bishop-8261e

Bishop Gafaranga yasabiwe gufungwa iminsi 30

Habiyaremye Zacharie uzwi cyane nka Bishop Gafaranga, ari imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata aho akurikiranyweho ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa, hamwe no guhoza ku nkeke uwo bashakanye, Annette Murava.

Mu rubanza rwabaye mu muhezo kuri uyu wa Kane, Bishop Gafaranga yahakanye ibyaha aregwa, ariko yemera ko hashobora kuba harabayeho amakosa yo mu muryango, asaba imbabazi.

Urubanza rwatangiye saa 9:53 za mu gitondo rusozwa saa 11:10. Ubushinjacyaha bwasabye ko yafungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, bugatanga impamvu zishingiye ku gukomeza iperereza no kurengera umutekano w’uwahohotewe.

Bugaragaza ko ibisobanuro bifatika byatanzwe birimo raporo y’inzego z’ibanze zemeza amakimbirane mu muryango wa Gafaranga, hamwe na raporo ya muganga ivuga ko Murava afite ibibazo by’agahinda gakabije bishobora gukomoka ku byo yaba yarakorewe.

Bishop Gafaranga, nubwo yahakanye ibyaha aregwa, yagaragaje ko Murava akimufitiye agaciro n’urukundo, amusabira imbabazi ku byo yaba yaramubabajemo. Yavuze ko adashobora gutoroka ubutabera cyangwa guhungabanya umutekano w’umugore we, asaba kurekurwa by’agateganyo. Yongeyeho ko afite umuntu witeguye kumwishingira ndetse agatanga ingwate y’umutungo.

Umunyamategeko we yanenze ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha, avuga ko bidafite agaciro gahagije mu mategeko, anerekana ko Annette Murava yanditse ibaruwa isabira umugabo we imbabazi, asaba ko adakomeza gufungwa.

Ariko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko izo mbabazi zitagomba gushyirwa imbere kuko zabayeho mbere y’uko Bishop Gafaranga akoresha amagambo mabi kuri Murava. Bwavuze ko ubusabe bwe bwo kurekurwa butashingirwa ku kwemera ko ntacyo azagirira umugore we mu gihe adafunze, nyamara ahakana ibyaha.

Bishop Gafaranga yabwiye urukiko ko ibibazo byabo bishingiye ku madeni ariko ko bari baramaze kumvikana ku buryo bwo kubikemura nk’umuryango.

Habiyaremye Zacharie, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube binyuze mu biganiro by’iyobokamana, yavuzwe cyane mu 2023 ubwo yashyingiranwaga n’umuhanzikazi Annette Murava, ubu bafitanye umwana umwe.

Urukiko rwapfundikiye iburanisha ruvuga ko rugiye kwiherera rusesengure imyiregurire y’impande zombi, hakazatangazwa umwanzuro warwo ku bijyanye n’ifungwa ry’agateganyo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *