr Frank Habineza uyobora Democratic Green Party, afata umwanya wo gusobanura imikorere y’ayo mashyaka. Kuvuga ko ibikorwa by’ayo mashyaka byose abigereranya n’uko umuntu yafata ikiraka cyo kubaka inzu ndende y’amagorofa hanyuma uwo nawe agaha abandi bari munsi ye […]

Perezida Kagame yagaragaje uko DRC n’Uburundi bahurira ku myumvire itakigezweho

Perezida Kagame Paul yagaragaje uko mu bihugu by’Uburundi na DRC bahuriye ku myumvire imeze nk’iy’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse anashimangira ko atari umwihariko wabo kuko no kubitwa ko bateye imbere hari ahakigaragara iyo myumvire ishaje itakabaye ikigenderwaho. Umukuru w’u Rwanda wari mu kiganiro cyatambutse kuri Radio 10 na Royal FM yavuze ko mu […]

Goma: Abacuruzi biyemeje kotsa guvernoma igitutu mu gisa n’Imyigaragambyo

Abacuruzi bo mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu ya Ruguru muri DRC banze gufungura amaduka yabo mu rwego rwo guhatira Leta gukuraho imisoro bemeza ko ihanitse mu gihe ibikorwa byabo bibangamiwe n’Intambara ya M23 ikomeje muri iyo Ntara. Umujyi wa Goma ubusanzwe ufatwa nk’umurwa mukuru wa Kivu ya Ruguru aho muri Repubulika Iharanira […]

Nangaa yemeje ko M23 igiye gufata Goma anibasira Perezida Tshisekedi bikomeye

Corneille Nangaa, Umuyobozi w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ribarizwamo n’umutwe witwaza intwaro wa M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko iri huriro rigiye gufata umujyi wa Goma mu gihe kitarambiranye hanyuma bagakomerezaho berekeza no mu bindi bice byose by’icyo gihugu kugeza ubwo bazasoreza ku murwa mukuru Kinshasa bagahirika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi. Nangaa […]

Minisitiri wa MIGEPROF yatanze umucyo ku ‘Nkwano’ itaritaweho mu itegeko rishya

Hari amwe mu masubyo ari mu mushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango ryatanzwe na minisiteri y’uburinganire n’Iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), bimwe mu bibazo byerekeranye n’ayo masubyo birimo n’ikirebana n’ Inkwano isabwa abagabo nyamara mu kugabana mu gihe habayeho gutandukana umushinga w’iryo tegeko ukaba utagaragaza ko iyi nkwano nayo izajya irebwaho. Minisitiri Dr Uwamariya Valentine ubwe yavuze ko […]

M23 yazindukiye ku muriro wa FARDC/WAZALENDO i Sake

Ingabo za Leta ya Congo zifatanyije n’urubyiruko ruzwi ku izina rya ‘WAZALENDO’ baramukiye mu ntambara bagabye ku mutwe wa M23 mu rwego rwo kugerageza gukura uwo mutwe mu misozi ikikije umujyi wa Sake kugira ngo bafungure umuhanda wa Sake – Minova. Amakuru aturuka ku mirongo y’uru rugamba aravuga ko iyo mirwano yatangiye kuva mu rukerera […]

Tshisekedi yongeye kwibasira Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi yise umutegetsi w’u Rwanda ‘Kidobya n’ Umunyabyaha wishyize hejuru’ amutega iminsi agaragaza ko yifuza ko ubutegetsi bw’u Rwanda bwavaho ngo kuko ari bwo abatuye mu bihugu byombi bazagira amahoro. Uyu mukuru wa DRC yabigarutseho mu ijambo ryagarukaga ku byaranze uruzinduko perezida wa Sudani y’Amajyepfo, Salva […]

Guverinoma yafunze amashuri yose kubera ubushyuhe budasanzwe

Guverinoma ya Sudani y’Amajyepfo yategetse ibigo by’Amashuri byose byo muri icyo gihugu kudahirahira bifungura imiryango guhera ku wa 18 Werurwe 2024 mu rwego rwo kurinda abana babyigamo ingaruka bashobora guterwa n’ubushyuhe budasanzwe bukomeje kwiyongera muri icyo gihugu. Sudani y’Amajyepfo ubu iri mu kaga katewe n’ubushyuhe budasanzwe bumaze iminsi buri mu bice byose by’icyo gihugu kibarizwa […]

Ya kipe y’i Burundi itewe mpaga izira kwanga kwamamaza u Rwanda

dynamo.png

Ubuyobozi bwa Basketball Africa League bwatangaje ko bwamaze gutera mpaga ikipe ya Dynamo BBC y’i Burundi izira amakosa akomeye yo guhisha icyapa cyamamaza u Rwanda nk’umuterankunga w’irushanwa rya BAL 2024 riri kubera muri Afurika y’Epfo. Iyi kipe ya Dynamo BBC yari yakinnye ndetse inatsinda umukino wayo wa mbere ku wa 09 Werurwe 2024, ni umukino […]

No ku rugamba bari bahari, Perezida Kagame yagaragaje ibigwi by’abagore

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yagaragaje uburyo abagore bafate uruhare runini mu iterambere ry’iki gihugu ahereye no ku kuba no mu gihe cy’urugamba rwo kukkibohora hari abagore barugizemo uruhare. Yabigarutseho mu birori byo kwizihize umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihizwa buri tariki ya 08 Werurwe aho yagaragaje ko abagore ari ingenzi cyane yamagana bamwe mu bagabo bagifite imyumvire […]

DRC- Rwanda: Abantu barenga miliyoni 95 babuze umujyanama?

0bf30230-d153-11ee-9ac2-f1092e877ee0.jpg

Mu gihugu cya DRC gituwe n’abaturage barenga miliyoni 95 ngendeye ku mibare yo muri 2021, hakomeje kuvugwa ibyo kuba icyo gihugu gikomeje kwitunira ku Rwanda, mu mboni zanjye mbyitegereje nsanze hari ikibazo cy’Abajyanama, harabura abajyanama cyangwa se bakaba bahari ariko bagasuzugurwa, gusa burya ngo umutwe umwe wigira inama yo gusara. Ibiri muri iyi nkuru ni […]

Urujijo ku basivile bivugwa ko bishwe na UPDF ifasha M23

Igisirikare cya Uganda gikomeje gushinjwa kwica abaturage bagera 12 b’abasivile bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu ntara ya Kivu ya Ruguru, teritwari ya Rutshuru mu gace kitwa Busanza. Ni amakuru ari gukwirakwizwa cyane ku mbuga nkoranyambaga n’uwitwa Jules Mulumba usanzwe avugwaho kuba ari umwe mu begamiye ku mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u […]

Tshisekedi azikanga tumuguye gitumo, M23 ntikigendera ku bya LE 23 Mars – Umuvugizi

Umutwe wa M23 uratangaza ko kuri ubu utakigendera ku byari bikubiye mu masezerano yo ku wa 23 Werurwe 2009. Ayo niyo masezerano akomokaho n’izina uyu mutwe ufite n’ubwo kuri ubu abawugize biyunze ku ihuriro rya AFC (Alliance Fleuve Congo). Ibi byemejwe n’umuvugizi w’uwo mutwe wungirije mu bya Politiki witwa Balinda Oscar mu kiganiro cyihariye yagiranye […]

CYAMUNARA Y’ISUKARI Y’AKEZA KIWACU Ltd

akeza_pic.png

Ubuyobozi bwa za Gasutamo buramenyesha Abantu bose ko ku wa 23 Gashyantare 2024 buzagurisha muri cyamunara Isukari y’ Akeza Kiwacu Ltd yafatiwe muri magendu ingana na toni 54. Iyo cyamunara izabera ahakorera ishami rishinzwe kurwanya magendu (SI&DI) i Masoro mu cyanya cy’inganda saa tatu za mugitondo. Abifuza ibindi bisobanuro kuri iri tangazo mwareba ku ifoto […]

Burundi: Perezida Ndayishimiye aryamye ku moko y’abishakira ibiryo

Mu biganiro byagarukaga ku kurebera hamwe uko ubumwe by’Abarundi bwifashe ndetse n’icyakorwa ngo buzahurwe perezida Evariste Ndayishimiye yabajijwe niba igihe kitageze ngo iki gihugu kigobotore ingoyi yo kwibona mu ndorerwamo y’amoko maze asubiza yemeza ko nta mpamvu yo gukuraho amoko kuko atari cyo kibazo ariko anemeza ko abokoresha ayo moko ari abishakira indonke. Igihugu cy’Uburundi […]

i Karuba mu marembo ya SAKE rurambikanye FARDC yazanye Ibifaru na Drones – VIDEO

Umutwe wa M23 urashinja ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’Abafatanyabikorwa bayo kuwugabaho igitero mu gace ka Karuba no mu bike byaho byose, ni ibitero bije nyuma y’uko icyo gisirikare cya Leta cyatakaje umusozi wa Muremure ufatwa nk’uw’ingenzi cyane muri iyi ntambara. Imirwano ihozaho ya buri munsi kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru […]

Rwanda-DRC: Perezida Kagame yatabarije impunzi zibumazemo imyaka nk’iyo yabumazemo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagarutse ku kibazo cy’impunzi zigera ku bihumbi 100 zavuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri ubu zikaba ziba mu Rwanda ndetse zikaba zirimo n’izihamaze imyaka 23 ingana n’iyo uyu mukuru w’Igihugu nawe yamaze mu buhunzi. Yabigarutseho mu ijambo ritangiza inama y’Igihugu y’umushikirano yateranye ku wa 23 Mutarama […]

Niba ushaka imirwano twarwana, icyo si ikibazo — Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakomoje ku myitwarire y’Abaperezida b’Uburundi na DRC bamaze iminsi bamwibasira bakanibasira u Rwanda bemeza ko bashaka kuruhirikira ubutegetsi ashimangira ko yiteguye gukora ibishoboka byose mu gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Uheruka kuvuga ko ashaka guhirika ubutegetsi […]