Raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko kubera ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya COVID-19, ukungu bw’u Rwanda bwahungabanye ku gipimo cya 12.4% mu gihembwe cya kabiri cya 2020 BNR isobanura ko mu gihembwe cya 2 cy’umwaka wa 2020 ubukungu bw’u Rwanda bwahungabanye ku gipimo cya 12.4% by’umusaruro mbumbe w’igihugu kubera gufunga ibikorwa bimwe na bimwe, cyokora biteganijwe ko buzazamuka ku gipimo cya 6.3% mu gihembwe cya 3. Ibyo u Rwanda rwohereje hanze mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020 byari ku gipimo cya 44.9% ugereranije n’igipimo byariho mu mwaka wa 2018/2019. Muri rusange ingano (volume) y’ibyoherezwa mu mahanga yagabanutse ku mpuzandengo ya 15.2% bingana na miliyoni 1294.85 z’amadolari, ku rundi ruhande agaciro (value) k’ibyoherezwayo ko kazamutse ku gipimo cya 15.1%: nk’agaciro ka zahabu yonyine kageze ku gipimo cya 754.6%. Iri hungabana ry’ubukungu ryatewe ahanini n’ngaruka za COVID19 yibasiye isi. Gusa abari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nk’urwego rwa 2 mu kwinjiza amafaranga akomoka mu byoherezwa hanze, bavuga ko mu minsi yashize ibiciro byayo byaguye cyokora bakaba bizera ko bizazamuka kubera ifungurwa ry’amasoko. Ni mu gihe Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko ubukungu bw’isi n’ubw’u Rwanda bugenda buzahuka n’ubwo ngo bushobora kongera guhungabana igihe habaho kongera gufunga ibikorwa bimwe na bimwe kubera gahunda ya guma mu rugo.
Related



