Mu gace ka Ibiaku Awat Nkang, ho mu karere ka Ibiono Ibom muri Leta ya Akwa Ibom, muri Nigeria, habaye ubukwe butangaje kandi buteye amarangamutima aho umugeni n’umugabo, Bwana na Madamu Nsima, basezeranye mu mvura nyinshi yaje guteza ikidendezi aho
Ubu bukwe bwabaye ku wa Kane, tariki 19 Kamena 2025, aho n’ubwo amazi yari yarenze urugero, abashyitsi, inshuti n’imiryango yabo bakomeje kubyina no kwishimira ibirori, bafata amafoto y’urwibutso batitaye ku mvura cyangwa ku mazi yari yaretse aho.
Ibi birori byabaye ikimenyetso cy’urukundo n’ubushake bukomeye, aho uyu muryango mushya utaretse ibihe by’ikirere ngo bibahagarike mu rugendo rwabo rwo kwiyemeza kubana akaramata.
Iyo nkuru yagaragaye nk’ubutumwa bwo kwihangana no kudacika intege, kandi byabereye benshi isomo ko urukundo nyarwo rudashingiye ku bintu by’inyuma cyangwa ku mbogamizi z’ako kanya.





