Umunya-Guinée-Conakry Bintou Keita, agiye kuva ku nshingano zo kuyobora ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO).
Uyu mugore ayobora buriya butumwa kuva muri Mutarama 2021, ubwo yasimburaga kuri izo nshingano Leïla Zerrougui.
Mu busanzwe manda ya Keita nk’umukuru wa MONUSCO yagombaga kurangira muri Gashyantare 2026, gusa Jeune Afrique iravuga ko ifite amakuru y’uko uyu mudipolomatekazi agomba kuva mu nshingano ze mbere y’uko uyu mwaka urangira.
Iki gitangazamakuru kandi kivuga ko inzira yo gushaka umusimbura we yatangiye kwihutishwa mu ibanga rikomeye, bijyanye no kuba mu kwezi gutaha k’Ukuboza Loni ishobora kuganira kuri gahunda yo kongerera igihe ubutumwa bwa MONUSCO muri Congo Kinshasa.
Kuri ubu mu mazina yamaze kuganirwaho i New York mu byumweru bishize agomba kuvamo uzasimbura Bintou Keita, arimo Umunyamerika David Gressly.
Uyu mugabo asanzwe azi neza RDC na MONUSCO, dore ko yabaye Umuyobozi Wungirije WA buriya butumwa mu gihe cy’imyaka itandatu, kuva 2015 kugeza 2021. Nyuma yaho yagizwe umukozi wa Loni ushinzwe ibikorwa byayo muri Yemen.
Undi uvugwa ni James Swan na we w’Umunyamerika. Uyu mudiplomate w’imyaka 62 y’amavuko, muri iki gihe ni intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Somalia, gusa anazwiho kuba yarabaye ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri RDC kuva 2013 kugeza 2016.
Uwa gatatu ni umunya-Sénégal Cheikh Tidiane Gadio.
Uyu mudiplomate we yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sénégal mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Abdoulaye Wade kuva mu 2000 kugeza mu 2009. Yanabaye Perezida w’Ishami ry’Ubushakashatsi bw’Ikigo Pan-African Institute of Strategy, ndetse mu 2020 yagizwe intumwa yihariye y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) mu gihugu cya Mali.
Gadio yabwiye Jeune Afrique ko “yashimishwa” no kugira amahirwe yo kuyobora MONUSCO.
Amakuru avuga ko hari n’abandi bantu bakiri kwigwaho, ndetse ibiganiro bya mbere byabaye mu cyumweru gishize.
Byitezwe ko guhitamo uzasimbura Bintou Keïta bishobora gukorwa muri uku kwezi k’Ugushyingo.
MONUSCO igiye gutakaza uwari umuyobozi wayo, mu gihe ubu butumwa buri mu bihe bigoye. Ni nyuma y’uko bumaze igihe bwaragizweho ingaruka no kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaragabanyije amafaranga zageneraga Loni, ibyagize ingaruka ku mafaranga agenerwa ibikorwa byo kugarura amahoro by’uriya muryango.
Ibi bibaye kandi mu gihe mu ntangiriro z’ukwezi gushize, ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko hashobora kuba igabanywa rya 25% ry’ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro ku Isi hose.
Kugeza ubu ntiharamenyekana uko MONUSCO izabyitwaramo.




