Mu gihe Leta y’u Burundi ivuga ko idakeneye abasirikare ba UA (Union Africain) bo kugarura amahoro bahagarika ubwicanyi bukomeje kugaragara muri iki gihugu, kuri ubu ngo Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye, Ban Ki Moon niwe ugiye kuza kubyumvisha Perezida Nkurunziza.
Mu kiganiro Ban Ki Moon yagiranye n’abanyamakuru yatangaje ko n’ubwo bwose UA yavuze ko ingabo zayo zitakoherezwa mu Burundi mu gihe Leta itabishaka, ngo ibyo ntabwo bivuze ko Loni nayo yabyemeje.
Uyu munyamabanga mukuru wa Loni yakomeje avuga ko agomba kuza kwibonanira na Perezida Nkurunziza w’u Burundi muri uku kwezi kwa kabiri, ko Loni ikomeje guhanga amaso ku Burundi yifuza ko iki gihugu cyasubira mu mahoro.
Ban Ki Moon ngo azaza mu Burundi nyuma gato y’urugendo rw’intumwa ze 15 azahohereza zije kureba uko ibintu bihagaze ndetse no kumvisha Perezida Nkurunziza kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe nawe.
Urugendo rwa Ban Ki Moon ngo ruzaba rufite intego ebyiri, kumvisha Perezida Nkurunziza uburyo agomba kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe nawe ndetse no kumusaba kwemerera ingabo MAPROBU kwinjira mu Burundi mu gihe bizaba ari ngombwa.
Mu nama yabaye mu mpera z’ukwezi gushize, Inama y’amahoro n’umutekano ya Afurika yunze ubumwe niho gufata umwanzuro ukwiye wemerera ingabo ibihumbi 5 z’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe MAPROBU kuza kugarura amahoro mu Burundi kubera ko abakuru b’ibihugu batahurizaga ku ngingo imwe bamwe babyemera abandi babihakana, ku ruhande rwa Leta ya Nkurunziza yo ikaba yaramaganye izo ngabo rugikubita.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com



