Biravugwa ko habonetse urutare rutanga amafaranga mu karere ka Rulindo

Nyuma yaho bihwihwishijwe ko hari urutare rurimo kuruka amafaranga mu Murenge wa Cyungo, Akagari ka Marembo mu Mudugudu wa Rusayu ho mu karere ka Rulindo, abantu benshi bakomeje kujya gusura urwo rutare ariko bagategereza ko aza bagataha amara masa.
Aya makuru yagiye avugwa niyo yatumye abantu benshi bakomeza kugenda basura uru rutare, umutangabuhamya yagize ati: “Uwo musore uvuga ko yabonye amafaranga muri urwo rutare akanayafata turaturanye, mbere yarabyemeraga ariko yageze nyuma akajya agenda abihakana”.

urutare
Utare rukomeje guhuruza imbaga ngo rutanga amafaranga (Ifoto/Kigali today)

Yakomeje agira ati: “Hari n’undi mukobwa na we bavuga ko yemeraga ko urwo rutare ruyatanga kuko ajya kurukorera isuku akahakubura, ariko na we nyuma yo kubona bihuruza abantu benshi, ngo yaje kugenda abihakana”.
Nk’uko bitangazwa na KT, abaturage bemeza ko hari umusore wari warahawe amafaranga ibihumbi 50 ya avansi, ahabwa misiyo yo gushaka igi ry’igihunyira, iryo gi ngo yaje kuribona munsi y’urwo rutare arirekeramo rirakura, nyuma ngo yaje kujya kurisura araribura ahasanga akayabo k’amafaranga arinzwe n’ikiyoka kinini .
Nkundiye Modeste, Umukuru w’Umudugudu wa Rusayu uru rutare ruherereyemo yahakanye aya makuru, avuga ko nawe yagiye abyumva, gusa ngo yegereye uwo musore amubaza niba koko ibyo avugwaho ari ukuri, mu kumusubiza ngo yamuteye utwatsi ko abeshyerwa.
Mu gihe bivugwa ko hari abajya kuri urwo rutare bagatahana agatubutse ngo abantu benshi bakomeje kurusura harimo n’abana bato b’abanyeshuli biga hafi aho ku kigo cy’amashuli, gusa ngo abenshi bahajya bataha ntacyo babonye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *