Biravugwa ko u Rwanda rwaba rwashyize abasirikare benshi ku mupaka warwo na Uganda

Mu gihe hari amakuru avuga ko u Rwanda rwaba rwashyize abasirikare benshi ku mupaka warwo na Uganda, ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda, batangaza ko ntacyo yayatangazaho.

Ibinyamakuru bitandukanye nka Chimpreports, Observer n’ibindi byo muri Uganda, bitangaza ko abasirikare b’u Rwanda benshi bagaragaga hafi y’umupaka ugabanya ibi bihugu, mu gihe hashize iminsi humvikana umwuka mubi hagati y’ibi bihugu byombi.

Abasirikare baryamiye amajanga ngo baragaragara ku musozi wa Mukaniga, Byumba na  Buganza. Nk’uko byari bisanzwe ngo muri Cyanika, mu karere ka Kisoro, ingabo z’u Rwanda ngo zirimo gucunga umutekano hafi aho ariko ku ruhande rw’u Rwanda. Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu cya Uganda (ISO), rwemeza aya makuru y’uko abasirikare b’u Rwanda baryamiye amajanja ku mupaka warwo na Uganda. Uru rwego rukaba rutangaza ko rutabona impamvu yaba yateye uku gushyira abasirikare benshi ku mupaka.

Ikinyamakuru Obserever kandi gitangaza ko uku kugaragara kw’ingabo z’u Rwanda ku mupaka w’ibi bihugu byombi kwateye impagarara abaturage baturiye umupaka. Ingabo z’u Rwanda na Uganda ngo ziheruka gukozanyaho mu 2000, i Kisangani muri Congo, abasirikare basaga 1000 ngo bakaba barasize ubuzima muri iyo mirwano ariko igisirikare cya Uganda ngo kikaba aricyo cyahatikirije umubare munini w’abasirikare.

Mu gushaka kumenya icyo uruhande rw’u Rwanda rutangaza kuri aya makuru, Bwiza.com yavuganye n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango, ku murongo wa Telefoni, avuga ko aya makuru ntacyo yayatangazaho. Ati “Ku ruhande rwa RDF ntacyo nabivugaho”.

Hashize imyaka igera kuri ibiri umubano w’u Rwanda na Uganda utifashe neza. Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Sezibera Richard, yaburiye Abanyarwanda abasaba guhagarika ingenzo bakoreraga muri Uganda, kubera ishimurwa n’iyicarubozo ngo barimo gukorerwayo.

Ibi ku ruhande rwa Uganda, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Leta, Ofonwo Opondo, abinyujije ku rukuta rwa Twitter, yavuze ko atari byo, mu gihe hari abanyarwanda bagiye bagaragazwa mu binyamakuru bemeza ko bakorewe iyicarubozo, ndetse bamwe bavuga ko batazongera kureba inzira iganayo.

 

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *