Biravugwa ko M23 yongeye kwisuganya ngo ifashe Gen.Niyombare guhirika Perezida Nkurunziza

Mu mpera z’umwaka wa 2013,nibwo inyeshyamba za M23 zatangaje ko zitsinzwe urugamba zarwanaga mu burasirazuba bwa Congo, nyuma yo gutsindwa urugamba izi nyeshyamba zakwiriye imishwaro zihungira mu bihugu by’ibituranyi, kuri ubu biranugwanugwa ko izi nyeshyamba zaba zirimo kwisuganya ndetse ko zishobora kuba zifitanye umubano n’indwanyi za Gen. Niyombare Godefroid.
Ibi bitangajwe mu gihe abaturage bo mu gace ka Uvira (Sud Kivu) basaba inzego z’umutekano gukaza umurego muri ako gace, ko hari inyeshyamba zahinjriye (Uvira na Kamanyola) kandi ko nta zindi ari M23 yongeye kwiyegeranya.

Makenga
Uturutse iburyo, Gen Sultan Makenga wari umuyobozi w’ingabo za M23

Nk’uko bitangazwa na Mme Godelieve Maombi, umwe mu bayobozi ba sosiyeti sivile muri Congo, ngo izi nyeshyamba zikekwa ko ari M23 yisuganyije ngo ziri muri aka gace ka Uvira, agace karimo abasirikare bitandukanyije n’igisirikare cya Perezida Nkurunziza w’u Burundi.
Yakomeje avuga ko amakuru bafite ari ayuko izi nyeshyamba zifite intego ebyiri, iyo guteza intambara muri Kivu y’Amajyepfo banadobya amatora ateganywa muri uyu mwaka wa 2016 muri RDC.
Indi ntego y’izi nyeshyamba zikwekwa ko ari M23 ni iyo kugaba ibitero mu Burundi, izi nyeshyamba ngo zikaba ziri inyuma umutwe washinzwe na bamwe mu basirikare bicomokoye mu gisirikare cy’u Burundi nyuma y’igeragezwa rya Coup d’Etat yapfubye ku wa 13 Gicurasi 2015.
Mu cyumweru gishize ubuyobozi muri Sud Kivu ngo bwagiranye ibiganiro na Guverinoma y’u Burundi bigira hamwe kuri iki kibazo cy’izi nyeshyamba zishobora guteza umutekano muke muri ibi bihugu byombi.
Hagati aho inzego z’ubutasi muri RDC n’u Burundi zikaba zikomeje kwegeranya amakuru ndetse ko ingabo z’ibyo bihugu byombi FARDC na FDN ziteganya kuzafatanya zihangana n’uyu mutwe M23 ubwo uzaba wagabye igitero.
Nyuma y’ ukwezi kumwe bitangajwe ko hari umutwe wavutse ugamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza witwa FOREBU ( Force Republicain du Burundi); muri uku kwezi nibwo uyu mutwe washyizeho abayobozi bawo batandukanye barimo Gen Godefroid Niyombare wagizwe umukuru w’izi nyeshyamba.
Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mutarama, nibwo byatangajwe ko muri Uvira hafatiwe abarwanyi 35 barimo na Col Maniriho Emmanuel wahoze mu gisirikare cy’u Burundi, abafashwe bakaba baratangaje ko bari bayobowe na Alex Sinduhije umukuru wa MSD hamwe na Gen Niyombare Godefroid wari uyoboye agatsiko k’abasirikare n’abapolisi bashakaga guhirika Perezida Nkurunziza ku butegetsi.
Godefroid-Niyombare
Gen Niyombare Godefroid

Muri aka gace ka Uvira kafatiwemo aba barwanyi, niko batungamo agatoki cyane ko ari naho M23 ishobora kuba irimo kwisuganyiriza, yitegura gukorana n’aba basirikare bitandukanyije n’igisirikare cy’u Burundi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com
 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *