Bizimana Djihad yafungiwe muri Libya akekwaho kuba intasi ya Israel

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Bizimana Djihad, yabaye umukinnyi wa nyuma wasanze bagenzi be mu mwiherero biteguriramo gucakirana na Libya, nyuma yo kubanza gufungwa amasaha hafi atanu azira kuba muri Passiporo ye harimo ko yageze muri Israel.

Mbere y’uko Djihad ajya muri Libya yari kumwe n’ikipe ye ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine ubwo bakinaga na Shaktar Donetsk ku Cyumweru gishize, gusa umukino ukaza guhagarikwa ku munota wa 50 ubwo bikangaga ibitero by’indege z’Abarusiya.

Ku wa Kabiri tariki ya 3 Nzeri ni bwo uyu musore yasanze bagenzi be muri Libya, gusa akigera ku kibuga cy’indege cya Mitiga International Airport ahita atabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano za Libya zamushinjaga gukorana n’ibigo by’ubutasi bya Israel (Mossad).

Ni nyuma yo kubona ko muri Pasiporo ye afite Visa igaragaza ko yinjiye muri iki gihugu.

Amakuru avuga ko Djihad yafashwe saa 09:45, mbere yo kurekurwa saa 14:00 bigizwemo uruhare na Ambasade y’u Rwanda muri Libya ndetse n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).

Israel yatumye Bizimana Djihad afungwa yayigezemo muri Nyakanga umwaka ushize, ubwo yajyaga kugirana ibiganiro n’ikipe ya Hapoel Ramat Gan Givatayim FC yo muri iki gihugu.

Ibiganiro by’impande zombi icyakora byaje gupfa ku munota wa nyuma birangira umukinnyi yerekeje muri Kryvbas Kryvyi Rih yo mu cyiciro cya mbere muri Ukraine.

Djihad na bagenzi be baracakirana na Libya ku gicanunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *