Umumasayi wo muri Kenya yiciwe muri DRC azira gusa n’Abatutsi

Umugabo wo mu bwoko bw’abamasayi ufite inkomoko mu gihugu cya Kenya wacururizaga mu bice byo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yishwe urwagashyinyaguro n’abenegihugu ba Congo bamuziza gusa n’Abatutsi. Yiciwe mu burasirazuba bwa RDC ku manywa yo kuri uyu wa kabiri tariki ya 02/09/2025 aho yacururizaga inkweto zirimo amasandale, imikandala n’ibindi, akaba ari […]

Perezida wa Tanzania yohereje intumwa idasanzwe muri DRC

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Nzeli 2025 Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzaniya, wari uzanye ubutumwa bwihariye bwa mugenziwe Perezida Samia Suluhu Hassan. Mahmoud Thabit Kombo, intumwa idasanzwe iturutse muri Tanzaniya yasobanuye ko azaniye Perezida wa Congo Felix Tshisekedi wa DRC ubutumwa bwa […]

Police ya M23 yatangiye akazi ko gucunga umutekano mu mujyi wa Bukavu

Mu mujyi wa Bukavu kuri ubu uri mu maboko y’umutwe wa AFC/M23 hagejejwe igipolisi gishya cyahawe amahugurwa kandi gitozwa n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 usanzwe ugenzura uyu mujyi mu gihe cy’amezi atandatu kubijyanye no gucunga umutekano w’abaturage n’ibintu byabo. Aba bapolisi berekanywe n’ubuyobozi bw’Intara ya  Kivu y’Amajyepfo bwashyizweho na AFC/M23 buvuga ko intego ari ugucunga umutekano […]

Abanyamakuru mu Burundi babujijwe ko ngera gukandagiza ikirenge mu nteko

Gelase Ndabirabe yatangaje ko Nta munyamakuru w’ikinyamakuru kigenga uzongera gukandagiza ikirenge cye mu nteko ishingamategeko mu Burundi kereka abanyamakuru ba Leta ariko nabo bagenwe. Uyu ni umwanzuro wafashwe kandi utangazwa n’Umuyobozi mukuru w’inteko ishingamateka mu Burundi Daniel Gelase Ndabirabe umwanzuro utakiriwe neza bivuga ko ugamije  gusubiza inyuma igihugu n’ubwigenge bw’abarundi bose, abanje guhonyanga amategeko aha […]

Perezida Kagame yashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afurika mu bayobozi abaturage bibonamo

Mu bushakashatsi bwakozwe na Africa Today Media Group bugaragaza ishusho y’ukuntu abaturage babona abayobozi b’ibihugu byabo muri Afurika bwagaragaje ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ariwe uza ku mwanya wa mbere n’amanota 92% Nkuko Africa Today Media Group yabitangaje yavuze ko ubushakashatsi bwakorewe ku banyafurika 150 baturutse mu bihugu 38 by’uyu mugabane bwagaragaje abaperezida batatu […]

Inyeshyamba za CODECO zatwaye bunyago abaturage basaga 18 muri Ituri

Abantu nibura cumi n’umunani nibo bafashwe bugwate n’inyeshyamba za CODECO mu gace ka Pitso, muri Teritwari ya Djugu, Intara ya Ituri. ubwo imodoka yari itwaye abagenzi n’ibicuruzwa ivuye ku isoko rya Bule igana i Bunia, yagwaga mu gico cy’abo barwanyi ku muhanda wa RN27. Amakuru y’abaturage avuga ko ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo wa […]

Ibyo biganiro ntacyo byageraho ntabishaka” Perezida Tshisekedi”

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi, yatangaje ko igihugu cye kidakeneye abahuza baturuka hanze, asaba ko ibibazo bya Congo byakemurwa n’Abakongomani ubwabo aho kugira ngo bikemurwe n’amahanga. Ibi Tshisekedi yabitangaje ku munsi w’ejo ku wa gatandatu tariki ya 30 Kanama 2025 imbere y’ihuriro rya politiki Union sacrée, ashimangira ko ibiganiro byose […]

U Rwanda na DRC byumvikanye kwicuruzwa ryamabuye y’agaciro akomoka mu bihugu byombi

Intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zaahuriye mu biganiro muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, bigamije kurebera hamwe uko ibigo byo muri Amerika bishora imari muri ibi bihugu biherereye muri EAC (Afrika y’i Burasirazuba). Ibi biganiro byo ku rwego rwo hejuru bigamije kurebera hamwe ko habaho ubufatanye mu kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro isi […]

Mwangi wayoboye imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Kenya agiye guhangana na Ruto mu matora

Boniface Mwangi, impirimbanyi iharanira uburenganzira bwa muntu muri Kenya, yatangaje ko aziyamamariza kuba Perezida w’icyo gihugu mu matora ateganyijwe muri 2027. Mwangi wagize uruhare mu kuyobora imyigaragambyo yo kwamagana leta biro ntaramakuru by’abongereza Reuters bivuga ko Mwangi yatangaje ko ubutegetsi  bwananiwe mu buryo bwose. Mwangi yavuze ko Kenya igomba kubona impinduka mu matora ateganijwe  muri […]

DRC: Urukiko rwatangiye gususuma ubujurire bwa Matata Ponyo wakatiwe imyaka 10

Kuri uyu wa kane tariki 28 Kanama 2025, urukiko rw’Ikirenga rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruratangira gusuzuma ikirego cy’ubujurire cyatanzwe na Matata Ponyo Mapon wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Congo wakatiwe imyaka 10 y’imirimo y’agahato. Iki kirego gishingiye ku cyemezo cy’urwo rukiko cyafashwe ku itariki ya 20 Gicurasi 2025, aho Matata yakatiwe igihano cy’imyaka […]

Inyeshyamba za ADF zongeye kugaba igitero Oicha, zica abantu zitwika n’amazu y’abaturage

Inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF zongeye kugaba igitero  mu gace ka Oicha gaherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru zisiga zishe abantu babiri zitwika n’amazu atandatu abaturage benshi basize barahunga, abandi baburirwa irengero. Ni gitero cyabaye ku mugoroba w’ejo ku wa kabiri tariki ya 26 Kanama, ahagana saa moya zumugoroba, mu mudugudu wa Mabasele uherereye […]

U Rwanda na DRC byumvikanye gucyura impunzi zishaka gutaha ku bushake

Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), Filippo Grandi, yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda byamaze kumvikana ku bijyanye no gucyura impunzi ku bushake bwazo, cyane cyane abahunze kubera imvururu n’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo. Ibi byatangajwe na Grandi i Kinshasa, nyuma yo kugirana ibiganiro n’umukuru w’igihugu cya […]

Nyamasheke: Hanenzwe abafatanyabikorwa ba baringa, abikorera bahabwa umukoro ukomeye

Abikorera bo mu karere ka Nyamasheke barasabwa gukora ibintu byiza kandi bifasha akarere mu iterambere ry’abaturage no guteza imbere imibereho yabo, bityo aka karere kakaba igicumbi cy’iterambere ry’intara y’uburengerazuba, ibi ni ibyagarutsweho na Rukundo N. Emmanuel, Umuyobozi ushinzwe gahunda z’iterambere ry’Uturere mu Ntara y’uburengerazuba ubwo yatangizaga ku mugaragaro imurikagurisha n’imurikabikorwa ryiswe Kivu Beach EXPO & […]

North-Kivu: Gen. Maj.Evariste Kakule wa FARDC aratakambira umuhisi n’umugenzi

Guverineri uyoboyebIntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu bya gisirikari, Général-Major Evariste Kakule Somo, ari mu bihe bitamworoheye kandi bikomeye kubera amikoro make, ibintu avuga ko byatangiye kumugiraho ingaruka zirimo no gukoma mu nkokora ibijyanye n’nshingano ze. Uyu muyobozi, washyizwe ku buyobozi mu gihe intara ye yari isumbirijwe n’ibibazo by’intambara ndetse n’umutekano muke, amaze igihe ahabwa ibyo […]

Rigathi Gacaguwa yagarutse muri Kenya nyuma y’iminsi 42 ari muri Amerika

Rigathi Gachagua wahoze ari Visi Perezida wa Kenya kuri ubu utavugarumwe n’ubutegetsi bwa Kenya yagarutse mu gihugu cye nyuma  y’uruzinduko yari amazemo iminsi 42 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Byari ibyishimo n’umunezero mwinshi ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta i Nairobi kuri uyu wa Kane tariki 21 Kanama 2025, ubwo abakunzi ba Rigathi […]

Nijeriya yirukanye ku butaka bwayo abanyamahanga 102 biganjemo abashinwa

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya ruswa n’ubujura bukorerwa kuri murandasi,  kizwi ku izina rya EFCC muri cya Nijeriya, cyatangaje ko cyamaze kwirukana abanyamahanga 102 nyuma yo kubahamya ibyaha by’uburiganya no kwinjira mu bikorwa by’ubwambuzi bukorewe kuri murandasi. Muri abo birukanywe, harimo Abashinwa 50 ndetse n’Umunyatuniziya umwe, mu gihe abandi banyamahanga bakomoka mu bihugu bitandukanye na bo […]

AFC/M23 yamaganye Raporo ya Human Right Watch iyishinja kwica abasivili

Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa buyobowe na Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo ryamaganye raoro y’umuryango wa Human Right Watch yasohoye, iyishinja kwica abasivili barenga 140 mu bice byegereye pariki y’igihugu ya Virunga. Ejo ku wa gatatu tariki ya 20/08/2025, umuryango wa Human Right Watch ni bwo wasohoye icyegeranyo kivuga […]

Mu Karere ka Rusizi abantu 8 bafungiwe ku Kagari bazira kutagira ubwiherero

Mu murenge wa Gikundamvura, w’ Akarere ka Rusizi, haravugwa inkuru y’umuyobozi w’akagari ka Kizura wafashe abaturage umunani barimo abagabo batatu n’abagore batanu akabafumgira mu biro by’akagari kuva ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 20/08/2024. Icyo aba baturage bazira nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’aka kagari ndetse n’abaturage ngo ni uko abo batagira ubwiherero buboneye, amakuru […]

Ingazo z’u Burundi ziraye mu baturage zibacucura utwabo mu Minembwe

Abasirikare b’u Burundi basanzwe bakorera mu nshe z’i Ndondo ya Bijombo muri teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, barashe abaturage bari bavuye mu isoko babasahura ibyo bari bafite ndetse baninjira no mu ngo z’abaturage basahura ibyo mu nzu byose barabyikorera barabijyana. Ibi byabaye ku munsi w’ejo ku wa kabiri tariki ya 19/08/2025 ahagana […]

Inkundura yo gufunga abayobozi bakuru ba Polisi mu Burundi iravuza ubuhuha

Nyuma y’uko Leta y’u Burundi ifunze Colonel Moïse Arakaza, uzwi cyane ku izina rya Nyeganyega azira gucuruza ibikomoka kuri peteroli binyuze mu nzira zitemewe n’amategeko kuri ubu yongeye gutabwa muri yombi we n’abandi barimo umu-jenerali. Tariki ya 13/08/2025, ni bwo Col. Arakaza yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano zikorera muri komine ya Rumonge mu ntara […]

Qatar yatangaje ko Ibiganiro bigikomeje hagati ya DRC na AFC-M23

Qatar yongeye gutangaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n’umutwe wa M23 bakiri mu nzira y’ibiganiro bigamije amahoro mu burasirazuba DRC, nubwo igihe cyari cyashyizweho cyo kurangiza ibiganiro cyarenze. Ibi byatangajwe kuri uyu wa kabiri n’umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Majed al-Ansari, ubwo yavugaga ku murongo w’ibiganiro hagati ya Kinshasa na M23. […]

Guverineri Gen.Maj. Évariste Somo Kakule, ari mu ruzinduko rw’akazi muri Lubero-Centre.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Kanama 2025,Guverineri ishinzwe igisirikari ku ruhande rwa leta ya DRC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, General-major Évariste Somo Kakule, yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Lubero-Centre aganira n’ ubuyobozi bwaho. Ni uruzinduko rugamije gusuzuma uko umutekano uhagaze muri ako gace no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga igamije iterambere ry’abaturage muri […]

