Biden agiye kuzana gahunda nshya izarinda abashakanye n’Abanyamerika badafite ibyangombwa

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yiteguye gutangaza politiki nshya izarinda ibihumbi magana by’abashakanye badafite ibyangombwa by’Abanyamerika gusubizwa iwabo nk’uko abayobozi muri guverinoma ye babitangaje .

Iki cyemezo kizaba kireba gusa abamaze nibura imyaka 10 muri iki gihugu kandi kizabemerera gukorera muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.

Ibi birerekana gahunda ikomeye yo gutabara abimukira badafite ibyangombwa basanzwe muri Amerika kuva ubuyobozi bwa Obama bwatangiza ‘Deferred Action for Childhood Arrivals’, cyangwa Daca, muri 2012, aho abantu bamwe, ku itariki ya 15 Kamena 2012, bari muri Amerika badafite ubuzima gatozi nyuma yo kwinjira mu gihugu ari abana nibura imyaka itanu mbere badashobora kwirukanwa mu gihe runaka

White House yizera ko abashakanye barenga 500.000 n’Abanyamerika bazabyungukiramo, biyongera ku rubyiruko 50.000 bari munsi y’imyaka 21 ababyeyi babo bashakanye n’Abanyamerika.
Mu ntangiriro za Kamena, Perezida Biden yijeje ko gahunda y’abinjira muri Amerika “izarushaho kuba nziza no kutarenganya”.

Amatora yerekana ko ikibazo cy’abimukira ari ikibazo cy’ibanze ku batoye benshi mbere y’amatora ya perezida muri uku Gushyingo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *