2018-03-16-10.41.13-1-696x392

Barnabé Karubi ku by’uko sebuja Kabila yaba ashyigikiye u Rwanda 

Barnabé Kikaya Bin Karubi uri mu nkoramutima za Joseph Kabila Kabange akanaba n’umujyanama we, yateye utwatsi ibirego uriya wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ashinjwa by’uko yaba ashyigikiye u Rwanda.

Ni ibirego Joseph Kabila ashinjwa n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wamusimbuye ku butegetsi.

Ibirego by’uko Joseph Kabila yaba ashyigikiye u Rwanda ndetse n’umutwe wa M23 byafashe indi ntera muri Mata uyu mwaka, ubwo yatangazaga ko agiye kuva mu buhungiro akerekeza mu mujyi wa Goma umaze amezi agera kuri atanu ugenzurwa na M23.

Barnabé Kikaya Bin Karubi wabaye Minisitiri w’Itumanaho ku butegetsi bwa Kabila, umunyamabanga we wihariye ndetse n’umujyanama we mu bijyanye na dipolomasi, mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru ACTUALITE.CD yavuze ko ibishinjwa sebuja ari ibinyoma bigamije gutuma rubanda rumutakariza icyizere.

Yagize ati: “Sintekereza ko Perezida Kabila ashyigikiye u Rwanda. U Rwanda twisanze ari umuturanyi wacu kandi ruzahora ari we kugeza ku mpera z’ibihe. Iki si ikibazo ubundi cyakabaye kibazwa, kuko Perezida Kabila nta burenganzira afite bwo kwamagana igihugu cy’igituranyi.”

Yakomeje agira ati: “Perezida Kabila ari muri Goma, umujyi ugenzurwa na M23 isanzwe ari inyeshyamba zirwanya ubutegetsi. Iyi mvugo yo gushyigikirwa n’u Rwanda ntekereza ko n’itangazamakuru ryo mu burengerazuba bw’Isi ryayikoreshaga iyi nteruro ryatangiye kuyireka.”

Karubi yavuze ko M23 ari umutwe wa gisirikare wagaragaje ubushobozi bwawo mu rugamba rwa Goma rwasize wigaruriye uyu mujyi, nyuma yo gutsinda ingabo zarimo izo mu bihugu bya SADC n’abacanshuro b’abazungu.

Yavuze ko wo na Joseph Kabila bahuriye ku kuba bose bagambiriye gushyira iherezo ku butegetsi bw’igitugu bwa Félix Antoine Tshisekedi.

Ati: “Inyeshyamba ziri hariya (Goma), biranagaragara ko zirwanya igitugu, kandi ubushize navuze ko aho ari ho duhurira kuko natwe dufatanyije n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi batitwaje intwaro bashyigikiye Perezida Kabila, twafashe icyemezo cyo gushyira iherezo ku gitugu. Ibyo ni na byo abanye-Congo bategereje, tugomba kubabohora igitugu kandi tuzabigeraho.”

Karubi yavuze ko Kabila ari i Goma kuko ari ho honyine yumva atekanye, nyuma y’igihe ubutegetsi bwa Kinshasa bumutoteza amanywa n’ijoro mbere yo gufata ibyemezo birimo kumwambura ubudahangarwa yari afite bukanamuteguza ko buzamushyikiriza ubutabera.

Yunzemo ko kuba ari muri uriya mujyi bitakabaye ikibazo, kuko kuba Goma yarafashwe na M23 bitavuze ko yahindutse umujyi wo mu mahanga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *