Umuhanzi w’icyamamare Bebe Cool yari ateganyijwe kuririmba mu gitaramo cya Comedy Store mu ijoro ryakeye, ariko ntiyigeze afata urubyiniro kubera ibibazo by’amafaranga atishyuwe.
Umuyobozi wa Gagamel, wari kumwe n’umugore we yageze ahabereye igitaramo ariko ahitamo kugenda bidatinze.
Amakuru aturuka mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi avuga ko yari yasabye ko abanza kubona amafaranga ye yose mbere yo kuririmba nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru BigEye.
Nyuma y’ibi, umuyobozi wa Comedy Store, Alex Muhangi yagaragaje umubabaro we kuri X (Twitter), aho yanditse ati: “Noneho ndasobanukiwe impamvu abantu badakunda Bebe Cool.”
Iyi nyandiko ye yahise itera impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bashyigikira icyemezo cya Bebe Cool cyo kudakora nta gihembo, mu gihe abandi bamushinje kutitwara kinyamwuga.




