Banki y’isi yashyizeho Qimiao Fan nk’umuyobozi mushya wayo ku rwego rw’igihugu mu Rwanda, Kenya, Somaliya, na Uganda, guhera ku itariki ya 1 Nzeri 2024, nk’uko banki yabitangaje kuri uyu wa Mbere.
Qimiao Fan asimbuye kuri uyu mwanya Keith Hansen, Umunyamerika, wakoraga iyi mirimo kuva muri Nzeri 2020.
Banki y’Isi yagize iti: “Fan ufite uburambe mu myaka irenga 35 mu bikorwa by’iterambere, azagenzura Kandi akurikirane ishyira mu bikorwa rya gahunda ya Banki y’Isi yo gutera inkunga ibihugu bine bifite inshingano zikomeye zigizwe n’imishinga 102 yose hamwe ingana na miliyari 17.2 z’Amadolari .” .
Umushinwa, Fan yinjiye muri Banki y’Isi mu 1991 kandi kuva icyo gihe yagiye akora mu myanya y’ubuyobozi mu bihugu no mu turere dutandukanye ku Isi.
Mbere yo gutangira uwo murimo, yabaye uhagarariye Banki y’Isi muri Cambodje, Belarus, Moldavia, Ukraine, Bangladesh, Bhutani, na Nepal.
Yabanje kandi kuba Umuyobozi w’Ingamba n’ibikorwa bigamije iterambere kuri bose, imari, n’ibigo, Visi Perezida; Umuyobozi w’Ingamba n’ibikorwa mu Biro by’Umuyobozi Ushinzwe Politiki y’Iterambere n’Ubufatanye; kandi vuba aha, yari umuyobozi ushinzwe ingamba n’ubufatanye.
Mbere yo kwinjira muri Banki y’Isi, Fan yakoraga nk’umushakashatsi mu iterambere no mu bukungu bw’inzibacyuho mu ishuri ry’ubukungu rya London mu Bwongereza ndetse aba n’umushakashatsi wa politiki mu kigo cya Jiangxi Institute of Finance and Economics mu Bushinwa.
Yafashe kandi ikiruhuko muri Banki y’Isi kandi akora nk’umuyobozi mukuru harimo nk’umuyobozi mukuru na visi perezida w’inama y’ubutegetsi mu bikorera mu Bushinwa imyaka myinshi.
Afite impamyabumenyi ya PhD mu by’ubukungu yakuye muri kaminuza ya Birmingham, mu Bwongereza. Yasohoye inkuru ku ngingo zijyanye n’ishoramari, iterambere ry’abikorera, imari, n’ubukungu bw’inzibacyuho.
Afite icyicaro i Nairobi, muri Kenya.
Usibye kuba uyu muyobozi ukurikirana ibihugu byinshi, ibihugu bitandukanye bifite umuyobozi ushinzwe igihugu munsi utanga raporo muri Banki y’Isi.



