Bruce Melodie, umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, yavuze ko umuziki ufite ubushobozi bwo kwinjiriza igihugu amafaranga menshi no gukurura ba mukerarugendo, ashimangira ko wahawe agaciro kangana n’aka Leta iha urwego rw’ubukerarugendo.
Ibi yabivugiye mu kiganiro IGIHE Sports Club, aho yagaragaje ko n’ubwo hari ibitekerezo byinshi aba yifuza kugeza ku Muyobozi w’Igihugu, akenshi abiburamo kubera ubwoba n’icyubahiro amufitiye. Yavuze ko iyo yahuye na Perezida Kagame akenshi agira urujijo n’ikiniga ku buryo adashobora kuvuga uko abyifuza, nyuma akabisubiramo yicuza.
Bruce Melodie yashimangiye ko akunda Perezida Kagame, akamwubaha cyane ndetse akamutinya, ariko anagaragaza ko bishimishije kuba Perezida atangiye kwita ku muziki nyarwanda no kuwushyigikira. Yavuze ko yanyuzwe cyane n’uko Perezida Kagame yigeze kuvuga ku ndirimbo ye “Bado” mu birori byo gusoza umwaka wa 2025.
Uyu muhanzi yavuze ko umuziki ari zahabu yihariye u Rwanda rufite, anatanga urugero kuri Nigeria aho umuziki wabaye isoko rikomeye ry’ubukungu ku buryo amazina y’abahanzi nka Wizkid amenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati igihe kirageze ngo Leta ifate abahanzi nk’ingagi, ibashoremo imari kandi ibone umuziki nk’urwego rushobora guteza imbere igihugu binyuze mu bukerarugendo n’ishoramari.
Muri iyi minsi, Bruce Melodie ari mu bihe byiza by’umuziki we, cyane cyane binyuze mu ndirimbo “Pom Pom” yakoranye na Diamond Platnumz wo muri Tanzania na Brown Joel wo muri Nigeria, iri kugenda ikundwa cyane.




