Rayon Sports yabengutse umusimbura wa Madjaliwa

Nyuma y’uko Perezida wa Rayon Sports, Thadée Twagirayezu atangaje ko Aruna Moussa Madjaliwa ari mu nzira zo gutandukana nabo, iyi kipe yabengutse kapiteni wa Muhazi nk’umusimbura we. Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’Uburundi amaze igihe kinini adakina kubera imvune yatumye atitabira imikino yo mu gice cya mbere cya shampiyona y’uyu mwaka. Nubwo amasezerano ye azarangira muri Kamena […]
RGB yitandukanyije n’amabwiriza yo kwandika imiryango ishingiye ku myemerere

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko nta mabwiriza ajyanye n’ibisabwa mu iyandikwa n’imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere rwigeze rutangaza. Ibi byatangajwe kui uyu wa Gatanu nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hasakaye inyandiko igaragaza zimwe mu ngingo ziri muri ayo mabwiriza. Mu itangazo RGB yashyize kuri X, yanyomoje ayo makuru ivuga ko amabwiriza agenga imiryango ishingiye […]
DJ Sonia yahaye gasopo Irené Murindahabi

Sonia Kayitesi uzwi cyane nka DJ Sonia umwe mu ba-DJ bagezweho mu Rwanda, yahaye gasopo umunyamakuru Irene Murindahabi ukorera kuri MIE ku muyoboro wa YouTube wagiye umuvugaho ibintu bitamushimishije mu biganiro bitandukanye. Uyu mwuka mubi watangiye nyuma y’uko Irene yagiranye ibiganiro bibiri na DJ Crush, aho baganiriye ku ngingo zitandukanye, harimo n’iyo kugereranya imiterere ya […]
Mukuru wa Pogba yahamijwe icyaha cyo kumushimuta

Mathias Pogba, mukuru w’umukinnyi Paul Pogba, yahanishijwe igifungo cy’imyaka itatu n’urukiko rw’i Paris, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gushimuta umuvandimwe we. Muri iyo myaka, ibiri izaba isubitse, naho umwaka usigaye awumare afungiye mu rugo akurikiranwa n’igikoresho cy’ikoranabuhanga. Uyu mwanzuro wakurikiye ibyifuzo by’ubushinjacyaha, ariko Mathias yavuze ko azajuririra iki cyemezo. Umwunganizi Mathias, Mbeko Tabula, yavuze ko […]
Everton yaguzwe n’umuherwe mushya

Ikipe ya Everton yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza (Premier League), kuri uyu wa Kane yatangaje ko ko itsinda rya Friedkin Group ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryasoje kugura imigabane y’iyi kipe. Imigabane yaguze ni 98.8%, bikaba byatumye Everton iba ikipe ya 10 muri Premier League ifite ba nyirayo b’Abanyamerika. Iyi kipe […]
Munyakazi Sadate yavuze ku byo kwishyuza Rayon Sports

Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports, yasobanuye ku makuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, avuga ko yaba yishyuza uyu muryango amafaranga. Mu itangazo yashyize ahagaragara, Sadate yahakanye ibi bivugwa, avuga ko ari ibihuha bigamije kumwangisha abakunzi b’ikipe ndetse no guhindura ukuri. Munyakazi Sadate yagarutse ku ruhare rwe mu guteza imbere Rayon […]
Ghana: Urukiko rwemeje itegeko rihana abatinganyi

Urukiko rw’Ikirenga rwa Ghana rwemeje itegeko rihana abatinganyi babarizwa mu muryango wa LGBTQ, nyuma yo gutesha agaciro ubusabe bubiri bwo kurihindura. Abadepite bari bamaze kemeza itegeko ryiswe “Itegeko ry’Uburenganzira bw’Imibonano n’Indangagaciro z’Imiryango” muri Gashyantare uyu mwaka. Iri tegeko nubwo ryatewe utwatsi n’amahanga, ryabonye ubufasha bukomeye imbere mu gihugu cya Ghana, igihugu gifite abaturage benshi b’abakirisitu […]
Miss Irasubiza yakoreye ubukwe muri Amerika (Amafoto)

Irasubiza Alliance, wamenyekanye cyane ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Popularity mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020, yakoze ubukwe mu birori byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu kwezi kwa Kamena 2024, ni bwo uyu mukobwa yerekanye bwa mbere umusore bakundana ku mbuga nkoranyambaga, ashimangira urukundo rwabo mu butumwa bwuje ibyishimo. Nyuma y’amezi make, muri […]
Rayon Sports yatewe gapapu kuri Malipangu

Theodole Malipangu, umukinnyi ukomoka muri Centrafrique wari warumvikanye na Rayon Sports yo mu Rwanda, yahisemo kuyibenga yerekeza mu ikipe ya Jamus itozwa na Cassa Mbongo yo muri Sudani y’Epfo. Iyi kipe izwiho gushora amafaranga menshi mu kureshya abakinnyi bafite impano, yatanze amadorari $30,000 yo kugura Malipangu ndetse izajya imuhemba $4,000 buri kwezi. Amakuru yemezwa na […]
Adele yahamijwe ubujura

Urukiko rw’Ubucuruzi rwo muri Brésil rwanzuye ko indirimbo Million Years Ago ya Adele ikurwa ku mbuga zose icururizwaho, nyuma yo kwemeza ko iyi ndirimbo yibwe ku ndirimbo Mulheres ya Toninho Geraes, umwanditsi w’indirimbo wo muri Brésil. Toninho Geraes yavuze ko Million Years Ago, indirimbo yakunzwe cyane mu 2015, ari kopi y’igihangano cye cya Mulheres, cyaririmbwe […]
Rubavu: Akarere kasabye RIB gutunga itoroshi muri Etincelles FC

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), burusaba ubufasha mu kugaruza Frw 3,000,000 yakoreshejwe mu buryo bunyuranyije n’amasezerano bagiranye. Ni ibikubiye mu ibaruwa ifunguye yashyizweho umukono n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere, Ruhamyambuga Olivier, ku wa 6 Ukuboza 2024. Mu masezerano yashyizweho umukono ku wa 7 Werurwe 2023, inkunga y’Akarere ka Rubavu yagombaga gukoreshwa mu kugura […]
FA yahagaritse Mudryk wa Chelsea

Rutahizamu wa Chelsea, Mykhailo Mudryk, yahagaritswe by’agateganyo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA) nyuma yo gutsindwa ikizamini cy’imiti itemewe. Uyu mukinnyi w’imyaka 23, ukomoka muri Ukraine, ashobora guhanishwa guhagarikwa kugeza ku myaka ine mu gihe yaba ahamijwe gukoresha imiti itemewe nk’uko amategeko ya FA abiteganya. FA yatangaje ko Mudryk yamenyeshejwe ibyavuye mu kizamini cy’imiti cyakorewe […]
Umunyamakuru wo muri Afurika y’Epfo yakuriye ingofero u Rwanda

Ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza, Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rwasabye ku mugaragaro kuba rwakakira irushanwa rya Formula One Grand Prix, mu nama y’inteko rusange ya Federasiyo Mpuzamahanga y’Imodoka (FIA) yabereye i Kigali. Perezida Kagame yashimangiye ko ibiganiro ku byerekeranye n’ubu busabe biri kugenda neza, icyemezo cyakiriwe neza n’abayobozi batandukanye, barimo […]
Umugore yahawe impyiko y’Ingurube

Towana Looney, umugore w’imyaka 53 wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arimo koroherwa nyuma yo guhabwa impyiko y’ingurube yahinduriwe utunyangingo mu kwezi gushize. Iki ni igikorwa cy’amateka mu buvuzi kuko gikuraho imyaka umunani yari amaze akoresha imashini isukura amaraso (dialysis). Looney yabaye Umunyamerika wa gatanu uhabwa urugingo rw’ingurube rwahinduwe kugira ngo rube nk’ur’umuntu, azaniye […]
Nana wamenyekanye muri Citymaid yasezeranye

Uwamwezi Nadège, umukinnyi w’amafilime wamenyekanye cyane nka Nana muri filime y’uruhererekane Citymaid, yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we, Nsanzimana Patrick, mu muhango wabereye muri Komine ya Charleroi mu Bubiligi ku wa 14 Ukuboza 2024. Aba bombi bari bamaze igihe babana muri uyu mujyi, aho bamaranye imyaka itatu mu munyenga w’urukundo. Amakuru aturuka mu nshuti zabo za […]
Abafana ba Rangers barwanye n’Abapolisi

Mbere y’umukino ukomeye wahuje ikipe ya Rangers na Celtic muri Scottish League Cup ku Cyumweru, abafana ba Rangers bagiranye imvururu n’abapolisi mu mujyi wa Glasgow. Aba bafana, bari bambaye ingofero za Santa Claus zo kuri Noheli ndetse n’udupfukamunwa tw’ubururu, basakuje mu mujyi wa Glasgow, bangiza ibirahuri by’amaduka, ndetse bagera n’aho batera ibintu ku bapolisi. Amashusho […]
Lomami Marcel yahawe akazi muri Kiyovu Sports irembye

Kiyovu Sports yatangaje ko Lomami Marcel ari we ugomba kuyibera umutoza mukuru, nyuma yo gutandukana n’uwari umutoza wayo, Bipfubusa Juslin. Uyu mwanzuro waje nyuma y’umukino Kiyovu Sports yari yiteguye gukina na Gorilla FC ku Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2024, ubwo Bipfubusa yatangaje ko yasezeye ku mirimo ye, maze El Hadji Malick asigarana inshingano z’agateganyo. […]
Uko Trump yatumye agaciro ka Bitcoin gatumbagira

Bitcoin, ifaranga rikoresha ikoranabuhanga rya blockchain (ikoranabuhanga ribika amakuru mu buryo buhoraho kandi budashobora guhindurwa), ryazamutse cyane rigera ku $106,000 (£83,890) ku wa Mbere, rigahita risubira ku $105,000 mu masoko yo muri Aziya. Ibi bibaye nyuma y’uko Donald Trump atsinze amatora yo ku wa 5 Ugushyingo, bikavugwa ko guverinoma ye izashyigikira cryptocurrency (ifaranga rikoresha ikoranabuhanga […]
Jamie Foxx yakubiswe igikombe umunwa benda kuwuca

Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Jamie Foxx yajyanywe kwa muganga nyuma yo gukubitwa igikombe mu maso, ubwo yari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 57 ku wa Gatanu nijoro. Ibi byabereye muri resitora izwi cyane y’ibyamamare yitwa Mr. Chow iherereye i Beverly Hills, muri Leta ya California. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Foxx, umuntu wari ku y’indi […]
Itandukaniro riri hagati ya Android na iOS

Mu isi y’ikoranabuhanga rigezweho, Android na iOS ni porogaramu zifite uruhare runini mu matelefoni agezweho, azwi nka smartphones. Nubwo zombi zifite intego imwe yo gufasha abantu mu buzima bwa buri munsi, hari itandukaniro rinini hagati yazo. Ibikoresho Byihariye Android ni porogaramu ikoreshwa n’ibikoresho byinshi, birimo Samsung, Xiaomi, na Huawei. Ni uburyo bwashyizweho na Google, bugamije […]
50 Cent yemeje ko yaguze amatike yose y’igitaramo cya Ja Rule

Umuraperi w’Umunyamerika 50 Cent, uzwiho gukunda kugirana ibibazo n’abandi bahanzi, yatangaje ko mu mwaka wa 2018 yaguze amatike yose y’imbere mu gitaramo cya Ja Rule i Arlington, Texas. Ibi byabaye nk’uburyo bwo kumusuzugura, avuga ko amatike yari ahendutse cyane, bityo byamworoheye kugera ku mugambi we. Mu kiganiro aherutse kugirana na Big Neighborhood, 50 Cent yavuze […]
Antha yasabye imbabazi Canisius yigeze kwaba inkuru

Umunyamakuru w’imikino Antha Mucyo yasezeye burundu ku mwuga w’itangazamakuru, agaragaza igihango cyo gusaba imbabazi mugenzi we Canisius Kagabo ku gikorwa kitari cyiza yamukoreye mu bihe byashize. Uyu mwanya w’amarangamutima wabereye mu kiganiro Urukiko rw’Imikino, ubwo Mucyo yasubizaga ku byabaye iby’ingenzi mu rugendo rwe rw’itangazamakuru. Mu buhamya bwe, Mucyo yagarutse ku nkuru yateje impaka ubwo yakiraga […]
Abagore b’intwari bavugwa muri Bibiliya

Biblyia itwereka abagore b’intwari bagendanye n’Imana kandi bagize uruhare rukomeye mu mateka y’ukwizera. Buri wese afite amasomo yihariye ku buzima bwa abakristo, yaba umugore cyangwa umugabo. Dore ab’ingenzi b’ikwiriye kumenywa neza: Sara: Imana irenze imyaka yacu Sara, umugore wa Aburahamu, yihanganye igihe kirekire kuko yari ingumba. Igihe Imana yamusezeranyaga umwana w’umuhungu, yaratangiye guseka kuko yari […]
Antha Biganiro ntakiri umunyamakuru ukundi

Ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ukuboza 2024, mu kiganiro Urukiko rw’Imikino, umunyamakuru w’imikino Mucyo Antha Biganiro, wamenyekanye cyane mu kiganiro Munda Y’Isi cya Radio TV 10, yatangaje ko afashe icyemezo cyo guhagarika itangazamakuru nyuma y’imyaka irenga 10 yari amazemo. Mu ijambo rye, Antha yavuze ko yifuza gutangira umwuga wo gushakisha impano z’abakinnyi bato muri […]
95% by’abandura Mpox bayikura mu mibonano mpuzabitsina

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) gitangaza ko indwara ya Mpox ikomeje kugaragara mu Rwanda, aho abarwayi bashya bagera kuri bane cyangwa batanu bandura buri cyumweru. Iyi ndwara, iterwa na virusi izwiho kwandurira cyane mu mibonano mpuzabitsina, ngo ikwirakwira cyane mu bantu bafite imyitwarire ibashyira mu byago byinshi. Mu kiganiro Waramutse Rwanda cya RTV, Umuyobozi w’Ishami […]
Afurika igiye kongera kwakira igikombe cy’Isi
Nyuma y’imyaka irenga 40 yo kugerageza ariko ntigire amahirwe, Maroc izakira Igikombe cy’Isi cya 2030 ku bufatanye na Espagne na Portugal. FIFA irateganya kwemeza ku mugaragaro iyi mikoranire ku munsi w’ejo, aho kandi ibihugu bya Argentina, Uruguay, na Paraguay bizakira umukino umwe umwe mu rwego rwo kwibuka imyaka 100 y’igikombe cya mbere cy’Isi cyabereye muri […]
ChatGPT yahawe ubushobozi bwo gukora amashusho

OpenAI yatangaje kuri uyu wa Mbere ko yashyize ahagaragara uburyo bushya bw’ubwenge bw’ubukorano (AI) bwitwa Sora, bushobora gukora amashusho avuye mu magambo, kuri ChatGPT Plus na Pro, ikomeza kwagura iterambere ryayo mu ikoranabuhanga rihuriza hamwe ubwoko bwinshi bw’ibikorerwa mu bwenge bw’ubukorano. Iyi sosiyete ifashwa na Microsoft (MSFT.O), yatangije ibihe by’ubwenge bw’ubukorano mu Ukwakira 2022 ubwo […]
Apotre Gitwaza yakumiriye inkumi zambara amapantalo n’abasore bafite Dreadlocks ku ruhimbi

Apotre Dr. Paul Gitwaza, Umuyobozi Mukuru wa Authentic World Ministries n’Umushumba Mukuru wa Zion Temple Celebration Center ku Isi, yatangaje ko abakobwa bambaye amapantalo n’abasore bafite dreadlocks cyangwa amaherena badakwiye gukorera ku ruhimbi mu rusengero. Yavuze ko ibyo bihabanye n’indangagaciro za gikristo n’ibyanditswe byera. Ibi byatangarijwe ku wa 7 Ukuboza 2024, ubwo Apotre Gitwaza yari […]
Mugabo/Mugore, dore uko mwaba intangarugero mu gitanda

Kugira ngo urugo rube rwiza kandi rukomeye, bisaba ko abashakanye bagira umubano mwiza mu bice byose by’ubuzima, harimo no mu rukundo rw’abashakanye. Mu bijyanye no kwiyubakira urukundo rukomeye, bamwe bishimira kuba abayobozi mu buryo bwo kwereka urukundo rwabo. Dore ibintu by’ingenzi wakora niba wifuza kuba intangarugero mu buriri, byose bigamije kuzamura umubano mwiza n’umutekano wanyu […]
Ukuntu umugabo yashatse kuyobya indege yajyaga muri Mexico akayijyana muri Amerika

Ku Cyumweru, umugenzi wari mu ndege y’isosiyete y’indege ya Volaris yatawe muri yombi nyuma yo kugerageza kuyobya indege yari igiye i Tijuana, muri Mexique, ngo ayerekeze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Indege ifite nimero Flight 3041 yari iturutse ku kibuga cy’indege cya Baj?o International mu gace ka Mexique yo hagati, aho yahagurutse saa moya […]
Polisi igiye guhana abatumye ikipe yayo iterwa mpaga

Polisi y’u Rwanda yatangiye iperereza ku mpamvu habuze abashinzwe umutekano ku mukino wagombaga guhuza Police Women FC na Bugesera Women FC. Itangazo rya Polisi ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 9 Ukuboza 2024 rivuga ko ababigizemo uruhare bazakurikiranwa kandi bahanwe. Amategeko ya FERWAFA asaba ko umukino udakinwa hatari abapolisi b’umutekano. Muraho, Ikibazo cyo kubura abashinzwe umutekano […]
Umujyanama wa Museveni yemereye Fresh Kid buruse yo kwiga amashuri yisumbuye

Umujyanama wa Perezida mu by’Urubyiruko n’Abana, Florence Nakiwala Kiyingi, yafashije umuhanzi w’umwana uzwi nka Fresh Kid, witwa Patrick Ssenyonjo, kubona buruse izamufasha gukomeza amashuri yisumbuye. Iyi ntambwe ibaye nyuma y’uko Fresh Kid arangije amashuri abanza mu ishuri rya Kampala Parents School mu kwezi gushize, aho yize ashyigikiwe na buruse yahawe n’itsinda rya Ruparelia Group. Mu […]
Perezida wa Syria Bashar Al -Assad yahungiye mu Burusiya

Uwahoze ari Perezida wa Syria, Bashar al-Assad, yahungiye mu Burusiya nyuma yo gukurwaho n’abarwanyi bigometse, bafashe umujyi wa Damascus ku wa Gatandatu. Uburusiya bwemeye kumuha ubuhungiro, nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ryo muri icyo gihugu. Iyi ntambwe ibaye nyuma y’imyaka 14 y’intambara y’abenegihugu yatangiye mu 2011, ubwo abaturage bigaragambyaga basaba impinduka. Ku Cyumweru, abaturage ibihumbi bamanutse mu […]
U Rwanda rushobora kwakira CHAN 2024

U Rwanda rushobora kwiyongera kuri Uganda na Tanzania mu kwakira irushanwa rya CHAN 2024 mu gihe Kenya itarangije ibikorwa byo gusana Ikibuga cya Moi International Sports Centre, Kasarani, mbere y’itariki ntarengwa yashyizweho na CAF. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryahaye Kenya igihe ntarengwa cya tariki ya 31 Ukuboza 2024 kugira ngo ibibuga byayo bibe […]
Abakinnyi ba USM Alger bakubiswe n’abafana bagirwa intere

Ku Cyumweru, tariki ya 8 Ukuboza 2024, mu mukino wahuje ASC Jaraaf yo muri Senegal na USM Alger yo muri Algeria, habaye amakimbirane akomeye. Amakuru avuga ko bamwe mu bafana ba ASC Jaraaf bateye abakinnyi n’abafana ba USM Alger bari baje gushyigikira ikipe yabo. USM Alger yatangaje ko abakinnyi bayo bagiriwe nabi, ndetse n’abafana babo […]
Polisi yataye muri yombi umufana wa Rayon wari ufite itike ya baringa

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Nyakanga 2024, kuri Stade Amahoro abafana bari benshi aho bari baje kureba umukino ugiye guhuza amakipe abiri akomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports. Uyu mukino, wari utegerejwe na benshi, washyizwe ku rwego rwo hejuru, ariko haba ikibazo cy’umufana w’ikipe ya Rayon Sports, wafashwe […]
Ibintu umusore adakwiye kwihanganira ku mukobwa bakundana

Ubucuti bw’abakundana ni urufunguzo rw’ubuzima bwiza, ariko muri uwo mubano hari byinshi bisaba kwihanganirana no kubabarirana. Abashakashatsi mu mibanire n’imyitwarire bemeza ko hari imyitwarire cyangwa imico umukobwa adakwiye kugira mu mibanire ye n’umusore we. Hano hari ibintu 10 umusore adakwiye kwihanganira ku mukobwa, ndetse akamenya uko agomba kubikemura mu rwego rwo kubaka urukundo rwiza no […]
Imana ishaka iki ku bana bayo muri iyi Weekend?

Muri iyi weekend, Imana irashaka ko abana bayo bagira ibyishimo, bakagira igihe cyiza cyuzuye umunezero no gukura mu kwemera. Niyo mpamvu, abana b’Imana, bakwiye gufata umwanya wo kuzirikana ibyiza byose Imana yabahaye no kuyishimira mu bikorwa byabo bya buri munsi. Hari ibintu byinshi Imana ishaka ko ugirami uruhare muri iyi weekend, kandi uzi neza ko […]
Perezida Ibrahim Traoré yirukanye Minisitiri w’Intebe ndetse anasesa guverinoma
Muri Burkina Faso, ubuyobozi bwa gisirikare buyobowe na Perezida Ibrahim Traoré bwasohoye itangazo ku wa Gatanu, ritangaza iyirukanwa rya Minisitiri w’Intebe w’agateganyo, Apollinaire Joachim Kyelem de Tambela, ndetse no gusesa guverinoma yose. Iri tangazo ntiryavuze impamvu y’iryo yirukanwa, ariko Tambela yari yahawe uyu mwanya muri Nzeri 2022, nyuma y’uko Ibrahim Traoré afashe ubutegetsi mu ihirikwa […]
Ushaka kuba Perezida wa Federasiyo yavuzweho kuzatera inda abakinnyi bose

Susan Mutami, wahoze ari umukunzi wa Temba Mliswa, yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Zimbabwe (ZIFA) kwitondera umwanzuro wo kwemerera Mliswa kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe. Mutami yatangaje ibi mu magambo akomeye yanyujije ku rubuga rwa X, aho yashyize ahagaragara amakuru yerekeye imyitwarire ya Mliswa. Mutami yanditse ati: “Mfite umwana na Temba Mliswa, kandi ndagira ngo mbabwire […]
TP Mazembe yasohowe mu ndege

Ikipe ya TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iri mu bibazo by’ingendo nyuma yo gusubikirwa urugendo rwayo rwo kujya gukina na Al Hilal muri Mauritania mu mikino ya CAF Champions League. Abakinnyi n’abatoza ba Mazembe bari bategereje guhaguruka i Kinshasa ku wa Kane, banyuze i Casablanca berekeza i Nouakchott, ariko urugendo […]
Umusore agize imyaka 17 acyonka nk’uruhinja
Umubyeyi w’umugore uturaka muri Tanzania yateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amashusho agaragaza uyu mugore ari konsa umuhungu we w’imyaka 17. Aya mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana uyu muhungu aruhukira ku mabere y’umubyeyi we yrangiza agatangira konka. Mu gihe benshi ku mbuga nkoranyambaga batangiye gusaba ibisobanuro, umunyamakuru wa Foxe TV yasuye uyu mugore […]
Rayon Sports yanditse amateka yo kuzuza sitade Amahoro nshya
Amatike y’umukino w’ikirarane cyo ku munsi wa Gatatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, uzahuza amakipe ya Rayon Sports na APR FC, yashize ku isoko. Ku wa Gatandatu taliki ya 7 Ukuboza 2024, mu gihe cy’i Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, umuriro uzaba waka muri Stade Amahoro ubwo aya makipe azaba akina. Uyu mukino ni […]
Ese ujya ubura icyo ubwira uwo mukundana? Dore ingingo mushobora kuganiraho
Abashakanye benshi ntibamenya ibi. Ariko, ingingo baganiraho zishobora guhindura icyerekezo cy’ahazaza habo. Hari ingingo zimwe zigoye kandi zidafite akamaro, ariko hari izindi zifasha kunga ubumwe no kwiga byinshi ku wundi mu buryo butandukanye. Mu by’ukuri, kuganira ku ngingo ziboneye ni byo bitandukanya umubano wishimye n’umubano utiahimye. Waba warigeze kumva nta byo kuvuga mufite, yaba kuri […]
Perezida Kagame agiye gushimirwa n’Aba-Rayon
Perezida Paul Kagame azashimirwa ku bwo guha Abanyarwanda Stade Amahoro, mu mukino wa Rayon Sports na APR FC. Ibi byatangajwe na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura umukino bafitanye na APR FC, cyabaye ku wa Kane taliki ya 5 Ukuboza 2024. Thaddée yavuze ko bifuza kuzaha impano Perezida Kagame mu kumushimira […]
Ibisigazwa bya Dinezoro imaze imyaka miliyoni 150 bifite agaciro ka miliyari 56 Frw
Ibisigazwa bya Dinezoro yo mu bwoko bwa Stegosaurus y’agaciro ka Miliyali 56 z’amafaranga y’u Rwanda izerekanwa mu mpera z’iki cyumweru mu Mujyi wa New York, nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’Inzu Ndangamurage y’Ubuhanga bwa Siyansi ya Amerika ku wa Gatatu. Ibi bisigazwa, bizwi ku izina rya Apex (ni izina ryahawe ibisigazwa b’iyi Dinezoro) bifite uburebure bwa metero […]
Teta Sandra yakubitiwe muri Uganda
Umuhanzi Weasel, wamenyekanye mu itsinda rya Good Lyfe, yatangaje ko Chagga, wahoze ari umujyanama w’iri tsinda, yakubise umugore we, Teta Sandra. Weasel yavuze ko yamaze gushyikiriza iki kibazo inzego z’ubutabera kugira ngo gikurikiranwe mu buryo bukurikije amategeko. Mu mashusho Weasel yashyize ku mbuga nkoranyambaga, hagaragara Teta Sandra n’uyu Chagga batangira guterana amagambo. Nyuma, Chagga yagaragaye […]
Perezida Trump yikuye mu idini rya Presbyterian

Perezida Donald Trump yatangaje ko atakibona nk’umwe mu bayoboke b’idini rya Presbyterian, ahubwo yishyira mu rwego rw’Abakirisitu badafite aho bahuriye n’amadini (non-denominational Christian). Yabivuze mu kiganiro cyihariye yahaye Religion News Service (RNS) mu buryo bwanditse. Trump yagize ati: “Nakomejwe mu idini rya Presbyterian nkiri umwana, ariko ubu nishyira mu rwego rw’Abakirisitu badafite aho bihariye mu […]
Ukuntu wakwitwara ku mukobwa muhuye bwa Mbere agasigara agutekereza
Imyitwarire ugira imbere y’umukobwa muhuye bwa mbere, ni ingenzi cyane. Birashoboka ko ushobora gusubira gutinya kugaruka imbere y’umukobwa nyuma yo gukora imyitwarire mibi, ariko biroroshye cyane iyo ugenzuye neza uburyo bwo kwiyerekana ku mukobwa mu buryo bwiza. Uko bigenda, iyo umenye guhitamo neza uburyo bwo kwiyerekana, umukobwa azasigira akagutekereza. Ibi ni uburyo bwo kumusiga ashaka […]
Mu Buhinde hazamuwe satellite zigiye kuzimya izuba
Kuri uyu wa Kane, satelite ebyiri bo zo Burayi zazamuwe mu isanzure mu rugendo rwihariye rwo gukora ubwirakabiri (kuzimya izuba) , hifashishijwe ikoranabuhanga rihambaye. Iri zamurwa ryabereye mu Buhinde kandi rigamije gufasha abashakashatsi kwiga byinshi ku mikorere ya sun’s corona (igice cyo hejuru cyane cy’izuba, kiri inyuma. Iki gice kirimo ubushyuhe bwinshi cyane, bushobora kugera […]
Bushali yasabye Muhire Kevin gutsinda APR FC ibitego bitatu wenyine

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Kinya-Trap, Bushali, yongeye kugaragaza urukundo rudasanzwe afitiye ikipe ya Rayon Sports, asaba by’umwihariko kapiteni wayo, Muhire Kevin, kuzitwara neza mu mukino utegerejwe n’abanyarwanda bose uzahuza Rayon Sports na APR FC ku wa Gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 202, kuri Stade Amahoro. Uyu mukino, uzwi nka “Clasico y’u Rwanda,” uraba uhuza […]
RIB yahaye gasopo Jacky n’abamuha ibiganiro

Ku wa Kane, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwihanangirije umukobwa witwa Jacky, umaze kumenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera amagambo ataboneye yagiye avuga. Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa Kane tariki 4 Ukuboza, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasabye abatanga urubuga kuri Jacky guhagarika ibikorwa byo kumwamamaza cyangwa bakazisanga bafatiwe ibyemezo bikarishye. Dr. Murangira yashyize […]
FIFA yasabwe kwima Arabie Saoudite uburenganzira bwo kwakira Igikombe cy’Isi
Ku wa Gatatu, FIFA yasabwe kudaha Arabie Saoudite uburenganzira bwo kwakira Igikombe cy’Isi cya 2034 mu cyumweru gitaha, keretse habayeho ingamba zifatika zo kurinda abakozi b’abimukira bakora ku mishinga minini muri icyo gihugu. Umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu ushinzwe kurinda no guteza imbere uburenganzira bwa muntu ku isi (Human Rights Watch) y ugaragaza ko ihohoterwa rikekwa […]
Abakinnyi ba Manchester United banze kwambara amakoti ashyigikira abatinganyi

Abakinnyi ba Manchester United baretse gahunda y’ikipe yo kwambara amakoti yakozwe na Adidas mu rwego rwo gushyigikira umuryango wa LGBTQ+ w’abatinganyi mbere y’umukino wa Premier League wahuje United na Everton ku Cyumweru. Ibyo byaje nyuma y’uko myugariro Noussair Mazraoui yanze kwifatanya n’iyi gahunda, avuga ko bitajyanye n’imyemerere ye y’idini ya Islam. Mu myaka ibiri ishize, […]
Dore ukuntu wajya mu rukundo n’umukobwa/umusore gake gake

Gutwara umwanya mu rukundo bisobanuye kugenda gahoro mu mubano, mukajya imbere ku kigero mwembi mwiyumvanamo kandi mwishimiranye. Ibi bikubiyemo guhitamo, kumva amarangamutima, ndetse n’ubusabane. Ariko, gukunda buhoro buhoro bisobanuye ibintu bitandukanye ku bantu. Twese turihariye, tugendera ku muvuduko wacu kandi tukita ku bintu mu buryo butandukanye. Kubera iyo mpamvu, ni ingenzi kuganira byimazeyo n’uwo mukundana […]
Nyina wa Eminem yapfuye

Debbie Nelson, umubyeyi w’umuraperi w’icyamamare Eminem, yitabye Imana ku wa Mbere tariki ya 2 Ukuboza 2024, nyuma y’igihe kingana n’amezi atatu arwaye kanseri y’ibihaha. Debbie, wavutse mu 1955, yari afite imyaka 69 y’amavuko. Mu gitabo cye cyo mu 2008 cyitwa My Son Marshall, My Son Eminem, Debbie yavuze ko yashakanye na Marshall Bruce Mathers Sr. […]
Nyuma y’imyaka 21 n’imikino 923 Manuel Neuer yabonye ikarita ya mbere itukura

Mu mwaka we wa mbere nk’umutoza wa Bayern Munich, Vincent Kompany yagaragaje akababaro nyuma yo gutsindwa umukino wa Bayern Leverkusen, yagize ati: “Mu by’ukuri ni uko twatsinzwe kandi ntituzabona igikombe muri uyu mwaka. Ariko hamwe n’uburambe, tuzi ko hari igikorwa cyihariye twakoze.” Kompany yagaragaje ko atishimiye gutsindwa, ariko aguma afite icyizere, agira ati: “Birababaje kuri […]
Wa muherwe watumiye The Ben i Burundi n’umunyamakuru wa Black Fm babonetse

Jean de Dieu Nishishikare, uzwi nka Mr. The Light, hamwe n’umunyamakuru Dieudonn? Tuyikeze, uzwi nka Biggy Rapper, baraye barekuwe nyuma y’iminsi 14 bafungiye mu kigo cy’iperereza mu Burundi. Aba bombi bari barafashwe ku wa 19 Ugushyingo 2024, bakekwaho ibyaha bijyanye n’umushinga wo kohereza abakobwa 100 mu Burusiya gukora akazi ko koza amasahani. Irekurwa ryabo ryabaye […]
Jacky yabenze umugabo amuziza kutamenya gutera akabariro, ashyingura impeta kure

Jacky na Stivo bari umuryango w’ingingo ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko Stivo, umusore wari ukomeye mu muryango we, yambitse Jacky impeta y’urukundo mu birori by’uburanga. Nyuma y’ukwezi kumwe gusa, urukundo rwabo rwasenyutse bitunguranye, rutangira kuvugwaho cyane kubera amagambo batangarije itangazamakuru. Jacky yabanje gusobanurira itangazamakuru impamvu zatumye afata icyemezo cyo gutandukana na Stivo. Yavuze ko Stivo […]
Safi Madiba yagarutse mu Rwanda gushaka umukunzi

Kuri uyu wa 4 Ukuboza 2024, umuhanzi w’icyamamare mu muziki nyarwanda, Safi Madiba, yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, avuye muri Canada aho yari amaze imyaka ine atuye. Ibi ni ubwa mbere uyu muhanzi agaruka mu Rwanda nyuma yo gutandukana n’umugore we wa mbere, Niyonizera Judith. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Safi yahamije ko […]