95369049-14412921-image-a-1_1740045237293

Biratangaje: Bamaze amasaha 58 basomana

Umugabo n’umugore bo muri Thailand, Ekkachai Tiranarat na Laksana baciye agahigo ko gusomana igihe kirekire kurusha abandi ku isi aho bamaze amasaha 58 n’iminota 35 bafatanyije iminwa mu irushanwa ryabaye mu mwaka wa 2013 ndetse rinandikwa muri Guinness World Records.

Nyuma y’imyaka igera kuri 11 batsinze iri rushanwa, Ekkachai yatangaje ko we na Laksana batandukanye, ariko avuga ko agihorana ishema ryo kuba baraciye ako gahigo.

Mu kiganiro na BBC Sounds muri podcast Witness History, Ekkachai yagize ati: “Ndabyishimira cyane. Ni ikintu twakoze rimwe mu buzima kandi ngerageza kwibuka ibihe byiza twagiranye.”

Ekkachai yavuze ko irushanwa ryari rifite amategeko akomeye aho abahatana bagombaga gusomana mu buryo budasanzwe.

Ati: “Iri rushanwa ntabwo ryari iryo kwishimisha. Byari bigoye cyane kuko twari dufite amategeko akomeye, harimo no kuba twari tugomba kunywa amazi tuyahererekanya mu kanwa.”

Mu mategeko bagombaga gukurikiza harimo kuba:

  • Iminwa yabo igomba guhora ihujwe igihe cyose.
  • Bagomba kuba bahagaze, ntacyibanyeganyeza.
  • Batari bemerewe gukoresha udupapuro tw’isuku (diapers).
  • Bagomba kuba maso igihe cyose, nta kuryama cyangwa gusinzira.
  • Bemererwaga kujya mu bwiherero ariko bagakomeza gusomana.

Ekkachai yavuze ko ubwo barushanwaga mu 2013, hari andi makipe 14 bari bahanganye ndetse n’itangazamakuru ryari ribakurikiranye.

Si ubwa mbere uyu muryango wari uciye agahigo kuko muri 2011 bari baratwaye igihembo nyuma yo gusomana amasaha 46 n’iminota 24. Nyuma, mu 2013 bongeye gukora amateka ubwo basomanaga amasaha 58 n’iminota 35, batsinda abandi bari bari muri iryo rushanwa.

Ekkachai yavuze ko yageze aho yumva agiye kwikubita hasi kubera umunaniro ndetse hari abafana bamuhaye umuti wo guhumeka kugira ngo abashe gukomeza.

Ubwo bashyiraga iherezo ku gusomana kwabo tariki ya 14 Gashyantare 2013, Ekkachai yagize ati: “Ibyishimo byanjye byarimo umunaniro ukomeye. Numvaga nshaka kuruhuka no kunywa amazi gusa.”

Nubwo aba bombi batandukanye, Ekkachai avuga ko azahora yibuka ibyiza bakoranye by’umwihariko igihembo batsindiye hamwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *