Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko ba Jenerali Jean-Claude Yav Kabeya na Pierre Banywesize bari bamaze igihe bafunzwe barekuwe by’agateganyo.
Lt Gen Jean-Claude Yav Kabeya wabaye umwe mu bizerwa ba Perezida Félix Tshisekedi kuva mu 2019 ubwo yajyaga ku butegetsi yari yatawe muri yombi muri Kamena 2025.
Tshisekedi akijya ku butegetsi muri Mutarama 2019, yagize Lt Gen Yav Kabeya umuyobozi w’ibiro bishinzwe igisirikare mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu (Maison Militaire), gusa mu 2023 amusimbuza Lt. Gen Franck Ntumba.
Ntumba na we ari muri ba Jenerali ba FARDC bamaze igihe bafunzwe bakekwaho ibyaha birimo gucura umugambi wo guhigika ku butegetsi Perezida Tshisekedi.
Général de Brigade Pierre Banywesize wahoze ari umuyobozi wungirije w’ibikorwa bya gisirikare muri teritwari ya Dungu mu ntara ya Haut-Uélé, we yari afunzwe kuva mu mpera za Gicurasi 2025, nyuma yo gutabwa muri yombi n’urwego rushinzwe iperereza muri RDC.
Uyu amakuru avuga ko yari yafunzwe azira kuba yarigeze kuba umuntu wa hafi ya Joseph Kabila, dore ko yahoze ari umurinzi wihariye w’uyu munyapolitiki wahoze ari Perezida wa Congo Kinshasa.
Lt. Gen Jean Claude Yav Kabeya na Général de Brigade Pierre Banywesize nyuma yo kurekurwa by’agateganyo, amakuru avuga ko bagomba gukomeza gufungishwa ijisho.




