Umuvugabutumwa uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika Dr. Bishop Emmanuel Musinga yahamagariye ibihugu bya Afurika kwigira ku Rwanda, kubera umutekano na Serivisi nziza kandi zinoze u Rwanda ruha abaturage barwo, akavuga ko rwarenze kuba muri Afurika.
Ibi uyu muvugabutumwa ufite inkomoko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro na One Nation Radio aho yabwiye iki gitangazamakuru ko azi u kurusha uko azi Congo ngo kuko, kugeza ubu arusura buri mwaka.
Yagize ati: “Nzi u Rwanda kurusha uko nzi RDC kuko imyaka nabaye mu Rwanda cyane iruta iyo nabaye muri Congo.” Yanasobanuye kandi ko hari bene wabo b’ Abanyamulenge benshi banyuze mu Rwanda mbere yuko bagera muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Uyu muvugabutumwa abajijwe uko abona u Rwanda yasobanuye ko serivisi z’u Rwanda ziri ku rwego rwo hejuru, ngo ni kimwe n’izo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Ati: “U Rwanda rugira serivisi nziza, ziri ku rwego rwa Amerika n’ibindi bihugu bikomeye byo mu Burayi. Ntirukiri ku rwego rwa Afrika.” Ngo kuko Pasiporo y’u Rwanda iboneka bitarenze iminsi itatu, kandi ko serivisi nyinshi zitangwa hifashishijwe ikorana-buhanga.
Yanaboneyeho umwanya wo gusaba n’ibindi bihugu byo muri Afrika kujya kwigira ku Rwanda uko rwakoze ngo ruzamure imitangire ya serivisi nziza, aho asanga ngo Afrika ikoze nk’uko u Rwanda rukora, uyu mugabane waba intangarugero mu mitangire ya Serivisi inoze.
Bishop Emmanuel Musinga kandi yavuze ko mubyo akundira Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ari uko akunda abaturage be kandi agakunda n’igihugu cye u Rwanda.
Yavuze kandi ko Kagame ari umunyabwenge, ngo kuko akunda ikintu cyose kizana iterambere ku baturage b’igihugu cye no ku gihugu cye.
Mu kiganiro cye, Dr.Musinga, yasoje avuga ko Kagame ari umubyeyi w’abantu bose bafite imitekerereze myiza, ndetse ngo mu gihe waramuka umwigiyeho wunguka byinshi mu buzima bwawe.
Mbere y’uko Dr Musinga ajya kuba muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, yabanjye gutura mu gihugu cya Kenya, nyuma yokuva mu Rwanda aho yageze mu mwaka wa 1994.
Kuri ubu ni Bishop Dr. Emmanuel Musinga, akaba afite amatorero ashumbye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Kenya, Uganda n’ahandi.




