Ba Perezida ba EAC banzuye iki nyuma yo kuganira ku bibazo bya RDC i Addis-Abeba?

Ku wa Gatanu tariki ya 17 Gashyantare 2023, i Addis-Abeba muri Ethiopie habereye inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yigaga ku bibazo birimo icy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni inama yari iyobowe na Perezida João Lourenço wa Angola cyo kimwe na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Mu bandi bakuru b’ibihugu bayitabiriye harimo Paul Kagame w’u Rwanda, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania cyo kimwe na Dr William Samoei Ruto wa Kenya. Ba Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Saliva Kiir wa Sudani y’Epfo bari bayihagarariwemo.

Iyi nama yateranye mu gihe ibintu byari bigikomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni nyuma y’uko kugeza ku wa Gatanu imirwano ikomeye yari igikomeje hagati y’Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) ndetse n’inyeshyamba za M23; mu gihe impande zombi zari zarasabwe guhagarika imirwano zikayoboka inzira y’ibiganiro.

Yaba uruhande rwa M23 cyangwa urwa Leta ya Congo buri rumwe rushinja urundi kuba nyirabayazana w’imirwano. M23 by’umwihariko ishinja Igisirikare cya Congo Kinshasa kuba kimaze igihe gisuka amabombe ku birindiro byayo gifatanyije n’imitwe bakorana ndetse n’abacancuro.

Congo Kinshasa ntihwema gushinja u Rwanda guha ubufasha uriya mutwe; ari na yo mpamvu nyamukuru umubano w’ibihugu byombi umaze hafi amezi abarirwa mu munani warazambye.

U Rwanda ruvuga ko nta bufasha na buto ruha M23.

Mu myanzuro yafatiwe mu nama ya Addis-Abeba, harimo ko imitwe yose yitwaje intwaro igomba gusubira inyuma ikava mu bice yafashe bitarenze tariki 30 Werurwe; nk’uko byanemejwe n’Inama y’Abagaba bakuru b’Ingabo z’akarere iheruka guteranira i Nairobi muri Kenya.

Iyi nama kandi yasabye guhagarika imirwano “by’ako kanya”, no gucyura impunzi zahungiye iyi mirwano mu Rwanda no muri Uganda, nk’uko byatangajwe n’ubunyamabanga bukuru bwa EAC.

Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC i Addis-Abeba yabaye nyuma y’iyo baheruka gukorera i Bujumbura mu Burundi ku wa Gatandatu tariki ya 04 Gashyantare.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama na bwo harimo uwasabaga impande zihanganye muri RDC (Leta na M23) guhosha umwuka mubi, ahubwo zikifashisha inzira zashyizweho ku rwego rw’akarere na mpuzamahanga mu gukemura ibibazo.

Imyanzuro y’iyi nama igaragaza ko abakuru b’ibihugu bemeranyije ko uburyo bumwe bwo gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ari inzira ya politiki n’ibiganiro hagati y’impande zirebwa n’ikibazo, nyuma yo guhagarika imirwano.

Guverinoma ya RDC biciye mu muvugizi wayo, Patrick Muyaya, iheruka gutangaza ko ibyanzuriwe i Bujumbura itazigera ibyubahiriza.

Minisitiri Muyaya aheruka kubwira itangazamakuru ati: “Ntabwo duteganya kuganira na M23, icyo kigomba gusobanuka neza. Ibisabwa kugira ngo ibiganiro na M23 bibeho cyangwa kuba twasubukura umubano n’u Rwanda, byasobanuwe neza n’itangazo rya Luanda.”

“Icya mbere ni uguhagarika imirwano, bakava mu duce bigaruriye kugeza ku musozi wa Sabyinyo, hanyuma tukaganira. Mu gihe imirwano itahagaritswe, mutabonye ko bavuye mu birindiro bigaruriye, nta biganiro bizabaho hagati ya Guverinoma ya Congo na M23.”

Amagambo ya Minisitiri Muyaya yanashimangiwe na mugenzi we Lutundula mu ijoro ryakeye, aho yashimangiye ko imyanzuro yose itari mu murongo w’uko M23 igomba “guhagarika imirwano ndetse ikanava mu duce yigaruriye” RDC itazigera na rimwe iyemera.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *