Ku wa 15 Nzeri 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije mu muhezo Habiyaremye Zacharie, uzwi nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha batandukanye yakoreye umugore we Anet Murava.
Ubushinjacyaha bwamushinje ibyaha bibiri: guhoza ku nkeke no gukubita no gukomeretsa umugore we, Murava Annette. Murava yavuze ko yahoraga ahangayikishwa n’amagambo mabi, guhatirwa imibonano mpuzabitsina, ndetse no gukubitwa, bigatuma agira ihungabana ryemejwe n’abaganga. Abatangabuhamya barimo abo mu muryango we n’abayobozi b’inzego z’ibanze babihamije mu rukiko.
Bishop Gafaranga yemeye ko habayeho gusunikana no kutumvikana hagati yabo, ariko ahakana ko yakoresheje imibonano ku gahato cyangwa se amagambo mabi aregwa. Yavuze ko ibibazo byinshi byaturutse ku madeni, ibibazo by’ubukungu no kutumvikana ku bijyanye no kwimukira i Kigali. Yasabye imbabazi no kugabanyirizwa igihano.
Me Veneranda, umwunganizi wa Bishop Gafaranga yagaragaje ko Murava yigeze kwandika inyandiko yerekana ko we n’umugabo we bari baraganiriye bakiyunga, ndetse akomeza kumusura aho afungiye. Yasabye ko urukiko rwagabanya igihano cyangwa rukagisubika, kuko Gafaranga yemeye amakosa kandi yiyemeje guhinduka.
Ubushinjacyaha bwo bwasabiye Gafaranga gufungwa imyaka 5 hamwe n’ihazabu ya 300,000 Frw, bushingiye ku bihamya bigaragaza ihohoterwa ryakorewe umugore we n’ingaruka byamugizeho.
Urukiko rwafunze urubanza rutegeka ko imyanzuro izasomwa ku wa 10 Ukwakira 2025 saa 11:00.




