Ukraine irashinja abasirikare babiri b’Abarusiya gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka ine y’amavuko, ndetse no gufata nyina ku ngufu bamufatiyeho imbunda imbere y’umugabo we.
Ubushinjacyaha bwo muri Ukraine mu kirego buheruka gutanga, buvuga ko bariya basirikare bo muri Brigade ya 15 ishinzwe gukoresha imbunda ziremereye bakoze ariya mahano muri Werurwe 2022, bayakorera mu karere ka Brovary kegereye umurwa mukuru wa Ukraine, Kiev.
Buvuga ko ubwo ingabo z’u Burusiya zananirwaga gufata Kiev ku wa 24 Gashyantare, zinjiye muri Brovary nyuma y’iminsi mike yakurikiyeho zigatangira gusahura ndetse no gukora ihohotera rishingiye ku gitsina nk’amayeri yo gutera abaturage ubwoba.
Ku wa 13 Werurwe ngo ni bwo abasirikare babiri b’u Burusiya bari basinze binjiye mu rugo rw’umwe mu miryango yo muri Brovary, bahondagura umugabo bahasanze mbere yo gufata ku ngufu umugore we kinyamaswa.
Icyo gihe kandi nk’uko Reuters yabitangaje, ngo umwe mu basirikare yabwiye umwana w’imyaka ine wo muri urwo rugo ko “azamugira umugore”, mbere yo kumuhohotera.
Reuters ivuga ko ubwo yasabaga Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya kugira icyo ivuga kuri biriya birego itigeze isubizwa.
Abasirikare bashinjwa gukora biriya byaha umwe bivugwa ko afite imyaka 32 y’amavuko undi akagira 28.
Uriya wa mbere bivugwa ko yamaze gupfa na ho umuto kuri we witwa Yevgeniy Chernoknizhniy akaba yaramaze gusubira mu Burusiya. Uyu wa kabiri kandi ni we ubushinjacyaha bwa Ukraine bwashoboye kugaragariza imyirondoro.
Reuters ubwo yahamagaraga numéro ya terefoni imwanditseho yavanwe mu bubiko bw’amakuru, terefoni yitabwe n’uwavugaga ko ari umuvandimwe we mbere yo guhishura ko yapfuye.
Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya inshuro nyinshi yakunze guhakana ibyaha birimo ubwicanyi no gufata ku ngufu Ingabo ze zishinjwa gukorera muri Ukraine.
Ni mu gihe Ubushinjacyaha bwa Ukraine buvuga ko bufite raporo z’ibyaha by’intambara 71,000 kuri ubu buri gukoraho iperereza, nyuma yo guhamya abasirikare 26 b’u Burusiya ibyaha by’intambara birimo no gufata ku ngufu.



