Abahanzi bakomeye mu Rwanda, The Ben na Bruce Melodie, bavuzweho kugirana umwuka mubi mu gihe yashize baba biyungiye mu birori byabereye i Kigali ku wa 30 Ukuboza 2024.
Ibi birori byateguwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame byahurije hamwe abantu batandukanye harimo n’aba bahanzi bombi.
Muri ibi birori The Ben yagaragaye ari kuganira na Bruce Melodie ibintu byaciye amarenga ko baba biyungiye aho.
Uku kugaragara kwa The Ben na Bruce Melodie baganira byashimangiye ko batangiye kurenga ibibazo by’amakimbirane yagiye avugwa hagati yabo.
Abafana b’aba bahanzi bari baragize amatsinda abiri, ‘Team Bruce’ na ‘Team Ben’, aho basabwaga gushyigikira umwe mu bahanzi, bigatera ibibazo by’ubwumvikane buke.
Mu kiganiro The Ben yahaye itangazamakuru yagaragaje ko ubu hari icyerekezo gishya mu mubano wabo aho yatangaje ko yatumiye Bruce Melodie mu gitaramo azamurikiramo album ye kizaba tariki ya 01 Mutarama 2025.
Yongeyeho ko kutitabira igitaramo giheruka cya Bruce Melodie atari ubushake buke, ahubwo yari afite inshingano z’akazi muri Kenya.
Ati: “Nagomba kuba mpari ariko nari muri Kenya, kandi nasabye imbabazi kubera ko ntabonetse.”
Ku bijyanye n’umubano wa The Ben na Coach Gael nyiri 1:55 AM, The Ben yagaragaje ko ibibazo byabo byakemutse aho yavuze ko ubu bavugana buri munsi kandi bafite byinshi bashaka kubaka mu mwaka wa 2025.
Amafoto yagiye agaragara mbere y’ibirori yerekana The Ben na Coach Gael bahura, byemeza ko biyunze.




