1765385759566

Bamporiki yaherekeje Niyo Bosco gusezerana imbere y’amategeko (Amafoto)

Ku wa 10 Ukuboza 2025, mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, umuhanzi Niyo Bosco yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Mukamisha Irene, urugendo rugana ku bukwe buteganyijwe mu minsi iri imbere.

Niyo Bosco, uzwiho ubuhanga mu kuririmba no kwandika indirimbo, ndetse n’uburyo acuranga gitari, yemeye ku mugaragaro ko agiye kubana na Irene akaramata. Ibi bibaye nyuma y’igihe gito batangaje ko ubukwe bwabo buzaba ku wa 16 Mutarama 2026.

Ibi birori byo gusezerana bikurikiye igikorwa cyo kumwambika impeta cyabereye muri La Palisse Gashora ku wa 17 Nzeri 2025. Icyo gihe, Niyo Bosco yavuze ko yifuzaga ko agikora se akiriho. Yongeyeho ko yumvaga afite inshingano zo gukora ibi birori, kugira ngo n’abasigaye bamuhagarariye babone ibyiza bimubaho.

Niyo Bosco anashimangira urukundo rwe kuri Mukamisha Irene, agira ati: “Ndamukunda cyane kandi cyane.”

Uyu muhango kandi wanitabiriwe na Eduard Bamporiki wahoze ari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *