Ingaruka za screen/écran’ ku mikorere y’ubwonko bw’abana

Biragoye muri iki gihe kubona umwana udakunda gukoresha ibikoresho by’ ikoranabuhanga birimo Telefoni, Televisiyo n’ ibindi bioresha urumuri rwa LCD (Liquid Crystal Display) mu kugaragaza inyandiko cyangwa amashusho mu buryo bw’ ikoranabuhanga. Baroness Susan Greenfield inzobere mu bijyanye n’imikorere y’ubwonko  avuga ko gukoresha internet n’imikino yo kuri mudasobwa byangiza ubwonko bw’abana babyiruka (adolescents). Muri  2013, […]

Abatangabuhamya 35 nibo bategereje kumvwa mu rubanza rwa Munyenyezi

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya i rufite icyicaro i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo rwatangaje ko ruzumva abatangabuhamya 35 mu rubanza rwa Béatrice Munyenyezi, uregwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  Béatrice Munyenyezi ari kuburana urubanza rw’ubujurire, nyuma yo kujuririra igihano cyo gufungwa burundu yahawe n’urukiko Rwisumbuye rwa Huye ku wa 17 Ugushyingo […]

Igisirikari cya uganda kishe abasirikari 5 ba Sudan y’ Epfo

Abasirikare batanu ba Sudani y’Epfo bishwe n’ingabo za Uganda mu mirwano yabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru ku wa mbere, ku mupaka uhuza ibyo bihugu byombi nkuko byatangajwe kuri uyu wa Gatatu n’abayobozi bo mu ntara ya Equatoria y’Amajyepfo, aho iyi mirwano yabereye. Imirwano yabaye ku wa Mbere, ariko kugeza ubu impamvu nyakuri yatumye iraswa hagati […]

Sud-Kivu: Umurundi yishe arashe umugore we nawe arirasa

Umugabo ufite inkomoko mu gihugu cy’ u Burundi uri mu kigero cy’imyaka 45 witwa Minani, yishe arashe umugore we, umwana, n’umurezi, ndetse komeretsa n’Umugabo w’Umushi yasanze mu rugo iwe, na we ubwe arangije arirasa arapfana. Iki gikorwa kigayitse cyabaye mu ijoro ry’ ejo ku wa mbere rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 30/07/2025 muri […]

DRC yagaragaje ubushake bwo gufungura imipa ihuza Congo Kinshasa na Brazaville

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Umutekano n’Imiyoborere ishingiye ku nzego zegerejwe abaturage muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Jacquemain Shabani Lukoo Bihango, yatangaje ubushake bw’igihugu cye mu kongera gusubukura ibikorwa by’ubufatanye mu micungire y’umutekano ku mipaka bihuriyeho na Repubulika ya Congo-Brazzaville, nyuma y’ imyaka 10 yari ishize byarahagaze. Ibi yabigarutseho ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya […]

Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako z’ ubucuruzi muri Nyiragongo na Bukavu

Ku mugoroba w’ejo ku wa mbere tariki ya 28/07/2025, ni bwo inkongi y’umuriro yadutse muri tumwe mu duce two mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,  utwika amazu arimo n’ay’ubucuruzi, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga. Amazu y’ubucuruzi aherereye mu gace ka Balindu ho muri teritware ya Nyiragongo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, […]

Umutwe wa Mobondo muri DRC urashinjwa guhohotera abaturage i Kinshasa

Igisirikari cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko umutwe wa Mobondo ukomeje ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ihohoterwa rikabije ku baturage batuye mu duce tumwe na tumwe tw’umujyi wa Kinshasa, cyane cyane mu murwa wa Maluku, hafi y’ahitwa Bankana. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku cyumweru tariki 27 Nyakanga 2025, umuvugizi wa FARDC, Capitaine Antony […]

Umuhanzi Theo Bosebabireba yatumiwe mu gitaramo i Burundi

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Uwiringiyumana Theogene wamenyekanye nka Theo Bosebabireba yatumiwe na mugenziwe James Niyonkuru wo mu Gihugu cy’u Burundi, mu gitaramo cyo kumurika umuzingo w’indirimbo 12 yise ‘Senga’. Iki gitaramo kiswe ‘Senga Album Concert’ giteganijwe kuzaba Tariki 16 Kanama 2025 ku Kibuga cy’Umupira cya Kinama mu mujyi wa Bujumbura guhera i […]

AFC/M23 Yamaganye ubwicanyi bwakorewe abasivile muri Ituri

Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo,  AFC/M23 ryamaganye ryivuye inyuma ubwicanyi bwakorewe abaturage b’ abasivili, bukozwe n’umutwe wa ADF mu ntara ya Ituri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo. Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ejo cyumweru tariki ya 27/07/2025, bukorerwa muri kiliziya gatolika iherereye muri Teritware ya Irimu mu ntara […]

Isirayeli yatanze agahenge k’ amasaha 10 muri Gaza

Kuva kuri iki Cyumweru, tariki 27 Nyakanga 2025, igisirikare cya Isirayeli cyatangaje ko kigiye gusubika ibitero bya cyo mu gihe cy’amasaha 10 buri munsi mu bice bitatu bigize intara ya Gaza mu rwego rwo gufasha imiryango itabara imbabare kugeza ibiribwa ku baturage bazahajwe n’ inzara. Ibyo bice akaba ari Gaza City, Deir al Balah na […]

RIB yataye muri yombi umugabo ukekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 9

Umugabo w’imyaka 42 wo mu Karere ka Kamonyi, Umudugudu wa Rugwiro, Akagari ka Kidahwe, mu Murenge wa Nyamiyaga yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka icyenda. Aya marorerwa yabaye ku munsi w’ ejo kuwa gatandatu tariki  26 Nyakanga 2025, ubwo uyu mugabo yagubwaga gitumo na musaza w’uyu mwana, Ise ari gusambanya […]

Inyeshyamba za ADF zishe abantu basaga 40 muri Ituri

Mu ijoro ry’ejo ku wa gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Nyakanga 2025, habaye ubwicanyi bukabije bwabereye i Komanda, mu Ntara ya Ituri, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni iitero bikekwa ko byagabwe n’umutwe w’iterabwoba ukomoka muri Uganda, uzwi nka ADF – Forces Démocratiques Alliées, bikaba cyahitanye abantu babarirwa muri […]

Tshisekedi asigaje kwegura, guhunga cyangwa gukurwaho: Nangaa

Umuhuzabikorwa w’ihuriro rya AFC/M23, akoresheje urubuga rwe rwa x, yavuzek ko Parezida Tshisekedi asigaranye kwegura ku butegetsi, cyangwa agahunga bitaba ibyo agakurwaho. Nangaa yavuze ko RDC irimo ibibazo mu buryo budasubirwaho, kandi ko ibyo bibazo biri mu gihugu hose. maze ongeraho ko ikibazo cy’umutekano atari icyo kiri muri RDC gusa, ahubwo ko hari n’ibibazo bya […]

Masisi: FARDC yaramutse igaba ibitero bikomeye kuri M23

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2025, ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zabyutse zigaba ibitero bikomeye mu gace ka Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho zageragezaga kwisubiza uduce twari twarafashwe n’umutwe wa AFC/M23 mu cyumweru gishize. Ni bitero byatangiye mu masaha y’ isaa munani […]

Ubuhinde bwataye muri yombi umugabo umaze imyaka 8 yiyita Ambasaderi w’ ibihugu bitabaho

Polisi yo mu gihugu cy’ Ubuhinde yatangaje ko yataye muri yombi umugabo w’ imyaka 47 wari umaze imyaka 8 akora akazi nka Amabsediri w’ ibihugu bitabaho ku Isi akabikoresha mu gushuka abantu no kubacucura utwabo. Inzu nziza ishinzeho ibendera ry’igihugu, imodoka z’agaciro zifite ‘plaque’ z’abadipolomate, amafoto macurano manini ari kumwe na Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde, byari […]

Urukiko rwa ICC rwakatiye igihano cy’ igifungo abahoze ari abayobozi muri Centre Africa

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC, rufite icyicaro i La Haye mu Buholandi, rwakatiye abahoze ari abayobozi babiri bo muri Repubulika ya Centre Afurika (CAR) igifungo cy’imyaka 12 na 15, nyuma yo kubahamya ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Aba bantu barimo Alfred Yekatom, wamenyekanye cyane ku izina rya “Rambo” wahoze ari umudepite ndetse akanayobora umutwe w’inyeshyamba […]

Leta ya DRC n’ iya Turukiya zasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikari

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’igihugu cya Turukiya byasinyanye amasezerano agamije kongera imbaraga mu guteza imbere ibijyanye n’ubusugire n’umutekano, ndetse n’ ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibi bihugu byombi. Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa Kabiri, tariki ya 22 Nyakanga 2025, hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’igihugu cya Turukiya aho ibi […]

Impanuka y’ Indege mu Burusiya yahitanye abantu 48 bari bayirimo

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki 24/07/2025 mu gihugu cy’u Burusiya habaye impanuka ikomeye y’indege y’abagenzi yahitanye abantu 48 bose bari bayirimo. Iyo ndege yari mu rugendo ubwo yavaga mu mujyi umwe ijya mu wundi imbere mu gihugu, ariko ntiyigeze igera aho yagombaga kugera kuko yakoreye impanuka mu nzira. Inzego z’ubuyobozi bw’u Burusiya […]

Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’intebe wa 12 w’u Rwanda ni muntu ki?

Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo tariki 23 Nyakanga 205 nibwo inkuru yabaye kimomo ko  Dr. Justin Nsengiyumva yagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda na Perezida Paul Kagame asimbuye Dr. Édouard Ngirente, wari umaze imyaka 8 yose avuye ayobora guverinoma kuva muri 2017. Ni inkuru abantu batari bake babanje gushidikanyaho kuko Dr. Ngirente ariwe muntu wa […]

M23 yatahuye imbunda n’amasasu byahishwe na FARDC mu mujyi wa Goma

Ihuriro ry’ abasirikari ba Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryatoraguye intwaro za gisirikari ziganjemo imbunda n’ ibisasu byari byarahishwe mu bice bitandukanye by’umujyi wa  Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bihishwe n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Nkuko byatangajwe na Guverineri wungirije w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Manzi Willy, washyizweho na AFC/M23 ku rubuga rwe […]

RIB yataye muri yombi abantu 4 bakekwaho gutwikisha umunyururu w’igare abibye amafaranga

Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu  4 bakekwaho ubugome bukabije bwo gutwikisha abantu umunyururu babashinja kwiba amafaranga y’ umukecuru witwa Nyirabatoni Nelie w’imyaka 83, utuye mu mudugudu wa Gisenyi,akagari  ka Karengera,umurenge wa Kirimbi, w’ Akarere ka Nyamasheke. Muri abo bantu 4 batawe muri yombi barimo n’ uyu mukecuru  Nyirabatoni Nelie, naho abandi […]

Leta ya Kinshasa yiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano y’ i Doha muri Qatar

Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yatangaje ko igiye gukora ibishoboka byose kugira ngo igarure amahoro n’ umutekano urambye mu Burasirazuba bwa Congo, hagendewe ku masezerano yemeranyijeho n’umutwe AFC/M23 binyuze k’ubuhuza bwa Qatar. Ni ibyagarutsweho na minisitiri w’umutekano wa RDC, Jaquemin Shabani mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Kinshasa ku murwa mukuru wa RDC ku […]

Perezida Ndayishimiye yongereye ingengo y’ imari akoresha igera kuri 1.080.000.000

Mu gihe Abaturage b’  u Burundi bakomeje  kwicira isazi mu jisho ndetse n’ ihangana rikomeye ry’ ubuzima butaboroheye butewe n’ibura ry’ibintu by’ibanze nk’ibikomoka kuri Peterori, Amadevize adahari n’ibiciro biri hejuru cyane, Perezida Evariste Ndayishimiye we yazamuye ingengo y’imari akoresha ku giti cye igera kuri Miliyali 1.080.000.000 Fbu Nkuko bigaragara mu itegeko ryemejwe ku wa 24 […]

Maniema: Ministiri w’Ubutegetsi yategetse gukuraho bariyeri zitemewe

Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ku rwego rw’intara ya Maniema muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lawamo Selemani Taylor Kindu, yatangaje icyemezo gikomeye cyo gukuraho Bariyeri zose zitemewe zashyizwe mu mihanda itandukanye. Ibi bije nyuma y’amarira y’abaturage bagaragaje n’ umubabaro mwinshi batewe n’ubwinshi bwa za Bariyeri zishyirwa mu mihanda mu buryo budasobanutse, abashinzwe umutekano bakajya bazikoresha mu […]

Huye: Dosiye y’umugore uregwa kwangiza igitsina cy’umugabo we yageze m’ urukiko

Ni Dosiye uyu mugore w’imyaka 57 wo mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye aho ashinjwa kwangiza imyanya y’ibanga y’umugabo we ayikanze kugeza itungutsemo amaraso. Uyu mugore w’imyaka 57 ukekwaho kwangiza imyanya y’ibanga y’umugabo we w’imyaka 49 mu ibazwa rye ryakozwe n’ ubushinjacyaha, yemera iki cyaha […]

Umushumba wa Kiliziya Gaturika ku Isi yifuza ko intambara yo muri Gaza yahagarara

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV, yasabye ko intambara yo muri Gaza ihagarara kuko ikomeje guhitana ubuzima bwa benshi biganjemo abasivile. Intambara yo muri Gaza imaze igihe ihanganishije Ingabo za Israel n’Umutwe wa Hamas ndetse mu minsi ishize Ingabo za Israel zarashe kuri Kiliziya iherereye mu gace ka Gaza abantu batatu bahasiga […]

Abasirikare ba Israel bishe abantu 93 Muri Gaza bashakaga ibyo kurya

Mu gihe intambara ikomeje kwiyongera mu gace kagize Intara ya Gaza, kuri ubu leta  yatangaje ko ikindi gitero cya Isirayeli cyahitanye  abantu 93 mu ntara ya  Gaza ubwo barimo bagerageza gushaka ibyo kurya. Ibi byabaye ejo ku cyumweru ubwo abaturage benshi b’Abapalestina bariteraniraga ahatangirwa imfashanyo y’ibiribwa, bakaza kuraswaho n’igisirikare cya Israel. Bivugwa ko aba baturage […]

Musanze: Imiryango 28 yishyuriwe ubwisungane mu kwivuza

Abakirisitu b’ Itorero ry’ Abadventiste b’ umunsi wa 7 rya Betesida ribarizwa mu ntara y’ivugabutumwa ya Musanze, mu karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza bishyuriye imiryango 28 igizwe n’ abantu 115 ubwisungane mu kwivuza bw’ umwaka wa 2025-2026. Umuhango wo kwishyurira aba baturage ubwisungane mu kwivuza ku mugaragaro wabereye ku mbuga y’ urusengero rwa Betesida […]

Polisi yaje ku mwanya wa mbere mu nzego zamunzwe na ruswa muri Kenya

Raporo yashyizwe ahagaragara n’ishyirahamwe mpuzamahanga rirwanya ruswa n’ akarengane Transparency International mu gihugu cya Kenya yerekanye ko Igipolisi cy’ iki gihugu ari cyo kiza ku mwanya wa mbere mu nzego zamunzwe na ruswa n’ amanota 84% mu gihugu. Transparency International isohoye iyi raporo mu gihe igipolisi cya Kenya kimaze igihe kinini gishinjwa ibikorwa bikabije birimo […]

Sud-Kivu: Ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ryakubitiwe inshuro muri Rurambo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 18/07/2025 Twirwaneho yarwanye inkundura ubwo yasubizaga inyuma ibitero by’ iburiro ry’ ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Congo ryabyutse rigaba ku baturage b’ Abanyamurenge muri Rurambo maze ibaha isomo rikomeye, inabambura intwaro zirimo n’ iziremereye. Ni ibikubiye mu butumwa MCN yahawe mu gitondo cyo kuri […]

Sud-Kivu: FARDC n’abafatanyabikorwa bagabye ibitero bigamije kwibasira Abanyamulenge

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 17 Nyakanga, igisirikare cya leta ya Congo FARDC,gifatanyije n’ imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, igisirikare cy’u Burundi, ndetse n’FDLR, batangiye kugaba ibitero ku baturage b’abanyamulenge batuye mu bice bya Rudefu, Kahololo, na Rwikubo, byo muri Rurambo. Umutwe wa Twirwaneho ukorera muri Kivu y’Amajyepfo, watanze ubutumwa bw’ imbuzi […]

RDC: Abayobozi gakondo bajyanye mu nkiko CENCO na ECC

Ihuriro ry’abayobozi ba gakondo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryatanze ikirego mu rukiko rusesa imanza rishinja inama nkuru y’abasenyeri ba kiliziya gatolika n’idini rya Gikirisitu kwiha ububasha badafite. Ku wa Gatatu tariki ya 16 Nyakanga, ni bwo ririya huriro ry’abayobozi ba gakondo ryashyikirije mu rukiko rusesa imanza ikirego, aho rirega inama y’abasenyeri (CENCO) n’itorero […]

Inkongi y’Umuriro yahitanye abarenga 60 muri Iraq

Abantu barenga 60 bamaze gupfa nyuma y’ inkongi ikomeye y’umuriro yibasiye inyubako ndende yarimo amaduka menshi n’amarestora mu mujyi wa al-Kut, uherereye mu burasirazuba bwa Iraq. Iyo nkongi y’ umuriro ikaba yabaye ku mugoroba w’ ejo ku wa Gatatu, tariki ya 16 Nyakanga 2025 Nk’uko Amakuru aturuka muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu cya Iraq akomeza abivuga. […]

Tshisekedi yasingije Trump

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko yishimiye cyane uruhare rwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, agira mu gukemura ibibazo bikomeye Afurika ihanganye nabyo, cyane cyane ibyo mu gihugu cye. Ibi yabivuze ejo ku cyumweru tariki ya 13 Nyakanga 2025, ubwo yakiraga itsinda ry’abapasiteri bakomoka muri Leta […]

APF yahaye umugisha Amasezerano y’u Rwanda na RDC

Mu nama yayo ya 50 yateraniye i Paris ejo ku cyumweru tariki 13 Nyakanga 2025, Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (APF), yemeje umwanzuro ushyigikira amasezerano y’amahoro yasinywe hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, ku itariki ya 27 Kamena 2025 i Washington. Uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo kugaragara ubushake […]

Ubushinjacyaha bwasabiye Karasira Aimable gufungwa imyaka 30 n’ ihazabu ya Miliyoni 52

Mu gupfundikira urubanza ruregwamo Aimable Karasira wahoze ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, kuri uyu wa kane ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 30 n’ihazabu ya miliyoni 52 z’ amafaranga y’ u Rwanda. Aimable Karasira ashinjwa ibyaha birimo guha ishingiro Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, kutagaragaza inkomoko yemewe n’amategeko y’umutungo w’amafaranga bamusanganye, kuvuga amagambo yo kwangisha rubanda […]

Abanyeshuri 255,000 bakoze Ibizamini bya leta bahuye n’impinduka batari biteze

Minisiteri y’ uburezi iratangaza ko muri uyu mwaka w’ amashuri habaye ho impinduka mu mitegurire y’ ibizamini bya leta bisoza umwaka w’ amashuri 2024/2025, aho ibizamini biteguye ku buryo bw’ ibibazo biri kumwe n’ ibisubizo byabo, umunyeshuri agahitamo igisubizo cy’ ukuri. Minisiteri y’Uburezi ivuga ko izi mpinduka zigamije gufasha umunyeshuri gutekereza kugisubizo atanga kuri buri […]

Ingabire Victoire yasabye urukiko kunganirwa n’ umunyamategeko wo muri Kenya

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro mu mujyi wa Kigali rwatangiye kuburanisha urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rya Ingabire Victoire, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gushaka guhirika ubutegetsi no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Ingabire Victoire yagaragarije urukiko inzitizi ebyiri kuri uru rubanza rwe rw’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo aho yavuze ko yifuje […]

Umubare w’ Abanyekongo baka ubuhungiro mu Bubiligi ukomeje kwiyongera

Abaturage baturuka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakomeje kwaka ubuhungiro mu gihugu cy’ Ububirigi ari benshi muri aya mezi atanu ya mbere y’uyu mwaka wa 2025 nkuko byatangajwe na Televiziyo VRT NWS yo mu Bubiligi ndetse umubare munini akaba ari abaturuka mu mujyi Kinshasa no mu burasirazuba bwa Congo ahavugwa ibibazo by’ intambara muri […]

Abarundi 25 bafungiwe muri Tanzania bazira kutagira ibyangombwa bibemerera kuhaba

Abaturage 25 bakomoka mu gihugu cy’ u Burundi bakatiwe igihano cy’ igifungo cy’ umwaka umwe nyuma yo kwanga kwishyura ihazabu y’ ibihumbi 250 by’ amashiringi ya Tanzania, baciwe n’ urukiko rw’ ibanze rwa Kisitu muri Tanzania, kubera ko nta byangombwa bafite bibemerera kuba muri iki gihugu. Nkuko byemezwa n’ikinyamakuru The Citezen cyandikirwa muri Tanzania, ku […]

DRC: Dieudonné Kamuleta yatorewe kuyobora urukiko rushinzwe kurinda itegeko-nshinga

Dieudonné Kamuleta yongeye gutorera kuba umuyobozi w’ urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga n’ andi mategeko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) akaba agiye gutangira manda nshya y’imyaka itatu. Ni mu matora y’abacamanza bagize Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Nyakanga 2025, i […]

DRC ikomeje kunengwa uburyo ikomeje kwitwara nyuma y’amasezerano y’ amahoro yasinyiye imbere ya Amerika

Abasesengura ibya Politiki baravuga ko kuba Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo ikomeje gukoresha abacanshuro, bigaragaza ko nta bushake iki gihugu gifite bwo gushyira mu bikorwa amazerano y’amahoro  cyasinyanye n’u Rwanda. Kimwe mu bintu by’ingenzi AFC/M23 yakoze igifata Umujyi wa Goma, ni ukwemerara abacanshuro bakabakaba 300 biganjemo abo muri Romania gusubira mu gihugu cyabo banyuze mu […]

Sud-Kivu: FARDC yarashe Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu biro bya Guverineri ahita apfa

Bwana Lungele Mbiso, wari ushinzwe itumanaho mu biro bya Guverineri w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo ku ruhande rwa Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo,Jean Jaques Perusi muri Teritwari ya Uvira, amakuru avuga ko yishwe arashwe mu gatuza n’umusirikare wa FARDC  ahita agwa aho. Ibi ni ibyabaye mu mpera z’ iki cyumweru dushoje aho uyu […]

Goma: Dr. Paluku wari ushinzwe ibikorwa by’ ubuvuzi muri Zone ya Karisimbi yapfuye

Dr. Paluku Musumba Obedi, wayoboraga zone y’ubuvuzi ya karisimbi iherereye mu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo yapfuye. Mu ijoro ryo ku itariki ya 26 ishyira iya 27/05/2025, ni bwo Dr Paluku yarasiwe iwe mu rugo, n’abantu batamenyekanye bari bakihishyanye imbunda mu duce tugenzurwa […]

Polisi ya Columbia yataye muri yombi ukekwaho gushaka kwica umunyapolitiki ukomeye mu gihugu

Polisi ya Colombia yataye muri yombi umugabo ukekwaho gutegura igitero cyari kigamije kwivugana Senateri Miguel Uribe, umwe mu banyapolitiki bakomeye bo mu ishyaka ry’abakomeye ku mahame gakondo, andetse akaba aherutse gutangaza ko aziyamamaza mu matora ya Perezida y’ umwaka utaha wa  2026. Uyu munyapolitiki w’imyaka 39 kugeza ubu aracyari mu bitaro ndetse ubuzima bwe bukaba […]

Abasirikari 10 ba Niger bahitanwe n’ ibitero by’ Abiyahuzi abandi barabakomeretsa

Leta ya Niger yatangaje ko, abarwanyi b’imitwe y’iterabwoba bagabye ibitero bibiri bikomeye mu burengerazuba bwa Nijeri hafi y’umupaka wa Burkina Faso, bihitana abasirikare 10 ba Leta, nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ingabo. Mu itangazo ryatambutse kuri Televiziyo y’igihugu, Minisitiri w’Ingabo Jenerali Salifou Modi yavuze ko ibyo bitero byagabwe ku masaha amwe ku wa Gatanu, tariki ya […]

DRC: Twirwaneho n’Ingabo z’u Burundi bakozanyijeho muri Mwenga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 04/07/2025 Ingabo z’u Burundi n’umutwe wa Twirwaneho baramutse bakozanyaho hafi ya Centre ya Mikenke muri Teritware ya Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo, Ingabo z’u Burundi ziyabangira ingata ziriruka. Iyi mirwano yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu bivugwa ko yamaze umwanya muto nk’ uwo guhumbya ubwo […]

Abatuye mu mirenge ihana imbibi na RDC bagiye kwegerezwa Serivisi za Migration

Urwego rushinzwe abinjira n’ abasohoka mu Rwanda ruratangaza ko rugiye gukora ibishoboka byose rukagabanya igihe umuntu amara ategereje urwandiko rw’ abinjira n’ abasohoka rukoreshwa mu karere k’ ibiyaga bigari (CEPGL) ndetse n’ igihe umuntu amara ku mupaka ategereje gutererwa Kashe mbere y’ uko yinjira cyangwa ngo asohoke mu gihugu. Uko bucya bukira niko abaturage bagenda […]

Impamvu Leta yafashe icyemezo cyo gushyira TVA ku bikomoka kuri peteroli n’ingaruka bizagira

Hirya no hino kuri sitasiyo za lisansi na mazutu mu gihugu hatangiye kubahirizwa ibiciro bishya bizakurikizwa mu gihe cy’amezi abiri ari imbere, ku nshuro ya mbere bikaba byiyongereyeho umusoro ku nyongeragaciro (TVA). Impuguke mu by’imisoro zisanga icyemezo Leta yafashe cyo gushyira TVA ku bikomoka kuri peteroli nyuma y’igihe kirekire bidasoreshwa, ari uburyo bwo gufasha leta […]

Undi Jenerali w’umunyamulenge yoherejwe gufatanya na Masunzu kurwanya bene wabo

General Olivier Gasita w’umunyamulenge akaba umusirikari ukomeye mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, we n’ingabo ayoboye boherejwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kunganira Gen. Masunzu Pacifique mu kurwanya umutwe wa Twirwaneho wiganjemo abanyamulenge bene wabo. Ni amakuru yamenyekanye mu ibanga rikomeye atanzwe na bamwe mu basirikare ba FARDC bazi ibyayo neza, aho ayo […]

Abarundi baracyatsikamiwe nk’uko byahoze mu gihe cy’ubukoloni – Faustin Ndikumana

Inararibonye mu by’ ubukungu akaba n’ umuyobozi w’ umuryango PARCEM Faustin Ndikumana aremeza ko abarundi na nubu bagitsikamiwe nkuko nubundi bahoze bakoronizwa n’abaloni ngo kuko abarundi bakirenganywa, bakanyagwa utwabo, gufungirwa ubusa no gusahura umutungo w’igihugu. Faustin Ndikumana kandi yemeza ko abarundi bari mu bukene batigeze babona kuva aho u Burundi buboneye ubwigenge. Mu gihe u […]

DRC: ADF yarekuye Abaturage 23 yari yaragize imbohe mu gace ka Mambasa

Ejo ku wa Kabiri tariki ya 1 Nyakanga 2025, nibwo umutwe w’inyeshyamba wa ADF (Allied Democratic Forces) warekuye abantu 23 bari baragizwe imbohe n’ uyu mutwe, mu gace ka Mambasa, Intara ya Ituri nkuko amakuru atangwa n’ inzego z’ umutekano muri aka gace abivuga. Abarekuwe barimo abagore n’abana, bose baje bagaragara nk’abafite intege nke nyuma […]

Burundi: Abatavugarumwe na Leta biyemeje gufata intwaro bagahirika ubutegetsi bwa CNDD-FDD

Bamwe mu mpunzi z’ Abarundi barimo n’abanyapolitiki bakomeye mu Burundi bahungiye mu Bubiligi batangaje ko bagiye kurwanya ubutegetsi bw’i gihugu cyabo buyobowe n’ishyaka rya CNDD-FDD bakoresheje intwaro ngo kuko izindi nzira zose zakoresheje zititawe n’ ubuyobozi. Ababitangaje barimo ishyaka riharanira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha rya CFOR-Arusha, CNR Ingeri Yarugamba na MAP Burundi Buhire […]

Sobanukirwa na Astroids n’impamvu yahariwe itariki ya 30 Kamena buri mwaka

Tariki ya 30 Kamena buri mwaka, Isi yose yifatanya mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Asiteroyide cyangwa Imibumbe Mito (International Asteroid Day). Si umunsi wo kwinezeza no kwambara imyenda y’amabara, ahubwo ni igihe cyo guhagarara  umwanya muto ugatekereza kandi ukibaza ko Isi dutuye atari igicumbi cy’umutekano usesuye. Iki kirere tubona hejuru yacu kibumbatiye isanzure ryuzuyemo urunyuranyurane […]

FARDC yarashe indege yari ishyiriye impunzi ibiryo

Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryamishije ibisasu ku ndege y’ umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge muri Minembwe zikoresheje indege nto zitagira abapilote (drones), zikomeretsa n’ abasivili. Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya Mbere, nibwo iri huriro ryabyutse rirasa kuri iyi ndege ya Croix-Rouge rikoresheje Drone, ubwo […]

Amerika Irashinja umutwe wa M23 kubangamira ibikorwa bya MONUSCO muri Congo

Leta Zunze ubumwe z’Amerika zibinyujije muri Ambasaderi wayo muri L’oni, Dorothy Shea, yatangaje ko umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa umaze igihe warabujije Ingabo z’u muryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Congo zizwi nka MONUSCO kugeza ubufasha kubabukeneye mu Burasirazuba bw’iki gihugu. Dorothy Shea, ibi yabitangaje ubwo yari mu kanama ka […]

Rubavu: Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka baranenga Serivisi za Migration zibatinza ku mupaka

Bamwe mu bakora ubucuruzi bwambukiranya mu Karere ka Rubavu baranenga imikorere y’ urwego rushinzwe abinjira n’ abasokoka (Migration) muri aka karere kubaha serivisi itanoze bigatuma bakerererwa mu mupaka bategereje guteresha, ibintu bavuga ko bibatera igihombo kirimo gukererwa mu kazi bagasanga ibicuruzwa byabo byangiritse cyangwa bikibwa kuko byo biba byambutse kare ku magare. Ni mu kiganiro […]