Bruce Melodie yahishuye ko umugore we batangiye gukundana ataraba umuhanzi

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yahishuye ko umugore we bakundanye kuva mu mpera z’umwaka w’2009 mbere y’uko yinjira mu muziki nk’umuhanzi.

Melodie yabitangarije umunyamakuru Landry The Promoter wo mu Burundi, ubwo yamusobanuriraga iby’itariki yashyize ku kuboko kwe kw’iburyo. Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa 29 Nyakanga 2023.

Yabanje kwerekana ukuboko kw’ibumoso, asobanura ati: “Tatoo mfite, uyu ni umukobwa wanjye mukuru, uyu ni umukobwa wanjye muto, hanyuma iri ni ijambo ‘Pride’ ridafite aho rihuriye n’abaryamana bahuje ibitsina. Abana banjye ni ko kiryo kanjye, ni pride yanjye.”

Ageze ku kuboko kw’iburyo, yagize ati: “Hanyuma agatatoo gato hano ubona kagaragaza igihe nagiriye mu rukundo bwa mbere. Hari tariki 27/12/2009.” Abajijwe niba hari indirimbo yari yarasohoye icyo gihe, yagize ati: “Ntayo. Nari umunyeshuri ariko ndi n’umu-producer. Hanyuma umuntu twagafunganye kuva icyo gihe kugeza n’uyu munsi ni we tukiri kumwe.”

Bruce Melodie yinjiye mu muziki mu mwaka w’2011. Umukunzi we yamugaragarije amukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze bwa mbere mu Kuboza k’umwaka ushize.

Icyo gihe uyu muhanzi yashyize hanze ifoto yabo bombi, yongeraho ubutumwa bugira buti: “Birahagije kuri njye kumenya niba njyewe nawe turiho muri aka kanya. Uwantwaye ubusore, mugabiye n’ubusaza.”

Yongeye kumwerekana muri Gashyantare 2023 ubwo yamuhaga imodoka ihenze nk’impano ku isabukuru y’amavuko.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *