Muri gitondo cyo kuri uyu wa Mbere i Bali, Perezida Kagame yifatanije n’abandi Bakuru b’ibihugu na Guverinoma mu nama ku bufatanye buhuriweho n’abafatanyabikorwa mu nama ihuza Indonesia na Afurika (IAF2024) yakiriwe na Perezida Joko Widodo.
Muri iyi nama Perezida Kagame yatanze ingero z’uburyo bwo guteza imbere ubufatanye bufatika hagati ya Afurika na Aziya, cyane cyane Indonesia.

Mu byo Perezida Kagame abona bikenewe kubyazwa umusaruro mu bufatanye hagati ya Afurika ndetse na Aziya, by’umwihariko na Indonesia, ni umutungo kamere, ikoranabuhanga ndetse n’uburezi.
Perezida Kagame yavuze ko icya mbere Indonesia na Afurika bihuriyeho ari ukuba bikungahaye ku mutungo kamere wafasha Isi kubona ingufu zitisubira kandi zidahumanya ikirere.

Yagize ati “Dukwiye gusaranganya ubumenyi kugira ngo inyungu iva muri aya mahirwe igirire akamaro abaturage mu buryo bwo kubona akazi. Ntibikwiye ko amateka yabaye yo gusahurwa (umutungo kamere) yasubirwamo.”
Iyi nama, biteganijwe ko izemerezwamo amasezerano afite agaciro ka miliyari 3.5 z’amadolari hagati ya Indoneziya n’ibihugu bya Afurika.





