Ikipe y’igihugu y’umukino w’ magare “Team Rwanda” yatangiye yitwara neza k u munsi wa mbere w’isiganwa rya “Tour de Rio” aho abasiganwa bakoze urugendo rureshya n’ibilometero 158 abanyarwanda bose bakaza mu myanya 46 ya mbere.
Abanyarwanda 33 bitabiriye iri siganwa barimo Patrick Byukusenge ,Jean Bosco Nsengimana ,Joseph Aleluya ,Joseph Biziyaremye Hadi Jamvier [ …]n’ubwo bategukanye imyanya myiza, bagiye baza imbere, ku buryo bishobora kuzahesha amahirwe ikipe y’u Rwanda.

Mu irushanwa ryose ryitabiriwe n’abakinnyi 84 bo mu bihugu bitandukanye ,abanyarwanda bose baje mu myanya 46, ku isonga hakaba haraje Joseph Biziyaremye wabaye uwa 29 ku rutonde rusange, asizwe na Sevilla wabaye uwa mbere amasegonda 51.
Abandi Banyarwanda, barimo Patrick Byukusenge yabaye uwa 33 akoresheje 3:45:27, Jean Bosco Nsengimana aba uwa 37 akoresheje 3:54:29, Joseph Aleluya aba uwa 38 akoresheje 3:56:07.

Hadi Janvier nawe yabaye uwa 45 akoresheje 3:56:33, naho Camera Hakuzimana w’imyaka 19 aba uwa 46 akoresheje 3:56:33.
Camera Hakuzimana yari yagaragaje ubuhanga buhanitse ku buryo yashoboraga no kurangiza intera yose akoresheje igihe gito ariko kubwo kugira ibibazo mu nzira bituma asubira inyuma.

Kuri uyu wa kane, abasiganwa bavuye Angra dos Reis berekeza Valenca, ahari urugendo rureshya n’ibilometero 175 bityo abanyarwanda bakaba bitezwe ho umusaruro mwiza kuko kugeza ubu ntawe uragira ikibazo gikomeye cyamukura mu irushanwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon/Bwiza.com



