Bamwe mu baturage b’imirenge ya Rwimbogo na Nzahaha mu Karere ka Rusizi basanzwe batishoboye bavuga ko imibereho yabo yarushijeho guhungabana muri ibi bihe igihugu gihanganye n’icyorezo cya COVID-19, kuko n’ibikomoka ku buhinzi cyangwa ubworozi buciriritse bakoraga bagurirwaga cyane n’Abanyekongo, muri iki gihe batakiza ifaranga ryaragabanutse cyane n’abakoreraga abandi imirimo irakendera, ubukene buriyongera, bakavuga ko bibasaba imbaraga nyinshi cyane ngo bashobore guhangana n’ihungabana ry’ubukungu mu miryango yabo.
Mu kiganiro na Bwiza ubwo imiryango 260 itishoboye yorozwaga ihene n’umushinga RW0319 ukorera muri ADEPR Muhehwe, uterwa inkunga na Compassion international, bamwe muri bo bavuze ko n’ubwo bari bafite ubushobozi buke mu bukungu mbere y’iki cyorezo ariko imirimo yabonekaga n’uhingira abandi akabona aho aca iyo nshuro abana bakararira, abagerageza guhinga baba babonye itungo, ryaba rivuye mu bagiraneza nk’aba cyangwa ahandi bagafumbira ibivuyemo cyangwa ibivuye kuri rya tungo bikavamo amafaranga bakikenura, ariko ubu ngo ubukungu bwaragabanutse cyane.
Bahinyuza Théogène wo mu kagari ka Muhehwe mu murenge wa Rwimbogo yagize ati: “Mu by’ukuri dushimiye cyane uyu mushinga RW 0319 wa ADEPR Muhehwe uduhaye aya matungo kuko aje tuyakeneye cyane kubera ko n’uwari ufite agatungo muri ibi bihe, kubona imirimo ikurwaho ifaranga bigoye yagiye akagurisha ngo arengere abana kubona agafumbire bikaba byari ikibazo, nkanjye utunzwe no kororera abandi kandi mfite umugore n’abana 4 barimo n’ufashwa n’uyu mushinga ubuzima bukaba bwararushijeho kungora, ariko ubwo mbonye iryanjye bwite ngiye kongera kwisuganya ndebe ko hari impinduka mu mibereho ryanzanira, iki cyorezo nitugira amahirwe kikarangira.’’
Yarakomeje ati: ’’N’ubwo ariko twahuye n’ibyo bibazo tukagira n’imbogamizi zo kutagira inzuri zihagije ngo n’uwagira ubushobozi bwo korora menshi abigereho yiteze imbere, hakaba n’abakene cyane batagira agatungo mu rugo kandi gafasha umuntu mu bihe nk’ibi, kujya gushaka imibereho mu baturanyi ba Kongo bikaba na byo bitarakunda neza kubera ko imipaka igifunze hagenda bake, mbona bidusaba imbaraga nyinshi ngo tubashe guhangana n’ubukene twatewe n’ibi bihe bibi bya COVID-19, ariko hamwe n’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa bacu twizera ko hari ikizahinduka.’’
Umuyobozi w’umushinga RW 0319 wa ADEPR Muhehwe, Kuradusenge Olivier avuga ko nk’uko basanzwe bafasha abana baturuka mu miryango itishoboye kwigobotora ingoyi y’ubukene, basanze ari ngombwa koroza iyi miryango ngo bibafashe guhangana n’ibi bihe bitoroshye, bashobore kwiteza imbere.
Ati: “Turifuza iterambere ry’imiryango ni yo mpamvu twabikoze kuko imiryango myinshi usanga iba iri mu buzima butayoroheye, benshi bafite ibibazo by’ubukene no kubona ibikoresho by’ishuri by’abana bitaboroheye, hakaba n’abarwara kwivuza bikagorana kubera ubushobozi buke, ibibazo by’imirire mibi biba bikigaragara mu miryango imwe n’imwe, iki cyorezo kikaba cyarabizambije kuko hari abo ibyo bakoraga byahungabanye cyane, tukumva aya matungo hari icyo azafasha mu guhangana n’ibi bibazo byose kubayahawe.’’
Avuga ko aka gace bigaragara ko bigisaba ingufu nyinshi ngo kabashe guhaza isoko gafite mu bijyanye n’ibikorwa by’ubworozi n’ubuhinzi, kuko n’ubwo basanzwe ari abakozi cyane igihe babaga batahuye n’ingorane nk’izi za COVID-19 yazahaje cyane aka karere kose, Kuradusenge Olivier avuga ko bagiye gukurikirana aba baturage mu matsinda basanzwe bafite yo kwiteza imbere, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’iyi mirenge ibyo bagenerwa bikagira uruhare mu kuzahura imibereho yabo, bagasabwa kwita ku matungo nk’aya no koroza abandi igihe yabyaye akagera kuri benshi.
N’ubwo imirenge ya Rwimbogo na Nzahaha isanzwe izwiho abaturage bakunda umurimo COVID 19 ikaba yarabakomye mu nkokora, ushinzwe ubworozi mu Murenge wa Rwimbogo, Mukeshimana Immaculée avuga ko hakiri abaturage bake cyane bataragerwaho n’ubworozi, abashobora kuba baragurishije amatungo bari boroye ngo birengere muri ibi bihe byo guhangana na COVID-19, ariko hashize imyaka 5 bashishikarije abaturage bose kugira nibura itungo rimwe mu rugo kandi byatanze umusaruro ufatika ku babyitayeho,abasigaye na bo, hazarebwa abatayafite kubera ubushobozi buke bakagenda borozwa uko ubushobozi bubonetse.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



