Bamwe mu baturage batuye mu nkengero z’Umujyi wa Byumba mu Karere ka Gicumbi baravuga ko abakora uburaya bari kuva mu mujyi bagana ibyaro, bigateza umutekano muke cyane mu ijoro. Abatuye mu isanteri iri inyuma ya sitade ya Gicumbi, bavuga ko ubusanzwe abakora uburaya bakoreraga mu mujyi gusa ngo kuba bamaze kugana udusanteri, bagateza akavuyo mu ijoro iyo basinze. Umwe mu baturage ati ” Barahunga umujyi, baratubuza umutekano. Turasaba ko bafunga umutekano kuko ubu nta kuryama, nta gusinzira. Ubu mu kanya bumaze kwira baraba bigaragura aha mu muhanda bamaze gusinda. Bafunge turi tubari baba banywereyemo.” Undi mugabo ati ” Hari umuntu umwe uvuga ukagira ngo ni benshi. Niyo yaba indaya imwe cyangwa ebyiri, birahagije ngo zitubuze umutekano.” Uyu mugore we ati ” Harimo abagore basaze, niba babuze abagabo niba babuze iki? bataye umutwe, bashavuye.” Mugenzi we avuga ko guha imirimo abakora uburaya byaba umuti. Ati ” Babashakira imyuga, buri nk’uwiriwe adoda, ntabwo yabona umwanya wo gukora uburaya.” Umwe mu batunzwe agatoki ko akora uburaya, yavuze ati ” Indaya ziri kuduteza umutekano muke ziri kuva za gashirwe no mu mijyi. Uyu na we yemeye ko nta cyatuma adakora uburaya aramutse agize icyo amuha.” Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Byumba, Valens Nshimiyimana, yavuze ko ” Iki kibazo bagiye kugihagurukira dufatanyije n’inzego z’umutekano.” Abaturage bavuga ko umuti kuri iki kibazo atari ukwirukana abo bavuga ko ari indaya, ko ahubwo bashakirwa ikindi cyo gukora.
Related



