Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran, Mohammad Jayad Zarif, kuri iki Cyumweru, itariki 25 Kanama, yatunguranye ubwo yinjiraga mu nama ya G7 ihuza abayobozi b’ibihugu birindwi bikize cyane ku Isi kandi atayitumiwemo ariko ntiyabasha kubonana n’abayobozi ba Amerika.
Biravugwa ko kugera I Biarritz muri iyi nama ya G7 kwa minisitiri Zarif kwatunguranye kuko atari yitezwe. Ubwo yabazwaga icyo abivugaho, Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ntacyo afite yabivugaho.
Ni mu gihe ku rundi ruhande kuwa Gatanu, Zarif yari yabashije kubonana na Perezida w’u Bufaransa, bwakiriye iyi nama, Emmanuel Macron, bahuriye I Paris mbere y’uko inama ya G7 itangira. Ni inama yatumiwemo n’abayobozi muri Afurika batanu barimo na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Iyi nkuru dukesha VOA ikavuga ko ari bwo Perezida Macron yatumiye minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran muri iyi nama y’abakuru b’ibihugu bikungahaye kurusha ibindi ku Isi kuwa Gatandatu.
Bikaba bivugwa ko Perezida Macron yakunze gushaka uko yarokora amasezerano ku itunganywa z’ingufu za nikleyeri ya Iran yashyizweho umukono mu 2015.
Perezida Trump ariko akaba yashinje perezida Emmanuel Macron kuba arimo gushuka Iran ko hashobora kuba ibiganiro hagato yayo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