Ibiganiro byari biteganyijwe hagati ya DRC na AFC-M23 byaramburuye

Bimwe mu biganiro byari biteganyijwe kubera I Doha muri Qatar hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’umutwe wa AFC/M23 ejo ku wa mbere tariki ya 18 Kanama 2025 ntibikibaye kubera impamvu zitunguranye. Amakuru ava mu nzego zizewe aravuga ko kugeza ubu nta delegasiyo nimwe ku mpande zombi, haba ku ruhande rwa Kinshasa […]

Nigeria: Abagera kuri 40 baburiwe irengero nyuma y’impanuka y’ubwato

Mu gihugu cya Nijeriya habaye impanuka ikomeye yabaye ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 17 Kanama 2025, ubwo ubwato bwari butwaye abagenzi bagera kuri 50 bwarohamaga mu mazi abarenga 40 bakaburirwa irengero. Inzego zishinzwe ubutabazi mu gihuguu zatangaje ko abantu barenga mirongo ine kugeza ubu bataraboneka, mu gihe abagera ku icumi gusa aribo bamaze […]

Rusizi: Abantu 127 bajyanwe mu bitaro igitaraganya hagakekwa amafunguro ahumanye

Mu karere ka Rusizi haravugwa inkuru y’abantu 127 barembeye mu bitaro nyuma y’amafunguro bafatiye mu bukwe bari batashye, bagera mu rugo bagatangira gucibwamo bituma  bajyanwa kwa muganga igitaraganya. Ni nyuma yo kugaragaza ibimenyetso birimo kuribwa mu nda bikabije, kuruka, gucibwamo no gucika intege, hakekwa ko bariye ibiribwa n’ibinyobwa bihumanye muri ubwo bukwe bari batashye. Abo […]

U Rwanda rurakataje mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere

U Rwanda rumaze gukataza mukorohereza abaturage mu kwegerezwa ibikorwaremezo bidahumanya ikirere cyane nk’Imodoka zikoresha amashanyarazi mu mwanya w’ibikomoka kuri Peteroli nka mazutu na lisansi zohereza mu kirere imyuka ihumanya, irimo nka dioxyde de carbone (CO₂), monoxide de carbone (CO), nitrogen oxides (NOx), n’ibindi binyabutabire. Mu bushakashatsi bwa kozwe byakunze kugaragara ko iyi myuka yangiza umwuka […]

Paluku Kisaka uherutse kwiyunga na AFC-M23 yagaragaye yambaye gisirikari

Daniel Paluku Kisaka wahoze ari minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo igihe cya Joseph Kabila, akaba aheruka kwiyunga kuri AFC/M23 yagaragaye yambariye urugamba, yambaye umwambaro w’igisirikare wa AFC/M23,  kandi anatwaye n’imbunda mu ntoki, nk’ikimenyetso cy’uko yijemeje gufata intwaro nawe akajya murugamba rwo kubohora DRC Mu cyumweru gishize ni bwo byamenyekanye ko Daniel Kisaka […]

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryiyongereyeho 25% muri uyu mwaka

Raporo y’ umwaka yakozwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN) yashyizwe ahagaragara ku munsi w’ejo, igaragaza ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bice byugarijwe n’intambara ku isi byiyongereye ku kigero cya 25%  ugereranyije n’umwaka ushize wa 2024. Muri iyi Raporo yatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yatangaje ko abagera ku 4,600 ari bo babashije kurokoka iryo […]

Ituri: Abantu 7 bapfuye abandi barakomereka mu mirwano yahuje FARDC n’ indimitwe

Abantu barindwi bapfuye, abasaga 20 barakomereka mu mirwano yabaye hagati y’ingabo za FARDC n’abarwanyi b’imitwe ya CRP na CODECO, mu duce two hafi ya Iga-Barrière, Lindji na Lopa mu ntara ya Ituri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ni imirwano yabaye ku mugoroba w’ejo kuwa gatatu tariki ya 13 Kanama 2025 aho abarwanyi ba CODECO […]

Soudan: Mu cyumweru kimwe gusa, abasaga 40 bamaze kwicwa na Kolera mu ntara Darful

Mu Ntara ya Darfur muri Sudani, abantu bagera kuri 40 bamaze guhitanwa n’ indwara ya Kolera mu cyumweru kimwe gusa, nk’uko bitangazwa n’Umuryango w’Abaganga batagira umupaka Medecin sans frontières (MSF), akaba ari cyo cyorezo gikomeye kibasiye iki gihugu nyuma imyaka myinshi, ishize. Intara ya Darfur, imaze imyaka irenga ibiri mu ntambara ihanganyemo n’ingabo za Leta […]

Amagambo ya Mutamba yavugiye imbere y’ umucamanza yateye benshi intimba

Ku munsi w’ ejo kuwa gatatu tariki ya 13 Kanama 2025 nibwo Urukiko rw’ikirenga rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwasubukuye urubanza rwa Constant Mutamba, wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera, mu gihe hasigaye iminsi mike gusa ngo hatangazwe umwanzuro wa nyuma w’ uru rubanza. Constant Mutamba uregwa kunyereza umutungo wa leta nyuma yo kumva imyiregurire y’abamwunganira […]

Goma: Abantu 5 baguye mu mpanuka yatewe n’inkongi y’ umuriro

Mu gitondo cy’ejo kuwa kabiri tariki ya 12 Kanama, ahagana saa cyenda z’ijoro, habaye inkongi ikaze y’umuriro ku muhanda wa Abattoir, mu gace ka Kyeshero, rwagati mu mujyi wa Goma, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyi mpanuka yahitanye abantu batanu bapfuye bashye, mu gihe abandi babiri bakomeretse bikomeye, […]

AFC-M23 yiteguye gusubiza inyuma ibitero by’ umwanzi aho byaturuka hose

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buyobowe na Perezida elix Tshisekedi ryatangaje ko ryiyemeje gusunikira kure ihuriro ry’ingabo za Leta, mu gihe rikomeje imyiteguro y’intambara ikomeye mu burasirazuba bw’igihugu. Ibi byatangajwe kuri uyu wa kabiri tarikia 12 Kanama 2025 na Lieutenant Colonel Willy Ngoma, umuvugizi wa M23 mu rwego rwa gisirikare, […]

Kabila agiye guhuriza hamwe abatavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Kinshasa muri Senegal

Bimwe mu bitangazamakuru byo muri DRC no hanze ndetse no kumbuga nkoranya mbaga hamaze iminsi hacicikana amakuru avuga ko Joseph Kabila, wayoboye Repubulika iharanira Demokaasi ya Congo imyaka 18, ateganya guhuriza hamwe abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Senegal, hagamijwe kuganira ku bibazo bireba igihugu. Iyi nama ikazatumirwamo abantu bose ndetse n’ imitwe ya Politiki itavugarumwe n’ […]

Nord-Kivu: Umuryango Kisaka Yereyere akomokamo wababajwe n’uko yifatanyije na AFC-M23

Umuryango w’aba Yira watangaje ko wababajwe cyane n’ uko Daniel Kisaka Yereyere, wahoze ari Minisitiri w’Igihugu ushinzwe Uburobyi n’Ubworozi, ndetse akaba yaranabaye Minisitiri w’Imibereho myiza Ubumwe n’Ibikorwa by’Ubutabazi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuri ubu yamaze kwifatanya na AFC-M23. Ku wa gatandatu tariki ya 9 Kanama 2025, nibwo  uyu mugabo yagaragaye mu mafoto ari […]

Umutwe w’abarwanyi ba Mobondo wasakiraniye na FARDC i Kinshasa

Mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki ya 9 rishyira kuri iki cyumweru tariki ya 10 Kanama 2025, haraye imirwano yasakiranije ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC n’abarwanyi ba Mobondo mu mudugudu wa Mbankana, uherereye Komini ya urbano-rurale de Maluku, mu mujyi wa Kinshasa. Nk’uko bitangazwa na Kapiteni Antony Mualushayi, umuvugizi […]

DRC: Abagera kuri 2,000,000 bari barahunze imirwano bamaze gutahuka

Ishami rya Loni rishinzwe kugenzura ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) ryatangaje ko kuva muri Mutarama uyu mwaka wa 2025 kugeza uyu munsi, abantu hafi Miliyoni ebyiri bari barahunze imirwaano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamaze gutahuka kuri ubu bakaba barasubiye mu ngo zabo. Nkuko bigaragara muri Raporo yashyizwe ahagaragara na OCHA ku munsi w’ ejo ku […]

Ukraine yatangaje ko ititeguye kurekura niyo kaba agace gato k’ ubutaka bwayo

Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yatangaje ko igihugu cye kitazigera kirekura niyo kaba agace gato k’ ubutaka bwacyo ngo kibe cyomekwe ku Burusiya. Ibi yabivuze nyuma yo kumva inkuru y’uko hateganyijwe inama izahuza Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Vladimir Putin wa Rusiya. Ni inama iteganyijwe kubera muri Alaska […]

M23 yanyomoje amakuru avuga ko hari abasirikari b’u Burundi barekuye

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ntabasirikari b’ u Burundi bafatiwe ku rugambo boherejwe mu gihugu cyabo, ko ari ibuhuha; icyakora bemere ko babafite ariko ko igihe cyo kubarekura kitaragera kandi ko nikigera bizatangazwa nk’ uko n’ abandi bose barekuye byatangajwe. Ibi ni ibyatangajwe n’ umuyobozi w’ igisirikari cya M23 Bartrand Bisiimwa mu kiganiro ihuriro AFC-M23 ryagiranye […]

Ihuriro AFC-M23 ryahakanye ko nta ntumwa zohereje i Doha

Ihuriro AFC-M23 ryahakanye ko ntantumwa zohereje i Doha muri Qatar Qatar mu biganiro bigamije kugarura amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo byumwihariko mu Burasirazuba bw’ iki ihugu byari bteganijwe kuri uyu wa gatanu tariki 8 Kanama 2025 Ni amakuru yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga guhera mu gitondo cyo ku munsi w’ejo kuwa kane tariki […]

MRDP-Twirwaneho yiyemeje kujya mu mujishi wo gutabara abaturage

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho, uharanira inyungu z’Abanyamulenge muri kivu y’ amajyepfo, watangaje ko nubwo wifuza amahoro arambye, ariko ufite uburenganzira bwo kwirwanaho no kurinda ubuzima bw’Abanyamulenge bagabwaho ibitero n’ingabo za Leta ya Congo FARDC. Ni nyuma y’ uko mu minsi ishize igisirikari cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo gifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, Wazalendo n’ingabo […]

Uwahoze ari Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania yapfuye

Uwahoze ari Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko mu gihugu cya Tanzania, akaba yari n’umudepite uhagarariye akarere ka Kongwa, Job Yustino Ndugai, yapfuye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2025, aguye mu mujyi wa Dodoma, aho yari arwariye. Urupfu rwe rwemejwe na Parezida w’Inteko ya Tanzania akaba na Perezida w’Umuryango Mpuzamahanga w’Inteko Ishinga Amategeko (IPU), […]

Ibitero simusiga byiriwe mu misozi ya Minembwe bigabwe n’ ihuriro rya leta ya DRC

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 06/08/2025 Ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryagabye ibitero mu duce dutandukanye dutuwe n’Abanyamulenge twa Mibunda na Rugezi two mu misozi miremire y’i Mulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru aturuka muri ibyo bice avuga ko agace ka Mibunda ko muri Teritware […]

Imyaka 80 irashize Amarika iteye igisasu cya kirimbuzi mu mujyi wa Hiroshima

Umujyi wa Hiroshima, ni umwe mu mijyi yo mu Buyapani ya kera kandi ifite amateka akomeye, aho kuri iyi tariki ya 6 Kanama uri kwibuka imyaka 80 ishize igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kigabye igitero cy’inkazi kuri uyu mujyi hakoreshejwe igisasu cya kirimbuzi. Kuri iyi tariki ya 6 Kanama mu mwaka w’1945, nibwo […]

Ruswa inzitizi ku iterambere n’ umutekano w’ibihugu bya SADC

Umuryango w’ ibihugu bya Afurika y’ Amajyepfo SADC  watangaje ko ibihugu bigize uyu muryango bikomeje guhura n’ingaruka zikomeye zishingiye kuri ruswa, kandi ko iki kibazo gikomeje kuba imbogamizi ku mutekano no ku bukungu bw’ ibyo bihugu. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ uyu muryango wagaragaje ko nubwo hari intambwe zimwe na zimwe zimaze guterwa mu kurwanya […]

Musanze: Abanyeshuri baburiye impamyabumenyi zabo ku ishuri baratabaza ubuyobozi

Bamwe mu banyeshuri bize ku Rwunge rw’Amashuri rwa Shingiro mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, baratabaza inzego zibishinzwe kubakurikiranira ikibazo cya Diplômes zabo zaburiye ku ishuri bikaba bikomeje kubagiraho ingaruka zo kubabuza amahirwe y’ akazi no kubura uko buzuza ibyangombwa bibimerera gukomeza amashuri ya kaminuza. Abavuga ibi ni abashoje amasomo yabo y’ amashuri […]

Sena yatoye itegeko ryemera amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na DRC

Inteko Rusange ya Sena mu Rwanda, yatoye itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo n’u Rwanda, yashyiriweho umukono i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 27 Kamena 2025. Ni umuhango wabaye ejo kuwa Mbere tariki 04  Kanama 2025, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yagezaga […]

Impunzi zisaga 10,000 zahunze imirwano zibayeho nabi muri Uvira

Impunzi z’ abaturage basaga 10,000 bari mu bice bya Uvira mu ntara ya Kivu y’Epfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bariho mi mibereho mibi kandi iteye ubwoba nyuma yo guhunga intambara za M23 ihanganyemo n’ igisirikari cya Congo FARDC n’ abo bafatanyije baturutse mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Epfo. Abo baturage […]

Mu myaka 3 gusa Miliyoni zisaga 81 zaribwe hifashishijwe ikoranabuhanga

Muri iki gihe ikoranabuhanga ryiyongera, abarikoresha mu buriganya nabo bakomeje kwiyongera, aho bashuka umuntu bakamucucura utwe banyuze kuri Telefoni, Simukadi cyangwa Konti za Banki. Kuri uyu wa Mbere ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwiswe ‘Bime Amatwi’ urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko mu myaka itatu ishize rwakurikiranye abantu 378 bakekwaho ubujura bushukana hifashishijwe ikoranabuhanga. Ubu bukangurambaga bugamije […]

Inyeshyamba za RSF zishe abantu 14 muri Sudani

Abasirikari bitwaje intwaro bo mu mutwe wa RSF (Rapid Support Forces) muri Sudani, barashinjwa kwica abaturage bagera kuri 14, abandi benshi barakomereka, ubwo bageragezaga guhunga umujyi wa El Fasher, uri mu ntara ya Darfur, wari umaze igihe uzengurutswe n’imitwe yitwaje intwaro. Ibi ni ibitangazwa n’amatsinda y’abaharanira uburenganzira bwa muntu bashinzwe gukurikirana umutekano muke uterwa n’intambara […]

Ihuriro FCC ryamaganye iburanishwa rya Joseph Kabila

Ihuriro ry’amashyaka rya FCC (Front Commun pour le Congo), rikorera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ryamaganye iburanishwa ry’ urubanza rwa  Joseph Kabila wayoboye iki gihugu rwatangiye kuburanishwa, rivuga ko ritanyuze mu mucyo kandi rikaba riteye impungenge n’umwuka mubi wa Politiki uri muri iki gihugu. Ibi bi ibikubiye mu itangazo iri huriro ry’amashyaka Front Commun […]

Abarundi basaga 400 bafungiwe muri Tanzania baratabarizwa

Umuyobozi w’umuryango uharanira kurwanya icuruzwa ry’abantu (ONLCT), Me Prime Mbarubukeye, yasabye Leta y’u Burundi gukora ibishoboka byose igacyura urubyiruko rw’Abarundi 476 bafungiye muri Tanzaniya mu buryo budakurikije amategeko kandi bubabaje. Uyu munyamategeko yavuze ko hari urubyiruko rugera kuri 700 rwagizwe imbohe n’ ibihugu bya Tanzania na Kenya abo bantu bakaba bafunzwe ku buryo budakurikije amategeko, kandi […]

AFC-M23 yataye muri yombi umuyobozi wa kaminuza ya ISTGA-GOMA n’ umunyeshuri we

Ku munsi w’ ejo kuwa Kane tariki ya 31 Nyakanga 2025, ubuyobozi bwa  AFC-M23 mu mujyi wa Goma bwataye muri yombi Blaise Wambana, umuyobozi wa porogaramu (chef de section) mu Ishuri Rikuru ryigisha Imiyoborere n’Ubucuruzi rya ISTGA (Institut Supérieur de Techniques de Gestion des Affaires), hamwe n’umunyeshuri we witwa Sanvura Mukandama, wiga mu mwaka wa […]

Akanama gahuriweho n’u Rwanda na DRC katangiye ibiganiro

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo byatangije ku mugaragaro inama ya mbere y’akanama gahuriweho n’impande zombi gashinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington mu kwezi gushize. Iyi nama yabaye ku munsi w’ ejo ku wa Kane i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. , ikaba ari intambwe ya mbere […]

AFC/M23 yatanze imbohe z’abasirikari b’u Burundi yafatiye mu mirwano

Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko ryarekuye abasirikare b’u Burundi ryari ryarafatiye mu mirwano yabereye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), bakaba ubu baragejejwe mu miryango yabo. Ni nyuma y’ uko aba basirikare b’u Burundi bafashwe na M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batakambiye imiryango mpuzamahanga kubafasha gutaha kuko Leta […]

Abayobozi bo mu karere k’ Afurika bageze i Nairobi mu biganiro by’amahoro

Kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Nyakanga 2025, abayobozi batandukanye bo mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’ iyamajyepfo batangiye kugera i Nairobi muri Kenya, aho bitegura inama ikomeye ihuriweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uw’Afurika y’Amajyepfo (SADC), izaba ejo kuwa Gatanu tariki ya 1 Kanama uyu mwaka. Ni inama izayoborwa ku […]

Niba utekereza ko impunzi zizahera ishyanga ukureyo amaso: Faustin Ndikumana

Umuhanga mu by’ubukungu akaba n’umuyobozi w’ihuriro PARCEM (Parole et Action pour le Réveil des Consciences et l’Évolution des Mentalités), ritavuga rumwe na leta y’ u Burundi Faustin Ndikumana yatangaje ko nta mpunzi n’imwe Imana yemera ko ihera  mu mahangaburundu. Mu bitekerezo yagejeje ku baturage b’ u Burundi, Ndikumana yagaragaje zimwe mu nkingi zikomeye z’icyerekezo cy’u […]

Sud-Kivu: Inkongi y’ umuriro yibasiye ikigo cy’ imyuga cya Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 31 Nyakanga 2025, inkongi ikomeye y’umuriro yafashe Ikigo cyigisha imyuga cya CAPA , giherereye ku muhanda w’ icyanya cy’ inganda mu mujyi wa Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Uwo muriro watwitse inyubako zose zigize icyo kigo cya (Centre d’Apprentissage Professionnel et Artisanal), kandi impamvu nyakuri […]

Uganda: Bobi Wine avuga ko iterabwoba rimukorerwa ryiyongereye

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, yatangaje ko iterabwoba, n’ihohoterwa bimukorerwa bikomeje kwiyongera ku buzima bwe no ku bandi banyapolitiki batavuga rumwe na Leta ya Perezida Yoweri Museveni, cyane cyane uko amatora ya Perezida ateganijwe muri 2026 agenda yegereza. Mu kiganiro yahaye itangazamakuru rya […]