Uwayisaba ahakana uburangare n'ubunebwe avugwaho, akabyita akagambane k'abayobozi be

Bombori bombori muri Nkamira SACCO y’i Kamembe

Abanyamuryango ba Nkamira SACCO Kamembe mu karere ka Rusizi baribaza icyakorwa ngo isubire ku murongo uhamye nyuma y’ibikomeje kuyivugwamo by’iyirukanwa huti huti ry’uwari umucungamutungo wayo n’iyegura ryihuse ry’uwayoboraga inama y’ubutegetsi yayo, byose mu buryo budasobanutse, mu gihe havugwamo miliyoni zirenga 17 zaburiwe irengero, zisanga izirenga 5 zishinjwa uwari umucungamutungo wayo ufunzwe, n’ibindi bizagaragazwa n’ubugenzuzi bwa Banki Nkuru y’igihugu (BNR).

Iki kigo cy’imari nk’uko BWIZA yabitangarijwe na bamwe mu banyamuryango batangiranye na cyo, ngo cyatangiye gikora neza, baza kuyoberwa uko bigenze ubwo mu Gushyingo 2020 uwari umucungamutungo wacyo, Habimana Jean Paul yatabwaga muri yombi ashinjwa kunyereza Frw 5.360.000, akaba yaramaze gukatirwa n’inkiko, agifungwa uwari umuyobozi w’inama y’ubutegetsi yayo, Ntagwabira Silas agahita yegura ngo avuga ko ibyaho atabivamo.

Habimana yahise asimburwa by’agateganyo n’uwari umwungirije, Murekatete Emerance, hatangwa ibizamini by’umucungamutungo mushya, bitsindwa n’uwitwa Karangwa Aimable, akiri mu igerageza ngo haza ibaruwa ya Banki nkuru y’igihugu ( BNR), igaragaza ko afite ubusembwa na we akurwamo shishi itabona. Mu matora yo mu kwakira 2021 Murekatete Emerance yatorewe n’abanyamuryago kuyobora iyi SACCO.

Uwari wakurikiye Karangwa Aimable mu manota, Uwayisaba Ange, yahise yinjiramo na we atangira igerageza, ngo ataratera kabiri akora ikosa ritihanganirwa ryo kwinjiza umugabo utari uwe muri SACCO nimugoroba abandi batashye, umugabo we ngo abimenye aza kurwanira n’uwo wundi muri SACCO, ibintu byafashwe n’ubuyobozi nk’amahano ariko ngo arihanganirwa, amezi 6 ashize ahabwa amasezerano y’akazi, akaba yirukanywe ataramara n’amezi 4 ayasinye, umunsi yirukanyweho ni na wo umuyobozi we w’inama y’ubutegetsi, Murekatete Emerance yanditse ibaruwa yegura, ngo na we avuga ko ibyayo bimunaniye.

Aka kaduruvayo mu bayobozi n’abakozi ngo kariyongeraho, iri nyereza n’iburirwa irengero rya za miliyoni, bagasanga ubuyobozi budatangiriye hafi bazashiduka basanga nta faranga na rimwe risigayemo, bagasaba gufashwa gushyiraho inzego zitajegajega cyangwa ngo zikorere mu marangamutima, dore ko bavuga ko ari cyo kiyizambije, abazashyirwaho, ubuyobozi bw’umurenge, akarere, BNR n’ikigo cy’igihugu cy’amakoperative (RCA) bakabakurikiranira hafi, ibintu bigasubira ku murongo.

BWIZA ikimenya iby’iyirukanwa ry’ikubagahu ry’uwari umucungamutungo mushya w’iyi SACCO, Uwayisaba Ange, yaramuhamagaye ayibwira ko yumva yararenganye nubwo ikosa yahowe yari yanditse arisabira imbabazi, akavuga ko yashinjwaga amakosa 2 agasabira imbabazi rimwe akirukanirwa iryo atemera.

Ati: “Ku wa 25 Kanama 2022 mu gitondo, nasohotse ngiye kureba umukiriya wari umpamagaye ashaka inguzanyo tutari butindane, nsiga urufunguzo rw’umutamenwa mu kabati kanjye, urw’akabati ndusiga munsi ya mudasobwa. Umuyobozi wanjye, Murekatete Emerance, yari yagiye kubikuza kuri BK, 20.000.000 twagombaga gukoresha, antanga kuza, aho kumpamagara, we n’umubaruramari n’umucungasanduku mukuru bajagajaga ibiro byanjye nta burenganzira nabahaye, bararubona, nsanga bayabitse.’’

Arakomeza ati: “Yahise ambaza impamvu nandaritse urufunguzo rw’umutamenwa, mubwira ko ntarwandaritse, aho narusize numvaga ntawahavogera, n’umukiriya nari ngiye kureba tutari butindane, ntiyabyumva, avuga ko nkabije, atumiza inama y’ubutegetsi igitaraganya, bahita banyandikira ibaruwa y’integuza y’iminsi 15, yarangira nkazandikirwa isesa amasezerano.”

Avuga ko bamubajije impamvu yagiye mu by’inguzanyo kandi hari ubishinzwe, byo yemera ko ari ikosa anandika arisabira imbabazi, ariko ibyo kwandarika urufunguzo byo arabihakana, na we akabashinja kutamutegereza ngo aze atange uburenganzira bwo gufungura uwo mutamenwa, ahubwo bakigabiza ibiro bye bakarukura aho yari arusize ngo yanga kurugendana ngo ataruta.

Avuga ko yatangiye akazi uyu muyobozi we amurwanya, abyinjiza muri bagenzi be no mu bakozi, ngo akamuziza ko yashatse kwivanga mu by’urugo rwe ngo ashaka kumwunga n’umugabo we bashwanye bikomeye ubwo yamusangaga muri SACCO akarwana n’umukiliya we amwita ihabara rye kuva uwo munsi ntibongere gusubirana, agakeka ko umugabo we ngo ugenda yigamba ko na miliyoni 10 azazitanga ariko aka kazi k’ubucungamutungo akakamukuzaho, ari we ubiri inyuma byose.

Kuba uyu muyobozi yarashatse kubunga amuhatira gusubirana n’umugabo we, akanga, undi akabibona nko kumusuzugura, hakanashira iminsi ababonana cyane, agakeka ko babaga bamugambanira, akeka ko umugabo we yaba yaratanze ruswa ngo yirukanwe, yandagare, ibyo kwaka gatanya yatangiye abure amafaranga yo kubikomeza, yemere agaruke kandi we abona anashobora kuhatakariza ubuzima, akabona azira ko umuyobozi we ashaka kwivanga mu buzima bwe bwite n’urugo rwe, akabihuza n’akazi, ku kagambane k’umugabo we.

Ikindi avuga ngo ni uko kuva yasinya amasezerano y’akazi, umuyobozi we yakomeje kumutambamira, ntamushyire mu babikuza amafaranga ku makonti, ahubwo uyu muyobozi akaba ari we wiha ububasha bwo kuyabikuza atabyemerewe, na cyo akagifata nk’ikibazo.

Ati: “Ku wa 9 Nzeri, ya minsi 15 ishize, nabonye umuhesha w’inkiko w’umwuga anzaniye ibaruwa isesa amasezerano y’akazi ngo nyisinye ndabyanga kuko nabonaga ndengana, igihe ncyibaza ibyo ari byo uwo munsi numva ngo na we areguye, ngo banasabye BNR kuza gukora igenzura. Ubu ndi mu gihirahiro n’iryo genzura rya BNR rimaze hafi amezi 2 idashyira ahagaragara ibyarivuyemo ngo menye niba mfite akazi cyangwa ntagafite, byose birantera ihungabana rikomeye.’’

Anavuga ko kugeza ubu, kuba n’ibyo yemererwa n’amategeko atarabihabwa, yumva akiri mu kazi, akumva nibidakemuka azagana inkiko, akanavuga ko kwirukanwa kwe kwagombaga gukorwa na komite ngenzuzi, ko abamwirukanye bahubutse, cyane cyane ko na ngenzuzi itigeze ivuga ko hari amafaranga yabuze kubera urwo rufunguzo, cyangwa ngo isange umutamenwa ucunzwe nabi, cyangwa ngo abe yarandikiwe mbere ashinjwa irindi kosa, agasaba izindi nzego kumurenganura agasubizwa mu kazi.

Uwayisaba ahakana uburangare n'ubunebwe avugwaho, akabyita akagambane k'abayobozi be
Uwayisaba ahakana uburangare n’ubunebwe avugwaho, akabyita akagambane k’abayobozi be

Murekatete Emerance wayiyoboraga akegura umunsi yasinye ibaruwa isesa amasezerano n’uriya mucungamutungo, yabwiye BWIZA ko, yatangiye kubananira akinjira mu kazi, ahereye kuri iryo kosa rikomeye ryo kwinjiza umugabo utari uwe muri SACCO abandi bakozi bose batashye,bigatera umugabo we kuza kuyirwaniramo, abanyamuryango bikabababaza,ari ikosa ritihanganirwa, bakaryihanganira, agakomeza n’andi bamwihanganira,ariko iry’urwo rufunguzo ryo basanga rirenze.

Ati: “Ntiyazize ubusa kuko ririya ni ikosa rikomeye cyane kandi bagenzi be batubwiye ko aho twarusanze ari ho rwiberaga, ko yanakundaga guta akazi akagenda ngo agiye gushaka abakiliya aha inguzanyo kandi hari ubishinzwe agasiga arwandaritse, dusanga bikabije, duhitamo kumusezerera, dusaba na BNR kubikoraho ubugenzunzi, twese turabutegereje, ariko ibyo kugaruka mu kazi byo numva bidashoboka, kereka inzego zibishinzwe n’abayobozi bashya ba SACCO bazansimbura nibabibona uko.’’

Ibyo amushinja ko amwivangira mu bibazo by’urugo akabihuza n’akazi, Murekatete avuga ko yabahuzaga nk’inshuti yanga ko basenya, bitari mu kazi. Ibyo kutamushyira ku makonti ,akaba ari we ujya ajya kubikuza atabyemerewe akavuga ko bitashoboka, ko BK itari kumuha amafaranga ya SACCO atabyemerewe, ahubwo ko uyu mucungamutungo yasabwe ibyangombwa bimwemerera gushyirwa ku makonti, ntabizane, ahubwo ikibaye muri SACCO cyose akihutira kuvuga ko bafatanya n’umugabo we kumuhohotera,basanga ayo matiku n’imikorere mibi bitakomeza, bahitamo kumusezerera, kandi ko n’ibyo kurega iyo agira ukuri aba yarareze.

Ku kuba yarahise na we yegura,avuga ko yabikoze ku mpamvu ze bwite, cyane ko hari n’abayobozi,ku murenge no ku karere bashakaga kubyivangamo,basa n’abadashyigikira ibyakozwe kandi biri mu bubasha bw’ababikoze, ahitamo kwegura aho gukomeza guhangana n’imbaraga zimurenze, akumva ubuyobozi bukwiye kurebana ubushishozi ibiyiberamo, ibikosamye bigakosorwa, hatagendewe ku marangamutima, abakozi bagahugurwa, abadashoboye bagasimbuzwa.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre umaze ukwezi kumwe gusa awimuriwemo, avuga ko agiye kwinjira mu ri iki kibazo, akamenya mu by’ukuri ikibazo nyamukuru gihari, kuko ngo batakwihanganira gukomeza kurebera abakinira mu mafaranga y’abaturage.

Gitifu Iyakaremye yagize ati: “Narakurikiranye nsanga mu by’ukuri nta kibazo kiri mu banyamuryango. Ikibazo kiri mu mikoranire itanoze hagati y’umucungamutuno na nyobozi, bakabizana no mu bakozi buri wese ashaka kugira abo yigarurira ku nyungu ze bwite.”

Arakomeza ati: “Jye nk’umuyobozi w’umurenge sinshobora kwihanganira abakinira mu mafaranga y’abaturage. Dutegereje ibizava mu igenzura rya BNR, ku wa 6 Ugushyingo hazatorwa umuyobozi wayo mushya, n’iby’umucungamutungo BNR idufashe kumenya niba uriya agaruka cyangwa hashakwa undi. Ibindi tugiye kubiha umurongo unoze, mu gihe gito cyane bizaba byakemutse.’’

Nkamira SACCO Kamembe igizwe n’abanyamuryango barenga 6000. Gitifu Iyakaremye arabahumuriza ababwira ko nta gikuba cyacitse, bagomba gukomeza kuyigirira icyizere nk’uko bisanzwe, ugize ikibazo muri serivisi no mu mikorere y’abakozi akakigaragaza kigakemuka, ko ibindi byose bigiye gufata umurongo usobanutse.

Gitifu Iyakaremye yizeza abanyamuryango b'iyi SACCO ko vuba cyane ibibazo byose biyivugwamo bizaba byahawe umurongo
Gitifu Iyakaremye yizeza abanyamuryango b’iyi SACCO ko vuba cyane ibibazo byose biyivugwamo bizaba byahawe umurongo

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *