Umuhanzi wahindutse umunyapolitiki Kyagulanyi uzwi nka Bobi aravuga ko asigaye ari nyakamwe nta muhanzi ukimwegera kuko ngo batinya ko Leta ya Uganda yabareba ikijisho.Ibi yabigarutseho ubwo bari mu muhango wo gushyingura Kato Lubwama uherutse kwitaba Imana, aho yavuze ko kuva yatangira ibikorwa bye bya Politiki,abahanzi batangiye kumucika urusorongo batinya ko abayobozi bababonana nawe.
Uyu munya politike yavuze ko afite akababaro gaturuka kukuba atakegerana n’abahanzi bahoze ari inshuti kuko ngo n’uwo arabutswe ahita yiruka amukwepa ngo hatagira umubonana nawe.Ati” Sinkibona uko negerana n’abahanzi bagenzi banjye kuko n’iyo mbegereye bahita biruka batinya ko hari abo muri Guverinoma bababona turikumwe.
Yavuze ko nk’umuntu usobanukiwe iby’amategeko yakabaye abafasha mu gusobanukirwa itegeko rirengera ibihangano byabo, ariko ngo usanga n’abo yakigishije bamuhunga.
Ashinja Leta ko ishaka kubingitiranya nkana abahanzi ngo batagira ibyo babona ku mitungo yabo mu by’ubwenge. Bobi Wine yavuze ibi mu gihe yari aherutse gushinja Eddy Kenzo ko ishyirahamwe ry’abahanzi abereye umuyobozi arimo kugenda aryegereza mu kwaha kwa Leta.



