whatsapp_image_2025-05-16_at_13.17_57_e442083c-dae8f

Bayisenge Emery yasezeranye

Myugariro w’Ikipe ya Gasogi United, Bayisenge Emery yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Gatare Aline, mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gicurasi 2025, i Kigali.

Aba bombi bamaze imyaka irenga 10 baziranye, dore ko urukundo rwabo rwatangiye mu 2012. Mu kwezi kwa Mata 2025, ni bwo Bayisenge yasabye Aline ko yazamubera umugore, undi na we ntiyatindiganyije arabyemera.

Gusezerana imbere y’amategeko byabaye icyumweru kimwe mbere y’uko hakorwa indi mihango y’ubukwe isanzwe, iteganyijwe kuba ku wa 24 Gicurasi 2025.

Bayisenge, w’imyaka 30, azwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda no hanze yarwo, aho yakiniye amakipe nka Amagaju FC, APR FC, Kénitra AC na USM Alger. Yanabaye umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu Amavubi mu byiciro bitandukanye.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *