11-4.jpg

Bombori bombori muri SDU: Umwiryane ushingiye ku miyoborere mibi n’inyerezwa ry’umutungo

Haravugwa bombori bombori mu banyamigabane ba sosiyete Special Drivers United (SDU) Ltd itanga serivisi zo gutwara abantu n’ibintu, bivugwa ko uyu mwuka mubi waturutse ku miyoborere mibi, inyerezwa ry’umutungo aho bamwe mubayigize bamaze kwirukanwa ku mpamvu bavuga ko zidosobanutse, zidashingiye ku mategeko n’amabwiriza biyigenga, byose bigaruka ku bayoboye inama y’ubutegetsi irangajwe imbere na Sibomana Jovithe.

Amakuru Bwiza.com yamenye ni uko SDU yashinzwe n’abashoferi n’abandi babyifuzaga , maze inandikwa mu rwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB), ubu harimo umwuka mubi hagati y’ubuyobozi n’abanyamigabane. Iravugwamo imikorere mibi y’ubuyobozi unyereza umutungo, imicungire mibi , kwica amategeko nkana no kwirukana bamwe mu banyamuryango bayo nta tegeko na rimwe bishingiyeho.

Bamwe mu bagize iyi sosiyete banditse amabaruwa bavuga ko harimo imiyoborere mibi, imicungire mibi, gukoresha umutungo wabo nabi. Hari nkaho Umwanditsi Mukuru wa RDB yanditse amabaruwa atandukanye ntagire igisubizo na kimwe ahabwa n’umuyobozi w’iyi sosiyete, Sibomana Jovithe.

Mu gihe iyi sosiyete yatangizwaga,hari hagamijwe inyungu rusange zirimo kunoza imikoranire n’abafatanyabikorwa, kurengera no guharanira uburenganzira bw’abanyamigabane, gukora imishinga ibyara inyungu iteza imbere abanyamigabane, kandi abanyamigabane bose bagombaga kurangiza kwishyura amafarangay’u Rwanda nibura ibihumbi 100 ahwanye n’umugabane umwe.

Kwishyura imigabane ku bantu bari bariyandikishije ku banyamigabane ba SDU Ltd byagombaga kurangirana na tariki ya 28 Gashyantare 2020, ariko si ko byagenze kuko abayobozi bakozemo amanyanga. Hari amabwiriza avuga ko umuntu wese wari udafite ubushobozi bwo kubona ubwishyu bw’imigabane muri SDU Ltd, yasabwe kujyayo bakamuha akazi hanyuma na we yahembwa agahita yishyura umugabane we, icyakurikiyeho nuko bamwe mu banyamigabane batunguwe no kubonamo abanyamigabane bashya bitanyuze mu Nteko rusange nk’uko amabwiriza yabigenaga.

Ibi biri mu bivugwa , byatumye habaho ubucukumbuzi bwakozwe na bamwe mu banyamigabane bagize amakenga, ngo ni byo byaje gutuma ubu ishyamba atari ryeru mu bagize sosiyete Special Drivers United (SDU) Ltd, aho kugeza ubu hari na bamwe bamaze kwirukanwa, bagahitamo kugana ubuyobozi bwite bwa Leta ngo bubafashe gukemura ibibazo biri muri iyi sosiyete.

Mu makuru bwiza.com ifite nuko Komite Ngenzuzi mu bugenzuzi yakoze mu 2021, yaje gusanga hari igisa n’amanyanga cyaba cyarakozwe, na bamwe mu bayobozi b’iyi sosiyete harimo nko: gushyira ku rutonde rw’abanyamigabane ba SDU abantu 69 badafita ibihamya byerekana ko bishyuye imigibane yabo ku makonti. Iyi Komite yaje gusaba nyobozi kwandikira buri wese ufite kino kibazo cyo kutishyura imigabane kumuhagarika by’agatenganyo, no kuba yagaragaje ibihamya by’uko yishyuye imigabane ye mu gihe kitarenze ukwezi kumwe. Si ko byagenze kuko bamwe mu bakoze iri genzura banamenye amabanga y’amakuru y’imbere ku micungire mibi n’imikorere mibi baje kwirukanwa.

11-4.jpg

Inyandiko y'inama yabereye ku Ruyenzi abayobozi bemereyemo amakosa biyemeza kubihindura ariko bikavugwa ko ahubwo barushijeho
Inyandiko y’inama yabereye ku Ruyenzi abayobozi bemereyemo amakosa biyemeza kubihindura ariko bikavugwa ko ahubwo barushijeho

inyandiko_y_inama_yabereye_ku_ruyenzi_abayobozi_bemereyemo_amakosa_2.jpg

Uwitwa Jean wari ukuriye komite Ngenzuzi yabwiye Bwiza.com ko koko umwiryane n’umwuka mubi iri muri sosiyete yabo ya SDU, urimo kandi ushingiye ku miyoborere mibi, gusesagura umutungo no kwica amategeko n’amabwiriza bibagenga. Uyu yabwiye umunyamakuru ko bajya gutangira sosiyete yabo byahereye ku karengane bari bafite nk’abashoferi batwara imodoka zo mu masosiyete yafataga amasoko mu bigo bya Leta yarangiza akabambura, maze bagirwa inama yo kuba bakora iyabo ni ko gushinga SDU.

Yakomeje avuga ko batunguwe n’uko bakimara kuyifungura bahise batangira kubona amasoko menshi, maze batungurwa no kubona ko uwo batoye nk’umuyobozi ari we Sibomana Jovithe, yafashe umutungo wa sosiyete akawugira uwe, byageze na ho RRA ibaca imisoro ya million 70, kubera kutishyurira igihe imisoro kandi binjiza amafaranga menshi.

Kugeza ubu ngo nta muntu n’umwe uzi aho iyi sosiyete igana mu bayigize kuko ubajije wese ashyirwa hanze yayo, kuko bayishinga bagombaga kujya bahabwa raporo ya buri mwaka ariko ntibazi iyo byahereye. Ikindi ngo n’uko mu itangwa ry’akazi gahabwa bamwe abandi bagategereza bagaheba, ibi biri no mu bintu byakuruye kutumvikana.

Jean, avuga ko bakoze igenzura ndetse banamugiriye inama ariko akomeza kwikorera ibyo yishakiye bidashingiye ku mategeko no kubyemeze by’Inteko rusange, byaje no kuviramo bamwe mu banyamigabane kwirukanwa nta tegeko cyangwa ibwiririza na rimwe rishingiweho. Avuga ko ku kijyanye n’imigabane na perezida wa SDU ubwe yiyanditseho imigabane 4 kandi yarishyuye umugabane umwe.

Uko ari 15 ngo babashije kuvumbura imikorere mibi bashyizwe ku ruhande, bakaba basaba Leta kwinjira mu kibazo cyabo ikabarenganura kuko bafite impungenge ko sosiyete yabo izabateza ibibazo, kuko batazi ikiri kubera muri yo ndetse ishobora no kuzasenywa bakaba bakwisanga mu bibazo.

Ati: “Turasaba ubuyobozi kuturenganura, ibintu bikajya ku murongo, kuko ikintu nzi neza ntashidikanya, ni uko ibibazo byacu bishobora gukemuka inzego za Leta zibigiyemo zikabikemura, kuko twebwe ubwacu, icyo twifuza ku buyobozi ni uburyo twaramira sosiyete yacu kandi tugasubirana uburenganzira twambuwe.”

Avuga ko bandikiye inzego zitandukanye zirimo RDB, Urwego rw’Umuvunyi no kuri Perezidansi. Batanze ikirego ku rwego rw’ubugenzacyaha (RIB), ariko kikaba kimaze umwaka muri parike batazi iyo biva niyo bigana.

Umunyamakuru yashatse kumenya icyo Sibomana Jovithe avuga ku bijyanye n’amakimbirane avugwa muri sosiyete ayoboye, kuko ari na we uri ku ruhembe rw’abashinjwa kunyereza umutungo w’abanyamigabane ndetse n’imiyoborere mibi, maze ubwo umunyamakuru yamuhamagaraga akamubwira ibyerekeye ikibazo agiye kumubaza asubiza ko ntamwanya yabona. Umunyamakuru yakomeje kumubaza igihe yawubonera ngo aze kumuvugisha ahitamo gukupa telefone.

Umunyamakuru ntiyarekeye yamwandikiye ubutumwa bugufi kuri telefone ye igendanwa ikubiyemo ibibazo yashaka kumubaza, maze asubiza agira ati “Company nyoboye nta mwiryane uhari niba ushaka amakuru yimbitse wazaza kuri office ukayahabwa n’ubuyobozi.”

Mu nyandiko nyinshi umunyamakuru wa Bwiza yabonye inafitiye copy, harimo n’urw’inama yahuje bamwe mu banyamigabane n’abagize inama y’ubutegetsi yabaye tariki ya 13 z’ukwezi kwa Kamena 2021, yasuzumwemo amwe mu makosa yagaraye mu micungire n’imiyoborere mibi y’umutungo ndetse abari bayitabiriye harimo n’abagize komite nyobozi iyobowe na Sibomana Jovithe. Abari bahari basinyeho na we ubwe arimo, maze mu nyandiko banemeranya amwe mu makosa yakozwe niyi komite banemeza ko bigeye guhinduka no gukosora imikorere mibi yabaranze.

Bamwe mu banyamigabane ba SDU tariki ya 09 Mutarama 2022, bongeye kwandikira Umuyobozi Mukuru wa RDB, bamusaba kubafasha gukurikirana mu butabera umuntu wese waba waragize uruhare mu gutanga amakuru atari ukuri mu iyandikwa ry’abanyamigabane ba SDU Ltd kugira abiryozwe, kandi hirindwa n’ingaruka zose zishingiye ku kuba hari abantu bagaragara ku rutonde rw’abanyamigabane kandi atari bo (baringa).

Bwiza kandi ifite kopi y’ibaruwa ya vuba umwanditsi mukuru wa RDB yandikiye Sibomana Jovithe, amusaba guhagarika Inteko rusange yari iteganyijwe tariki ya 11 Nzeri 2022, ndetse no gutesha agaciro ibyemezo by’Inteko rusange yari yabaye tariki ya 5 Gicurasi 2022, aho umwanditsi mukuru yabanje kugaruka ku mabaruwa atandukanye yandikiye uyu muyobozi w’inama y’ubutegetsi ya SDU, amusaba ibisobanuro ku kibazo cy’abanyamigabane yari yagejejweho na bamwe mu banyamuryango banditse bagaragaza imikorere idahwitse y’ubuyobozi burongojwe imbere na Sibomana Jovithe.

Aho yagize ati: “Maze kubona ko ibibazo nagiye ngezwaho n’abanyamigabane bavuzwe haruguru bigomba gusuzumanwa ubishishozi mu rwego rwo kwirinda ko hari amatego ko yakwirengagizwa n’ingaruka byatera;

kubera izo mpamvu zose, kandi nshingiye ku ingingo ya 237 (igika cya 2) y’itegeko no 007/2021 ryo ku wa 05/02/2021 rigenga amasosiyete y’ubucuruzi, iteganya ko “Umwanditsi Mukuru ashobora ubwe abyibwirije cyangwa bisabwe n’abanyamigabane cyangwa ugize Inama y’Ubutegetsi y’isosiyete gufata icyemezo ko inama y’abanyamunyamigabane itumizwa cyangwa iba kandi ibyatanzwe kuri iyo namabikishyurwa n’isosiyete”

ndakumenyesha ko inama y’Inteko rusange ya SPECIAL DRIVERS UNITED (SDU)LTD isubitswe ikazasubukurwa bikozwe n’Umwanditsi Mukuru , bityo ukaba usabwa gukora ibi bikurikira:

1. Gushyira mu bikorwa iri subikwa ry’inama rusange ya SPECIAL DRIVERS UNITED (SDU)LTD yagombaga kuba kuwa 11/09/2022 kandi ukabimenyesha abanyamigabane bose,

2. Kuba uhagaritse ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’Inama y’Ubutegetsi yo kuwa o5/08/2022.

Yongeyeho ko hari icyitonderwa: Umwanditsi mukuru asoza avuga ko ikindi gihe bazakimenyeshwa mu gihe cya vuba.

Ibaruwa ihagarika intekorusange yanditswe n'Umwanditsi mukuru wa RDB
Ibaruwa ihagarika intekorusange yanditswe n’Umwanditsi mukuru wa RDB

SDU yashinzwe tariki 25 Mata 2019, ikorera mu mujyi wa Kigali mu karere ka GASABO, umurenge wa Gisozi. Yashinzwe n’abashoferi bakoreraga kompanyi zitandukanye ndetse n’abandi bantu bakora imirimo itandukanye bashakaga kuyigiramo imigabane.

Bwiza.com ibijeje kuzakomeza gukurikirana no gucukumbura ukuri ku by’iyi nkuru. guha impande zombi umwanya, gukomeza kuvugana n’impande zose, haba abanyamuryango, abayobozi n’abandi bantu bavugwa mu bibazo biri muri SDU.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Bombori bombori muri SDU: Umwiryane ushingiye ku miyoborere mibi n’inyerezwa ry’umutungo
    Nanjye narqbyunvise Kandi Burya abantu bishyirahamwe ,hagahita havuka , abantu bagiye Inda Nini bakabarya bikahava , abo bavandimwe rwose barenganurwe kuko abashoferi baravunika , bikaribwa nabicaye Muri office ,birababaje

  2. Bombori bombori muri SDU: Umwiryane ushingiye ku miyoborere mibi n’inyerezwa ry’umutungo
    Nanjye narqbyunvise Kandi Burya abantu bishyirahamwe ,hagahita havuka , abantu bagiye Inda Nini bakabarya bikahava , abo bavandimwe rwose barenganurwe kuko abashoferi baravunika , bikaribwa nabicaye Muri office ,birababaje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *