reuters_68d42133-1758732595

Bobi Wine aravuga ko amatora ya 2026 ntaho azaba ataniye n’intambara

Umukandida ku mwanya wa perezida muri Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku izina rya Bobi Wine yavuze ko amatora yo mu 2026 ntaho azaba ataniye no kujya mu “intambara.”
Uyu muhanzi wahindutse umunyapolitiki ugiye kuba umukandida ku mwanya wa perezida ku nshuro ya kabiri kandidatire ye yemejwe na komisiyo y’amatora ku wa Gatatu kugira ngo yongere agerageze guhatanira umwanya uruta indi mu gihugu.
Nyuma yo kwemezwa, Bobi Wine yavuze ko “akaga” gakomeye kamutegereje ndetse n’abamushyigikiye mu gihe yitegura kuzenguruka igihugu ashakisha amajwi nk’uko bitangazwa na Chimpreports.
Ati: “Sinzi akaga kadutegereje muri iyi nzira yo kwiyamamaza, ariko nzi ko tuzakomeza kugenda dufite ibyiringiro no kwizera. Dutwaye ibyiringiro by’ibisekuruza byacu byose, ibyiringiro bya miliyoni na miriyoni z’Abagande. Bavandimwe, ndashaka ko mwumva ko ibyo twikoreye ku bitugu ari inshingano z’amateka. Mwitegure rero.”
Yongeyeho ati: “Muhobere abo mukunda indi nshuro mubabwire ko tugiye ku rugamba. Tugiye mu ntambara tutigeze duhitamo, intambara tutanatojwe, ahubwo ni intambara twashyizweho n’abadukandamiza”.
Bobi Wine uziyamamaza ku iturufu y’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, NUP, yitabiriye amatora y’umukuru w’igihugu ya 2021, yatsinzwe na Museveni, ababikurikiraniye hafi bemeje ko ari yo yabayemo urugomo rukabije mu mateka ya Uganda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *