Bangladesh: Inzoka zijujubya abaturage zatumye Leta itanga impuruza

Leta Bangladesh yasabye ibitaro n’ibigo Nderabuzima byose gushaka imiti ihagije yo kuvura abarumwa n’inzoka nyuma y’uko umubare w’abaturage zirya ukomeje kwiyingera muri icyo gihugu.

Nyuma yo gusaba ibyo bitaro n’ibigo nderabuzima gushyira imiti ihagije mu bubiko ,Minisitiri w’ubuzima muri Bangladesh,Dr Samanta Lal Sen yanashishikarije abaturage kujyana ku bitaro abarumwe n’inzoka vuba bishoboka.

Ibitaro bitandukanye mu Gihugu cya Bangladesh byatangaje umubare w’abantu barumwa n’inzoka ukomeje kwiyongera cyane, by’umwihariko abarumwan ‘impiri, iboneka muri Aziya y’amajyepfo.

Inzoka ziganjemo iz ‘impiri ikunze kuba ahantu hatuye abantu niyo ivugwaho kurya abaturage by’umwihariko mu bihe byo gusarura imyaka. Izo nzoka zikomeje kurya abaturage kuva muri Mata ndetse Leta ikaba yasabye abaturage kwirinda amakuru y’ibihuha avuga kuri iki kibazo, ahubwo abaturage bashishikarijwe kugana amavuriro ya Leta bagahabwa ubuvuzi mu gihe barumwe n’inzoka ndetse ubwo buvuzi barimo kubuhabwa ku buntu .

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2023 bwasanze abantu bakaba ibihumbi birindwi (7,000 ) buri mwaka bapfa bazize kuribwa n’inzoka mu gihe abo inzoka zirya bari hafi ibihumbi magana ane ( 400,000)

Bivugwa inzoka z’impiri ziboneka ku bwinshi mu turere turenga 25 mu gihe Igihugu cya Bangladesh kigizwe n’uturere 64 .

Ishami ry’ umuryango w’Abibumbye ryita Ku buzima OMS rivuga ko ku Isi abantu bagera miriyoni eshanu n’ibihumbi magana ane (5.400.000 ) barumwa n’inzoka buri mwaka mu gihe abagera ku bihimbi ijana bapfa bazize kurumwa nazo .Buri mwaka abantu bicwa no kurumwa n’inzoka 70% bakomoka muri Aziya y’Amajyepfo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Bangladesh: Inzoka zijujubya abaturage zatumye Leta itanga impuruza
    Impiri nzi ntabwo yakuruma ngo ubeho, niba ariyi washyize kuri iyi nkuru, iyi ntabwo ari impiri. Imbiri iba ngufi cyane kandi ikagira umutwe munini. Ikagira amabara ashushanyije nk’inyuguti ya V.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *