Bruce Melody na Shaddy Boo batawe muri yombi
Amakuru aturuka muri Polisi y’Igihugu avuga ko umuhanzi Bruce Melodie na Uwimbabazi Shadia uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddy Boo, batawe muri yombi bashinjwa kurenga ku mabwiriza yo kurwanya Coronavirus no gukwiza urusaku. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yemeje aya makuru y’uko aba bombi bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus […]
Abahanzi 10 bakomoka mu Rwanda babaye ibyamamare ku isi

Hari abahanzi batari bake bafite inkomoko mu Rwanda uzasanga barabaye rurangiranwa ku isi, nyamara abenshi mu banyarwanda batabazi ndetse batazi n’ibikorwa byabo cyangwa n’ababyumva ugasanga babyitirira abanyamahanga. Abenshi muri aba bahanzi bakorera umuziki wabo mu mahanga, ndetse usanga barabaye mu Rwanda igihe gito gishoboka cyangwa baravukiye mu mahanga ariko ababyeyi babo bakomoka mu Rwanda. 1. […]
Humble Jizzo yatangije ikigo cy’ubucuruzi mu Rwanda
Umuhanzi Manzi James, wamamaye nka Humble Jizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boyz, yatangiye ikigo(company) cy’ubucuruzi bw’amazu n’ibibanza ndetse kikanatanga ubujyanama ku bigendanye na byo. Akimara gushyira “post” ku rukuta rwe rwa Instagram, iranga ubu bucuruzi yatangije, Humble Jizzo yifurijwe ishya n’ihirwe n’abamukurikira ndetse bamwe bamubwira ko aziye igihe, bavuga ko imikorere yari isanzweho itacaga […]
Shaddy Boo yavuze ku gihuha cy’abavugaga ko yaraye muri Gereza

Umunyamiderikazi Mabazi Shadia uzwi cyane nka Shaddy Boo, yahakanye amakuru yita ko ari ibihuha yamuvuzweho ejo kuwa 10 Kanama 2020, yavugaga ko yatawe muri yombi akaba anaraye mu buroko. Aya makuru yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga n’uwiyita The Cat Babalao ukunze gutangaza amakuru atandukanye ku byamamare abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Yagize ati” Aho tuvugira aha […]
Bruce Melody yahakanye ibyo gusinyisha The Ben anavuga ko nta lebel agira

Umuhanzi Itahiwacu Bruce, uzwi cyane nka Bruce Melody, yahakanye amakuru yavugaga ko yasinyishije The Ben ndetse anavuga ko kugeza ubu na ‘lebel’ itunganya umuziki agira. Ibi yabitangaje ku rukuta rwe rwa Twittet, anyomoza amakuru yise ibihuha yatangajwe ejo na Radio B&B Umwezi, ivuga ko umuhanzi The Ben (Tiger B nk’uko akunze kwiyita) yaba yamaze kwinjira […]
Twinyesebura: Indirimbo irimo amashusho y’ubusambanyi bweruye iri kubica bigacika

Umunsi umwe indirimbo “Twinyesebura” imaze kuri ‘YouTube channel’ y’uwitwa The Cat Babalao, imaze kurebwa n’abarenga 8200 ari nako ivugwaho n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye kubera ubukarihe bw’amashusho yayo burimo ibikorwa bisa n’ubusambanyi bweruye. Amashusho y’iyi ndirimbo yategujwe abantu kuwa 20 Nyakanga ubwo The Cat yabinyuzaga ku rukuta rwe rwa Instagram, abaza abafana be niba […]
Miss Vivine avuga ko hari abamugendaho

Nyuma y’ifatwa ry’abantu 9 bari bamusuye, Vivine Uwizeye uzwi nka Miss Vivine aratabaza inzego bireba avuga ko ibiri kumubaho byose bifite abantu bamugendaho babyihishe inyuma kandi ko biri kumugiraho ingaruka zikomeye we n’umuryango we. Ifatwa ry’aba bantu 9 ryabaye mu ijoro ryo kuwa 9 Kanama 2020, mu mudugudu wa Ihuriro, mu kagari ka Gatenga, mu […]
Abashoferi 87 bahaniwe gusuzugura amabwiriza ya polisi n’ayo kwirinda Covid-19
Mu igenzura ryakozwe na Polisi y’u Rwanda kuva tariki ya 27 Nyakanga 2020, ryagaragaje abashoferi 87 barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Mu mabwiriza yakunze kugonga aba bashoferi harimo iryo kutarenza isaha ya saa tatu bataragera aho bataha, gusuzugura amabwiriza bahabwa n’abapolisi iyo babahagaritse muri iryo joro no […]
Bobi Wine abaye Perezida, najya mu buhungiro_Eddy Kenzo
Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda, Edirisa Musuza uzwi nka Eddy Kenzo yatangaje ko mugenzi we, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine abaye Perezida wa Uganda, yava muri Uganda akitwa impunzi. Ibi Eddy Kenzo yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri telefoni, avuga ko Bobi Wine ari mubi kurusha Museveni. Yagize ati: “Reka mbabwire, Bobi Wine […]
The Cat agiye gusohora amashusho y’indirimbo yise ‘Twinyesebura’

The Cat wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga na “YouTube channel” ye ‘The Cat Vevo250’, yatangaje ko agiye gusohora indirimbo afatanyije n’abandi bahanzi yise “Twinyesebura”. Uyu musore wibazwaho na benshi kubera ibyo atangaza bibitse amabanga akomeye akenshi aba azwi na ba nyirayo gusa, ntazwi isura ye n’amazina cyangwa aho atuye mu buryo bweruye. Cyakora cyo byakunze […]
Ibirungo Sunny yisize byatumye abamukurikira bamwanjama

Umuhanzikazi Ingabire Sunny Dorcas, wamamaye ku izina rya Sunny, yibasiwe n’abamukurira ku rukuta rwe rwa Instagram, nyuma y’ifoto yari amaze gushyiraho avuga ko ibirungo(makeups) ari byo bigira umugore kuba mwiza. Nyuma y’amasaha atageze kuri 2 Sunny ashyizeho ‘post’ y’ifoto ye n’amagambo agira ati: “Umugore wese wisize ibirungo aba mwiza”, abamukurikira bahise bamwanjama batangira kumubaza niba […]
Ngabo Médard na Nel Ngabo bagaragarijwe urukundo ku isabukuru yabo y’amavuko

Abahanzi Nel Ngabo na Ngabo Médard uzwi cyane nka Meddy, bagaragarijwe urukundo rudasanzwe n’abafana babo kuri iyi tariki bizihirizaho isabukuru yabo y’amavuko. Nel Ngabo wabonye izuba ku itariki nk’iyi muri Kanama ko muri 1997, yujuje imyaka 23 y’amavuko n’aho Meddy wujuje imyaka 31, yavutse tariki nk’iyi muri Kanama mu 1989. Aba bombi si itariki y’amavuko […]
Umuhanzi Lion Gaga yasohoye indirimbo yise ‘Rekura Amazi’ yavugishije benshi
Umuhanzi Lion Gaga, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Rekura Amazi,” yiganjemo amagambo y’ibishegu aharawe cyane n’abahanzi nyarwanda bakora umuziki ugezweho muri iyi minisi. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya ‘Reggae’, igizwe n’iminota 3 gusa nk’uko umuhanzi atangira abivuga mu ndirimbo, aho agira ati” Indirimbo nkuririmbira ni iy’urukundo ngukunda. Nk’ibisanzwe ntabwo itinda ni iminota 3 gusa”. […]
Aho kumpa abakristu nk’abo mbona i Kigali wampa ba Shaddy Boo 300_Apôtre Mutabazi
Umuvugabutumwa akaba n’umwanditsi, Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice, ukunze kutavugwaho rumwe kubera amagambo adasanzwe yagiye atangaza mu biganiro agirana n’itangazamakuru, yavuze ko aho kumuha abakiristu nk’abo abona muri Kigali wamuha ba Shaddy Boo 300. Mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV, Apôtre Mutabazi yagarutse ku bakiristu b’i Kigali bacira imanza abantu bagendeye ku kuntu bababona haba mu […]
Abarimu basaba kwimurirwa hafi y’imiryango bavuga ko bashyirwaho amananiza
Abarimu bakorera kure y’imiryango yabo bavuga ko bahura n’imbogamizi z’ibyemezo basabwa bisa n’amananiza iyo bari gusaba guhindurirwa aho bakora ngo begere imiryango yabo. Bumwe mu buryo bufasha mwarimu gutera imbere harimo no gukorera hafi y’aho atuye kuko bimurinda gusesagurira amafaranga mu ngendo, gukodesha inzu ndetse no kugura amafunguro n’ibikoresho byo mu rugo rushya yaba yimukiyemo. […]
Abashinzwe amasomo mu mashuri yisumbuye (Dos) barinubira umushahara utajyanye n’inshingano bakora
Abarezi bashinzwe amasomo (Directors of Studies) mu mashuri yisumbuye hirya no hino mu gihugu,barasaba Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku burezi(REB) kubahindurira umushahara kuko uwo bahabwa udahura n’inshingano bakora. Hashize imyaka myinshi mu burezi, aba barezi bashinzwe amasomo ndetse akenshi bakunze kugirwa abasigire b’Umuyobozi w’ishuri kuko bamwungirije, bahembwa amafaranga nk’ayo abarimu baba bayoboye bahembwa. Aba […]
Videwo igaragaza Bruce Melody n’abakobwa RIB yafatiye kugaragaza ubwambure ikomeje kwibazwaho

Abantu bakomeje gutungurwa n’amashusho agaragaza umuhanzi Itahiwacu Bruce, wamenyekanye nka Bruce Melody, ari mu modoka ari kumwe na ba bakobwa RIB iherutse guta muri yombi, nyuma yo kwiyandagaza ku mbuga nkoranyambaga bambaye ubusa banagaragaza imyanya ndangabitsina yabo. Muri iyi videwo, Bruce Melody agaragara ari mu modoka (ari na we utwaye), inyuma hicaye bamwe muri ba […]
Harmonize yasinyishije icyamamare Young Skales muri ‘Konde Gang’

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Rajab Abdul Kahari wamamaye nka Harmonize, yasinyishije mu nzu ye ‘Konde Gang’, icyamamare Young Skales cyo muri Nigeria. Umuyobozi wa ‘Konde Gang Music label’, Harmonize, yatunguranye ubwo yasinyishaga umuhanzi Young Skales ufite izina rikomeye ndetse akaba yaranatangiye umuziki imyaka itari mike mbere y’uko Harmonize awuzamo. Ubufatanye bw’aba bahanzi n’amasezerano […]
Abize ishami ry’Insimburangingo n’Inyunganirangingo muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko birengagijwe
Abize Ubuvuzi mu bijyanye n’Insimburangingo n’Iyunganirangingo muri Kaminuza y’u Rwanda, bavuga ko birengagijwe n’inzego zakabarengeye haba ku isoko ry’umurimo ndetse no muri Minisiteri y’Ubuzima ibareberera. Kaminuza y’u Rwanda yasohoye abize aya masomo bwa mbere mu 2014. Kuva icyo gihe, Kaminuza yakomeje kwigisha no gusohora abarangije kwiga iby’Insimburangingo n’Inyunganirangingo ndetse bakanakora ikizamini kizwi nka ‘Council’ kibashyira […]
Diamond yatangaje ko ilayidi itaha azayizihiza afite umugore

Umuhanzi, Naseeb Abdul Juma Isaka, uzwi nka Diamond Platnumz, yatangaje ko mu gihe kitarambiranye azakora ubukwe n’ubwo ateruye ngo avuge ukwezi ndetse n’umukobwa bazabukorana. Uyu muhanzi w’icyamamare akaba n’umuyoboke w’Idini ya Islam, yatangaje ibyerekeranye n’ubukwe bwe mu butumwa bwaherekeje amafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, ari kumwe n’umuryango we kuri uyu munsi Mukuru w’Ilayidi […]
Shaddy Boo yaborotse Yolo The Queen wamuguranye imodoka nshya

Umukobwa ufatwa nk’umwamikazi wa Instagram mu Rwanda, Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo, yamaze kuboroka mukeba we, Yolo The Queen, basanzwe bahanganye mu bikorwa byabo byo kumurika imideri, nyuma y’imodoka yaguze. Iki kizungerezi, Yolo The Queen gifite inkomoko mu gihugu cy’u Burundi, ntamaze igihe kinini kuri Instagram kuko akurikirwa n’abagera ku bihumbi 67.7 mu gihe […]
Jay C arakora ubukwe n’umugore we anahabwe isakaramentu ryo gukomezwa

Umuririmbyi muri Hip Hop nyarwanda, Muhire Jean Claude uzwi cyane nka Jay C, kuri uyu wa Kane yasezeranye imbere y’amategeko na Ishimwe Diane, bamaranye imyaka itanu babana. Jay C usanzwe ari umukristu gatolika, nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku biro by’umurenge wa Gikondo, kuri uyu wa gatanu ni bwo asezerana imbere y’Imana […]
Chris Brown yaciye amarenga ko atakiri mu rukundo n’umugore we
Umubyinnyi Christopher Maurice Brown, wamenyekanye mu muziki nka Chris Brown, yaciye amarenga ko kuba atakiri mu rukundo n’uwari umukunzi we, umunyamideri Ammika Harris. Uyu musore w’imyaka 30 y’amavuko, aherutse gusiba abantu barimo n’umukunzi we ku rukuta rwe rwa Instagram, asigazaho umuntu umwe ari we umukobwa we, Royalty Brown, w’imyaka 6 y’amavuko. Chris Brown uheruka gusohora […]
Drake yambuye intebe Madonna aba umuhanzi ufite indirimbo 10 zikunzwe cyane ku isi
Umuraperi w’Umunyakanada, Aubrey Drake Graham wamamaye nka Drake, yaciye agahigo ko kugira indirimbo nyinshi zikunzwe ku isi ku rutonde rwa Billboard,kuva uru rutonde rwabaho. Aka gahigo mu myaka 12 ishize, kari gafitwe n’umuririmbyi Madonna ufite indirimbo 38 zakunzwe cyane mu mateka ya Billboard Hot 100, ubu akaba ari uwa 2 kuko Drake we yagize indirimbo […]
Abize ECE muri Kaminuza y’u Rwanda baratabaza REB na MINEDUC
Abize Ishami rya Early Childhood Education (ECE) muri Kaminuza y’u Rwanda, baratabaza REB na MINEDUC nyuma yo kurangiza kwiga bagasanga nta hantu bakenewe ku isoko ry’umurimo kandi Kaminuza ikaba ikomeje gusohora abantu bize iri shami. Kaminuza y’u Rwanda yasohoye abize Early Childhood Education(ECE) bwa mbere mu mwaka wa 2016, bari bateganyirijwe ahanini kuba abatoza ku […]
Hari abarimu bavuga ko bagihemberwa impamyabumenyi ya A2 kandi bafite A0
Bamwe mu barimu baribaza impamvu hakiri abarimu bafite impamyabumenyi ya A0, bigisha mu mashuri yisumbuye ariko bagahemberwa impamyabumenyi ya A2 kandi batanga umusaruro ukwiye ndetse banafite impamyabumenyi yakabahesheje umushahara mwiza. Nyuma y’icyemezo cya Minisiteri y’Uburezi cyo kuvanaho abarimu bigishaga mu mashuri yisumbuye batabifitiye impamyabumenyi, bamwe mu barimu bahise bafata iya mbere bakomeza amashuri ndetse babasha […]
Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’irya EAC yururutswa mu rwego rwo kunamira Benjamin Mkapa

Perezida Paul Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aho riri ku butaka bw’u Rwanda, yururutswa kugeza hagati, mu gihe cy’iminsi 3 uhereye tariki 27 kugeza 29 Nyakanga 2020. Urupfu rw’uwahoze ari Perezida wa gatatu wa Tanzania, Benjamin William Mkapa, rwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 24 Nyakanga 2020, agwa mu bitaro […]
Minisitiri Dr Uwamariya avuga ko ubutumwa busaba abarimu kugaruka ku mashuri bwakiriwe uko butari

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko ubutumwa buhamagarira abarimu kugaruka ku mashuri hari ababwakiriye uko butari, asobanura icyo mwarimu asabwa ari ukugira uruhare mu kunoza imyiteguro isubukura amasomo. Itangazo Minisiteri y’Uburezi yanyujije kuri Twitter, rirahamagarira abarimu kugaruka ku bigo by’amashuri bakoreraho, ngo bafatanye n’abayobozi b’ibigo byabo gukurikirana ibikorwa by’ubwubatsi bw’amashuri. Riragira riti: “Minisitiri w’Uburezi […]
Liza Kamikazi yavuze ko abahanzi nyarwanda bari kwigira ibikoresho bya Satani
Umuhanzikazi Umuhire Solange wamamaye nka Liza Kamikazi yikomye abahanzi nyarwanda bakomeje gukora indirimbo yita ko zihamagarira abantu gukora ubusambanyi, avuga ko bari kwigira ibikoresho bya Satani batabizi. Liza umaze kuba umubyeyi w’abana 3, avuga ko ibyo ari kubona mu muziki nyarwanda w’iki gihe abifata nk’ishyano igihugu cyagushije. Yagize ati: “Ni ishyano! Kubona umuntu akora indirimbo […]
EAC yategetse ko amabendera yayo yururutswa mu kunamira Benjamin Mkapa
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, wasohoye itangazo ritegeka ibihugu byose biwugize kururutsa amabendera yawo ari ku butaka bwabyo, uhereye none kugeza igihe Benjamin William Mkapa azashyingurirwa, mu rwego rwo kumuha agaciro. Mbere y’uko iri tangazo risohoka, Perezida Uhuru Kenyatta, yari yategetse icyunamo cy’iminsi 3 mu gihugu hose, ndetse ibendera ry’igihugu n’irya EAC akazamanurwa uhereye kuwa […]
Couples 5 z’ibyamamare mu Rwanda ziri kubica bigacika

Muri iyi minsi mu Rwanda hamaze iminsi amakuru atandukanye avuga ku byamamare nk’abahanzi, abanyamakuru, abakina imikino itandukanye, abanyapolitiki n’abandi. N’ubwo bisigaye byoroshye kumenya ubuzima bayeho, usanga hari amakuru y’ibanga ajyanye n’urukundo abakunzi b’ibyamamare batamenya ku buzima bwabyo. Uyu munsi iyi nkuru irakwereka ‘couples’ 5 z’ibyamamare mu Rwanda utaruzi, inagusangize ku buzima bwabyo. 1.The Ben na […]
Videwo ya Bruce Melody yishimana na Sacha Kate yaciye abafana ururondogoro

Nyuma y’amasaha make ngo asohore amashusho y’indirimbo “Saa Moya”, umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi muri muzika nka Bruce Melody, yagaragaye muri videwo ari kumwe na Sacha Kate wagaragaye mu mashusho y’iyi ndirimbo, bagiranye ibihe byiza. Mbere yo gushyira “Saa Moya” ku mbuga zicuruza umuziki, Melody yabanje gushyira videwo ngufi ku rukuta rwe rwa Instagram, imugaragaza we […]
Butera Knowless amaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo “Player” ikebura abasore
Umuhanzikazi Butera Knowless kuri uyu wa Kane tariki 23 Nyakanga 2020, amaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya “Player” ikebura abasore bigize abakinnyi mu rukundo. Muri iyi ndirimbo, Knowles atangira agira ati” Wigize Ronaldo, ntawe mukundana ngo ntumuce inyuma[…]” Akomeza abwira umusore ko umukobwa kuba amukunda atari amafaranga amukurikiranyeho, kuko na we ubwe yifitiye aye […]
Mani Martin yeretse Kate Bashabe ubwuzu amufitiye amwitura kumuboroka kuri Instagram

Umuhanzi Mani Martin, ntiyahiriwe n’urugendo rusa n’urwakongezaga ikibatsi cy’urukundo ku munyamideri Kate Bashabe, aho mu minsi ishize, yamweretse ubwuzu amufitiye undi akamwitura kumuboroka ku rubuga rwa Instagram. Mu minsi ishize umunyamideri Kate Bashabe, ukurikirwa n’imbaga y’abarenga ibihumbi 459 kuri Instagram, yashyize ifoto kuri urwo rubuga yifuriza abakunzi be icyumweru cyiza maze abafana bayisamira hejuru nk’ibisanzwe […]
Burundi: Perezida Ndayishimiye ngo ashyize imbere gucyura impunzi no kurwanya ruswa
Perezida Evaliste Ndayishimiye yavuze ko ku ngoma ye, ibintu by’ingenzi ashyize imbere ari ugucyura impunzi z’Abarundi ndetse no guhangana n’ikibazo cya ruswa kikigaragara mu gihugu cye. Ibi Perezida Ndayishimiye yabitangaje ubwo yatangizaga umwiherero w’abagize Guverinoma mu ntara ya Ngozi, uzamara iminsi itatu. Mu ijambo rye, Perezida Ndayishimiye yavuze ko manda ye ari umwanya mwiza kuri […]
Diamond yatunguye umuhanzi we Zuchu amuha impano y’imodoka

Icyamamare muri muzika ya Tanzania no muri Afurika muri rusange, Diamond Pltatnumz, yatunguye umuhanzikazi Zuchu yari aherutse gusinyisha mu nzu ye itunganya umuziki, Wasafi, amuha impano y’imodoka. Ibi byabaye kuwa 18 Nyakanga 2020, mu mujyi wa Dar es Salaam aho umuririmbyikazi Zuchu yakoraga igitaramo cyanyuze kuri Televiziyo ya Wasafi, kigamije gushima igihe cy’amezi 4 amaze […]
U Rwanda rumaze guhomba miliyoni $48 kubera inama zasubitswe
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku nama (MICE), kirabarura igihombo kingana na miliyoni $48 (asaga miliyari Rwf 45), cyatewe n’isubikwa ry’inama u Rwanda rwari kwakira, biturutse ku cyorezo cya coronavirus. Ibi Minisitiri w’Ubucutuzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, yabitangarije mu kiganiro n’Itangazamakuru yatanze ejo kuwa Mbere, cyari kigamije gusangiza abanyarwanda amakuru ajyanye na coronavirus Minisitiri […]
ITU ivuga ko interineti mu Rwanda ihenze cyane
Raporo y’Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe Itumanaho ku isi (ITU), yashyize u Rwanda mu bihugu 30 bifite internet ihenze ku isi, aho abakoresha internet bayitangaho 7.1% by’umutungo binjiza kugira ngo bagere ku makuru n’izindi serivisi bifuza Muri raporo nshya, ITU igaragaza ko impuzandengo y’uruhare rwa buri munyarwanda ku musaruro mbumbe w’igihugu, arwishyuraho interineti ya GB 2 ubarirwa […]
Kirehe: Uwiyitaga umucamanza yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 170
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruremeza ko kuri uyu wa Mbere rwataye muri yombi uwitwa Mbonyumugenzi Jean Pierre wo mu kagari ka Rubirizi, umurenge wa Nasho ho mu karere ka Kirehe, wafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihimbi 170 mu bihumbi 300 yari yaciye umuturage ngo amufashe yiyitirira umucamanza. Umuvugizi wa RIB w’umusigire, Bahorera Dominique, yabwiye Bwiza.com […]
Nick Minaj yatangarije abakunzi be ko atwite

Umuraperikazi Onika Tanya Maraj, wamamaye cyane nka Nick Minaj, abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere, yatangarije isi ko atwite imfura ye. Nick Minaj w’imyaka 37, mu kwezi k’Ukwakira 2019, yari yashyize ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko ari mu rukundo na Kenneth Petty w’imyaka 40, ari na we uramutswa umwana […]
Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho ibiciro byo kwipimisha coronavirus ku bakora ingendo zijya mu mahanga
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yamaze kugena ahantu n’amafaranga abifuza kujya mu mahanga bavuye mu Rwanda bazajya bishyura, kugirango basuzumwe coronavirus mbere y’uko bafata urugendo. Ibi Minisitiri w’Ubuzima yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru, asobanura ko ahantu ibipimo bizajya bifatirwa ndetse n’amafaranga abapimwa bazishyura byamaze kwemezwa. Yagize ati ” Abifuza gukora ingendo zijya mu mahanga bazajya babanza […]
Kanye West yaranzwe n’amarira menshi mu kwiyamamaza kwe kwa mbere
Umahanzi Kanye West, uri kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaranzwe n’amarira menshi ubwo yatangizaga ukwiyamamaza kwe kwa mbere i Charleston muri Leta ya South Carolina. Yifashishije ishyaka rye yise “Birthday Party”, West w’imyaka 43 yiyeretse imbaga y’abari baje kumva imigabo n’imigambi ye, igikorwa yakoze nta n’indangururamajwi akoresheje cyangwa ubundi […]
Sembagare Samuel wigeze kuyobora akarere ka Burera yakoze impanuka ararokoka
Sembagare Samuel wahoze ayobora akarere ka Burera, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Nyakanga 2020, yakoreye impanuka mu kagari ka Musasa, Umurenge wa Gitovu mu karere ka Burera, Imana ikinga akaboko. Iyi mpanuka yabereye mu muhanda wo mu Gitovu, ku birometero bike uvuye ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Ntaruka. Amakuru avuga ko Sembagare […]
Gicumbi: Imodoka ya Ritco yaguye mu mugezi, Imana ikingira akaboko abarimo

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020, imodoka itwara abagenzi y’ikigo cya RITCO yakoreye impanuka mu Gasantere ka Cyandaro, mu Murenge wa Ruvune ho mu karere ka Gicumbi, gusa Imana yakingiye akaboko abayirimo. Iyi modoka ubwo yari ivuye mu karere ka Gatsibo mu Murenge wa Ngarama, yakoze impanuka ubwo yasubiraga inyuma ikagwa […]
Nigeria: Abana batandatu bahitanwe n’igisasu batoye mu murima
Polisi yo mu gihugu cya Nigeria ikorera mu ntara ya Katsina, ivuga ko ku mugoroba w’ejo kuwa Gatandatu, abana batandatu bahitanywe n’igisasu batoye mu murima, abandi batanu bakomereka bikomeye. Nk’uko itangazamakuru ryo muri iki gihugu ribivuga, Igipolisi cyemeje ko uguturika kwabereye mu karere ka Yammama ubwo abana batoraga iki gisasu mu murima bagatangira kugikinisha batamenye […]
Sudani: Bigaragambirije ikurwaho ry’amategeko yagongaga abatari Abasilamu
Abaturage bashyigikiye iyubahirizwa ry’amategeko ya Kisilamu azwi nka “Sharia”, bihaye imihanda mu myigaragambyo yamagana icyemezo cyafashwe na Guverinoma cyo kudohorera abatari Abasilamu amwe mu mategeko yabagongaga. Nk’uko bitangazwa na AFP, abigaragambya bagaragaye mu mihanda y’i Kartoum bamagana ko amategeko ya kisilamu yoroshywa. Bumvikanaga basakuza bagira bati,”Amategeko y’Imana ntabwo yasumbishwa andi”. Bari bafite ibyapa byanditseho ngo […]
Amabwiriza agenga ikoreshwa ry’insengero muri iki gihe zakomorewe
Nyuma y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 15 Nyakanga 2020, yemerera insengero gukora ariko uburenganzira bwo gufungura bugatangwa n’Inzego z’Ibanze zimaze kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu nk’uko yari yabisabwe yashyizeho amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo. Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, risobanura ko aya mabwiriza […]
Inama y’Abaminisitiri yemeje abayobozi bashya muri za Minisiteri n’ibigo bitandukanye
Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020,Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida Paul Kagame, yashyize mu myanya abakozi bagera kuri 45 muri za Minisiteri n’ibigo bya Leta bitandukanye. Muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Zingiro Armand yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Icuruzwa ry’Ingufu z’Amashanyarazi (EUCL). Iyakaremye Zacharie yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima naho Dr. Rusanganwa […]
Dore abaraperi 5 bakize kurusha abandi ku isi n’umutungo wabo

Abaraperi bahiriwe n’umuziki ku rwego rw’isi usanga ari bamwe mu bantu babayeho ubuzima bwiza kandi baba mu nyubako zihenze, bakagenda no mu modoka nziza kubera umutungo baba baragezeho. Dore urutonde rw’abaraperi 5 bakize kurusha abandi ku isi: 5. Eminem Umuraperi Marshall Bruce Mathers II wamamaye nka Eminem ni we uri ku mwanya wa 5 mu […]
Rayvanny akomeje guca amarenga yo gutandukana na WCB ya Diamond

Nyuma y’umwaka umuhanzi Harmonize azinze utwe agasezera mu nzu itunganya umuziki ya Diamond, WCB, abafana bacitse ururondogoro kubera amafoto Diamond yashyize hanze y’abagize WCB nta Rayvanny urimo. Hashize igihe umuhanzi Rayvanny asa n’uca amarenga ko ari gusezera bucece muri WCB kuko atakigaragara cyane hafi ya Diamond nk’uko byahoze mbere. Mu ifoto Diamond yashyize ku rukuta […]
Mugiye kwica inzirakarengane_Daniel Lewis wahanishijwe kwicwa
Urukiko rw’Ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatesheje agaciro umwanzuro w’umucamanza Tanya Chuktan wari wasubitse iyicwa rya Daniel Lewis Lee, wahamwe n’icyaha cyo kwica ndetse ruhita rutegeka ko yicwa ako kanya. Lee ni we wa mbere uhawe iki gihano n’urukiko rwo ku rwego rw’igihugu, mu myaka 17 ishize ndetse kikaba kizanakomereza ku bandi bantu […]
U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Maroc agamije guhererekanya abanyabyaha

Mu nama y’Inteko Rusange ya Sena yateranye ejo kuwa 13 Nyakanga 2020, hatowe itegeko ryemeza burundu amasezerano yo guhererekanya abakurikiranyweho ibyaha hagati y’u Rwanda n’Ubwami bwa Maroc. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Nyirahabimana Solina, yavuze ko aya masezerano agamije guhana amakuru n’ubufatanye mu gukusanya ibimenyetso ndetse no gukurikirana ibyaha mu buryo bwihariye hagati y’u […]
Muhanga: Urukiko ruzatangaza umwanzuro ku byaha bya jenoside biregwa umuyobozi wa Kaminuza ya Gitwe
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga biteganyijwe ko ejo tariki 15 Nyakanga 2020, ari bwo ruzafata umwanzuro ku byaha ubushinjacyaha burega uwitwa Gérard Urayeneza ukekwaho icyaha cya Jenoside no kuzimanganya ibimenyetso. Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu, Urayeneza azakatirwa n’urukiko aho yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Urayeneza usanzwe ari umushoramari uzwi mu Rwanda kuko afite amashuri abiri […]
Perezida Magufuli yakiriye Diamond na Ali Kiba mu biro bye

Perezida John Pombe Magufuli yatumiye mu biro bye abahanzi b’ibyamamare mu muziki wa Tanzania, Diamond na Ali Kiba, mu busabane bwatumiwemo abitabiriye inama nkuru ya ‘Chama Cha Mapinduzi’ iherutse kuba ku wa 11 Nyakanga 2020. Nk’uko igitangazamakuru Tuko cyabitangaje, Perezida Magufuli yashimiye aba bahanzi bombi ku kuba baremeye kwirengagiza amakimbirane bari bafitanye, bakemera kunga imbaraga […]
Diamond na Ali Kiba basusurukije abitabiriye inama nkuru ya CCM ku rubyiniro rumwe

Ibyamamare mu muziki mu gihugu cya Tanzania, Diamond Platnumz na Ali Kiba bwiho kudacana uwaka bagaragaye ku rubyiniro rumwe aho bari mu bahanzi batoranyijwe ngo basusurutse abitabiriye inama nkuru y’ishyaka ‘Chama Cha Mapinduzi’ yari igamije kwerekana umukandida waryo mu matora ya Perezida. Aba bahanzi bakunze kurangwa n’intambara y’amagambo hagati yabo, basangiye urubyiniro ndetse buri umwe […]
Magufuli yemejwe n’ishyaka rye nk’umukandida mu matora ya Perezida
Perezida John Pombe Magufuli yemejwe n’ishyaka ryei ‘Chama Cha Mapinuzi’ nk’umukandida ku mwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe mu k’Ukuboza 2020. Perezida Magufuli yari yasabye kuba yahabwa andi mahirwe yo kuyobora indi manda, aho yatangaga impamvu y’uko hari imishinga n’ibikorwa bitandukanye byateguwe muri manda ye ya mbere nyamara ikaba igiye kurangira bimwe muri byo bidashyizwe […]
Afurika y’Epfo: Babiri mu bahatanira ikamba rya Nyampinga ni ba Dogiteri

Abakobwa babiri, Karishma Ramdev na Thato Mosehle, bahatanira ikamba rya nyampinga muri Afurika y’Epfo, ndetse bakaba no muri 15 bageze muri 1/2 cy’irangiza,ni abadogiteri bita ku barwayi ba covid-19. Karishma akora mu bitaro bya Charlotte Maxeke Johannesburg Academic Hospital (CMJAH), aho akomereza gukora anongerera ubumenyi naho Thato ni Dogiteri ku bitaro bikuru bya Klerksdorp Tshepong […]
ONU yemeje ko Amerika yishe Gen. Soleimani idakurikije amategeko
Raporo ya ONU ivuga ko igitero cyakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kwica umujenerali mukuru wa Irani, Qaseem Soleimani, kitakurikije amategeko mpuzamahanga. Mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’umuhanga wa ONU mu bijyanye n’ubwicanyi budakurikije amategeko, Agnes Callamard, kivuga ko Amerika itari yatanze gihamya zigaragaza ko Gen. Soleimani yateguraga ubwicanyi bwari gutuma haba kiriya gitero, […]
RBC iri gutegura gahunda yo gupimira covid-19 ku mihanda mu ntara
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC, kiri gutegura ingamba nshya zo gutangira gupimira icyorezo cya covid-19 ku mihanda, mu turere tugize intara nyuma y’uko iyi gahunda ku ikubitiro yari yaratangiriye mu mujyi wa Kigali. Iyi gahunda yatangiye mu cyumweru gishize, ifite intego yo gupima nibura abageze ku bihumbi bitanu(5000), icyiciro cya mbere kikaba cyasojwe kuri […]
U Rwanda rwakiriye inkunga ya miliyari 152 rwf zo kuzamura ubumenyi mu iterambere
Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano ya miLiyari 152 z’amafaranga y’u Rwanda na Banki y’Isi, agamije gufasha iki gihugu muri gahunda zigamije kongera ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo mu nzego zitandukanye hagamijwe iterambere. Aya masezerano yasinywe hagati ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ubulayi (EU), aho Leta yasinyiye amafaranga angana na miliyoni €10 akabakaba miliyari Rwf […]