Brig. Gen Bainababo yakubitiye umudipolomate wa Uganda i Bujumbura

Umuyobozi wungirije w’umutwe w’Ingabo zidasanzwe za Uganda (SFC), Brig Gen Charity Bainababo, yatangaje ko aheruka gukubitira umudipolomate wa Uganda i Bujumbura mu Burundi.

Byabaye mu ntangiriro z’ukwezi gushize ubwo uriya musirikare uri mu bagore bafite amapeti yo hejuru mu ngabo za Uganda yari i Bujumbura, ayoboye itsinda ry’abasirikare bari barindiye umutekano Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Ni Museveni wari i Burundi yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yigaga ku bibazo bya Congo.

Amakuru avuga ko Brig Gen Bainababo yashwanye n’umudipolomate witwa Salomon Kasasira, ubwo bari kuri ambasade ya Uganda i Bujumbura aho uriya musirikare yarimo aganirira n’abandi badipolomate.

Kasasira wakubiswe ni we wari uyoboye protocole muri ruriya ruzinduko rwa Museveni i Bujumbura.

Uyu mudipolomate na Brig Charity Bainababo ngo babanje gutongana mu buryo bukomeye, mbere y’uko uyu mukomando amukubita itasi y’icyayi.

Uyu musirikare mu kiganiro yahaye ChimpReports yavuze ko Kasasira yari yabanje kumusuzugura no kumutuka, mbere y’uko amukubita.

Ati: “We [Kasasira] ntabwo azi aho atagomba kurenga. Yarantutse, hanyuma mutera itasi y’icyayi.”

Yunzemo ko uriya mudipolomate yamusuzuguye akamwita ‘mama’ nyamara ba Ofisiye b’abagore babahamagara ‘ma’am’.

Uwakubiswe ubwo yahamagarwaga na ChimpReports yirinze kugira byinshi atangaza ku byamubayeho; avuga ko “ibyabaye ni “impanuka, nta birenze.”

Ababonye ibyabaye ku rundi ruhande bavuga ko uriya musirikare yakubise Kasasira amuhora kumusubiza ibitajyanye, ndetse ko uyu mudipolomate yari yarihanangirijwe n’abamukuriye kenshi ku bwo kubahuka abo bakorana cyangwa abashyitsi.

Bainababo yavuze ko yamenyesheje Ambasaderi wa Uganda mu Burundi (Maj Gen Matayo Kyaligonza) waje kwihanangiriza Kasasira.

Yunzemo ko uyu mudipolomate yagiye yirukanwa kenshi muri za Ambasade zitandukanye “kubera agasuzuguro.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *