Kathryn Sullivan, w’imyaka 63 wari umaze imyaka 25 akora muri Commonwealth Bank muri Australia, yatangaje ko yirukanwe mu kazi nyuma yo gufasha gutoza “chatbot” yaje kumusimbura.
Uyu mukozi wari usanzwe yakira abantu muri banki yavuze ko atari azi ko ibyo yakoraga byo kwandika no kugerageza ibisubizo bya “Bumblebee AI” byari bigamije kumusimbura.
Ati: “Sinigeze ntekereza ko nyuma y’imyaka 25 bari kungira utagikenewe. Mu by’ukuri nari ndi gutoza ikoranabuhanga ryaje kunsimbura.”
Nyuma yo kwirukanwa muri Nyakanga 2025, yavuze ko banki yamusuzuguye kuko yamutereranye iminsi umunani atabona ibisobanuro.
Nyuma yo gusimbuza abakozi 45 AI, CBA yaje gusanga abakiriya bagaragaje ibibazo byinshi, bityo yemera ko yakoze amakosa. Banki yahise isaba imbabazi, inasaba abirukanywe kugaruka mu kazi. Ariko Sullivan yanze kugaruka, avuga ko akazi bamuhaga kari gatandukanye kandi nta mutekano gafite.
Umuvugizi wa CBA yemeye ko habaye amakosa mu gusuzuma imirimo yagombaga gukurwaho.
Yagize ati: “Twemera ko twagombaga gusuzuma neza mbere yo gufata icyemezo. Turi gufasha abakozi byagizeho ingaruka, kandi turi kuvugurura uburyo bwacu bwo gufata ibyemezo.”
Sullivan yavuze ko yifuza ko hagira amategeko ashyirwaho mu gukoresha AI, kugira ngo idasimbura burundu abantu mu kazi.




