472083707_1000303882133474_8550320390296011897_n-edited

Bebe Cool yavuze ku byo gufungisha Tems na Omah Lay

Umuhanzi w’Umugande Bebe Cool yahakanye yivuye inyuma ibirego bimushinja kugira uruhare mu ifungwa ry’abahanzi Tems na Omah Lay b’Abanyanijeriya muri 2020, ubwo bafatwaga barenze ku mabwiriza ya COVID-19.

Mu kiganiro yagiranye na Afrobeats Podcast afatanyije na Adesope, Bebe Cool yavuze ko atigeze atanga amakuru yatuma abo bahanzi batabwa muri yombi. Ahubwo, ngo yakoze ibishoboka byose kugira ngo barekurwe.

Aba bahanzi bombi bafashwe nyuma yo kuririmba mu gitaramo Big Brunch cyabereye muri Uganda, bikavugwa ko cyarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Nyuma yo gufatwa, benshi bagaragaje ko Bebe Cool ari we wabibateye, biturutse ku butumwa yari yanditse mbere, anenga igitaramo kuko abahanzi b’Abagande bari batarahabwa uburenganzira bwo gutaramira imbaga.

Bebe Cool yavuze ko yatunguwe no kumva iby’iyo dosiye bwije, ubwo Bushingtone, umwe mu nshuti ze, yamuhamagaraga saa cyenda z’ijoro amubwira iby’ifungwa rya Tems na Omah Lay.

Ati: “Icya mbere, sinigeze mbafata. Ibyavuzwe ku mbuga nkoranyambaga byataye icyerekezo, biragoye kubihindura.”

Avuga ko yagerageje gushaka amakuru, agahamagara abantu batandukanye no kujya kuri sitasiyo ya polisi kugira ngo asobanukirwe impamvu aba bahanzi bari bafunzwe, mu gihe abateguye igitaramo batari bafashwe.

Yakomeje avuga ko nubwo yari agishakisha ibisobanuro, hari umugore wari ushinzwe gutegura igitaramo wamushinje kuba ari we wari wagize uruhare mu ifungwa ryabo, kubera amagambo yari yanditse mbere.

Mu gihe yari agishaka uburyo bwo kubafasha, ngo yatunguwe no kubona ko abahanzi bamaze kugezwa mu gihome.

Ati: “Muri ako kanya, Davido yarampamagaye ansaba ibisobanuro ku ifungwa ry’abo bahanzi, ansaba kwisobanura. Narabimubwiye ko ndi mu nzira yo kubakuraho.”

Bebe Cool yavuze ko kubona uburenganzira bwo kubarekura bitari byoroshye, kuko ubuyobozi bwamusobanuriye ko nta mahirwe yo kuva muri gereza bataramara iminsi itanu bafunzwe. Gusa, yakomeje kubikurikirana, akoresha abo azi mu nzego z’ubutabera, kugeza ubwo Tems na Omah Lay barekuwe bukeye bwaho.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *