Prince Salomon yibukije abantu ko Imana ari Data

Umuhanzi Prince Salomon yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “BABA”, indirimbo igaruka ku buhamya bw’ubuzima bwe no gushimira Imana ku mirimo yamukoreye mu bihe bitandukanye. Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo gushimira no guhimbaza Imana yamubaye hafi mu rugendo rwe rw’ubuzima. Prince Salomon avuga ko yayihimbye nyuma yo gusubiza amaso inyuma akareba ibihe byinshi yanyuzemo, […]

Platini yavuze kuri Prophet Joshua waguze album ‘Vibranium’ ntayishyure

Umuhanzi Platini yatangaje ko atagifite byinshi avuga ku kibazo cya Prophet Joshua wigeze kwemerera kugura album Vibranium amafaranga angana na miliyoni 5 Frw ariko ntayishyure. Ibi byabereye mu birori byo kumurika iyi album ya Platini na Nel Ngabo byabaye ku wa 29 Kanama 2025 muri Zaria Court. Muri uwo muhango, Prophet Joshua yahagurutse imbere y’abari […]

Kwamamaza Congo muri Monaco bishobora gutuma Minisitiri wa Siporo yeguzwa

Minisitiri wa Siporo n’Imyidagaduro wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu Ntubuanga, ari mu bibazo bikomeye bya politiki nyuma y’uko hafunguwe iperereza ku masezerano igihugu cye cyagiranye n’ikipe y’umupira w’amaguru ya AS Monaco. Aya masezerano yashyizweho umukono mu mwaka ushize, aho Leta ya RDC yemeye gutanga miliyoni 4.8 z’amayero mu gihe cy’imyaka itatu, mu […]

Abagore babiri b’Abanya-Uganda bafatiwe muri Thailand bakekwaho uburaya

Abagore babiri bakomoka muri Uganda batawe muri yombi ku kirwa cya Koh Phangan muri Thailand, bakekwaho gukora ibikorwa by’uburaya mu buryo bunyuranyije n’amategeko y’icyo gihugu. Nk’uko byatangajwe na polisi, hateguwe igikorwa cyihariye (sting operation) hifashishijwe WhatsApp, aho abapolisi bumvikanye n’abakekwaho ibyo bikorwa ko bazishyurwa amafaranga 5,000 baht ku nshuro ebyiri. Nyuma y’uko umupolisi wari wiyoberanyije […]

Netanyahu agereranya ubutegetsi bwa Iran n’umwanzi wa kera uvugwa muri Bibiliya

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ku Cyumweru yifashishije amagambo yo muri Torah agereranya ubutegetsi bwa Iran n’“Amaleki”, umwanzi wa kera uvugwa muri Bibiliya y’Abaheburayo. Nk’uko byatangajwe na Middle East Monitor, ayo magambo yayavugiye aho igisasu cya misile bivugwa ko cyaturutse muri Iran cyaguye. Yagize ati: “Mu isomo rya Torah ryo muri iki cyumweru, dusoma […]

Haruna Niyonzima yasezeye burundu ku mupira w’amaguru

Uwahoze ari kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima, yatangaje ku mugaragaro ko asoje burundu umwuga we w’umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, nyuma y’imyaka hafi 20 awukina ku rwego rwo hejuru. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya Times Sport, Niyonzima yavuze ko hari ibiganiro biri kugirana n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Rwanda Football Federation (FERWAFA), bigamije […]

Rutahizamu w’umunya-Iran yasezeye ikipe ye ajya kurwanira igihugu

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Iran, Mehdi Taremi, usanzwe akinira ikipe ya Olympiakos F.C. yo mu Bugereki, yatangaje ko yifuza gusubira iwabo muri Iran kugira ngo yinjire mu gisirikare, nyuma y’ibitero bivugwa ko byagabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel kuri icyo gihugu. Uyu mukinnyi w’imyaka 33 y’amavuko, bivugwa ko yamaze kumenyesha ubuyobozi bw’ikipe […]

Polisi y’u Rwanda yafunze abasore bakubise umukobwa i Musanze

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abasore babiri bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga bakubita ndetse banakurura umukobwa mu muhanda. Amakuru avuga ko ibi byabereye mu Mujyi wa Musanze mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 1 Werurwe 2026, aho uwo mukobwa yakubitiwe mu muhanda rwagati. Mu mashusho, abo basore bagaragara […]

Koffi Olomidé yasezeranye n’umugore we – Amafoto

Nyuma y’imyaka irenga 20 babana nk’umugabo n’umugore ndetse n’imyaka 15 bakoze ubukwe bwa gakondo, icyamamare mu njyana ya lumba muri Congo, Koffi Olomidé, n’umuhanzikazi Cyndi Le Cœur, basezeranye ku mugaragaro imbere y’amategeko ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Gashyantare, mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kinshasa. Uyu muhango wabereye mu murenge wa […]

Kinshasha: Umusirikare yarashe umukinnyi bateretanaga umukobwa umwe

Mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Kinshasa, mu gace ka Camp Kokolo, habereye inkuru ibabaje y’umusore w’umukinnyi w’umupira w’amaguru witwa Dan Ngwengwa warashwe agahita apfa. Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko uwamurashe ari umusirikare witwa Patrick Mabele. Ibi byabaye mu ijoro ahagana saa saba, aho bivugwa ko uyu musirikare yagiye mu rugo […]

Amasasu yumvikanye hafi y’ibiro bya Perezida Captain Ibrahim Traoré

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, humvikanye amasasu menshi hafi y’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Burkina Faso, i Ouagadougou, aho atuye kandi akorera Perezida Ibrahim Traoré. Amakuru arambuye ku byabaye ntaramenyekana neza. Radiyo Radio France Internationale (RFI) yatangaje ko bishoboka ko ibyo byabaye bifitanye isano n’ukutumvikana mu basirikare ku bijyanye n’imicungire y’umutekano, cyane […]

Rubavu: Impanuka y’ikamyo yahitanye abantu 11

Ku wa 27 Gashyantare 2026, mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, habereye impanuka ikomeye y’ikamyo yahitanye abantu 11, abandi barakomereka. Iyi mpanuka yabaye ahagana Saa Munani z’igicamunsi, mu Kagari ka Nengo, Umudugudu wa Nyaburanga. Ikamyo yo mu bwoko bwa BENZ yagonze moto yari itwaye abantu babiri bahita bitaba Imana, nyuma igonga abanyamaguru babiri […]

Shakib Lutaaya yahakanye gutandukana na Zari Hassan

Shakib Lutaaya yatangaje ko amakuru amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yatandukanye n’umugore we Zari Hassan atari ukuri. Yasobanuye ko urugo rwabo ruhagaze neza, nta kibazo na kimwe kiri hagati yabo, anashimangira ko bagikundana nk’uko byahoze. Yavuze ko abantu bamwe bakunda guhanga inkuru zidafite gihamya kugira ngo bakurure amarangamutima y’ababakurikira. Shakib yongeyeho ko […]

Theo Bosebabireba yahakanye gusenya urugo rw’umugore babyaranye

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Theo Bosebabireba yahakanye amakuru aherutse gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga amushinja kuba yaragize uruhare mu gusenya urugo rw’umugore babyaranye. Ibi byakurikiye amashusho y’ikiganiro cyatanzwe na Ruth Muhayimana, aho yavuze ko gutandukana n’uwari umugabo we byatewe n’amakimbirane akomeye mu rugo, akavuga ko uwo muhanzi yabigizemo uruhare. Yagaragaje ko ubuzima arimo […]

Ukuntu Umukobwa wa Pasiteri Antoine Rutayisire yaretse kujya mu tubyiniro kubera izina rya se

Umukobwa wa Pasiteri Antoine Rutayisire, Isimbi Deborah, yavuze ko kuba yarakuranye izina rikomeye rya se byamushyizeho igitutu gikomeye mu mibereho ye, bituma aza gufata umwanzuro wo kureka kujya mu tubyiniro nubwo yabikundaga. Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyahuje abubatse ingo, cyateguwe n’Umushumba Mukuru wa Noble Family Church, Mignonne Kabera, kigamije gufasha ingo gukomera no gusangira ubuhamya […]

Umunyamakuru Bianca yarokotse impanuka

Umunyamakuru Uwamwezi Mugire Adelphine uzwi nka Bianca Baby yatangaje ko mu kwezi gushize yarokotse impanuka ikomeye cyane yashoboraga guhitana ubuzima bwe, ashimira Imana yamurinze. Mu ijoro ryo ku wa 26 rishyira ku wa 27, Bianca yashyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho agaragaza uko yari ari kwitabwaho n’abaganga nyuma y’iyo mpanuka, nubwo atasobanuye neza icyayiteye. Yavuze ko […]

Pariki y’Akagera: Intare 5 zashyizwe muri gahunda yo kuringaniza imbyaro

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko intare eshanu z’ingore zashyizwe muri gahunda yo kuringaniza imbyaro hagamijwe gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kugenzura neza ubwiyongere bw’izi nyamaswa. Ibi byamenyekanye binyuze ku butumwa pariki yashyize ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza ko iki gikorwa kiri muri gahunda rusange yo gucunga umubare w’intare kugira ngo zidahindura uburinganire bw’ibinyabuzima. Mu kwezi […]

Umurundi wishe ababikira banze kuvura abasirikare bari muri Congo yafatiwe mu Butaliyani

Ubutaliyani bwatangaje ko bwafashe umugabo w’Umurundi w’imyaka 50 ukekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’ababikira batatu b’Abataliyani bishwe mu 2014 mu mujyi wa Bujumbura, umurwa mukuru w’ubucuruzi w’u Burundi. Ubushinjacyaha bwo mu mujyi wa Parma buvuga ko uwo mugabo witwa Guillaume Harushimana akekwaho gutegura, gufasha no gutanga ibikoresho byakoreshejwe muri ubwo bwicanyi bwabaye ku matariki ya […]

Ibice 9 by’Umubiri Utagomba Gukoraho

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko hari ibice by’umubiri dukoraho kenshi ariko bitagomba gukorwaho n’amaboko yacu, cyane cyane iyo adasukuye neza. Amaboko ni yo akunze kuba yanduye kurusha ibindi bice by’umubiri, kuko akora kuri telefoni, ku miryango, kuri mudasobwa n’ahandi henshi. Iyo duhise tuyashyira ku bice by’umubiri byoroshye, tworohereza mikorobi kwinjira mu mubiri.   Dore ibice […]

Burundi: Abanyeshuri birukanwe maze banga gutaha bahita babafungirana mu ishuri

Abanyeshuri birukanwe ku ishuri rya Lycée Don Divin de Mweya banze gutaha, biba ngombwa ko bafungiranwa mu ishuri ndetse banacungiwe umutekano. Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, ku ishuri rya Lycée Don Divin de Mweya riherereye mu Ntara ya Gitega, habaye igisa n’imvururu nyuma y’uko hari abanyeshuri birukanwe kubera imyitwarire mibi, bakanga gutaha iwabo bagahitamo […]

Ukuntu Samusure yinjije Sekaganda muri sinema

Hari impano zimurika kare, ariko nyirazo akazibona bitinze. Hari n’igihe umuntu umwe abona kure kurusha abandi, akamenya agaciro k’iyo mpano mbere y’uko iyifite abyiyumvamo. Ibi ni byo byaranze urugendo rwa Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava na Seburikoko, winjiye muri sinema atabishaka, ariko nyuma akaza kuba umwe mu bayigize inkingi ikomeye. Mu kiganiro Karisa Erneste […]

Cira birarura – Willy Ndahiro kuri Bad Rama

Umukinnyi wa filime akaba n’umuyobozi wazo, Willy Ndahiro, yanyomoje amakuru yavuzwe na Mupenda Ramadhan uzwi nka Bad Rama, amushinja kumuhimbira ubutumwa agamije kumugaragaza nk’ushyigikiye ibitekerezo bye byo kunenga u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo. Ibi byatangiye nyuma y’uko Bad Rama, uherutse kugaragara mu bavuga nabi ubuyobozi bw’u Rwanda, ashyize hanze ubutumwa agaragaza ko Willy Ndahiro amushyigikiye. Ndahiro […]

RIB yafunze wa mugabo wakubise umugore ukubura ku muhanda

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo w’imyaka 58 y’amavuko ukekwaho gukubita umugore ukora akazi ko gusukura umuhanda mu Karere ka Bugesera. Uwo mugabo witwa Jean Bosco Rutikanga akurikiranyweho icyaha bivugwa ko yakoze ku wa 22 Gashyantare 2026, mu Mudugudu wa Kayenzi, Akagari ka Cyugaro, Umurenge wa Ntarama. Amakuru atangwa na Polisi […]

Uganda: Abagore bafunzwe bazira gusomanira mu ruhame

Polisi yo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Uganda yatangaje ko yafashe abagore babiri bari mu kigero cy’imyaka 20, nyuma y’uko abaturanyi babo babareze bavuga ko bababonye basomana mu ruhame. Aba bombi bafunzwe kuva ku wa 18 Gashyantare, kandi bivugwa ko badafite ubunganizi mu mategeko, hashingiwe ku itegeko rya 2023 rikumira ubutinganyi rizwi nka Anti-Homosexuality Act, […]

Perezida wa UCI yihanganishije imiryango y’abaguye mu mpanuka muri Tour du Rwanda i Gatsibo

Perezida w’Impuzamashyirahamwe Mpuzamahanga y’Umukino w’Amagare (UCI), David Lappartient, yihanganishije imiryango y’abantu babiri bahitanywe n’impanuka y’imodoka ya karavani yabaye mu irushanwa rya Tour du Rwanda, inakomerekeramo abandi batandatu. Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru, tariki ya 22 Gashyantare 2026, mu Murenge wa Rwimbogo, Akarere ka Gatsibo, ubwo imodoka ya karavani yamamazaga irushanwa yataga umuhanda bitewe n’imvura nyinshi, […]

Umunya-Espagne Pau Marti yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2026

Umukinnyi w’Umunya-Espagne Pau Marti ukinira ikipe ya NSN Development Team ni we wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2026, akoresheje amasaha 3, iminota 10 n’amasegonda 10 ku ntera ya kilometero 134,6. Iri siganwa ryabaye ku wa Mbere tariki ya 23 Gashyantare 2026, abasiganwa bahagurukira i Nyamata basoreza i Huye. Mu ntangiriro, abakinnyi bagendeye […]

Abafana bitwikiyeho Sitade nyuma y’uko ikipe yabo itsinzwe 3-0

Umukino ukomeye wahuzaga amakipe abiri akomeye yo muri Serbia, Red Star Belgrade na Partizan Belgrade, waranzwe n’imvururu zikomeye nyuma y’uko abafana b’ikipe yasuye batwitse igice cya stade, bituma umukino uhagarikwa by’agateganyo. Ibi byabereye kuri stade ya Rajko Mitić Stadium mu mukino uzwi nka “Eternal Derby,” umwe mu mikino irangwa n’ishyaka rikomeye muri Serbia. Abafana ba […]

Kyra Nkezabera ntiyahiriwe muri Miss Belgique 2026

Mu mpera z’icyumweru gishize mu Bubiligi habaye irushanwa rya Miss Belgique 2026, ryitabiriwe n’abakobwa 32 bageze mu cyiciro cya nyuma. Ikamba ryegukanywe na Olga Lombard w’imyaka 22, usanzwe ari umunyeshuri wiga ibijyanye na Pharmacie muri Kaminuza ya Louvain. Muri aba bakobwa bahatanaga harimo na Kyra Nkezabera w’imyaka 21, ufite inkomoko mu Rwanda kuko se ari […]

CSP Richard Kamanzi yishwe n’inkangu

Umupolisi mukuru wari mu kiruhuko cy’izabukuru, Chief Superintendent of Police (CSP) Richard Kamanzi w’imyaka 57, yapfuye ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026, nyuma y’uko urukuta rugwiriye inzu ye nyuma y’imvura nyinshi. Iyi mpanuka yabereye mu Kagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, ahagana saa saba z’amanywa. Amakuru atangwa na Polisi y’u […]

Cardi B agiye kwikuzaho amabuno

Umuraperikazi Cardi B yatangaje ko ateganya kugabanya amabuno nyuma yo gusoza urugendo rwe rwa muzika (tour), mu rwego rwo kongera kumva yorohewe n’umubiri we. Uyu muhanzikazi yavuze ko nyuma y’imyaka myinshi akoresheje uburyo bwo kongera imiterere y’ikibuno, ageze igihe yumva hari igice cyabyo kigomba gukurwamo kuko kimutera uburemere no kutoroherwa cyane cyane mu bitaramo. Cardi […]

Inkumi yapfuye yagiye kwibagisha ngo ibe nziza

Inkumi yari izwi ku mbuga nkoranyambaga wo muri Brazil, Bianca Dias, yapfuye ku wa 19 Gashyantare 2026, nyuma y’igihe gito abazwe nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru People magazine. Bianca Dias yari azwi cyane ku rubuga rwa Instagram aho yakurikirwaga n’abantu hafi ibihumbi 60, asangiza abafana be amafoto n’amashusho ajyanye n’imideli, ubuzima bwa buri munsi ndetse n’ingendo yakoraga […]

Gereza 10 ziteye ubwoba

Mu bihugu bitandukanye ku isi, imikorere ya gereza iratandukanye cyane bitewe n’amategeko, ubushobozi bw’ibihugu, n’intego za sisitemu y’ubutabera. Hari aho gereza zubakwa zigamije gufasha abagororwa kwisubiraho, ariko ahandi zikavugwaho ubuzima bubi, ihohoterwa rikabije n’ibura ry’ibikoresho by’ibanze. Raporo zitandukanye zerekana ko hari gereza zimwe zamenyekanye kubera ubukana bw’ibihe abagororwa babamo: ubucucike bukabije, indwara, inzara, ihohoterwa n’ikorwa […]

Ese koko TikTok yabaye Monetize mu Rwanda?

Ku munsi w’ejo hashize ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hagiye hasakara igipapuro cyigaragaza ko mu Rwanda hatangiye guhembwa abakoresha urubuga rwa TikTok binyuze mu buryo bwa monetize. Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo mu Rwanda (MINICT) yatangaje ko amakuru yavugaga ko urubuga rwa TikTok rwatangiye kwemerera Abanyarwanda kwinjiza amafaranga (monétisation) atari yo, ahubwo ari ibihuha. […]

Eric Dane yapfuye

Umunyamerika Eric Dane, wamamaye cyane nka Dr. Mark “McSteamy” Sloan muri serial ya Grey’s Anatomy, yapfuye ku wa Kane azize indwara ya ALS (Amyotrophic Lateral Sclerosis). Yari afite imyaka 53. Dane yari yatangaje mu mwaka ushize ko arwaye ALS, indwara ifata uturemangingo tw’imyakura mu bwonko no mu mugongo, igatuma umurwayi agenda atakaza ubushobozi bwo kugenda, […]

Maroc yakatiye abanya-Senegal bateje akavuyo ku mukino wa nyuma wa Afcon

Urukiko rwo mu Murwa Mukuru wa Maroc, Rabat, rwakatiye igifungo abafana 19 ba ruhago bazira urugomo rwabaye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika (CAN 2025) wahuje Maroc na Sénégal. Aba bafana barimo Abanyasénégal 18 n’Umufaransa umwe, bakurikiranyweho ibyaha birimo kwangiza ibikorwaremezo bya siporo no guteza urugomo mu gihe cy’umukino. Nyuma y’urubanza rwatwaye amasaha arenga […]

Uwabaye umujyanama wa Bruce Melody arafunzwe

Mike Habinshuti, wamenyekanye cyane mu myidagaduro nyarwanda nk’umujyanama wa Bruce Melodie, yatawe muri yombi ku wa 18 Gashyantare 2026. Amakuru yemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, agaragaza ko Habinshuti akurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza ibiyobyabwenge, nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa. Kugeza ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura. Habinshuti yamamaye […]

Banki yibwe arenga miliyari ijana mu masaha 4

Mu mpera z’icyumweru nyuma ya Noheli, banki imwe iri mu mujyi wa Gelsenkirchen mu Burengerazuba bw’Ubudage yibwe mu buryo butangaje, aho abajura bakekwaho kwiba asaga miliyoni 100 z’amayero (miliyari 173 Frw) mu gihe cy’amasaha make gusa. Bivugwa ko abo bajura bacukuye umwobo mu rukuta rwa banki bakoresheje ibikoresho byo mu nganda, banyura mu cyumba cyari […]

Uwari Perezida wa Korea y’Epfo yakatiwe igifungo cya burundu 

Urukiko rukuru rwa Seoul Central District Court rwahamije icyaha cyo kugambanira igihugu uwahoze ari Perezida wa South Korea, Yoon Suk Yeol, rumukatira igifungo cya burundu nyuma yo gusanga yaragize uruhare mu mugambi wo guhungabanya inzego z’ubutegetsi. Urubanza rwasomwe ku wa Kane, rugaragaza ko icyemezo Yoon yafashe mu Ukuboza 2024 cyo gutangaza ibihe bidasanzwe bya gisirikare […]

Miss Uwicyeza Pamela yapfushije sekuru

Miss Uwicyeza Pamela, umugore w’umuhanzi The Ben, ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura sekuru wamureraga hafi. Ibi yabimenyesheje abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ubwo we n’umugabo we bari bavuye mu gitaramo cya Saint Valentin cyabereye i Kampala bagaruka mu Rwanda. Pamela yasangije abantu amafoto ari kumwe na sekuru, ayaherekeza amagambo agaragaza uko yari amukundira n’uko […]

Tanzania: Impunzi z’Abarundi zanze gutaha ziri kumeneshwa

Imibereho y’impunzi z’Abarundi ziba muri Tanzania ikomeje kuba mibi, cyane cyane mu nkambi ya Nyarugusu. Amakuru atangwa n’impunzi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu aravuga ko hari ifatwa ry’abapasiteri, iyicarubozo ndetse no gusenywa kw’inzu z’abaturage. Abatangabuhamya bavuga ko bamwe mu bayobozi b’amadini bashinjwa kubuza abayoboke babo gutaha mu Burundi. Umwe mu batanze amakuru yavuze ko pasiteri […]

Umukinnyi yatandukanye n’umukunzi we ahita amwiba impeta yari yamwambitse

Uwahoze ari umukinnyi w’icyamamare muri shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA), Gilbert Arenas, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza uburyo yisubije impeta y’agaciro kanini yari yambitse uwahoze ari umukunzi we Laura Govan. Nk’uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Arenas yavuze ko yari yambitse Govan impeta y’isezerano ifite agaciro ka hafi ibihumbi 400 by’amadolari y’Amerika ($400,000). […]

RWIBA igiye kwizihiza imyaka 5 itangiza “Male Allyship in Action” Summit 2026

Ku wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2026, muri Lemigo Hotel i Kigali, hazabera ibirori byo kwizihiza imyaka itanu ya Rwanda Women in Business Awards (RWIBA), bihujwe n’inama idasanzwe yiswe “Male Allyship in Action”, kuva saa saba z’amanywa kugeza saa tatu z’ijoro. RWIBA ni urubuga ngarukamwaka rushimira abagore bayoboye abandi, abashoramari n’abudushya bagira uruhare mu […]

Irimbi rya Rusororo ririmo kuzura

Irimbi rusange rya Rusororo riherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, rikomeje kugenda ryuzura uko iminsi ishira indi igataha. Uko umubare w’abahashyingurwa wiyongera, ni ko n’impungenge ku hazaza h’aho gushyingura mu murwa mukuru zigenda ziyongera. Rusororo ni ryo rimaze imyaka myinshi rikoreshwa nk’iryo gushyinguramo abaturage benshi ba Kigali, cyane cyane nyuma yo gufungwa […]

Kwitaba “Yee” byamwimishije ikamba rya Miss Rwanda 2017

Mu bakunzi b’imyidagaduro hakunze kuvugwa ko mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017, Kalimpinya Queen yari mu bakobwa bari bafite amahirwe menshi yo kwegukana ikamba. Hari n’abavuga ko bamwe mu bari bagize akanama nkemuramaka bamubonagamo ubushobozi bwo kuba Nyampinga w’u Rwanda. Bivugwa ko mbere gato y’uko hatangazwa uwatsinze, umwe mu bagize akanama nkemuramaka, Mike Karangwa, yahamagaye […]

Ikibuga cyuzuyemo ibyondo cyo mu Bwongereza kiri gutangaza benshi – Amafoto

Ku Cyumweru, mu mukino w’irushanwa rya FA Cup, ikipe ya Wolverhampton Wanderers F.C. yatsinze inasezerera Grimsby Town F.C., ibona itike ya 1/8 (round of 16). Icyakora, ibyavugishije benshi si ibyavuye mu mukino, ahubwo ni imiterere y’ikibuga cya Brundell Park cyari cyuzuyeho ibyondo. Amafoto n’amashusho byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza ibice byinshi by’ikibuga byari byuzuye ibyondo, […]

Kigali: Yaguwe gitumo ari gusambana n’indi nkumi kuri Saint Valentin

Umusore w’imyaka 35 witwa Byiringiro Alain, utuye mu Murenge wa Mageragere, yatahuwe n’umukunzi we basanzwe bakundana igihe yari ari kumwe n’indi nkumi mu nzu, ku munsi wahariwe abakundana. Ibi byabereye mu Kagari ka Mumena, Umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, tariki ya 14 Gashyantare 2026. Amakuru atangwa n’abaturage bavuga ko uwo musore yari amaze […]

Ibisobanuro by’amateka y’umunsi wa Saint Valentin

Umunsi wa Saint Valentin wizihizwa buri mwaka tariki 14 Gashyantare ku Isi hose, aho ufatwa nk’umunsi wahariwe abakundana. Uyu munsi uhuzwa n’ikorwa rya Kiliziya Gatolika ryo kwibuka Mutagatifu Valentin. Kuri uwo munsi, abakundana bakunze guhana impano zitandukanye zirimo indabo z’amaroza atukura n’amakarita arimo amagambo y’urukundo. Bivugwa ko buri mwaka hoherezwa amakarita arenga miliyari imwe n’igice, […]

Marina ukiri isugi yambitswe impeta

Umuhanzi Yvan Muziki yakoze igikorwa cyashimishije benshi mu ijoro ryo ku wa 14 Gashyantare 2026, ubwo yasabaga umukunzi we Marina ko yazamubera umugore, mu gitaramo cyo kumurika album ye nshya yise “Inganzo Ntahangarwa”. Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Universe, kikitabirwa n’abahanzi batandukanye barimo Massamba Intore, Jules Sentore, Yvanny Mpano na Kidum, hamwe n’abandi benshi. Mu […]

Kigali: Abageni baraye mu Kagali nyuma yo kubura aho kurara

Mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, abageni bashya baraye ku biro by’Akagari ka Rwampara nyuma yo kubura aho bataha ku munsi w’ubukwe bwabo. Byaje kugaragara ko umugabo yari yarabwiye umugore ko afite inzu i Nyamirambo bazabamo, ariko nyuma bikaza kumenyekana ko atari byo. Ibi byabaye ku wa Kane tariki ya 12 Gashyantare 2026. […]

Kuki Bruce Melodie na The Ben bahisemo ubufatanye aho guhangana?

Abahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda, Bruce Melodie na The Ben, batangaje ko bahisemo inzira y’ubufatanye aho gukomeza inkuru z’ihangana zari zimaze igihe zivugwa hagati y’abafana babo. Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, aba bombi basobanuye ko nubwo kenshi bagiye bagereranywa ku rwego rw’ibihembo, ibitaramo n’umubare w’ababakurikira, bo ubwabo batigeze bagirana ubushyamirane. Ahubwo ngo babonaga hari inyungu ikomeye […]

Umupolisi afunzwe azira kwiba ihene eshanu

Umupolisi wakoreraga mu mujyi wa Rundu muri Namibia yatawe muri yombi mu rukerera rwo ku wa Gatanu akekwaho kwiba ihene eshanu mu gace ka Tumweneni, mu Ntara ya Kavango East Region. Amakuru yatangajwe na radiyo Eagle FM avuga ko uwo mupolisi akekwaho kubaga izo hene akazipakira mu modoka. Ageze kuri bariyeri ya polisi ya Masivi, […]

Samusure wari warahungiye muri Mozambique yatahutse

Nyuma y’imyaka itatu aba hanze y’u Rwanda, Kalisa Ernest uzwi nka Samusure yongeye gutaha, aho yakiriwe n’umubyeyi we, inshuti ndetse n’abavandimwe be ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa 12 Gashyantare 2026. Samusure yari yaragiye kuba muri Mozambique mu Ukwakira 2022, ahunze amadeni arenga miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda yari abereyemo […]

Afunzwe azira gukata Umusore wamwimye urukundo

Umukobwa witwa Gihozo Henriette w’imyaka 18 afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu Karere ka Rusizi, akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umusore witwa Hanyurimana Lazare w’imyaka 25 akoresheje urwembe, nyuma y’uko uyu musore yanze kumukunda. Ibi byabereye mu kabari ko mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe. Amakuru avuga ko uwo mukobwa […]

Impamvu 4 Arsenal itakegukana Shampiyona nubwo iyoboye

Ikipe ya Arsenal iri mu bihe byiza cyane muri shampiyona y’u Bwongereza ya Premier League 2025/2026, aho iyoboye urutonde n’amanota atandatu irusha Manchester City, bituma benshi bayibona nk’ikipe ishobora gutwara igikombe bwa mbere kuva mu 2004. Gusa, n’ubwo icyizere kiri hejuru, haracyari impamvu zitandukanye zishobora gutuma inzozi za Arsenal zongeye gusenyuka. Kugeza ubu, Arsenal imaze […]

Yavuye mu Budage asanga nyirarume yariye amafaranga yo kumwubakira inzu

Umugabo w’Umunyakenya wari umaze imyaka igera kuri 15 atuye kandi akorera mu Budage yagarutse mu gihugu cye afite inzozi zo gutaha mu rugo rwe rushya, ariko ibyo yari yarategereje bihinduka inkuru y’akababaro. Uyu mugabo avuga ko mu gihe cy’imyaka irenga 10, yakoraga cyane mu Budage yohereza amafaranga menshi kuri nyirarume we, amwizeye nk’umuntu wo mu […]

Donald Trump yanenze bikomeye igitaramo cya Bad Bunny

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kunenga bikomeye igitaramo cy’umuhanzi Bad Bunny cyabereye mu kiruhuko (halftime show) cya Super Bowl LX 2026. Trump yavuze ko icyo gitaramo kitagaragaje agaciro n’ubuhanga asanga bikwiye imyidagaduro ya Amerika, anenga ururimi rwakoreshejwe ndetse n’imbyino zakozwe imbere y’abarebye icyo […]

Miss Jolly Mutesi yabwiye umunyamakuru wa CNN ko yabajije Kagame ubusa

Miss Jolly Mutesi yagaragaje kutishimira imyitwarire y’umunyamakuru wa CNN, Larry Madowo, amwibutsa ko atakabaye akomeza kwibaza ku gisubizo yahawe na Perezida Paul Kagame, kuko ikibazo yabajije cyari kidafite ishingiro. Ibi bije nyuma y’uko Perezida Kagame, mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, agarutse ku kiganiro yagiranye na Larry Madowo mu 2025, ubwo yamubazaga niba u Rwanda rufite ingabo […]

Rwarutabura yibye igikombe cya FERWABA Super Cup nyuma yo kutishyurwa

Igikombe cya FERWABA Super Cup 2026 cyegukanywe na Tigers BBC nyuma yo gutsinda APR BBC cyateje urujijo, nyuma y’amakuru yavuzwe ko cyatwawe n’abafana batishimiye uburyo bafashwe nyuma y’umukino. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 6 Gashyantare 2026, nyuma y’umukino wabereye muri BK Arena, warangiye Tigers BBC itsinze APR BBC amanota 78-68. […]

Queen wakundanaga na Captaine Regis aravugwa mu rukundo na Nizzo Kabobs

Amashusho agaragaza Nizzo Kaboss wahoze muri Urban Boys ari kumwe na Queen Ringo uzwi muri sinema yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, atera benshi kwibaza niba aba bombi bari mu rukundo. Aya mashusho yafatiwe mu rugo rw’uyu mukobwa, bombi bagaragara bishimanye banaganira bisanzuye. Nubwo hari abahise babifata nk’ikimenyetso cy’urukundo, ntiharamenyekana neza niba ari byo cyangwa niba hari […]